Ubwoko bwitwa MOSO mu Bushinwa nta “gushyingirwa”, urugo ni urw’umugore gusa,nta mwana umenya se,nta mugore ugira umugabo, nta mugabo ugira umugore!! Ubusabane gusa gusa!

Hakizimana Maurice

Ni mu Bushinwa,mu bwoko bwitwa Moso.Ni impamo,nta mwana uzi se,nta mugore ugira umugabo we bwite! Byose ni muri “mutuel”(ubwisungane) gusa gusa!Ni ubwoko gakondo bwo mu misozi ya Himalaya, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubushinwa!

Ni ubwoko budasanzwe,ku buryo muri 1924 mukerarugendo (explorateur) witwa Joseph Rock,waguye kuri ubwo bwoko bwihariye yabwanditseho atangaye agira ati:

«Aha ni ho hantu ha nyuma ku isi hatuje kandi hahumeka ituze kurusha ahandi hose ku isi,ahantu hatigeze intambara,aho abaturage bibera mu busabane n’ubwisungane busesuye».

Na n’iyi saha,ibyo byemezwa n’abahanga mu bya siyansi yiga iby’inkomoko n’amoko, bemeza ko ubu bwoko butuye hano ari sosiyeti y’ikiremwamuntu kitazi ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo,ntibazi intonganya n’amakimbirambe ashingiye ku mitungo. No mu rurimi rwabo nta jambo “intambara”,”ishyari” cyangwa “ubwicanyi” abamo!🥰

ABA MOSO BO MU BUSHINWA,ABAGORE NIBO RUGO,NIBO GISEKURU,NI BO SHINGIRO RY’UMURYANGO.

Ni abantu bagendera ku cyo twita “le matriarcat” [aho mama wawe aba ariwe mutware w’umuryango,akaba ari nawe igisekuru gikomokwaho] mu gihe twe tugendera kuri “patriarcat”[Aho papa wawe aba ariwe mutware w’urugo,ari nawe igisekuru cyawe kibarwaho]!Mu yandi magambo umugabo si we shingiro ry’umuryango mu bashinwa no mu bwoko bwa Moso. Igisekuru kibarwa kwa mama,amazina y’umuryango atangwa n’ababyeyi b’abagore,nta mugabo ugira umutungo!

Ibi byo kurongorwa/gushyingirwa ntabwo bizwi,nta n’icyo bivuze!

Imibonano mpuzabitsina ni uburenganzira bwa buri wese,ni ukuvuga ko ikorwa nko gusuhuzanya! Umugore akunda uwo ashatse,bakaryamana,akikomereza!

Nta mwana n’umwe umenya se,nta n’agaciro bifite! Buri mugabo wese ukuze,aba ari so,ariko bahitamo kubita ba “nyirarume”bose! Buri mugabo wese ubona yakubyara uramwubaha cyane,nta wamenya yaba ari So!!🤷

Ariko aho iterambere riziye,bamwe bari guta umuco, hari abatangiye kumenya abo baryamanye,ababateye inda,n’imyirondoro ya ba Se,ariko ni ibibavangira ubundi si umuco wabo kuva ku iremwa kugera ejo bundi muri za 50.

Umukobwa atangira gukora imibonano mpuzabitsina ku myaka 13, ngo aba amaze gukura(twe tuvuga ko umwana akura ageze 18,bo ni 13)! Icyo gihe ahabwa izina rishya,agahabwa na ka “Ndigenga” ke aho atangira kwakirira abahungu b’incuti ze,bakidagadura ntawe ubahagaze hejuru!

KU MYAKA 13 UMUKOBWA ABONWA NK’UMUGORE

Mu muco wabo kandi,abagabo ni abashyitsi b’imena! Buri joro abagabo(kuva ku myaka 13 kuzamura) baba banyuranamo bajya gusura abagore (kuva ku myaka 13 kuzamura)! Ndetse mu ijoro rimwe umugore/umukobwa ashobora kwakira abashyitsi (abagabo) barenze umwe! Babyita « gusurwa bitunguranye » bakabikunda kubi,banabyita « le mariage à pied »( ndakeka ari nko “gukocorwa” mu kinyarwanda,gusa ho akenshi na kenshi ntahaguma)!!

Ariko kandi bikundira abagabo/abahungu bavuye kure,nibo bafatwa nk’amata y’abashyitsi.Ngo bituma batabyara abana b’amaraso amwe yisubiramo(amacugane)/la consanguinité.

Nanone umugore w’umutima ntiyemera umugabo wo mu muryango we bwite wa hafi, kuko ngo ibyo byo « ni icyaha,ni nko kwitwara nk’amatungo ».🙄🙄 Ntibegerana ntibanabyinana,ntibateretana! Ngo ayo yo ni amahano!! Aho televiziyo zihagereye,abafitanye isano ntibarebera hamwe za filimi z’urukundo kugira ngo bidatuma bagira irari bakaryamana kizira!

UMUGORE W’UMU MOSO

Wenda uribaza uti: ese barateretana cyangwa birikora?

Yego,ariko ntibagorana! Iyo wumva ushaka umugore/umukobwa,uramusuhuza yaguha ikiganza 👋ukagikirigitamo gahoro, yakikurekera akaba aremeye,yakwiyaka akaba aranze! Ubwo uwemeye (uwakurekeye ikiganza) ahita ajya kukwitegura uwo mugoroba nyine!Abagore bose bagira amazu yabo! Nanone iyo umuhaye impano y’akantu yambara k’umurimbo💫,ntagakuremo ntakurakarire,nabwo aba yemeye!

Hari ubwo umugore akunda umugabo akamugumana igihe kisumbuyeho! Icyo gihe aba yemerewe no kujya gusangira nawe mu muryango we, kandi agatangira gufasha umugore mu kazi k’urugo! Ariko urugo si urwe,kandi uwo mugore akomeza gusurwa n’abandi bagabo yishimiye! Ibi byo gufuha ntibabizi,yewe nta n’ijambo “ifuhe”/jalousie riba mu rurimi rwabo!

Mu ba Moso, intanga ngabo ntizibonwa nk’izikora abana! Ntibavuga ko umugabo yateye inda! Ngo ntayo agira!!🤣Bavuga ko umwana akorwa mu magufwa no mu bura bwa nyina, ko umwana ari uwa nyina, ko intanga ngabo umugabo asiga mu mugore ari izo “kuhira” gusa; ngo imibonano mpuzabitsina n’ibisigara mu nda ibyara ni nk’imvura yuhira umurima,ikimera kikamera!

Mu Bushinwa hose,ibyemezo by’amavuko bikenerwa mu butegetsi(nko mu kwandikisha umwana ku ishuri,gusaba ubufasha bwa leta,..)ubihabwa ari uko umwana yanditse mu gitabo cy’umuryango! Si ngombwa ko hajyamo izina rya se w’umwana. Mu gihe nta se wanditswemo,nyirarume(musaza wa nyina) niwe wandikwa nka Se!

Aba bantu ni “orijinali”🤣🤣🤣 Murabibona gute?🎤🎤🎤 Wagira ngo bibera mu isi yabo!

Nitwa Hakizimana Maurice

||Kunda iyi paji yanjye ubone inama z’ingirakamaro wunguke ubwenge umenye ikinyarwanda ngukundishe ubuzima:https://www.facebook.com/professormaurice/||

45 thoughts on “Ubwoko bwitwa MOSO mu Bushinwa nta “gushyingirwa”, urugo ni urw’umugore gusa,nta mwana umenya se,nta mugore ugira umugabo, nta mugabo ugira umugore!! Ubusabane gusa gusa!

  1. hello there and thank you for your information – I’ve definitely picked up anything
    new from right here. I did however expertise some technical issues using this site, as I experienced to reload the website a lot of times previous to I could get it to load properly.
    I had been wondering if your web host is OK? Not that I’m complaining, but
    sluggish loading instances times will sometimes affect your placement in google and can damage your high-quality
    score if advertising and marketing with Adwords.
    Well I am adding this RSS to my email and can look out for a lot more of your
    respective fascinating content. Ensure that you update this again very soon.

  2. Hi, i feel that i saw you visited my website so i came to return the want?.I’m attempting to to find issues to
    enhance my website!I guess its adequate to use a few of your concepts!!

  3. кейінгі ұрпаққа айтылған ақыл кеңес ғибрат өнеге, ақыл туралы мақал директорға
    қойылатын талаптар, лауазымдық міндеттер балабақша 2022 moldanazar ozin gana скачать, ozin gana moldanazar перевод
    ребенок не хочет ничему учиться, сестра хочет ребенка

  4. біздің сынып мәтін құрау 4 сынып, біздің сынып пайымдау мәтінін құрастыру орталык казакстан алемге несимен танымал,
    орталық қазақстан пайдалы қазбалары пиаже
    еңбектері, оқу әрекетіне байланысты пиаже теориясы почва в сахаре, годовое количество осадков в сахаре

  5. ключ домофона цена, магнит от домофона дубликат мира
    119 петропавловск, невропатолог детский петропавловск компания
    старт джоб, арселормиттал темиртау вакансии операциялық жүйе ож слайд, операциялық жүйенің интерфейсін сипаттаңыз

  6. келме маған скачать каракесек, келме маған қайта швс смесь расшифровка, цементно-песчаная штукатурка terra
    origin healthy gut, berry отзывы, terra origin healthy
    fat burner отзывы 10 көлемінде тура және кері санау ашық сабақ
    балабақшада, сан және санау дидактикалық ойындар

  7. Pingback: Ragnarok Online
  8. как сказать соболезнование на казахском, пусть покоится с миром на казахском марокко – португалия прямой эфир, прямой эфир бой есть ли в
    казахстане ядерное оружие, плюсы и минусы отказа от ядерного оружия антициклональная погода
    летом, умеренные воздушные массы в казахстане

  9. айқап журналының редакторы?, айқап сөзінің мағынасы курсы массажа с дипломом государственного образца, где пройти
    курсы массажа ауа райы алматы облысы,
    ауа райы алматы 10 күн махаббат
    мұңы текст, мейрамбек жанар
    махаббат назы текст

  10. менің әжем нағыз әже эссе, әже туралы эссе оқшау сөздердің қызметіне қарай түрлері,
    оқшау сөздер сөйлем корея туралы
    қызықты мәліметтер, оңтүстік корея қалалары исмагулов царукян коэффициент, ufc
    fight night: каннонье vs стрикленд

  11. Pingback: fenix168
  12. қазақ тілі 5 сынып тжб 2 тоқсан, қазақ тілі 5 сынып тжб 3 тоқсан туған өлке скачать
    минус, туған өлке әнінің авторы диалектика ұғымы.
    диалектиканың тарихи формалары,
    диалектикаға қарама қарсы ілім
    обл шығыс жол, казавтожол

  13. видеть во сне храм церковь к чему
    сниться кататься на волнах на море женщина овен какой ей
    мужчина нужен
    имя для мальчика по гороскопу скорпион с возрождением
    тебя молитва

  14. Pingback: pk789

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *