Nyuma y’imyaka 28 barira bataka ntihagire ubitaho,noneho abarimu barumviswe.Bongejwe utudolari hagati ya 49 na 68 buri wese – Abanyarwanda batandukanye barabivugaho iki?

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Abalimu n’abayobozi b’amashuri ya leta, n’afitanye amasezerano na leta, bongejwe hagati y’amadorari y’amerika 49 na 68 ku mushahara wabo, nk’uko bivugwa na minisiteri y’uburezi. 

Ni inkuru yashimishije abalimu, nubwo hari abavuga ko iyo nyongera, batangira gufata muri uku kwezi, ari nto ugereranyije n’igiciro cy’ubuzima. 

II Indi nkuru wasoma: Mwarimu wo mu Rwanda abaho ate koko?. Kanda hano uyisomeII

Iyo nyongera izashyirwa ku mushahara mwalimu atahana nyuma y’uko umushahara mbumbe we ukuweho ibindi birimo; ubwishingizi, ubwizigame, umusanzu wa Mwalimu SACCO ikigo cyabo cy’imari, n’ibindi… 

Hari hashize imyaka irenga 15 abalimu mu mashuri ya leta batongezwa muri ubu buryo rusange, mu gihe imibereho n’ibiciro byakomeje kuzamuka cyane.

Umushahara wazamuwe hafatiwe ku ayari asanzwe ahembwa umwalimu ugitangira akazi, hashingiwe ku mpamyabumenyi ye mu buryo bukurikira, nk’uko minisitiri w’uburezi yabitangaje;

  • A2 yahembwaga 57,639Frw yongejwe 50,849 azajya ahembwa 108,488 Frw 
  • A1 yahembwaga 136,895Frw yongejwe 54,916 azajya ahembwa 191,811 Frw  
  • A0 yahembwaga 176,189Frw yongejwe 70,195 azajya ahembwa 246,384 Frw 

Inyongera yahawe kandi abayobozi b’amashuri hamwe n’ababungirije.

A2: Ni impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye

A1: Ni impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza

A0: Ni impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (licence/bachelor’s degree)

Ni byiza kuba leta yazamuye umushahara wa mwarimu byari bikenewe— NDACYAYISENGA Theogene (@NDACYAY74190478) August 1, 2022

PS IMBERAKURI NGO NIYO YARI YARABISABYE

Ishyaka PS IMBERAKURI ryishimiye ko Leta y’ u #rwanda yahaye agaciro ibibazo byakomeje kugaragazwa mu burezi, none Abarimu bakaba bongerewe umushara. Ubutabera, Urukundo n’Umurimo bikomeze bituranjye.@NFPO_Rwanda @rbarwanda @Imvaho_Nshya @TV1Rwanda @TV10Rwanda @bbcgahuza— PS IMBERAKURI (@imberakuri) August 1, 2022

‘Uhawe byinshi asabwa byinshi’ – Ministiri

Marie Claire Mujawamariya wigisha mu ishuri ribanza mu karere ka Muhanga yandikiye BBC dukesha iyi nkuru ko iyi ari inkuru “yanshimishije birenze”. 

II Indi nkuru wasoma:Kagame yahaye akazi abarimu bo muri Uganda ngo baze gusanasana uburezi bwari bwarapfapfanye muri 2009. Ubu muri 2021 – noneho yatumyeho abarimu 300 bo muri Zimbabwe ngo baze bakore igitangaza. Kanda hano uyisome.II

Kubera uburambe afite n’ayo bamukataga ku mushahara, Uwamariya yahembwaga 69,500Frw ubu azajya abona agera ku 120,000Frw, nk’uko abivuga.  

Uwamariya ati: “Ubuzima bwari bukomeye cyane, ariko nibura ubu ubwo hari ikiyongereyeho umuntu azahumekaho.” 

Undi mwalimu wo mu karere ka Kicukiro utifuje gutangazwa amazina yavuze ko “nubwo iyi ari inkuru nziza” icyo izahindura atari kinini ku mibereho ya mwalimu. 

Ati: “Ugereranyije n’ibiciro ku isoko, ibiciro by’amazu akodeshwa, n’ibiciro by’uburezi bw’abana, iyi nyongera ni nziza ariko ntihagije ngo ivane mwalimu mu rusobe rw’ibibazo turimo.”  

Minisitiri w’uburezi, Valentine Uwamariya, yabwiye ikigo cya leta cy’itangazamakuru, RBA, ati:  

“Kuzamurira ubushobozi mwalimu bivuze ko nawe azatanga ubumenyi atizigamye, kandi nicyo igihugu gishaka kugira ngo gitere imbere.”

II Indi nkuru wasoma:Ibi byo kuvuga abantu bavangavanga indimi si ubusirimu na mba,ahubwo ni ubuswa,ubunebwe bwo mu bwenge,no kudaha agaciro ururimi rwabo! Hakorwe iki?. Kanda hano uyisome.II

Yongeraho kandi ati: “…uhawe byinshi asabwa byinshi…tubitezeho umusaruro kandi mwinshi kandi mu gihe gito.”

Mwalimukazi mu Rwanda

Abanyarwanda ku mbuga nkoranyambaga barabishima abandi bakabigaya bavuga ko n’ubundi akiri intica ntikize

Ausares Uwacu utajya ripfana yanditse ati

Twebwe ba MWALIMU …. TURAMBIWE GUSONDEKWA deh … Abashima mushime ngo ubusa busa buruta ubusa … njye wapi kabisa …. MWALIMU ahembwa NABI bigeze aha … ako gahugu uwababwiye ngo nta myaka IJANA yavuze myinshi …. ahubwo ubu ni nta myaka ICUMI !!!!

Ministre w’uburezi wasinye ibi bintu we ahembwa angahe ? Niba afite Abana… Abana be bariga ? Biga he? Bishyura angahe? Ni gute Mwalimu ashobora GUSUZUGURWA bigeze aha koko ?

Ariya maFR bo (ba ministre na ba presida bazanye izi FAKE changes) uwayabaha ngo ababesheho …. babaho ? Barangiza ngo ndi umunya #Rwanda ngo nibo BAKUNDA igihugu deh ? ubu se uru ni URUKUNDO nyabaki koko ??? …. #DISLIKETOTALE à (ne pas) suivre… My People … #Uwacu U&I ❤#Imana

Uwitwa Kagwigwi Ndamukunda Nsaba we ariko siko abibona,n’ubwo asanzwe anenga cyane ubutegetsi,ariko hano ho yabushimye.Yanditse ati.

Nshimiye Leta y’u Rwanda ku kuzamura umushahara wa Mwalimu! Iyi ni imwe mu nenge nagayaga cyane bityo rero kuba hari icyo Leta iyikozeho ni ibyo kwishimira n’ubwo inzira ikiri ndende(……)

Hari umwarimu wambwiye ati Leta ikubeshya ko iguhemba nawe ukayibeshya ko iyikorera nkaba nemeza ko umushara w’intica ntikize wahabwaga mwarimu ariwo wari ipfundo ry’ireme ry’uburezi rigerwa ku mashyi. N’ubwo iyi nyongera ikiri nto ugereranyije n’imishahara y’abandi bakozi ba Leta ariko nibura hari icyo izafasha abaramu mu kwiteza imbere no kuzamura ireme.Iyaba Leta y’u Rwanda yakosoraga n’ibindi igenda inengwa ibintu byajyaga kuba byiza.

Umunyepolitike utavuga rumwe na Leta docteur Anastase Gasana yabyise ububeshyi bwa FPR aho yanditse ati:

Iki ni ikinyoma igipindi cya FPR as usual. Uzabaze abalimu bo mu mashuli abanza bakubwire ukuntu umushahara wabo bawuca imisoro n’imisanzu arbitraires(ku cy’ingufu) y’umurengera bagasigarana FRW zeru! N’iyo bayabaha, bayabaha mu magambo gusa kubera 2024 political propaganda (ububeshyi bwa politike y’amatora yo muwa 2024) ariko ntazagera mu mifuka yabo( abalimu).

Ibi ariko nanone byashimwe cyane na madamu Ariane Mukundente usanzwe yumvikana kenshi avugira barimu bo mu Rwanda,aho akimara kubona iyi nkuru yanditse ku rubuga rwe rwa facebooka ati:

Très bonne nouvelle! 👏🏾👏🏾👏🏾👏🏾. À partir de ce mois-ci (Août 2022), le salaire des enseignants de l’école primaire au Rwanda va augmenter de 88%. Celui des diplômés A1 et A0 augmentera de 40%.

Aragira ati” Ni inkuru nziza! Guhera uku kwezi kwa Kanama 2022,umushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza yo mu Rwanda ugiye kwiyongeraho 88% y’uwo bahembwaga.Umushahara wa mwarimu ufite dipolome ya A1 wo uziyongeraho 40%”.

Mu gusoza,uwitwa Saleh Musoni Karuranga nawe ukunze gutanga ibitekerezo byiza ku mbuga nkoranyambaga, we yatangaye amaze kumenya umushahara wa mwarimu uko wanganaga n’uko wiyongereye nuko agira ati:

Aba bantu babaho bate, ko mbona batarenza £100 ku kwezi. Aho ntiyaba ari byabindi numvise ngo Yezu akora ibitangaza!

Mwarimu wo mu Rwanda ahembwa ubusabusa

21 thoughts on “Nyuma y’imyaka 28 barira bataka ntihagire ubitaho,noneho abarimu barumviswe.Bongejwe utudolari hagati ya 49 na 68 buri wese – Abanyarwanda batandukanye barabivugaho iki?

  1. Pingback: bars a geneve
  2. Pingback: astro quad carts
  3. Pingback: ทุบตึก
  4. Pingback: niches youtube
  5. Pingback: suicide bombing
  6. I do accept as true with all the ideas you have presented in your post.

    They’re really convincing and will definitely work.

    Still, the posts are very quick for newbies. Could you please prolong them a little from next time?
    Thank you for the post.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *