CHOGM 2022 – Rwanda: Ubwisanzure bw’itangazamakuru,ingingo iri mu zikomeye muri iyi nama! U Rwanda rwasabwe kutarata iterambere ritagira ubwisanzure niba rushaka kuba muri Commonwealth.

Ange Eric Hatangimana

Yannick Izabayo

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, uyu munsi yaganiriye ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru, ingingo itoroshye kandi itavugwaho rumwe mu bihugu byinshi, by’umwihariko no ku Rwanda, aho iyi nama irimo kubera,igihugi gifunga,kigatoteza,cyangwa kikica abantu bose bavuga ibitari mu murongo wa Leta ya FPR,abenshi mu banyamakuru bigenga bakaburirwa irengero,abarwanashyaka b’amashyaka atavuga rumwe na Leta bakicwa cyangwa bakaburirwa irengera burundu.

Abayitabiriye bagaragaje ko nubwo hari ibihugu biri muri Commonwealth bihagaze neza mu bwisanzure bw’itangazamakuru, ariko hari n’ibindi, nk’u Rwanda biri inyuma ku bipimo mpuzamahanga. 

Urutonde rw’uyu mwaka rwa World Press Freedom index, bamwe bagiye bagarukaho muri iyi nama, rushyira u Rwanda ku mwanya wa 136 mu bihugu 180, umwanya w’inyuma kure y’ibindi bihugu byose mu karere.   

Abavuze muri iyi nama birinze kugaruka  ku Rwanda by’umwihariko, ahari abanyamakuru bamwe n’abatanga ibiganiro kuri YouTube bafunzwe, bamwe bakavuga ko bazira kwisanzura bakavuga ibyo leta ibona nko kurengera mu kunenga ubutegetsi.

Dionne Jackson Miller umunyamakuru w’inararibonye muri Jamaica, yabwiye BBC ko ubu bwisanzure baganiragaho ari ingenzi mu iterambere, ariko ko bugifite imbogamizi.

Dionne Jackson Miller
Dionne Jackson Miller wahoze akuriye ishyirahamwe ry’abanyamakuru muri Jamaica

Ati: “Biroroshye kuri za guverinoma kuvuga, nk’uko binoroheye Commonwealth kwivugira, kandi ntekereza ko za leta nyinshi zemera ingingo y’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ariko iyo urebye ibyo bakora mu by’ukuri ntabwo ari byo usanga bavuga. 

“Kandi simbona rwose ko twavuga ibijyanye n’imiyoborere ya demokarasi no kubahiriza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo mu gihe hari ikibazo ku mutekano w’abanyamakuru.”

Ku Rwanda, raporo za leta zishyira heza cyane zo zerekana ko ibipimo by’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru biri hejuru. 

Raporo y’ubushakashatsi yasohotse umwaka ushize wa 2021 y’ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere (RGB) ivuga ko ibi bipimo biri hejuru ya 90%. 

Usta Kaitesi umukuru w’iki kigo muri iyi nama yakomoje ku banyamakuru bafunze.

Yagize ati: “Twinjiye muri uyu muryango wa Commonwealth kuko twemeye amahame yawo, arimo n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo turimo kuvuga. 

“Kuba hari abanyamakuru bafunze, abanyamakuru kimwe n’abandi bantu, nabo bakora ibyaha, byaba ari bibi rwose gufunga abanyamakuru kubera gukora umwuga wabo, ariko nanone umunyamakuru uzakora icyaha…azagikurikiranwaho.”

Marie Immaculée Ingabire
Marie Immaculée Ingabire wo muri Transparency International Rwanda mu nama yo kuwa kabiri

Marie Immaculée Ingabire wo muri sosiyete civile y’u Rwanda yabwiye BBC dukesha iyi nkuru uko abona abanyamakuru mu Rwanda bakwiye gukoresha ubwisanzure itegeko ribaha. 

Ati: “Burya ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ni ikintu kinini cyane.

“Icya mbere ibyo bitekerezo utanga ni ibimeze gute? Birimo ukuri? Birimo ibimenyetso bifatika? Nonese umunyamakuru…azarenge itegeko bamwihorere kuko ari umunyamakuru?” 

Abandi bitabiriye iyo nama ariko bashimangira ko ubu burenganzira ari amahame ntakuka akwiye kubahirizwa n’ibihugu BYOSE bigize commonwealth harimo n’uru Rwanda. 

Bavuga ko utarata guteza imbere ubukungu mu gihe abantu muri rusange n’itangazamakuru by’umwihariko batisanzuye, bemeza ko ubwisanzure ari ingenzi mu kubaka iterambere rirambye.

40 thoughts on “CHOGM 2022 – Rwanda: Ubwisanzure bw’itangazamakuru,ingingo iri mu zikomeye muri iyi nama! U Rwanda rwasabwe kutarata iterambere ritagira ubwisanzure niba rushaka kuba muri Commonwealth.

  1. Mugihe umuntu ntaburenganzira bwokuganira kubibazo bimukorerwa ntaburenganzira kumutungo we,ibyo nibindi ntarondoye ibibazo ntibizabura mugihugu.

  2. Pingback: John Lobb
  3. Pingback: เน็ต AIS
  4. Pingback: GAMING WORLD
  5. Pingback: Kubet
  6. Pingback: lazywin888
  7. Pingback: y2k168
  8. Pingback: fox888
  9. Pingback: Aviator
  10. Pingback: ufa789
  11. Pingback: Freshbet
  12. Pingback: 1 win app
  13. Pingback: casino
  14. Pingback: โคมไฟ
  15. Pingback: apex mushroom
  16. Pingback: betflix wallet
  17. Pingback: ufabet789
  18. Pricing and production also seem like the product of some thoughtful consideration as not only is Seiko making 6000 of link these the price is unchanged from what was established by the SPB143 1200. Seiko often tacks on a small premium for a limited-edition model even when they aren’t all that limited the SPB149 was for example limited to 5500 units and sold for 1350.

  19. In addition to works by the above-mentioned artists and designers the Hour Glass is also link presenting commemorative watches in partnership with longstanding partners including Audemars Piguet Chopard De Bethune Franck Muller MBampF Urwerk Ulysse Nardin NOMOS Sinn TAG Heuer and Longines.

  20. When I was young in the Vallée de Joux I grew up watching my father at the link workbench but it wasn’t until I was around 12 years old that I first told my father I wanted to be a watchmaker she told me. “We started to argue about the idea. He told me I was intelligent enough to go to the university and do something more important but this is what I knew I wanted to do.”

  21. Unfortunately like Weitlich most jewelers with private labels from the late 1800s to early 1900s went link the way of the American watchmaking industry and largely disappeared. You still can find some like Shreve Crump amp Low in Boston or Shreve amp Co. in San Francisco. Defunct retailers like Bailey Banks amp Biddle had well-known connections with Patek. However outside the large cities there really were no towns too small to have a jeweler who maybe ordered a private label.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *