Rémy RUGIRA
Bwana Aimable Karasira Uzaramba uregwa ibyaha bya jenoside arishinganisha ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Aravuga ko iyo avuye kuburana akagera muri gereza bamukubita bamuziza ko aburana mu buryo badashaka.
Mu magambo yabwiye umucamanza, Karasira yagaragaje impungenge ko ashobora kuzagwa muri gereza. Karasira aravuga ko nibikomeza bityo azasaba kwikura mu rubanza. Kugeza ubu abacungagereza ashinja ibyo bikorwa ntacyo barabivugaho
Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bine by’ingutu ari byo guhakana jenoside ubwe yarokotse, guha ishingiro jenoside yarokotse, gukurura amacakubiri mu banyarwanda(kubera kubereka ukuri kwinshi) no gutangaza amakuru leta yise ay’ibihuha (kuri youtube ye UKURI MBONA).

Ibyaha byose arabihakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki. Umunyamategeko umwunganira Gatera Gashabana aramusabira kumufungura by’agateganyo kubera uburwayi. Ubushinjacyaha bwo busanga nta shingiro bifite kuko bumukurikiranyeho ibyaha by’ubugome!
II Indi nkuru wasoma: Rashid Hakuzimana yabwiye urukiko ko yakorewe iyicarubozo. Kanda hano.II
II Indi nkuru wasoma: Cyuma Hassan yongeye gufungwa bitunguranye ahita anakatirwa igihano kiremereye[inkuru irambuye].Kanda hano.II
Karasira avuga ko imibanire ye n’abacungagereza ari nk’iy’abayahudi n’abarabu.Yasabye urukiko kumuha icyizere ko nava mu rukiko atari bugirirwe nabi, kuko iteka uko avuye kuburana akorerwa ibikorwa by’iyica rubozo akorerwa n’abitwa abacunga gereza basigaye bitwa abacunga Karasira,mu bikorwa yashyize hanze akorerwa harimo iyicarubizo ry’ubwonko, kumukubita, kwanga kumuvuza no kumwangira gufata imiti y’indwara ya diyabete, kumwima ibiryo n’amazi,kumufungira mu kato muri gereza imbere, n’ibindi byangombwa nkenerwa byose hamwe no kumwima umwanya wo guhura n’umwunganizi we mu mategeko. Yavuze kandi ko bamutegeka uko aburana mu rukiko ko iyo avuyeyo bamugirira nabi kubera ko ngo yaburanye nabi,(ngo waburanye ibitaribyo)!Yanahishuye ko mugenzi we bafunganywe atashatse kuvuga izina yakubiswe bakamumena amatwi .Yagize ati “bino bintu byarampahamuye binyibutsa ibyo bahuye nabyo muri jenocide yo muri 94”!
ISESENGURA RYA MAITRE VALENTIN AKAYEZU: KARASIRA UZARAMBA AIMABLE, AKABA SOLOMONI KALUSHI MAHLANGU W’U RWANDA

Maitre Valentin Akayezu

Ninde watekereza ko ingoma ya ba gashakabuhake b’aba boers yari guhanguka? Kuba yari ishyigikiwe n’ibihugu by’Uburengerazuba, kuba yari ifite amafaranga n’igisirikare kitigererezwa, kuba yari ifite bombe atomique (ibisasu ruhoyanganda/Ibitwaro bya kirimbuzi) n’iki kindi cyari kuyihangamura cyashobokaga?:“Ukuri” konyine, intwaro itajya itsindwa.

Reka ariko twibuka uko Abasoviyeti bahirimye nta sasu rivuze? Igihugu cyari icya mbere kw’isi mu kujya imbizi n’Abanyamerika, ariko kiba kirahangamutse mu kanya nk’ako guhumbya? Bagushijwe hasi no kunanirwa kubaka inzego zishyira ukuri no kwisanzura imbere!!

Mobutu twibuke atangaza ko yemeye amashyaka menshi ku gitutu maze agasuka amarira imbere y’inteko inshinga amategeko!! Uwiyitaga “Le prédateur Léopard” (ingwe iconcomera) ninde wibwiraga ko yahangamuka? Akarira nk’ikibondo imbere y’abagabo kubera gutakaza imbaraga ze?! We wavuze ngo “Après moi, c’est le déluge”(ninambuka,ruzacika), il ne s’imaginait pas le Zaïre sans lui? (yumvaga Zayire itabaho adahari). Iyo yumva ukuri mbere, ubu ntaba ari umugwagasi!!

Abaprona b’i Bururi mu Burundi, igihe Buyoya arekura ubutegetsi akabuhereza Ndadaye, imbere y’insamirizi y’Uburundi twarababonye basuka amarira disi!! Ba Bagore beza batiyumvishaga ko “Bantuza” nabo bategeka amarira, intimba n’ikiniga birabafata babonye ubutegetsi bumvaga bavukiye kwiharira bugiye babureba! Nyamara baburekura nta sasu rivuze uretse guhangamurwa n’Ukuri gusa!


Amagambo Karasira yavugiye mu rukiko, ni amateka akomeye azigishwa ibinyejana bizaza byerekwa ubugome bw’ingoma mpotozi itagira icyo yubaha. Ushaka kumva neza ibyo mvuga azarebe filime mbarankuru (documentary) y’Urubanza rwa Solomoni Kalushi Mhalangu (impirimbanyi y’UKURI muri Afurika y’Epfo ku ngoma mpotozo ya ba Gashakabuhake).


Incamake yarwo umuntu yayisoma hano : https://www.sahistory.org.za/people/solomon-kalushi-mahlangu.
KARASIRA Aimable Uzaramba ati: Ukuri mbona. Nyamara bagafunga amatwi ngo “mwa nyana z’imbwa mwe muvuge muvuge muvuye aho ntacyo muzadutwara turakomeye”. Nyamara Ba ntibazirikana ntibamenya ko Amateka n’ubwo atinda ariko yisubiramo (l’histoire se répète, même si elle peut traîner mais elle ne tard jamais).Yesu(zu) abwira abamwizera ati ‘Nimwizera Ukuri kuzababatura”(Seule la vérité vous affranchira).
Inkota Karasira atwaye mu ntoki ifite amujyi impande zombi kandi ntigimba.
Mwifurije gukomera ku muheto, naho yaba atakiri muri ubu buzima, inkota ye izakomera indwane ibihe n’ibihe.


II Indi nkuru wasoma: Rwanda – “Ubwisanzure bw’itangazamakuru burahari rwose 100 %, nyuma yo kwisanzura bwo nta bwo,buri kuri 0.00%”.Kanda hano.II

Sources:certains éléments de la VOA
What’s up, this weekend is pleasant in favor of me, as this time i am reading this impressive
informative piece of writing here at my house.
Wow, fantastic weblog layout! How long have you been running a blog for?
you make blogging look easy. The whole look of your site is wonderful, let alone the content!
Very good information. Lucky me I recently found your website
by accident (stumbleupon). I have saved as a favorite for later!
Hurrah! Finally I got a weblog from where I be capable of really take helpful facts concerning my study and knowledge.
Wow! This blog looks exactly like my old one! It’s on a completely different
subject but it has pretty much the same page layout
and design. Outstanding choice of colors!
Wonderful web site. Plenty of helpful info here.
I am sending it to a few buddies ans additionally sharing in delicious.
And certainly, thank you for your effort!
I do consider all of the concepts you have presented to your
post. They’re very convincing and can definitely work.
Still, the posts are very quick for beginners.
May you please prolong them a bit from subsequent time?
Thank you for the post.
Does your blog have a contact page? I’m having problems locating
it but, I’d like to shoot you an e-mail. I’ve got some
suggestions for your blog you might be interested in hearing.
Either way, great site and I look forward to seeing it grow
over time.
Simply wish to say your article is as astonishing. The clearness in your post is simply spectacular and i can assume you’re an expert on this subject.
Fine with your permission let me to grab your RSS
feed to keep up to date with forthcoming post. Thanks a million and please continue the enjoyable work.
I am not sure where you’re getting your information, but good topic.
I needs to spend some time learning much more or understanding more.
Thanks for magnificent information I was looking for
this info for my mission.
Lead your team to victory in this exciting world! Lucky Cola
It is really a nice and helpful piece of info. I am satisfied that you just shared this useful information with us.Please stay us informed like this. Thanks for sharing.