U Rwanda rwa FPR rwishoye mu rubanza rwa Charles Onana ruzacyura umunyu nk’uwo rwacyuye mu rubanza rwa Pierre Péan n’urwa Natacha Polony!

Maître Valentin Akayezu

U Rwanda rwa FPR rwahimbye icyaha cyo “gupfobya jenoside yakorewe abatutsi” mu rwego rwo guhiga abatavuga rumwe na yo

Uyu Nduhungirehe we ubwe nawe yabaye umuhakanyi n’ “umupfobyi” nk’uko bigaragara muri za email yagiye yandika mbere y’uko afata icyemezo cyo kujya gukorera Kagame mbere gato ya 2003. Kandi vuba aha rwose mu 2019 yegujwe ku mwanya w’ubunyamabanga bwa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga azira gupfobya jenoside kuko icyo gihe yari yagize ubutwari bwo kwibuka murumuna we wishwe n’inkotanyi, ibyo akaba ari ikizira kitababarirwa mu maso ya Paul Kagame na Leta ayoboye!!!

Ikitwa “gupfobya no guhakana” jenoside ubwabyo biteshwa agaciro na FPR ya Kagame ubwayo kuko aho kugira ngo byinjire mu micungire ya politiki y’ubumwe bw’Abanyarwanda hashingiwe ku murongo wo kubakira ku kuri kutavangura no ku musingi w’amateka atagoretse, iyo jenoside yahinduwe igikangisho cy’iterabwoba rya Leta, igikoresho cyo guhungabanya amahoro n’umutekano by’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ndetse n’uburyo bwo guheza igice cy’abanyarwanda ku gihugu cyabo aho imitegekere yabahinduye ibivume byo kwangwa n’umuhisi n’umugenzi wese.

Mu gukora ibyo byose, FPR yibwiraga ko irimo kubaka imbaraga zo gushyira ku mavi uwo ari wese uyereka amahano ikora izuba riva. FPR yibagiwe ko ikinyoma kitarara bushyitsi iteka!! Uko kwikanyiza kwa FPR kwageze aho kuyambika ubusa, ku buryo imikorere yayo mu gucunga ingaruka za jenoside, yageze aho igaragarira isi yose ko nta kindi iba igamije uretse kuba umuyoboro w’iterabwoba ku banyarwanda baharanira ubwisanzure bwo kubaho bishingiye ku mahitamo yabo ndetse no ku banyamahanga batinyuka kwibutsa FPR ko u Rwanda atari akarwa kaba ukwako, ahubwo ari igihugu mu ruhando rw’amahanga (Un Etat dans le concert des nations).

Hashize igihe FPR irwana no gukoresha intumwa zayo yateretse mu kitwa “Inteko-Nshingamategeko” ngo zisakurize isi yose zitera iy’abahanda, hagamijwe ngo gukoresha “diplomatie parlementaire comme un moyen de lutte contre la prétendu idéologie du génocide” (gukoresha ijwi ry’abagize inteko ishinga amategeko mu kurwana umuhenerezo barwanya ikiryabarezi bise ingengabitekerezo ya jenoside). Nyamara ubwo buryo FPR yashatse kugerageza mu byerekeye imibanire n’ibindi bihugu , yabyaye igihwereye.

Ubufaransa n’Ububiligi bibona bite itegeko ryo gupfobya jenoside yakorewe abatutsi?

Ibihugu byagerageje gushyiraho amategeko yo kurwanya jenoside mu buryo FPR yifuza, ni Ubufaransa ahanini bikaba byarakunze kubera uruhare rwa Bernard Kouchner, umuyahudi ufite inkomoko mu Bufaransa uzwi rwose mu kugerageza uko ashoboye ngo yambike FPR uruhu rw’intama atitaye ku burura bwayo, ndetse bikaba byaragezweho kubera gushobora kwiyegereza Christiane Taubira Umufaransakazi wirabura ufite inkomoko muri Guyane (France d’outre-mer), icyo gihe akaba yari Ministri w’Ubucamanza ku gihe cya Perezida François Hollande ubwo yahitishaga mu itegeko ko ihakanwa rya jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha gihanwa mu Bufaransa!!

Bernard Kouchner

Christiane Taubira

Mu Bubirigi naho itegeko nk’iryo ryagiyeho ariko ribanje gushungurwa cyane kuko umushinga waryo wari ufite ubukana bukabije wateye impaka zikomeye cyane. Aha, Abasore n’Inkumi bibumbiye muri Association Jambo ASBLbakaba baraharemye magabo nk’uko Abarundi bavuga. Jambo yateguye ibiganiro bitandukanye birimo n’icyabereye mu Nteko inshingamategeko y’Ububirigi, aho abatwaramatwara ba FPR b’Abanyarwanda n’abanyamahanga bayonka, basunnye kwitabira impaka. Nyamara urwo rugamba rwa Jambo ASBL ntirwapfuye ubusa, kuko rya tegeko n’ubwo ryagiyeho, ariko nta ngufu rifite ryo gucecekesha ubwisanzure mu bitekerezo, ibyo kandi akaba ari nako bimeze mu Bufaransa.

Association Jambo ASBL

U Rwanda rwa FPR rwishoye mu rubanza rwa Charles Onana ruzacyura umunyu nk’uwo rwacyuye mu rubanza rwa Pierre Péan n’urwa Natacha Polony!

Aho tuvugira aha, FPR yashoje urubanza rwa kabiri ku munyamakuru w’inkuru zicukumbuye, umunyafaransa ukomoka muri Kameruni Charles Onana, aho arimo aregwa ibyaha byo gupfobya jenoside. Nta kabuza, nk’uko Onana yari yatsinze mu rundi rubanza FPR yari yarigeze kumushozaho (bishoboka ahubwo ko FPR yikuye mu rubanza imaze kubona ko ibyo yaregaga Onana bizarangira biyambitse ibara!!!), kuri iyi nshuro nta kabuza FPR nabwo izacyura umunyu bitewe n’uko ibyo iregesha biba ari inkuru mpimbano cyangwa ibimenyetso bitagira shinge na rugero.

Urundi rubanza ruzwi, ni urwarezwemo Nyakwigendera Pierre Péan, umunyamakuru w’icyamamare mu Bufaransa, aho FPR yamwihaye, ariko bikarangira ariyo irebeshejwe mu kirere kubara inyenyeri bikayibera inshoberabinyoma byayo!!!

Nyakwigendera Pierre Péan, umunyamakuru w’icyamamare mu Bufaransa, FPR yamujyanye mu nkiko birangira icyuye umunyu ndetse ihasebeye

Si aho gusa FPR yaboneye uruva gusenya kuko no mu rubanza yarezemo umunyamakuru w’Umufaransakazi, Natacha Polony, nabwo inkiko zavuze ko kuba uwo Munyamakuru yaravuze ko “dans cette histoire, il n’y a pas de bons contre des méchants” (mu mahano yabaye nta mwere nta mudayimoni) bidashobora gufatwa nk’icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside!! Nibutse ko mu mvugo z’abategetsi b’u Rwanda, FPR ari abamarayika batarangwa n’icyaha bahagaritse jenoside, kubihakana bikaba byitwa gupfobya jenoside!! Nyamara Inkiko z’ahandi burya ntizaba nk’iz’i Rwanda rwa FPR kuri icyo kibazo!!!

Natacha Polony yagaraguriye Leta ya FPR Inkotanyi mu nkiko zo mu Bufaransa isigara yimyiza imoso

Aho FPR iboneye ko kwinjiza imicungire ya jenoside ku buryo bwayo mu mikorere ya politiki mpuzamahanga biyibereye umusaraba ugoranye kuzamukana i karuvariyo, FPR yahisemo gutsimbarara mu gukomeza gucura ibirego by’ibinyoma aho ikoresha abakatiwe n’inkiko zayo mu gushinja abatemeranya nayo bose baba mu mahanga, impapuro zo kubafatisha zikaba zikomeza kugwa nk’imvura y’amahindu!! Mu manza nkizo, niho FPR ibona ko ariho yategera amizero yayo mu gucecesha abayibangamiye bose cyane cyane bava mu bwoko bw’Abahutu kuko ku bwayo, inkiko n’igikoresho kiyibereye cyo guhungeta buri wese.

Nonese, hari ikizere cyaba kizava muri ibyo biganiro n’ibigo by’ikoranabuhanga bicunga imbuga nkoranyambaga? FPR icyo yibeshya, ni uko imirongo migari y’izo mbuga, harimo no kubahiriza uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo. Hari imanza nyinshi (jurisprudence) zagaragaye aho ibyo bigo byagiye birengera bikiha kuvogera uburenganzira bwite bwo gutanga ibitekekerezo kuri bamwe mu bakoresha imbuga ibyo bigo bicunga, muri izo manza ibyo bigo bikaba byaragiye bitsindwa ndetse bikahatakariza akayabo k’amafaranga atanzwe mu rwego rw’indishyi.

Njye navuga nti nk’ibisanzwe, FPR izimyiza imoso, kuko ibyo bigo bizagorana ko byagwa mu mutego wa za Leta ziyobowe n’abanyagitugu nka Paul Kagame ziba zigambiriye kuniga ijambo rya buri wese hitwajwe gusigasira ubusugire bwa politiki ziba zujemo ibinyoma, ubugome ndengakamere n’ubwikanyize.

Ni iki ibirego biregwa Charles Onana Impirimbanyi, Umushakashatsi n’Umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye bihatse?

1.”Onana arashinjwa ko ahakana ko genocide yakorewe Abatutsi nta sano ifitanye n’iyakorewe Abayahudi”

Iyo witegereje imbaraga Kigali yashyize mu gushaka ko jenoside yiswe iyakorewe “Abatutsi” isanishwa neza n’irimburabayahudi, ubibonera mu nyandiko Abanditsi n’abanyamateka baguzwe na FPR banditse basubiza filimi dokimanteri “forbidden stories”. Mu nyandiko yabo bagira bati: Abajenosideri n’ababashyigikiye ntibashaka ko jenoside yakorewe Abatutsi ifatwa kandi yumvikana mu buryo bumwe nk’uko holocaust imeze“!!

Charles Onana Journaliste d’investigationpolitologueessayiste

Mu nyandiko uwitwa Jonathan (uyu akaba azwi nk’umwe mu banyeshuri bari kwandika igitabo ku rwego rwa PhD mu by’ikoranabuhanga, akaba kandi yaramenyekanye yibasira Carine Kanimba ngo yakwije ibinyoma ku kuba yarinjiriwe muri telefoni na Kigali ikoresheje virus ya pegasus) ufite impamyabumenyi ya dogitora mu bya politiki n’amateka yakuye mu ishuri SOAS (School of Oriental and African Studies) rya Kaminuza ya Oxford, yanditse inyandiko igira iti: “jenoside yakorewe Abatutsi nifatwe nka holocaust y’Abayahudi”!!!

2.Aho Jenoside y’Abayahudi itandukaniye na Jenoside y’Abatutsi

Ku bantu batumva ikibyihishe inyuma, bashobora kugira ngo ni ibintu bisanzwe cyangwa bikwiriye. Nyamara abakurikirana ibibazo byerekeye imicungire ya holocaust y’Abayahudi bazi ko hari intambara ebyiri zikomeye hagati yibyiswe ingengabitekerezo ya “antisemitism” n’ingengebitekerezo ya “anti-sionism”.

Abashingira ku kurwanya antisemitism bumva ko holocaust mu kurinda amateka yayo, bigomba kurindwa gukoreshwamo izindi nyungu izo arizo zose zaba iza politiki, iz’ubukungu ndetse n’Imibanire ya Isiraheli n’ibindi bihugu. Aba ntibanemera ko gusigasira amateka ya holocaust bigomba kuba impamvu yo kubangamira ubwisanzura n’imibereho y’abandi bantu. Mu gihe abo bita “sionistes” bo bumva ko gusigasira amateka ya holocaust bitagomba gutandukanywa no kurinda no kurengera inyungu zose za Israël kabone n’ubwo zaba ari ubugizi bwa nabi ndengakamere bukorerwa abandi bantu. Aba ba sionistes ni intangondwa ndengakamere zumva ko Israel yakwigira akaraha kajyahe ubundi isi yose igaceceka!!

3. Abategetsi b’u Rwanda rwa FPR Inkotanyi ni kimwe n’aba Sionisites! Bitwaza jenoside yakorewe abatutsi mu kwigitra amashyano adakorwaho

Ukurikije rero imyumvire y’Abategetsi ba Kigali, imikorere y’aba sionistes niyo bashaka kugira iyabo, maze bakoreshe jenoside yakorewe Abatutsi mu kwigira amashyano adakorwaho. Babuze ibindi bihugu amahwemo maze ntihagire ukoma. Ni aho uzasanga banarimo kugira FPR (umutwe wakoze amahano ndengakamere) ariko ngo wumvikane nk’umutwe wacitse ku icumu kandi ngo ufite intego zo kurinda ko jenoside itazongera kubaho(Ibi ni Jean Damascene Bizimana ubwe wabyitangarije ko FPR yacitse ku icumu)!!

Mu gihe rero Abashakashatsi mpuzamahanga barimo Charles Onana bakomeje umurego wo gushakisha ibimenyetso by’amateka biserura ukuri FPR n’abambari bayo badashaka ko kujya ahagarara, intambara ikomeye ni ugushaka kubacecesha binyuze mu nzira zose zishoboka. Biteye isoni kuba umuryango FIDH (Fédération internationale des droits de l’homme) wijandika mu rugamba ruteye isoni n’igisebo rwo gushaka gucecekesha ukuri maze bakajya gushyigikira ibirego by’umwicanyi ruharwa Paul Kagame, hagamijwe gucecekesha ukuri, byose bigakorwa mu izina ryo kurwanya ipfobya rya jenoside!!

Jean Carbonare, Umufaransa wigeze kuyobora FIDH yakunze kumvikana iharabika Perezida Habyarimana nyuma akaza no kuba umujyanama wa perezida Paul Kagame

Ariko nanone ukurikiye amateka ya FIDH yayobowe na Jean Carbonare, Umufaransa wiziritse ku Butegetsi bwa Nyakwigendera Perezida Habyarimana akabuhindanya akabusebya yivuye inyuma yitwaje guharanira uburenganzira bwa muntu, dore ko inyandiko yanditse mbere ya 1994 zitabarika!! Igitangaje FPR ikimara gufata ubutegetsi, Jean Carbonare yahise yihutira kuba umujyanama wihariye wa Paul Kagame, akora uwo murimo mu gihe Rapport Denis Segui (yivome hano mu buryo bwa PDF)yari imaze nayo kugaragaza ubwicanyi bwa FPR, mu gihe mission (ubutumwa) yihariye mu Rwanda y’akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu karimo kagaragaza ubwicanyi burengeje urugero bwa FPR hirya no hino mu gihugu bikaza no kuviramo ko Leta ya FPR ihagarika mu Rwanda ubutumwa bw’iyo mission mu 1995, umuntu akibaza icyo Jean Carbonare yagiragamo inama Kagame!!

Ubwicanyi bwa FPR burazwi neza kuva kuya 1 Ukwakira 1990 kugeza ubu

Jean Carbonare ninawe washinze Association “Survie” nayo yiyemeje kuba igikoresho cya FPR mu guhungeta Abahutu kugera ku bavuka uyu munsi!! Iyo urebye Rero abarega Onana, barimo Fondation Gauthier et Daphrose iterwa inkunga n’iperereza rya Kagame dore ko yanabyambikiwe umudari w’ishimwe, FIDH na Survie ziri mu murage wa Jean Carbonare na Ibuka France yabaye ishami ryeruye rya DMI mu guhiga abatabona ibintu kimwe na FPR aho guharanira inyungu z’abacitse kw’icumu ivuga ko aricyo ibereyeho!!

Gauthier et Daphrose

Reka turindire imyanzuro y’urubanza rwa Paris ariko ibimenyetso byose byerekana ko FPR Inkotanyi n’amashumi yayo bizongera gucyura umunyu nk’uko byawucyuye mu zindi manza z’amanzanganya zitwaje jenoside yakorewe abatutsi.

13 thoughts on “U Rwanda rwa FPR rwishoye mu rubanza rwa Charles Onana ruzacyura umunyu nk’uwo rwacyuye mu rubanza rwa Pierre Péan n’urwa Natacha Polony!

  1. I just wanted to express my gratitude for the valuable insights you provide through your blog. Your expertise shines through in every word, and I’m grateful for the opportunity to learn from you.

  2. Your articles never fail to captivate me. Each one is a testament to your expertise and dedication to your craft. Thank you for sharing your wisdom with the world.

  3. Keep up the fantastic work! Kalorifer Sobası odun, kömür, pelet gibi yakıtlarla çalışan ve ısıtma işlevi gören bir soba türüdür. Kalorifer Sobası içindeki yakıtın yanmasıyla oluşan ısıyı doğrudan çevresine yayar ve aynı zamanda suyun ısınmasını sağlar.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *