UKURI NIKUVUGWE: BURYA MU RI AYA 𝗠𝗘𝗭𝗜 𝗬’𝗜𝗖𝗬𝗨𝗡𝗔𝗠𝗢 NTITUBA TWIBUKA BIMWE. DORE UKO MBIBONA!

Rémy Rugira

Mu Rwanda,ukwezi kwa Mata kwahariwe kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.Ndetse ahubwo kwibuka birakomeza kugeza mu minsi ijana abatutsi bahigwaga ku misozi yose yo mu Rwanda.Ese wari uzi ko,n’ubwo twibwira ko twibuka bimwe,burya atari ko bimeze? Louis Rugambage,umwe mu barokotse itsembabatutsi mu Rwanda muri 1994,arabidusobanurira.

Louis Rugambage,umwe mu barokotse irimburabatutsi ryo muri 1994 ntarya iminwa mu kwamagana igipindi cya FPR kivangwa mu kwibuka jenoside yakorewe abatutsi kimwe n’ibindi bipindi bya bamwe na bamwe batavuga rumwe n’ubutegetsi bahatira buri wese kwibuka uko babishaka

Louis Rugambage arabisobanura agira ati:

  1. Bamwe bibuka imibabaro yabo n’iy’ababo:

Abo “aya mezi bayafata nk’igihe kibi mu buzima bwabo. Bibuka bazirikana agahinda batewe n’ibabazwa n’iyicwa ry’ababo ndetse n’ibikomere by’umutima, iby’umubiri cyangwa byombi bo ubwabo basigiwe n’Itsembabatutsi. Aba barimo kandi abahitamo kwibuka bazirikana banahimbaza ubuzima, ibyiza n’umurage basigiwe na ba nyakwigendera”.

2.Abibuka urugamba n’intsinzi bya FPR

Abo muri FPR Inkotanyi bo muri aya mezi baba “bibuka itahuka bava mu buhunzi bari bamazemo imyaka isaga 30, baza mu gihugu cy’amavuko benshi batari barigeze bamenya. N’ubwo basanze benshi mu miryango basize barashize, ariko kuba batarabanaga cyangwa ngo babe barigeze babamenya ntibyabahungabanya ngo bibabuze kwishimira ko iyabo mibabaro batewe n’ubwicanyi butandukanye mu mateka yacu ndetse n’ubuhunzi byari birangiriye aho”.

Mu gihe abatutsi barokotse baba bari mu kwibuka ibyo bahuye nabyo,abo muri FPR inkotanyi bo baba babyina intsinzi y’urugamba.Ni igihe cyo kwibutsa ibyagezweho n’ingabo zahoze izari iza FPR Inkotanyi.
Icyunamo ntigikwiriye kuba igihe cyo kwibutsa ubutwari bwa FPR Inkotanyi. Ni ukuvanga ibidahuye.

Louis Rugambage arabwira FPR ati “ Ko hari umunsi w’intwari (1 Gashyantare) n’umunsi wo kwibohoza (4 Nyakanga), kuki uyu mwaka Rutaremara na bagenzi be bumvise bagomba kuvundira gahunda zisanzwe nk’urugendo n’ijoro byo kwibuka Itsembabatutsi bakazisimbuza izo kwibutsa intsinzi ya FPR ? Ni aha mpera nemeza ko dukwiye kuvangura amasaka n’amasakaramentu, buri wese akagira uburenganzira bwo kwibuka aye mateka uko abihisemo”.

3.Abibuka itangira ry’inzira yabo y’umusaraba “Inzira ndende”

“Hari abibuka itangira ry’inzira yabo y’umusaraba (bakunze kwita “Inzira ndende”), ubwo babisikanaga n’abatahukaga bo bahunga. Barimo abari bamaze gukora ibara ariko hakabamo n’inzirakarengane nyinshi zabonye ijuru rizigwa hejuru, zigashyirwa mu gatebo kamwe n’abicanyi mu rugendo rw’imibabaro n’ubuhunzi bari batangiye”.

Umwanzuro mwiza ni uwuhe?

Louis Rugambage: “Izi mpande uko ari eshatu ntizishobora kumva icyunamo kimwe. Aho kugira ngo zijye zigongana buri mwaka, buri wese yahabwa rugari, abibuka ababo ukwabo; abibuka intsinzi n’itahuka ukwabo n’abibuka itangira ry’ubuhunzi n’indi mibabaro ijyana nabwo ukwabo. Ntawubangamiye undi tugahana amahoro. Ubwo ntibyashoboka ra?”

source: Louis Rugambage

11 thoughts on “UKURI NIKUVUGWE: BURYA MU RI AYA 𝗠𝗘𝗭𝗜 𝗬’𝗜𝗖𝗬𝗨𝗡𝗔𝗠𝗢 NTITUBA TWIBUKA BIMWE. DORE UKO MBIBONA!

  1. Pingback: sex loan luan
  2. Pingback: Alon Alexander
  3. Pingback: 놀이터 추천
  4. Pingback: ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *