Sixbert MUSANGAMFURA mu rubanza rwa Charles ONANA: impaka zishyushye mu banyarwanda nyuma y’ubuhamya bwe bwatunguye kandi bugatanza benshi.Dore uko we ubwe yisobanura.

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

I. Ingingo z’ingenzi z’ibyavuzwe na Sixbert Musangamfula:

  • Jye nemera ko jenoside yakorewe abatutsi gusa sinemera ibya  double genocide
  • Nemera ko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe neza na leta yagiyeho mu kwa 4/1994 hagamijwe “kumaraho ubwoko bw’abatutsi”
  • Nemera ko Inkotanyi zishe abahutu benshi ariko ko zarobanuraga abo zica zitaheraga ruhande mu gihe uruhande rwa Leta rwo rwicaga abatutsi ruhereye ruhande
  • Si abatutsi batsembatsembye abahutu muri Kongo ahubwo ni Inkotanyi zabikoze
  • Ntabwo abahutu n’abatutsi bicanye, abahutu nibo bishe abatutsi,Inkotanyi zica abahutu;
  • Nemera ko ibyo Inkotanyi zakoze ari “jenoside yakorewe abahutu” mu Rwanda no muri Kongo.

Sixbert MUSANGAMFURA akimara kumva ko Abanyarwanda bafashe nabi ubuhamya bwe aho yagiye agiye gushinjura Charles ONANA maze ahubwo akamushinja,nawe yasobanuye muri make ibyo yavuze.

II. Impaka zaje nyuma y’ubuhamya bwanjye mu rubanza rwa Charles ONANA

Sixbert MUSANGAMFURA

Nyuma y’ubuhamya natanze mu rubanza rwa Charles Onana rwabereye i Paris mu Bufaransa ku matariki ya 7 kugeza kuya 11 Ukwakira 2014 habaye impaka nyinshi kuri ubwo buhamya. Ndagira ngo mpumurize kandi nshimira mwese mwababajwe n’ibyo abantu bamwe bariho bakwirakwiza. Ubuhamya bwanjye nabutanze ku wa 7.10.2024

  • Nabajijwe niba nemera “théorie du double genocide”. Nasubije ko ntemera double genocide. Mbisobanura mu buryo bukurikira:

Iryo jambo kuri njye rivuga ko jenoside yibasiye amoko abiri icyarimwe mu gihe kimwe, mu karere kamwe. Mbese ko Abahutu bishe Abatutsi n’Abatutsi bakica Abahutu, bikaba “kimwe kuri kimwe”. Nemera jenoside yakorewe abatutsi. Nemera kandi jenoside yakorewe abahutu. Bivuga ko mu gice cy’igihugu cyayoborwaga na Guverinoma bishe Abatutsi hari umugambi wo kubamara. Mu gice cyayoborwaga na Guverinoma Abatutsi bishwe rugikubita mu gihiriri bahereye ruhande. Jenoside yakorewe abatutsi yakozwe na bamwe mu basirikare n’abajandarume, abahutu b’intagondwa n’Interahamwe. Uko FPR Inkotanyi yagendaga ifata igihugu bamwe mu basirikari bayo bishe Abahutu benshi cyane. Abahutu babanje kwicwa runono, barobanurwamo abajijutse ariko biza kugera ubwo bifata intera ihambaye. Jenoside yakorewe abahutu mu Rwanda no muri Kongo, ntabwo yakozwe n’abatutsi barokotse, yakozwe na zimwe mu nzego za gisirikare n’iz’ubutasi z’ingabo za FPR Inkotanyi.

  • Ku kibazo cy’itegurwa rya jenoside yakorewe Abatutsi, navuze ko yateguwe.

Kuba jenoside yaratijwe umurindi na Radio RTLM na Leta yagiyeho muri Mata 1994 ikarinda ivaho itagaragaje ubushake bwo gutabara abicwaga mu gihugu cyose, kuri jye byerekana ko jenoside yateguwe hari umugambi (intention) ntashidikanyaho wo kumara Abatutsi bo mu gihugu n’abitwaga ibyitso bya FPR.

  • Ku birebana n’ubuhamya bwanjye:

Kugeza ubu nemera ko uwo natangiye ubuhamya bwamugiriye akamaro nk’uko yabimbwiye uwo mugoroba kandi nkaba nibaza ko azabyivugira.Hari abafashe ubuhamya bwanjye babuhindura uko bashatse kugira ngo bansebye, kandi bataragaragaye mu rukiko ngo babe bariyumviye ubwabo ibyo bambeshyera. Bagaragaje ko bafite imigambi mibisha yo kuntesha agaciro.Hari abandi benshi mwababajwe n’ibyavugwaga mugerageza guhamagara no kwandika mushakisha ukuri. Ndabibashimira cyane. Iri tangazo ryo guhumuriza abantu nimwe mbikoreye. Numviswe nabi, mpimbirwa ibinyoma bitabayeho.Ukuri ni ko kuzatubohora.

III . Abanyarwanda bagiye bavuga uko babibona

  1. Me Valentin Akayezu usanzwe uzwiho gutanga ibitekerezo bitomoye aranenga cyane iyi myitwarire ya Sixbert Musangamfula mu rukiko kandi akagaruka ku byo we yemera ko yavuze bifutamye.

Maître Valentin Akayezu

  • Kubirebana n’itegurwa rya jenoside, uravuga ko uhamya koyateguwe, uragira uti:

-kuba nta bushake Leta yagiyeho mu 1994 yagaragaje bwo gutabara abatutsi (ubwo turazana théorie ya non-assistance à personne en danger) byiyongereyeho gutizwa umurindi na RTLM, ibyo ubwabyo bigaragaraza “intention” aribyo wise umugambi wo gutegura jenoside!

Ibi byaba ari bishya, kuko ubundi mu mategeko, gucura umugambi wo gukora icyaha (conspiration/conspiracy cyangwa se icyo bita complot, ubwabyo ni icyaha gihanwa ukwacyo. Wowe noneho gucura umugambi wo gutsemba Abatutsi, nibyo wise intention! Byumvikane ko mu mategeko, ubwabyo inyito ukoresha ntishobora kugira ishingiro.

Reka noneho tureke urujijo rw’indimi z’amahanga, tubirebere mu magambo y’ikinyarwanda. Ese kudatabara uri mu kaga ni gute koko byafatwa ubwabyo nk’umugambi wo gucura no gutegura kurimbura Abatutsi!!

Reka tujye mu manza zaciwe, Colonel Bagosora yiswe kandi n’ubu Kigali iracyamwita umucurabwenge wa jenoside. Nyamara mu rubanza rwe, ibyo birego byafashe ubusa, habuze uwemeza amagambo “ngiye gutegura apocalypse”. Urukiko rubuze ibimenyetso byakwemeza ko ari umucurabwenge wa jenoside, rwahise ruhugira mu gushakisha icyo rwamuhamya, maze ruzana icyaha cyo kudatabara abari mu kaga!! Ese ibyo urukiko rwakoze urabinenga cyangwa ubona ko rwibeshye?!!

Mu Rubanza rwa Léon Mugesera, nawe wiswe umucurabwenge, Urukiko rw’Ubujurire ndetse n’Urukiko rukuru mu Rwanda, zombi zamubuzeho ibimenyetso bimuhamya icyaha cyo gucura no gutegura jenoside. Zimaze kubura ibimenyetso bimushinja icyo cyaha, inkiko zombi zahise zanzura ko ahamywa n’ibyaha by’ubufatanyacyaha mu gukora jenoside(complicité dans le génoside) n’icyaha cyo gushishikariza gukora jenoside (instigation à commettre le jenosidw). Ubwo erega mu byo Mugesera aregwa, inkiko ziba zimuvanyeho icyaha cyo gukora jenoside!! Ese izo nkiko zaba zaribeshye?!!!

Mu rubanza rwa Kambanda Jean, habaye amasezerano hagati ye na porokireri ko agomba kwemera ko gouvernement ye yateguye jenoside. Ibyabaye byarabaye ariko nyuma aza no kuvuga ko yashyizweho uburiganya bukomeye Porokireri ntiyanubahiriza ibyo we yari yamwemereye gukorera (plea bargaining procedure).

Ariko noneho, reka turebe, ni gute Leta yagiyeho muri Mata 1994 yateguye jenoside, noneho bamwe mu baministri bari bayirimo nka Rwamakuba André, Ntagerura André, Justin Mugenzi, Bicamumpaka Jerome n’abandi bakaza kugirwa abere?! Kuko Leta yateguye jenoside, abayigize bose bibahindura abanyabyaha mu ndorerwamo ya “association de malfaiteurs”. None niba bamwe mu baministri bari bagize iyo Leta, baragizwe abere, umugambi wo gucura no gutegura jenoside uraza kuwusobanura gute?

Hari ikintu gishyashya uzanye, kitari kimenyerewe! Mu gihe FPR n’abambari bayo bavuga ko jenoside yateguwe guhera 1959, wowe uragira uti Leta yagiyeho muri Mata mu 1994, niyo yateguye jenoside!!! Nyamara ntutwereka muri make uburyo uko gutegura kwagenze!! Njye ndatekereza ko hari ibintu bikwiye kwitonderwa, bikajya bifatwaho imyanzuro, habanje gukorwa amasesengura adahutiyeho kandi no ku bushakashatsi bwimbitse kandi butabogamye.

Ibyabaye mu Rwanda njye nemera ko bisaba ko hajyaho urwego rutabogamye rugizwe n’abantu b’inyangamugayo kandi bazwiho ubuhanga n’ubushishozi ndetse urwo rwego rukaba rugomba gukorera mu bwisanzure (fonctionnement conditionné à un climat socio-politique favorable). 

2. Simon Pierre Gahamanyi  ·avuga ko Musangamfula Sixbert abeshya iyo avuga ko jenoside yateguwe,ko Leta yariho nta cyo yakoze ngo iyihagarike, n’ibindi.

  • Kuki uvuga ko Leta yariho itagerageje guhosha ubwicanyi kandi tariki 17 Mata hari inyandiko yatabazaga UN na FPR ngo habe Cease Fire maze babone uko batabara abaturage? Nonese ko interahamwe zari zifite imbunda abasirikare bari guta urugamba bate bakajya gutabara abaturage kandi UN na RPF batabyifuza?
  • None se iyo uvuga ngo Leta yagiyeho yateguye genocide, uba uvuga ko uwo mugambi wacuzwe na Habyarimana hanyuma ushyirwa mu bikorwa na Sindikubwabo na Kambanda bari muri opozisiyo?
  • Ko Leta y’abatabazi yagiyeho ubwicanyi bwatangiye, kuko yagiyeho tariki 8, uravuga ko mbere yuko Leta ijyaho, genocide yari yacuzwe nande? Cyangwa Sindikubwabo na Kambanda barashe indege kugirango basimbure Habyarimana?
  • Kuri wowe génocide yakozwe na nde? Ni Interahamwe? Ni FAR se? Ni abahutu? Ni gouvernement? Kuko abo bose ntabwo bicaye ngo bahuze umugambi! Ntubishyire byose hamwe. Ninde wayikoze?

Ibaruwa yasabaga ko Inkotanyi zihagarika imirwano kugira ngo hatabarwe abatutsi bicwaga

3. Primitiva Mukarwego we abaza Sixbert Musangamfula ibimenyets by’itegurwa rya jenoside yakorewe abatutsi akanamubaza iimpamvu atabitanze mu rukiko rwa Arusha n’impamvu atatanze ubuhamya bwe mu murongo wa Charles Onana. Ku bya RTLM we abona ari nka Muhabura.

  • Ikibazo ni uko ubu ariho uvuga ko ufite ibimenyetso by’itegurwa rya génocide. Kuki utabihaye urukiko rwa Arusha? Mu bantu barezwe bose ntawe iryo tegurwa ryahamye kubera kubura ibimenyetso. Waba ubifite ngo ubitangaze? Ikindi cyantangaje ni uko mu gitabo baregera Onana, nta na hamwe avuga ko habayeho itegurwa rya génocide ku bruhande rwa guverinoma yariho, none se kuki waje utajya mu murongo ya Onana? Udusobanurire kandi uzatwereke aho byanditse. Unatwereke abantu bari bahari. Njye mbona RTLM yari imeze nka Muhabura.

4. Samuel K-Mutsinzi we anyomoza Sixbert Musangamfula ku cyo yavuze ko muri Kongo Ababutu bishwe n’Inkotanyi batishwe n’Abatutsi.

  • Muri Congo, ntabwo amakuru uyafite yose- abasivili b’abatutsi bariyo ku bwinshi bica abahutu… Imana ikubabarire cyane kuba warabeshye nkana. Umuntu yakwibaza impamvu leta ya FPR (officieusement) yagushimiye- n’ubwo yakwise ikigarasha cyihimba Simugomwa.

5. Ausares Uwacu we kuri televiziyo ye ati “nta bupfula” bwa Musangamfula kandi n’abiyita opposotion bamuhaye Charles Onana nabo bagize uruhare mu kumugambanira. Kurikira ikiganiro cyose

6.Claude Gatebuke we aribaza ngo Ninde mugambanyi wabeshye Onana gufata inkotanyi ikorera hanze yitwa Sixbert Musangamfura ngo imubere umutangabuhamya mu rubanza inkotanyi zarezemo Onana? Ninde wateze uwo mutego”?

Claude Gatebuke

  • Ariko ni ukuva kera. Musangamfula Sixbert yabaye shefu wa maneko z’inkotanyi nyuma ya 94. İkindi abarokotse ku Murindi muri 94 bamuvugaho kuba yaratungiraga DMI agatoki muri 94.

Sixbert Musangamfula ari kumwe na Jenerali Faustin Nyamwasa

38 thoughts on “Sixbert MUSANGAMFURA mu rubanza rwa Charles ONANA: impaka zishyushye mu banyarwanda nyuma y’ubuhamya bwe bwatunguye kandi bugatanza benshi.Dore uko we ubwe yisobanura.

  1. I do believe all the ideas youve presented for your post They are really convincing and will certainly work Nonetheless the posts are too short for novices May just you please lengthen them a little from subsequent time Thanks for the post

  2. Trusted by Iraq’s top industries, BWER Company provides innovative weighbridge systems, enabling seamless load monitoring and weight compliance for transport, construction, and agriculture sectors.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *