Iwacu mu cyaro…… kwishyingira

Inkuru ya Jean Claude Nkubito

Intambara zo muri Ukraine zafashe umwanya ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo umuntu ajya kwandika atizeye ko hari ababona umwanya wo gusoma. Urareba hakurya ukabona u Burusiya wareba hakuno ukabona Ukraine wareba imbere yawe ukabona OTAN…Ariko reka twigarukire mu cyaro bombe niziza zizadusanga aho turi !

Yezu ntiyabwiye intumwa ze ngo zizategerereze umwuka wera(roho mutagatifu) i Yeruzalemu kandi na we ari ho bamwiciye ndetse n’abamwishe bagihari ! Reka twivugire iby’iwacu mu cyaro twiyibutse ibyaduhuzaga bombes za Poutine niziza ntizizaturobanura mu bandi.

Nuko rero ubushize twavugaga ibyo kuranga no kurambagiza(kanda hano usome ingingo y’ubushize niba waracikanwe). Ubu na bwo turarebera hamwe ibyo kurambagiza ariko ntitugaruka ku gusaba no gukwa kuko hari izindi nzira umuntu yashoboraga gucamo adasabye adakoye akabona umugeni ibyo bindi bikazaba nyuma. Abo ni abo bavugaga ko bishyingiye.

Mu bice bimwe by’i Cyangugu nka za Nyamirundi ( Bunyangurube, Buhokoro, Mukoma, Nyabitekeri na Bunyenga, Ruhamagariro na Rugarama aho hose hakuno yo ku Idjwi) babyitaga kwirendeza. Bikavugwa ku mukobwa ngo yarirendeje byo kuvuga ko yijyanye. Ugasanga ariko na byo ari ukurenganya umukobwa kuko n’ubwo ari we wavaga iwabo n’uwo yasangaga akamwakira babaga bahuriye muri icyo gikorwa.

Kwishyingira rero bikaba iki ?

Kwishyingira rero, ari byo bamwe bita guterura, ni igihe umukobwa yashyiraga utwenda twe mu nkangara, agashaka mugenzi we umuherekeza ku mugoroba, cyangwa se umubyeyi w’ijigija, akamujyana akamucyura ku musore akarara abaye umugore we, bugacya asukura imbuga y’iwe n’iyo kwa sebukwe, bikaba uko.

Kwishyingira rero byashoboraga guterwa n’impamvu nyinshi.

Iya mbere yari imenyerewe ni ubushobozi buke bw’umusore bwo kubona inkwano no gukora ubukwe bushamaje. Icyakora uretse inkwano, ubukwe bwo bwabaga ari ubw’umusozi wose ntibwakabaye ikibazo. Gusa umusore ushyingirwa mu kiliziya hari ibyo yagombaga kwishakaho, nko kuba yaradodesheje imyambaro, akagura inkweto( ibirato), akagura n’ibikoresho byo mu nzu ashyingirirwamo . Iyo yabaga akomoka mu muryango utifashije yabaga yaranashatse inka yo gukwa mu bushobozi bwe. Uwishyingira rero we ntiyigoraga, yabaga afite inzu acyuramo umugeni, afite ibikoresho by’ibanze byo mu rugo, amasuka abiri yo guhinga n’ibikoresho byihutirwa, ibisigaye akazabishakana n’umusanze.

Kwishyingira byashoboraga no guterwa n’ikibazo cy’amadini. Iyi Kiliziya gatolika tuvuga ngo yoroshya ibintu hari ubwo yimaga umuntu amasakaramentu akigira gukomezwa bamusibizaaaa, akabivamo. Uwo muntu udakomeje ntiyashoboraga gushyingirwa gikristu, nuko akazishyingira. Hari n’abana babatizwaga bakiri bato ntibahabwe amasakaramentu akurikiyeho. Kwiga ngo uyabone iyo byakugoraga wahitagamo kuzishyingira.

Kwishyingira na none byashoboraga guterwa n’uko umwe mu bageni yigeze ashyingirwa akaba agifite isezerano ryanditse. Nta yindi nzira yabagaho yo kongera kubona urushako uretse kwishyingira dore ko gatanya yavugwaga ariko ntigeze numva umuntu bahaye Gatanya iwacu kugeza ngize imyaka 25. Nigeze numva umuntu ngo wakoraga mu rukiko wa za Nyamasheke waje gusaba umugeni muri segiteri twari duturanye, bamuryanira inzara ngo yatanye n’undi mugore wa mbere bamaze kuburana mu nkiko. Wasangaga rwose uwo mukobwa umusanze abantu bamuseka we n’umuryango we ngo ntibakabikoze.

Impamvu zagaragaye nyuma ya 1994 zo kwishyingirana n’umuntu kubera ko imiryango yanze ko mushyingiranwa kubera inzangano z’amoko ntayo nigeze mbona iwacu. Abantu barasabaga bagashyingiranwa batabyitayeho, yewe n’abantu badahuje amoko barishyingiraga. Ibi by’amoko ntabwo byabaga mu bifata umwanya uwo ari wo wose mu buzima bw’abaturage b’iwacu muri rusange.

Umusore bazaniye umugeni rero na we yabaga yiriwe mu rugo, yashatse umuntu umutunganyiriza iwe akanateka ari byo. Umugeni waje yishyingiye ntiyarikwaga, yahitaga yinjira iwe ubuzima bugatangira. Ariko iwabo w’umusore babaga babizi, biriwe bashyashyana bategereje umugeni. Habaga na none hari abantu bake batumiwe, umusore yashatse urwagwa, bakamutaramira bakanywa, bagataha badatinze bagasigira abageni urugo rwabo.

Ingaruka zo kwishyingira zikaba mbi aho mwa bantu mwe. Umuntu wese wavumbye kuri izo nzoga abakuru b’inama ba santarali gatolika bamufungishirizaga amasakaramentu. Iwabo w’umusore bikaba uko, ku buryo hari ubwo wasangaga umusozi wose utemerewe guhazwa no guhabwa penetensiya kubera umwana wo ku ivuko aho washyingiwe ibyo bitaga gipagani.

Nyuma y’igihe umuntu yishyingiye, yagombaga kujya kwirega iwabo w’umukobwa. Bikaba mu by’ukuri ari nko gusaba. Ibyo na byo abakuru b’inama bakabicunga, iwabo w’umukobwa bakwakira inzoga z’aho umukobwa yajyiye amasakaramentu bakayafunga, abazinyoyeho bikaba uko. Mbese bose bakizwaga n’uko abishyingiye bajyiye kwiga mu bagarukiramana, bagakora ubukwe bwa Komini (ubu ni umurenge kera babyitaga kujya mu rukiko), bagashyingirwa mu kiliziya baba bafite n’abana bakabatizwa. Ubwo amasaka agakira umuyaga abafungiwe amasakaramentu bakayasubirana. Iyo wabonaga utihanganiye kubura amasakaramentu n’abageni badashaka gushyingirwa vuba, bagucaga iminsi yo kwiga mu bagarukiramana nawe ukazababarirwa.

Kiliziya gatolika kera ntiyakinaga rwose. Nyamara ariko abo bakuru b’inama baregana habaga ubwo na bo bavumbyeho abandi batashye. Cyangwa wabaha icupa ntibagutange ukaguma ukiherwa amasakaramentu !

Uko byamera kose umukuru w’inama watangaga abantu gutyo wasangaga yanzwe na bose, yaza kuvumba bakamuha ku nzoga bamuryanira inzara na we akayinywana ikimwaro.Kimwe n’abashyingirwaga gikristu tuzagarukaho ubutaha ariko, uwishyingira yabanzaga kumenyana n’uwo bazarushingana, bashoboraga guhurira mu misa nk’abandi bose, cyangwa akarangirwa n’umuntu, dore ko bamwe mu bishyingiraga babaga ari n’abantu bavuye mu zindi ngo bakaza gusumbakazwa.

Uko byamera kose, kuba warishyingiye cyangwa warashyingiwe mu butegetsi no mu idini si byo byakomezaga urugo, rwakomezwaga n’ubwumvikane bw’abashakanye, rugakomezwa n’ubwumvikane bwo ku musozi muriho aho buri wese yabaga ari rutangira ku wundi, aho ibibazo babisangiraga, kandi n’imiryango y’abashakanye ikababa hafi.

Reka ahari iby’abishyingiye tubicumbikire aha padiri mukuru atagira ngo ndabyamamaje bakamfungira amasakaramentu.

Ahubwo rero ubutaha tuzaganire ku bashakanaga banyuze mu nzira z’imiryango, amategeko n’idini, turebere hamwe n’uko ubukwe bwategurwaga n’uruhare rwa buri wese.

Jean Claude NKUBITO

28 Gashyantare 2022

122 thoughts on “Iwacu mu cyaro…… kwishyingira

  1. hi!,I really like your writing so so much! proportion we be in contact extra about your post on AOL? I need a specialist in this house to unravel my problem. Maybe that’s you! Taking a look ahead to peer you.

  2. Wow that was strange. I just wrote an very long comment but after I clicked submit my comment didn’t appear.
    Grrrr… well I’m not writing all that over again. Regardless, just wanted to say
    excellent blog!

  3. You’re so awesome! I don’t believe I’ve read a
    single thing like this before. So wonderful to discover someone with a
    few genuine thoughts on this topic. Seriously.. thank you for starting this up.
    This web site is one thing that is required on the internet, someone with a little originality!

  4. This design is wicked! You obviously know how to keep a reader entertained.

    Between your wit and your videos, I was almost moved to start my own blog (well, almost…HaHa!) Fantastic job.

    I really enjoyed what you had to say, and more than that, how you presented it.
    Too cool!

  5. It’s appropriate time to make a few plans for the long run and it is time to
    be happy. I’ve learn this publish and if I may just I
    wish to counsel you some attention-grabbing things or
    advice. Perhaps you could write next articles relating to this article.
    I desire to read more issues approximately it!

  6. An outstanding share! I’ve just forwarded this onto a colleague who was conducting a little
    homework on this. And he in fact ordered me lunch due to the fact that I discovered it
    for him… lol. So allow me to reword this…. Thanks for the meal!!
    But yeah, thanx for spending the time to talk about this topic here on your internet site.

  7. Hello xn--afriquela1re-6db.com webmaster, Your posts are always informative and well-explained.

  8. I have observed that in video cameras, special sensors help to maintain focus automatically. Those kind of sensors regarding some digital cameras change in contrast, while others employ a beam of infra-red (IR) light, specially in low lumination. Higher specification cameras at times use a mixture of both devices and may have Face Priority AF where the photographic camera can ‘See’ the face while keeping your focus only in that. Thank you for sharing your ideas on this site.

  9. Admiring the time and effort you put into your blog and in depth information you offer.
    It’s awesome to come across a blog every once in a while that isn’t
    the same out of date rehashed information. Excellent read!
    I’ve bookmarked your site and I’m including your RSS feeds to my Google account.

  10. таблетки для сна и успокоения, таблетки успокаивающие психику сон откололся
    зуб без крови, шатается зуб во сне без крови к чему снится школа и много
    детей, к чему снится школа мужчине
    к чему сниться христос мертвый молитва о прекращении судебного преследования

  11. I’ve not seen this watch in the metal but I’m inclined to agree. As for the fairly faint blue patterning on the dial whether any given man link or woman will be drawn to it will have little do with gender and more with personal taste. If it weren’t for the bracelet it would qualify as a primo share watch for couples.

  12. Additionally each bezel is cut and polished by a specially trained artisan for a very specific mirror finish for the facets something that is quite challenging given the hardness of the material. Price and delivery are currently TBD but if youre keen you can register your interest here.

  13. A slightly new movement makes its debut in these pieces the caliber 5900 which supplants the previous caliber 3120. This new movement is thinner at 3.9 mm the 3120 measured 4.26 mm and offers a higher frequency of 4 Hz the 3120 offered 3 Hz. It also features 60 hours of power reserve.

  14. Update since publication numerous issues with many of the lots have been noted and it appears the auction may have been canceled. As of 7AM EST 8820 we have reached out to Bonhams UK and HK for clarification stay tuned.

  15. Another contributor to Only Watch that always generates big interest is undoubtedly Patek Philippe. And as we saw with the recent rare handcrafts releases wristwatches are really just a part of what Patek Philippe does.

  16. Founded in 2001, Care for Wild Rhino Sanctuary is the largest rhino sanctuary and orphanage in the world and you can find it tucked within the lush confines of the Barberton Nature Reserve in South Africa. Part of a greater UNESCO World Heritage site in this area, the reserve is more than 28,000 Ha and growing.

  17. While many of the new Royal Oak’s design cues connect to the pocket watch, there is an inherent link between this novelty and the 1980s-era platinum 25636PT, if only because that was also a skeleton Royal Oak perpetual calendar with blue rings and typefaces of the same era. I seldom advocate for diamonds on a watch, but perhaps embracing those hour markers from the pocket watch would have strengthened the connection.

  18. Like a certain Rick Astley song recorded in 1987, this commercial is at once awesomely cheesy and cheesily awesome. This particular gonzo ad flies in the face of all my link copywriter sensibilities. There’s no chronology, there’s very little reinforcement between the visuals and the copy, and the viewer isn’t walking away with a clear message. It’s just chaos.

  19. As I’ve covered here before, Nivada was one of many casualties of the ascendance of quartz in the 1970s and 1980s. It’s currently under the guidance and stewardship of Guillaume Laidet who has quietly brought back model after model in really great ways. His Nivada link is a cross between a microbrand and a legacy brand, where killer design (with history) meets value pricing. He’s already revived the Depthmaster in classic form.

  20. Gone are the days of polished or satin-brushed finishing details. Here, imperfections and irregularities reign supreme! Their very existence is part and parcel of the desired-and-achieved one-of-a-kind style.

  21. Frederique Constant has consistently offered good value to entry-level collectors. There’s a lot to like when it comes to the level of watchmaking you get, especially when you consider the value placed on in-house calibers these days. The brand has figured out how to take things like the FC-700 base caliber and twist it to fit a lot of different applications. This means that if you dig through FC’s extensive lineup, you’ll likely find an affordable and enjoyable option to suit your needs.

  22. My friend Jack also had some link success with this old suitcase and found a 1960s Enicar at the very bottom. We each left this op-shop with a non-running vintage watch and a new project to get the two repaired, serviced, and running again.

  23. Within this refined atmosphere, as link with all Vacheron Constantin creations, the sword-shaped hour and minute hands are covered with luminescent material and the small seconds hand is housed on the tourbillon cage.

  24. I shot on film, with my Hasselblad camera. I was just doing individual portraits of everybody. I can show you the contact sheet. I got maybe two or three shots of each member of the band – the link solo shot of Dre is in an alley on the side of the studio – and then I did a group shot.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *