Iyi si: Ese mwe mubona “amadini” yo muri iyi si hari icyo afashaho ikiremwamuntu cyane?

Hakizimana Maurice

Mvuze “cyane” kuko nzi neza ko nta kitagira umumaro:amadini menshi yubatse amashuri turiga (njye amashuri yanjye [hafi ya yose] nayize mu bigo bya Kiliziya: Collège St André, Lycée St.Alexandre Saul,G.S.St Jean Baptiste De La Salle,na Université Catholique de Paris)!

Sinakwirengagiza nanone ibigo Nderabuzima, Ibigo Mbonezamirire, Ibitaro,n’ibindi bikorwa by’Amadini,cyangwa biterwa inkunga n’amadini!

Ariko kandi,ikibazo cyanjye gifite ishingiro: amadini avuga ko ari inzira ziyobora ku Mana[Iyoboka-Mana]kandi mu NYIGISHO zayo akenshi yibanda ku rukundo, ubworoherane, kubana neza mu miryango, imyitwarire izira amakemwa,kuvugisha ukuri, kuba inyangamugayo,kutica,n’andi mahame meza cyane!

NB:Nafunze amaso ku nyigisho z’IBINYOMA zimwe na zimwe zifitanye isano n’IMYIZERERE cyangwa IMYEMERERE y’amadini zinatuma aba menshi kandi ntiyumvikane ku tuntu tumwe na tumwe! Nibanze ku NYIGISHO NZIZA amadini yose yigisha zagombye kuba zarahinduye isi!!

None nyuma y’imyaka ibarirwa mu bihumbi byinshi amadini y’iyi si YIGISHA ibintu byiza gusa gusa,umusaruro[ BILAN] ni uwuhe?

AMADINI Y’IKINYOMA: IKIYOBYABWENGE CY’IKIREMWAMUNTU (“L’OPIUM DU PEUPLE”)

Karl Marx,umuhanga mu bya filozofiya wabayeho kuva mu wa 1818 kugeza 1883 azwiho kuba yaravuze ngo “IDINI,ni ikiyobyabwenge (urumogi) cy’ikiremwamuntu”!

Mbere ye habanje abandi bahanga ari nabo yafatiragaho,nk’uwitwa Emmanuel Kant wari waravuze ko abona idini nk’urumogi,aho yanditse mu gitabo nasomye kitwa “La Religion dans les limites de la simple raison” aho dusoma ngo:”idini risinziriza abantu,aho mu bwiyorobetsi bwinshi umukuru w’idini(yanditse umu prêtre) akubwira inkuru ziryoshye z’ubuzima bwa nyuma yo gupfa,akaguherekeza ugiye gupfa,ugapfa utujeeee,umeze nk’uri mu munyenga”!

Karl Marx we yavugaga ko “idini ariryo risinziriza abantu ntibamenye ubusumbane n’akarengane biba mu bantu,kandi ko rituma abanyagitugu(prolétariat) babakandamiza bitagoranye,aho idini ribatoza kwihanganira akarengane,ribatoza kuba abana beza,no kunyurwa n’ubuzima bubi bugoranye babamo nta kwitotomba,gukunda ubukene,no kudaharanira gukira”!

Kuvuga ko idini ari “ikiyobyabwenge” byafashwe mu buryo bw’uko ritera mu bantu “ikinya”! (Mu gitabo Critique de la philosophie du droit de Hegel).

NYUMA Y’IMYAKA MYINSHI CYANE,AMADINI Y’IYI SI YAGEZE KU KI(BILAN)?

Ndibutsa abankurikiye ko amadini adashinzwe kubaka amashuri n’amavuriro,ko ubusanzwe ibyo ari ibikorwa bya za Leta z’iyi si!

Urugero: Ese umubyeyi w’umukire agusigiye umutungo utagira ingano, akagusigira abana be ngo uzabiteho,ubahe ibyo kurya,ibyo kunywa,kwambara,ubavuze nibarwara,kandi ubakorere kimwe cyose mu mwanya we,ko nava mu ruzinduko yagiyemo azakugororera cyane,wakora iki?

Tekereza rero asanze barishwe n’inzara, amavunja,imyenda yarabacikiyeho, kandi bararembye ntubavuze ariko wowe ukamuratira INYUBAKO NZIZA wabubakiyemo, AMATUNGO menshi wamwororeye,hamwe n’IBIMODOKA byiza wamuguriyemo,kandi ko utigeze uhomba,cyangwa uhombya UMUTUNGO we ko ahubwo WIKUBYE KANE!

Ese yaguhemba? Yakugororera?

Igisubizo kirumvikana!! ABANA be nibo yagusabye kwitaho mbere ya byose)!

Mu buryo nk’ubwo,njye mbona amadini yaritaye ku NYUBAKO z’amashuri,n’amavuriro, akigira mu BUCURUZI bw’amahoteli,amashuri, amavuriro, n’ibindi,AKUNGUKA cyane,akagura IBIMODOKA n’ibindi,ariko ko yirengagije ubutumwa avuga ko yahawe: KWIGISHA ABANTU INZIRA IKWIRIYE!(Gereranya icyo gitekerezo na Matayo 24:45-47)!

ABANYAMADINI CYANE SIBO NYANGAMUGAYO CYANE!

White wooden signpost with four arrows – “honesty”, “ethics”, “respect”, “integrity”.

Nawe se,ushobora kunsobanurira gute ukuntu mu gihugu nk’Ubwongereza kiganjemo “Kiliziya y’ABANGILIKANI”(ntibisobanura “kwangirika” ahubwo biva ku ijambo ry’icyongereza ANGLICAN~ENGLAND~ENGLISH , bivuga Kiliziya y’abongereza, CHURCH OF ENGLAND)! Ni idini rikomeye cyane kuko ribarirwa abakiliya,ooh,ndibeshye, “abayoboke” bagera kuri miliyoni 85.

Ni idini ryiza cyane: ryigisha urukundo, ubworoherane, kandi ryemera ko Bibiliya ariyo muyobozi w’ikirenga waryo!

Nyamara ibyaha bikorerwa mu Bwongereza no mu bihugu byiganjemo iryo dini “ryiza cyane”,ni agahomanunwa:mwese muzi ikintu cyitwa UBUTINGANYI!

Raporo zigaragaza ko mu Bwongereza ibyaha biri hejuru cyane, aho byiganjemo: ubwicanyi, ibyaha byerekeye igitsina,gusambanya utwana tw’uduhungu cyane cyane,gushimuta abana,…..Kandi byose bigakorwa n’ABANGILIKANI 💯% Kiliziya iyoborwa n’Umwamikazi Elisabeth II.

Kiliziya Gatulika(ari nayo mubyeyi nyina w’amadini n’utudini twose twiyita “Abakristo”):

Yo ubwayo yivugaho ko yashinzwe mu kinyejana cya mbere, kandi ko ikomoka ku ntumwa,ku itorero ry’abakristo ba mbere (Christianisme primitif)!

Rifite abayoboke miliyari 1 na miliyoni 329,ikaba yigisha URUKUNDO mu isi yose!

Bibiliya Ntagatifu isomwa buri munsi mu misa, kandi bagira Ubuyobozi bikomeye buva ahantu hamwe: ku mugabo bita NYIRUBUTUNGANE! (Nyirabwo) Papa (pope) perezida wa Leta ya Vatican umurwa mukuru wa Kiliziya Gatulika Ku isi hose!

Ariko iyi Kiliziya ifite amateka mu bwicanyi ndengakamere bwabaye mu isi,uhereye kubwo yo ubwayo yikoreye(INQUISITION),ukagera ku bwo yashyigikiye cyangwa yahagarikiye!

Hagati ya 1095 na 1270 intambara ziswe Les Croisades/Crusades(Abanyamisaraba) aho ingabo z’Abazungu bo mu Burengerazuba (Occident) bishe imbaga itagira ingano mu ntambara zo kubohoza aho bita “Ahera”,aho bavuga ko hari”imva” ya Kiristu i Yeruzalemu!

Barwanye inkundura n’ABAYISILAMU nabo bambariye urugamba! Ayo madini yombi niyo yikoreye amaraso yose yamenetse aho hantu icyo gihe! Nta wabihaniwe!!

Kiliziya ishinjwa Kandi amaraso yose yamenetse mu ntambara ebyiri z’isi(miliyoni 9 mu ya mbere na miliyoni 85 mu ya 2 y’isi) kuko hafi ya zose zarwaniwe mu bihugu bya Kiliziya Gatulika i Burayi.

Jenoside mu Rwanda ntiyari kuba iyo Kiliziya iyibuza kuko abishwe n’ababishe bari abakiristo kuko ibarura ryari ryarabaye imyaka 3 mbere y’iraswa ry’indege, ryagaragaje ko 90% by’abanyarwanda bari abakiristo cyane,(62% by’abagatolika, 18% by’abaporoso, na 8% by’abadiventi)!

Ayo madini yose wayasanga mu bakatiwe burundu y’umwihariko n’ibindi bihano ku bishe inzirakarengane, kandi ubaruye abishwe wasanga ari abakiristo bagenzi babo,ndetse n’ababigishaga urukundo!!

Abakiristu barimbagura abandi bakirisitu kandi ku cyumweru no ku isabato bari bahanye “amahoro ya Kiristu” cyangwa bize kubaha Imana no gukundana!

Birumvikana ko abicanyi bose batahanwe,kandi n’abiciwe bose ntibahawe ubutabera!

Hano mu Bufaransa,Kiliziya Gatulika iregwa gukingira ikibaba abihayimana bayo mu madosiye ibihumbi magana abiri na cumi na bitandatu(216.000) y’ibyaha byo kwangiza utwana tw’abahungu kuva mu mwaka wa 1950 kugeza 2021.Haravugwa ko hari andi madosiye ku buryo azagera ku bihumbi 300.000!

Ibaze amadosiye yo mu bihugu byose, uyakurikiranye yose Kiliziya yarara ihirimye!!

ISILAMU: ni idini “ryiza cyane” kuko iryo jambo Islam ubwaryo(icyarabu) risobanura “UKUGANDUKA”(la soumission)! Ni ukuvuga kugandukira Imana!

Igitabo gitagatifu cyabo,KOROWANI(Coran) bavuga ko bagihawe n’Imana(Allah mu cyarabu),aho yabonekeye uwo bita Intumwa y’Imana Muhamadi(Mahomet) mu kinyejana cya 12 muri Arabiya Sawudite!

Abayisilamu(Musulmans/Muslims) bagendera ku nkingi nziza cyane za mwamba,inkuru muri zo zikaba eshanu nk’uko bivugwa muri hadith: “Islamu yubatse ku nkingi eshanu za mwamba”! (arizo Chahada,Salat, Saoum, Zakat, na Hajj)!

Ntiriwe njya mu bice byavutse kuri Islam y’umwimerere nk’aba Sunites ari nabo 90% by’aba Islam bose ku isi,cyangwa aba Shiites(10%),cyangwa ngo njye mu mpaka z’imyemerere,iri dini ryigisha “urukundo,ubuvandimwe n’ubwubahamana”!!

Ariko kandi, iri dini ryiza cyane riregwa kumena amaraso atagira ingano mu isi:Miliyoni 670 z’abantu batari abayisilamu bishwe n’abayisilamu kuva yavuka,kandi imibare ikomeje kwiyongera!Vuba aha muri Siriya ubwicanyi bwakozwe na Islamu bwahitanye abaturage bari hagati ya 400.000 na 480.000!

••• Hari n’abadatinya kwita Islamu,idini ry’ibyihebe,n’iterabwoba!•••

Hari ibyitwa Inquisition espagnole(kwica ataravugaga rumwe na Islam muri Esipanye) byamaze imyaka 350 hagati ya 1478 na 1834 aho Islam yashakaga gushinga za Leta zayo mu Burayi kuva Esipanye kugera mu Bufaransa!

Islam iregwa gucuruza abacakara birabura bagera kuri miliyoni 14 bagurishijwe na za Leta zayo muri Afurika y’amajyaruguru (Maghreb/Abarabu)!

Mwibuke ko abagurishwaga babaga ari abarokotse kuko miliyoni 25 z’abacakara bagurishijwe ku isi,hari miliyoni 120 zapfuye zitaragera ku isoko! Abakiristu bishwe na Islam babarirwa muri miliyoni 50 mu ntambara ntagatifu!

NB: Nibanze ku madini akomeye ari nayo afite imbaga nyamwinshi mu isi!!

Sinirengagije andi madini mato mato nayo yigisha URUKUNDO mu magambo,akaririmba neza cyane,ariko washaka icyo yafashijeho isi GIFATIKA ukakibura!

BIBILIYA NA KOROWANI BIRARENGANA!

Korowani igira iti:

Nta n’umwe muri mwe wemera bya nyabyo niba adakunda umuvandimwe we nk’uko yikunda”(hadith~Imam Boukhari)

Irongera iti :

“Abemera bose ni abavandimwe”(sourate ya 49,verset 10)!

Bibiliya irahebuje! Igira iti:

“Ibyo mwifuza ko abantu babagirira byose,namwe mube ari byo mubagirira”(Matayo 7:12)!

Ikongera iti:

“Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze,mube ariko namwe mukundana”(Yohana 13:34)!

Ikibazo ni iki: Ese koko AMADINI yigishije urukundo uko bikwiriye?

¶ Yunze abatuye isi?

¶ Yabujije intambara?

¶Ubwayo se yunze Ubumwe aroroherana?

¶Nta matiku ayarangwamo?

¶Abuza akarengane?

¶Abizera n’Abemera kimwe n’Abagandukiramana barangwa n’urukundo?

¶Bafite imiryango ibana neza?

¶Abana babo bahabwa uburere bukwiriye?

¶Ese ni inyangamugayo?

¶Ni abo kwizerwa muri byinshi?

ABANYEDINI CYANE SIBO NYANGAMUGAYO CYANE

Urugero: ntibiba ku kazi,ntibakopera ku ishuri,kandi ntibakorera ijisho?

Ndasoza iyi nyandiko yanjye nshimira abantu mwese(amadini murimo yose) mugerageza kuba inyangamugayo hagati y’abantu bangiritse mu by’umuco,kandi mukabitoza abana banyu!

Ndanashimira Abakristo b’ukuri (n’ubwo ari bake mu isi) bagerageza kuba abizerwa, bagaharanira amahoro,kandi bakaba inyangamugayo n’indahemuka haba mu ngo zabo,mu kazi kabo,no mu buzima busanzwe bwa buri munsi!

Bibiliya mukunda igira iti:

“Twiringiye ko dufite umutimanama uzira uburiganya,Kandi twifuza kuba inyangamugayo muri byose”(Abaheburayo 13:18)!

Umwanzuro:

Simbona icyo gushinja ibyanditswe byera,kuko ubwabyo,iyo ubisomye usangamo amahame meza cyane mbwirizamuco,kandi aramutse akurikijwe nk’uko yigishwa, isi yose yaba Paradizo!! Nta ntambara,nta bushyamirane,nta bwicanyi,nta jenoside!

Mbona amadini muri rusange ntacyo yamariye isi GIFATIKA! Icyakora, yahindutse nka za Leta z’isi aho yashinze ubwami mu isi,akimika abayobozi batanyeganyezwa(the clergy)kandi akivanga cyane muri politike z’umwanda z’iyi si,mu ntambara zimena amaraso,no mu byaha by’ubwiyandarike ndengakamere (ubutinganyi,guhohotera abana)n’ibindi!

Amadini kandi yabaye imiryango y’ubucuruzi aho afite imari nini cyane akura mu buhinzi, ubworozi,amashuri, amavuriro,amahoteli n’andi mashoramali yanduye akorana n’abatware b’iyi si.

Aya madini Y’IKINYOMA yose akwiriye kuvaho kuko yangije byinshi kuruta ibyo yafashije!

Wowe ubibona gute?🎤🎤🎤🎤

Nitwa Hakizimana Maurice

||Kunda iyi paji yanjye ya facebook ubone inama z’ingirakamaro wunguke ubwenge umenye ikinyarwanda ngukundishe ubuzima:https://www.facebook.com/professormaurice/||

Intambara z’amadini zarabiciye biracika

78 thoughts on “Iyi si: Ese mwe mubona “amadini” yo muri iyi si hari icyo afashaho ikiremwamuntu cyane?

  1. Hey There. I found your blog using msn. This is an extremely
    well written article. I’ll make sure to bookmark it
    and come back to read more of your useful information. Thanks for
    the post. I will certainly comeback.

  2. I was suggested this website via my cousin. I’m now not positive whether this submit is written by means of him as nobody else understand such targeted approximately my problem. You’re amazing! Thanks!

  3. I think this is among the most important info for me. And i am satisfied reading your article. But want to observation on some normal things, The site style is wonderful, the articles is in point of fact great : D. Excellent task, cheers

  4. Pingback: akmens gaminiai
  5. Hey There. I found your blog the usage of msn. That is a very neatly written article. I’ll make sure to bookmark it and come back to read extra of your helpful info. Thanks for the post. I will definitely return.

  6. Thank you, I have just been looking for info about this subject for ages and yours is the greatest I’ve discovered so far. But, what about the conclusion? Are you sure about the source?

  7. Howdy, i read your blog from time to time and i own a similar one and i was just curious if you get a lot of spam feedback? If so how do you stop it, any plugin or anything you can suggest? I get so much lately it’s driving me insane so any support is very much appreciated.

  8. Valuable information. Lucky me I discovered your site accidentally, and I am stunned why this twist of fate did not happened earlier! I bookmarked it.

  9. Thank you for the sensible critique. Me and my neighbor were just preparing to do a little research about this. We got a grab a book from our local library but I think I learned more from this post. I’m very glad to see such great info being shared freely out there.

  10. I am often to blogging and i really respect your content. The article has actually peaks my interest. I’m going to bookmark your website and preserve checking for brand new information.

  11. It’s a shame you don’t have a donate button! I’d without a doubt donate to this brilliant blog! I suppose for now i’ll settle for bookmarking and adding your RSS feed to my Google account. I look forward to fresh updates and will share this site with my Facebook group. Chat soon!

  12. Hi, i read your blog occasionally and i own a similar one and i was just wondering if you get a lot of spam responses? If so how do you reduce it, any plugin or anything you can recommend? I get so much lately it’s driving me crazy so any help is very much appreciated.

  13. Thanks for every other informative website. Where else could I am getting that type of info written in such an ideal method? I’ve a venture that I’m simply now working on, and I’ve been at the glance out for such info.

  14. You are my intake, I possess few blogs and very sporadically run out from brand :). “No opera plot can be sensible, for people do not sing when they are feeling sensible.” by W. H. Auden.

  15. I¦ve been exploring for a bit for any high quality articles or weblog posts on this sort of house . Exploring in Yahoo I at last stumbled upon this site. Reading this info So i¦m glad to exhibit that I’ve a very excellent uncanny feeling I discovered just what I needed. I such a lot certainly will make certain to do not forget this web site and give it a glance regularly.

  16. great points altogether, you just gained a emblem new reader. What may you suggest in regards to your submit that you just made a few days in the past? Any sure?

  17. Great goods from you, man. I’ve be mindful your stuff previous to and you are simply extremely magnificent. I actually like what you’ve received here, certainly like what you’re saying and the best way by which you say it. You’re making it enjoyable and you continue to care for to keep it wise. I can not wait to read much more from you. That is actually a great web site.

  18. Can I just say what a relief to search out somebody who actually is aware of what theyre speaking about on the internet. You definitely know the right way to carry a problem to light and make it important. Extra individuals have to learn this and perceive this facet of the story. I cant believe youre not more fashionable since you definitely have the gift.

  19. What i do not realize is actually how you’re not really much more well-liked than you may be now. You are very intelligent. You realize thus significantly relating to this subject, produced me personally consider it from so many varied angles. Its like women and men aren’t fascinated unless it is one thing to accomplish with Lady gaga! Your own stuffs nice. Always maintain it up!

  20. I have read several excellent stuff here. Certainly value bookmarking for revisiting. I surprise how much effort you put to create this type of excellent informative website.

  21. I do agree with all the ideas you’ve presented in your post. They are really convincing and will definitely work. Still, the posts are very short for beginners. Could you please extend them a little from next time? Thanks for the post.

  22. I?¦ve read several just right stuff here. Definitely worth bookmarking for revisiting. I wonder how so much attempt you put to create one of these excellent informative site.

  23. You really make it seem really easy together with your presentation but I find this matter to be actually one thing that I feel I might by no means understand. It kind of feels too complex and extremely large for me. I’m having a look ahead to your next submit, I’ll attempt to get the dangle of it!

  24. whoah this blog is excellent i love reading your articles. Keep up the great work! You know, many people are searching around for this info, you can aid them greatly.

  25. What Is Neotonics? Neotonics is a skin and gut supplement made of 500 million units of probiotics and 9 potent natural ingredients to support optimal gut function and provide healthy skin.

  26. Useful info. Fortunate me I found your website by chance, and I’m surprised why this coincidence did not took place earlier! I bookmarked it.

  27. I think other web site proprietors should take this web site as an model, very clean and great user genial style and design, as well as the content. You are an expert in this topic!

  28. Hi there! I just wanted to ask if you ever have any trouble with hackers? My last blog (wordpress) was hacked and I ended up losing months of hard work due to no data backup. Do you have any methods to prevent hackers?

  29. Great – I should definitely pronounce, impressed with your web site. I had no trouble navigating through all tabs as well as related information ended up being truly easy to do to access. I recently found what I hoped for before you know it in the least. Quite unusual. Is likely to appreciate it for those who add forums or something, website theme . a tones way for your client to communicate. Nice task..

  30. Terrific work! This is the type of information that should be shared around the web. Shame on Google for not positioning this post higher! Come on over and visit my website . Thanks =)

  31. Someone essentially help to make seriously posts I’d state. That is the first time I frequented your web page and up to now? I amazed with the analysis you made to make this actual put up incredible. Great task!

  32. I’d have to examine with you here. Which is not one thing I usually do! I take pleasure in reading a post that may make folks think. Additionally, thanks for permitting me to comment!

  33. Together with almost everything that seems to be developing inside this particular area, many of your opinions are fairly stimulating. Even so, I beg your pardon, but I can not subscribe to your whole idea, all be it exciting none the less. It would seem to us that your comments are not completely validated and in fact you are your self not really wholly convinced of the assertion. In any case I did enjoy looking at it.

  34. I love your blog.. very nice colors & theme. Did you create this website yourself? Plz reply back as I’m looking to create my own blog and would like to know wheere u got this from. thanks

  35. You really make it seem so easy with your presentation but I find this matter to be really something which I think I would never understand. It seems too complicated and very broad for me. I’m looking forward for your next post, I’ll try to get the hang of it!

  36. Undeniably believe that that you said. Your favorite justification seemed to be on the net the easiest thing to bear in mind of. I say to you, I definitely get annoyed at the same time as other folks consider concerns that they just do not recognize about. You managed to hit the nail upon the highest as well as outlined out the entire thing without having side effect , other people can take a signal. Will probably be back to get more. Thanks

  37. Woah! I’m really loving the template/theme of this website. It’s simple, yet effective. A lot of times it’s difficult to get that “perfect balance” between usability and visual appearance. I must say that you’ve done a awesome job with this. Additionally, the blog loads extremely fast for me on Internet explorer. Excellent Blog!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *