Iwacu mu cyaro…..Umwana mu gihe cyo gutangira ishuri

Ubushize twaganiraga ku buzima bw’umwana uri mu bandi kugeza mu myaka ine itanu (kanda hano usome Iwacu mu cyaro y’ubushize niba waracikanywe).Ubu rero kubera ko abasoma ibi bazi gusoma no kwandika, ndagira ngo abo twareranywe muze twiyibutse uko byari bimeze mu gihe cyo gutangira ishuri no ku ishuri nyirizina.

Ndacyagaruka ku byo nakuriyemo. Uwo twakuranye cyangwa uzi iby’iwacu nibagiwe anyunganire. Ariko na none namwe tutakuranye nimusanga bisa n’ibyanyu mutubwire nabonye bakunze kuvuga ko i Cyangugu ari inyuma y’ishyamba kandi ni koko rero si hafi aha.

Jye natangiye amashuri abanza muri 1975 nari mfite imyaka itanu nzabigarukaho ninitindaho. Ariko muri icyo gihe rero kwiga barabitwingingiraga. Abarimu bo ku kigo kiri hafi batangiraga kwandika abana mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ubanziriza uwo bazigamo. Mwarimu yazengurukaga mu ngo areba abana bageze igihe. Yashoboraga no kubasanga ku mugezi akabapima. Umwana wabashaga kurenza ukuboko ku mutwe agakora ku gutwi yabaga ashobora kujya mu ishuri. Ubwo bandikaga izina rya se bakazabasura. Basanga akwije imyaka irindwi bakamwandika, yaba azayigira nko mu kwa cumi na bwo bakamwandika akazayuzuza amaze ukwezi yiga.

Iyo mwarimu yazaga mwahishije urwagwa mwaramuhaga, ubuzima bwa mwarimu bwari ubwa rubanda rusanzwe. Akenshi abarimu basuraga ingo ari babiri. Ababyeyi wabonaga badashishikariye kujyana abana mu ishuri. Hari ubwo umubyeyi yavugaga ngo “ariga se ngo azabe Gahamanyi “? ( Uwo yahoze ngo ari umutware iwacu ku Burimba yari yarahunze muri 1960). Ngo ariga se ngo azabe Kanaka mwene kanaka…bavuga uwabaga ari nka mwarimu yigisha nko ku kindi kigo kitari hafi aho. Byose ariko byabaga ku bwumvikane, ukwa cyenda kwagera abana bagatangira. Urebye babaga ari bake, kuko nko mu gihe natangiraga, uwa mbere wigaga mu gitondo, uwa kabiri ukiga nimugoroba bafite umwarimu umwe. Kubona abana bavuye imihanda yose batarenga 30 mu ishuri birumvikana ko bititabirwaga. Leta ntako itagiraga ngo abana bige ariko wasangaga ubushake ari buke.

Abana bahabwaga imbaho n’amatushi byo kwigiraho kugera mu wa gatatu, gusa umwaka warangiraga byarashaje kubera kubinyagiranwa batashye, ibi bikapu tubonana abana b’i Burayi nta mwana wabigiraga. Icyakora abakuze bagiraga imifuka ya marekani batwaragamo amakaye n’amakalamu. Abandi bakaboha amasaho mu birere by’ingabo na yo akaba meza uwayazana iki gihe yagira abaguzi.

Abarimu bo mu wa mbere abenshi babaga batarize cyane. Habagamo n’abize amashuri atandatu abanza bakarangiza ari abahanga, ariko kugeza muri 1984 hagaragaragamo abakobwa bize icyo bita familiale mu babikira, ikaba yari imyaka itatu bigaga mu ma diocèses gatolika amwe n’amwe bakahava bazi imyuga n’agafaransa gake. Habagamo na none abagiye birukanwa batarangije ayisumbuye, barimo nk’ababaga barahagaritse kubera amafaranga yabuze na byo byabagaho. Urugero nabaha ni umusaza wigishaga mu kigo cyari muri paroisse yacu, atazi igifaransa cy’ibanze. Yigishaga mu wa mbere, bahitaga première ( Première année) ariko akavuga ngo bagenzi be bigisha deuxière, troisière, quatrière… aho kuvuga deuxième, troisième, quatrièeme. Byaradusetsaga kuko yageze muri 1993 acyigisha nta n’uramukosora ! Ariko akamenya kwandika inyuguti z’umukono neza, akarusha umukarani wo kwa padiri. Yigishaga mu wa mbere !

Abana bambaraga imyenda isa, abahungu bakambara ikabutura n’ishati bya kaki, abakobwa bakambara agakanzu (akazibahu mu mvugo y’iwacu) k’ubururu, naje gusanga i kigali bakita Kotoni ariko iwacu twakitaga rangi moya. Iyo myenda na yo rero kuyibona byaragoraga cyane kuko mu cyaro nta mafaranga ahagije yahabaga. Gusa ku bahungu hari ubwoko bubiri. Habaga Kaki yo mu isoko, zabaga zijya kuba icyatsi kibisi, zidoze ikabutura n’ishati, ishati itagira ibifungo ( ibido mu rurimi rw’i Cyangugu) ahubwo aho byakabaye hadoze kugera mu gatuza aho umutwe wanyura, bakayambara nk’agakanzu. Ikabutura yo yabaga isanzwe. Iyo myenda rero bakayita imihanurano. Yabaga ari myinshi cyane mu kwa karindwi n’ukwa munani, irambitse mu isoko hafi ya caguwa. Umwana akipima wamukwira akagura. Habaga na none abifite bakadodesha, igitambaro cyitwaga marisereza, kikagurwa mu mangazini make no muri Darasiporo ( TRAFIPRO). Abakobwa na bo bagiraga utuzibaho tw’uduhanurano, ariko bo bakagira amahirwe kuko mu babikira i Shangi bagiraga atelier idoda amakanzu y’abanyeshuri b’abakobwa adahenze cyane kandi akomeye, yabaga atamirijeho agatambaro k’umweru ku ijosi no ku maboko. Urwego rwa gatatu mu bakobwa rero rukaba na none urw’abidodeshereza. Abo na bo umwenda badodeshagamo bakawugura mu mangazini amwe, make no muri Darasiporo. Darasiporo yabaga ahitwa mu Rugozi, mu cyahoze ari Kirambo, indi ikaba i Mwezi ahahoze ari Karengera. Darasiporo ( Trafipro) yari iduka rihuriweho n’abanyamuryango barimo leta, ikagira ibiciro bigendanye n’ubushobozi bw’umuturage usanzwe kandi ikabamo ibikoresho by’ibanze n’ibiribwa bitangirika hafi ya byose.

Abanyeshuri bagombaga kujya kwiga bogoshe. Urwembe rwaguraga abiri, cyangwa ebyIri atanu, hakaba urusanzwe rw’ubwoko bwa TATRA, n’urundi bitaga urw’imashini baguraga agapaki ariko zigoye kuzikoresha. Ntabwo abantu bose babonaga urwembe. Byabagaho rwose ko abana batabasha kwiyogoshesha kubera kurubura. Impamvu si iyindi, mu cyaro nta mafaranga yahabaga urebye kuko atakenerwaga cyane. Ariko ikibazo cy’ibura ry’amafaranga nyamukuru, ni uko n’ubwo buri wese yabaga yejeje imitiba y’ibishyimo, amasaka amashaza ubunyobwa n’ibindi, wajyanaga bike mu isoko ngo ugure urwembe, akunyu n’utuvuta, ugasanga n’abandi ari byo bazanye ukabisubizayo, bakavuga ngo byadidibye. Inzoga na zo zarabonekaga cyane, ariko abasengerezi (abapimyi) bakayitwara bakazakwishyurira igihe bashakiye. Kandi na none abagabo bavuye guhinga bakajya mu tubari, bakanywera ya mafaranga y’inzoga basengereje, bakanabibiramo kubera isindwe, bakazaheruka bayitwara bakakubwira ngo wayamariye mu nzoga bagukopye! Abapimyi bari abangizi rwose. Ifaranga ryabonekaga ku isizeni y’ikawa kuko zo zaragurwaga, haba ku giciro cya leta haba no ku baziguraga rwihishwa bitwaga abaforoderi. Ahandi habonekaga ifaranga ni mu cyayi kuko Koperative yasoromeshaga kabiri mu kwezi ikazahemba rimwe mu mezi abiri. Ariko si benshi bari bafite icyayi mu gishanga. Gusa abantu benshi bagiraga ikawa.Iyo umwana yazaga atogoshe rero abarimu bafataga urwembe bakamwogosha akantu gato ahantu hagaragara ku buryo iwabo batakwemera ko akomeza kugenda ameze atyo. Babyitanga igihara njongo.Gusa rero umubyeyi wa mbere ubonye umwana anyuze ku rugo rwe yogoshe igiharanjongo yahitaga amwogosha atabajije se atabajije nyina. Umwana agasubira ku ishuri akaza kugera iwabo yogoshe, rimwe na rimwe atanazi n’izina ry’umubyeyi wamwogoshe kuko ikigo kigagaho abana bo mu masegiteri menshi. Yamwogosheshaga urwembe yogoshesheje abe, dore ko izi ndwara zari zitaraba ibyorezo. Icyakora hari ubwo koko gusangira urwembe byateraga ibibara mu mutwe bikitwa ibihushi.

Abo mu wa mbere kugera mu wa gatatu bigaga igice cy’umunsi, abasigaye kugera mu wa gatandatu bakiga umunsi wose. Guhera 1979 haje ivugurura tukiga kugera mu wa munani. Abiga umunsi wowe baturuka kure barapfunyikaga (bazanaga impamba mu rurimi rw’iwacu). Abazanye impamba barasangiraga, cyaraziraga kurya wenyine kandi byashoboraga gutuma bagutuma iwanyu. Abana b’abarimu n’abacuruzi basangiraga n’abandi nta kwita ku bukire, ntabwo basangiraga bashingiye ku moko kuko nta n’ayo babaga bazi rwose. Icyakora akenshi wasangiraga n’abo muturanye. Mwikoraga muri nka bane , umwe agapfundura mwabimara mugafata iby’undi. Utabizanye kubera impamvu runaka yarazaga agasangira na bagenzi be babizanye iyo babaga basanzwe basangira. Isuku yari ingenzi, babanzaga gukaraba, bagafungura ubundi bakarenzaho amazi !

Abarimu na bo baragemurirwaga, bakajya ibihe, urugo rumwe none urundi ejo. Bariraga hamwe nta n’umwe ubuzemo, byari ibintu bisanzwe barasangiraga nta kindi. Abarimu bo ntibanywaga amazi ariko banywaga akayoga, akagwa. Bakagatuma umunyeshuri hirya aho ku kabari, cyangwa umubyeyi wahishije akaba yaboherereza kuko abarimu babonekaga mu buzima busanzwe bwa buri munsi.Amashuri yacu yabaga asakaje amabati (amanjanja), nta nzugi zabagaho. Twicaraga ku mihirima y’ibiti, tukandikira ku bibero, mwarimu akandika ku kibaho tukandukura.

Abanyeshuri bazanaga amazi yo gusuka mu ishuri ngo ivumbi ritabazibya amazuru, ariko bikanarinda imbaragasa kuko abana nta nkweto bambaraga byashoboraga gutera amavunja. Hari abana bagiraga inkweto ariko bakazambara ku cyumweru kuko bose bagombaga kureshya mu kigo.

Ndacyakomeza ku buzima bw’ishuri nyirizina, reka ncumbikire aha bitabarambira.

Jean Claude NKUBITO

13 Ukuboza 2021

source: https://www.facebook.com/nkubitojc?cft[0]=AZUrMEUHc7QyiEPm8p39oolybnwkGA5oAbPOzdhxq34lSbrrC6B8ojcFK0ScQ29R36rfgGe2Ax6NDAMLrs02fyma2D0c7NFsNATOHOVap2COAF_DZ7HFF-bjVRbUQkEx_Fg&tn=-]C%2CP-R

63 thoughts on “Iwacu mu cyaro…..Umwana mu gihe cyo gutangira ishuri

  1. Hello would you mind letting me know which webhost you’re using?

    I’ve loaded your blog in 3 completely different browsers and I must say this blog
    loads a lot quicker then most. Can you suggest a good internet
    hosting provider at a fair price? Cheers, I appreciate it!

  2. I have been exploring for a little bit for any high quality
    articles or blog posts on this sort of space . Exploring in Yahoo I finally stumbled upon this
    website. Reading this information So i am satisfied to convey that I have a very excellent
    uncanny feeling I found out just what I needed. I so much certainly will make sure to do not put out of your mind this website and give it a
    glance on a relentless basis.

  3. After I initially commented I appear to have clicked the -Notify me when new
    comments are added- checkbox and from now on each time a comment is added I
    receive four emails with the same comment. Perhaps there is a means you are able to remove me
    from that service? Cheers!

  4. Hey! I know this is kind of off topic but I was wondering
    if you knew where I could locate a captcha
    plugin for my comment form? I’m using the same blog platform as yours and I’m having problems finding one?
    Thanks a lot!

  5. Write more, thats all I have to say. Literally, it seems
    as though you relied on the video to make your point.
    You definitely know what youre talking about, why waste
    your intelligence on just posting videos to your blog when you could be giving us something informative to read?

  6. Picture this – 3 am in the morning, I had a line of fiends stretched around the corner of my block. It was in the freezing middle of January but they had camped out all night, jumping-ready to buy like there was a sale on Jordans. If you were 16 years old, in my shoes, you’d do anything to survive, right? I got good news though; I MADE IT OUT OF THE HOOD, with nothing but a laptop and an internet connection. I’m not special or lucky in any way. If I, as a convicted felon that used to scream “Free Harlem” around my block until my throat was sore, could find a way to generate a stable, consistent, reliable income online, ANYONE can! If you’re interested in legitimate, stress-free side hustles that can bring in $3,500/week, I set up a site you can use: https://incomecommunity.com

  7. Hello there I am so happy I found your weblog, I really found you by mistake,
    while I was looking on Askjeeve for something else,
    Nonetheless I am here now and would just like to say many thanks for a fantastic
    post and a all round interesting blog (I also love the theme/design),
    I don’t have time to read it all at the moment but I have book-marked it and also added your RSS feeds, so when I have time I will be back to read more, Please
    do keep up the superb work.

  8. Everyone loves what you guys tend to be up too.
    Such clever work and reporting! Keep up the terrific works guys I’ve incorporated you guys
    to our blogroll.

  9. Hiya very nice site!! Guy .. Excellent .. Superb .. I will
    bookmark your blog and take the feeds additionally? I’m glad to seek out numerous useful info right here in the
    submit, we’d like develop more strategies in this regard, thank
    you for sharing. . . . . .

  10. Hi, i think that i saw you visited my web site so i came to
    “return the favor”.I am trying to find things to enhance my site!I suppose its ok to
    use some of your ideas!!

  11. I’m not positive where you are getting your info, however good topic.

    I must spend some time learning more or working out more.
    Thank you for excellent information I used to be
    on the lookout for this information for my
    mission.

  12. Excellent blog! Do you have any tips for aspiring writers?
    I’m hoping to start my own blog soon but I’m a little lost on everything.
    Would you suggest starting with a free platform like WordPress
    or go for a paid option? There are so many choices out there
    that I’m totally overwhelmed .. Any recommendations? Thanks!

  13. This is a very good tip particularly to those new to the
    blogosphere. Brief but very accurate information… Thank you for sharing
    this one. A must read post!

  14. Thank you, I’ve just been searching for information approximately this subject
    for a long time and yours is the best I have discovered so
    far. However, what about the bottom line? Are you sure concerning the source?

  15. Its such as you read my mind! You seem to grasp so much about this, like you wrote the e-book in it or something.
    I feel that you can do with a few p.c. to power the message home a bit, but other than that, this is great
    blog. An excellent read. I’ll certainly be back.

  16. This is a great tip particularly to those new to the blogosphere. Short but very precise info… Thanks for sharing this one. A must read post!

  17. I got this site from my buddy who shared with me concerning this website and now
    this time I am visiting this website and reading very informative articles or reviews at this time.

  18. I’ll right away clutch your rss feed as I can not in finding your email
    subscription hyperlink or e-newsletter service.
    Do you have any? Kindly allow me recognize in order
    that I may just subscribe. Thanks.

  19. After I initially commented I appear to have clicked the -Notify me when new
    comments are added- checkb영천출장샵ox and from now on each time a comment is added I
    receive four emails with the same comment. Perhaps there is a means you are able to remove me
    from that service? Cheers!

  20. My favorite relaxation therapy is building with Lego.
    It keeps me mentally engaged and helps me unwind at the end
    of a busy day. wonderful LEGO Project This guide has given me a new perspective on the world Lego.
    Who knew that brick building could be a rewarding and immersive experience?

    The designers behind these Lego sets deserve a standing ovation. Their ability to bring iconic characters like Mickey
    Mouse to life through bricks is truly exceptional.

  21. Can I simply just say what a comfort to uncover someone who really understands
    what they are talking about on the web. You definitely know how to bring an issue to light
    and make it important. More and more people have to read this and understand this side of the story.
    I can’t believe you’re not more popular because you definitely possess the gift.

  22. When I initially commented I clicked the “Notify me when new comments are added”
    checkbox and now each time a comment is added I get several emails with the same comment.
    Is there any way you can remove people from
    that service? Many thanks!

  23. Does your site have a contact page? I’m having a tough time locating it but, I’d like to send you an e-mail.

    I’ve got some ideas for your blog you might be interested in hearing.

    Either way, great blog and I look forward to seeing it
    develop over time.

  24. как присниться человеку которого
    любишь и поговорить с ним на
    расстоянии во сне молитв ангелу хранителю
    детям 47 год рождения сколько лет
    звезда смерти инструкция, лего звезда
    смерти инструкция деревья гороскопа по
    стихиям

  25. образование джунгарского ханства,
    основатель джунгарского ханства ғажайып
    сурет әлемінде балабақшада, ғажайып суретші мәтін astana bus, Astana bus timetable туған күн бойынша нумерология, тамыз айында туылған қыздар

  26. асқазан обыры презентация, асқазан обыры диагностикасы нуржан керменбаев жыбырлап скачать, нуржан керменбаев песня табиғатты қорғау міндетіміз
    эссе 120-150 сөз, табиғатты қорғау болашақты ойлау эссе шынайы көшбасшылық негіздері

  27. суд бишимбаева, суд бишимбаева 13 мая смотреть онлайн буынаяқтылар типінің кластарын
    атандар, буынаяқтылар типіне жататын омыртқасыздар факультативті және облигатты ісік алды
    аурулары, ісік неден пайда болады қазақ әйел
    суретшілері, танымал қазақ суретшілері

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *