Yannick Izabayo
Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, uyu munsi yaganiriye ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru, ingingo itoroshye kandi itavugwaho rumwe mu bihugu byinshi, by’umwihariko no ku Rwanda, aho iyi nama irimo kubera,igihugi gifunga,kigatoteza,cyangwa kikica abantu bose bavuga ibitari mu murongo wa Leta ya FPR,abenshi mu banyamakuru bigenga bakaburirwa irengero,abarwanashyaka b’amashyaka atavuga rumwe na Leta bakicwa cyangwa bakaburirwa irengera burundu.
Abayitabiriye bagaragaje ko nubwo hari ibihugu biri muri Commonwealth bihagaze neza mu bwisanzure bw’itangazamakuru, ariko hari n’ibindi, nk’u Rwanda biri inyuma ku bipimo mpuzamahanga.
Urutonde rw’uyu mwaka rwa World Press Freedom index, bamwe bagiye bagarukaho muri iyi nama, rushyira u Rwanda ku mwanya wa 136 mu bihugu 180, umwanya w’inyuma kure y’ibindi bihugu byose mu karere.
Abavuze muri iyi nama birinze kugaruka ku Rwanda by’umwihariko, ahari abanyamakuru bamwe n’abatanga ibiganiro kuri YouTube bafunzwe, bamwe bakavuga ko bazira kwisanzura bakavuga ibyo leta ibona nko kurengera mu kunenga ubutegetsi.
Dionne Jackson Miller umunyamakuru w’inararibonye muri Jamaica, yabwiye BBC ko ubu bwisanzure baganiragaho ari ingenzi mu iterambere, ariko ko bugifite imbogamizi.
Ati: “Biroroshye kuri za guverinoma kuvuga, nk’uko binoroheye Commonwealth kwivugira, kandi ntekereza ko za leta nyinshi zemera ingingo y’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ariko iyo urebye ibyo bakora mu by’ukuri ntabwo ari byo usanga bavuga.
“Kandi simbona rwose ko twavuga ibijyanye n’imiyoborere ya demokarasi no kubahiriza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu gihe hari ikibazo ku mutekano w’abanyamakuru.”
Ku Rwanda, raporo za leta zishyira heza cyane zo zerekana ko ibipimo by’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru biri hejuru.
Raporo y’ubushakashatsi yasohotse umwaka ushize wa 2021 y’ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere (RGB) ivuga ko ibi bipimo biri hejuru ya 90%.
Usta Kaitesi umukuru w’iki kigo muri iyi nama yakomoje ku banyamakuru bafunze.
Yagize ati: “Twinjiye muri uyu muryango wa Commonwealth kuko twemeye amahame yawo, arimo n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo turimo kuvuga.
“Kuba hari abanyamakuru bafunze, abanyamakuru kimwe n’abandi bantu, nabo bakora ibyaha, byaba ari bibi rwose gufunga abanyamakuru kubera gukora umwuga wabo, ariko nanone umunyamakuru uzakora icyaha…azagikurikiranwaho.”
Marie Immaculée Ingabire wo muri sosiyete civile y’u Rwanda yabwiye BBC dukesha iyi nkuru uko abona abanyamakuru mu Rwanda bakwiye gukoresha ubwisanzure itegeko ribaha.
Ati: “Burya ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ni ikintu kinini cyane.
“Icya mbere ibyo bitekerezo utanga ni ibimeze gute? Birimo ukuri? Birimo ibimenyetso bifatika? Nonese umunyamakuru…azarenge itegeko bamwihorere kuko ari umunyamakuru?”
Abandi bitabiriye iyo nama ariko bashimangira ko ubu burenganzira ari amahame ntakuka akwiye kubahirizwa n’ibihugu BYOSE bigize commonwealth harimo n’uru Rwanda.
Bavuga ko utarata guteza imbere ubukungu mu gihe abantu muri rusange n’itangazamakuru by’umwihariko batisanzuye, bemeza ko ubwisanzure ari ingenzi mu kubaka iterambere rirambye.
Mugihe umuntu ntaburenganzira bwokuganira kubibazo bimukorerwa ntaburenganzira kumutungo we,ibyo nibindi ntarondoye ibibazo ntibizabura mugihugu.
Why couldn’t I have the same or similar opinions as you? T^T I hope you also visit my blog and give us a good opinion. baccarat online
It’s time to shine—start your adventure now! Lucky Cola