JENOSIDE JENOSIDE: ABAKONGOMANI BATI “IYO TURUFU NTIKIRYA”. IMPAMVU ESHASHATU ZEREKANA UBURYO URURIMI RWA JENOSIDE FPR IKORESHA NK’IMPAMVU Y’INTAMBARA ZAYO RUTAKIGIZE ICYO RUYIMARIRA MU MIKORERE YA POLITIKI MPUZAMAHANGA.

Maître Valentin Akayezu

Ubundi niba hari ikintu kitagombye kuba kigirwa igikinisho cyo guteza akaduruvayo ni jenoside. Ntagarutse ku byabaye mu Rwanda mu 1994, reka turebe impamvu FPR ubu igerageza kuvuga jenoside ariko bikaba bitari kumvikana mu matwi y’Umuryango Mpuzamahanga:

Jenoside Rwanda 1994 Photo internet.

1) Kugira Jenoside impamvu yo gushoza intambara n’imvururu mu bindi bihugu (pretending genocide as a seemingly legitimate cause to invade militarily other countries or provoke regime change in some other neighbouring countries).

Byarageragejwe i Burundi, ubwo byageze aho hanahimbwa amafoto atarabayeho kugira ngo habe ikabiriza no guca igikuba mu gihugu cy’Uburundi. Nyamara ntibivuze ko Abatutsi batishwe mu Burundi muri iriya myaka ya 2015-2017. Ariko benshi usanga ari abo FPR n’intasi zayo zinjiriye bakizezwa ko ubutegetsi bwa CNDD-FDD buzakurwaho hakagarurwa ubutegetsi bugenzurwa n’Abatutsi nk’uko bimeze mu Rwanda.

Ng’uko uko abasore n’inkumi b’Abatutsi bo mu duce twa Buyenzi, Ngagara, Kanyosha n’ahandi biroshye mu bikorwa byeruye byo kurwanya ubutegetsi. Abishwe rero birumvikana ko ahanini ari abo basore n’inkumi b’Abatutsi, nubwo bwose mu bihe nk’ibi hagwamo inzirakarengane nyinshi. Abo bose bihishe inyuma ngo yo kurwanya mandat ya gatatu ya Nkurunziza, n’uko barohwa mu mutego mutindi FPR yabakuruyemo. Ariko se utagera, nta nibaza koko?

Ni gute Kagame afata abantu akabashuka ngo nimwitwaze demukarasi maze muhirike ubutegetsi, mwishyirireho ubutegetsi bw’ubwoko bwanyu, maze bakabyemera kandi bafite ikigirwaho gikomeye cy’ibyabaye mu Rwanda?

Intambara za FPR zaje zitwaje demukarasi, ariko umwijima w’ivanguramoko rirengeje urugero igihugu kirimo, ufite ubwenge bwo gutekereza neza wese arabibona.

Intambara ya Kongo, mu kwa Kane 2022 Kagame atangaza mu Nteko Ishingamategeko ko u Rwanda ruzajya rujya kurwanira intambara ku butaka bw’ibindi bihugu, ntiyigeze avuga ko hari ikibazo cy’Abatutsi b’Abakongomani. Urwitwazo rwari FDRL gusa. Igihe we na Tshisekedi bari mu kwezi kwa buki, Leta ye ntiyigeze na rimwe ivuga ko Umututsi w’Umunyekongo afite ikibazo, ahubwo habaye ubufatanye hagati ya FARDC-RDF bwo gutsimbura FDRL ngo ibangamiye umutekano w’U Rwanda. Aho gatanya ibereye hagati y’abo bagabo babiri, Kagame na RDF ye basanze ko kugirango batere Kongo kandi byakirwe neza mu muryango mpuzamahanga, Umututsi agomba kuba ikarita yo gukinishwa. Ng’uko uko kuri FPR, RDF na Kagame, Umututsi yagizwe ikarita ya “kazungu analala”. Ntihazagire uwibeshya atinda ku mvugo ngo z’urwango zibasira Abatutsi bo muri Kongo, uyu ni umugambi uba wanogejwe neza n’ubutasi bw’U Rwanda, ngo ubabere igikoresho cyiza cyo gukomeza kujagata Kongo uko bishakiye. Kigali ibangamiwe n’uko ubwoko bw’Abanyamulenge bwamaze gutahura amayeri yayo bukaba bwarafashe icyemezo cyo kwirwanaho butivanze mu mariganya ya FPR na Kagame. Ingwate FPR isigaranye ni Abatutsi b’abanyejomba na Masisi bakomeje kugirwa ibitambo mu nyungu z’intambara bwite za Kagame zigamije kwikungahaza hejuru y’amaraso y’abantu.

2) Mu gihe bizwi ko impunzi zo mu nkambi ya Kiziba yiciwemo impunzi z’Abanyekongo b’Abatutsi basabaga uburenganzira Leta y’U Rwanda bwo gutaha iwabo, Kigali yo ibabonamo igikoresho cyiza cyo gukina ikarita z’intambara zayo zitwaza Umututsi, yahisemo kubamishamo urusasu, no gukoresha imbaraga mu gupfubya imyigaragambyo yabo.

Mandatory Credit: Photo by Ricardo Mazalan/AP/Shutterstock (7302576a) Rwandans in the Kibeho refugee camp in southwestern Rwanda go about early morning chores, . The Rwandna government and the United Nations High Commissioner for Refugees initiated operation Retour in late December to encourage the nearly on million internally displaced Rwandans to go home. Nearly 150,000 Rwandans remain in the Kibeho camp Rwandans in the Kibeho Refugee Camp, Kibeho, Rwanda

Muri iyi ntambara ya M23/RDF, aho Kagame aboneye ko amahanga arimo amwima amatwi, yeguye ikarita ye yo gukinisha impunzi y’umututsi w’umunyekongo. Impunzi zo mu makambi ya KIZIBA, Mugombwa, Kigeme, Mahama zashowe mu mihanda, ibitanganzamakuru mpuzamahanga birahamagarwa kuza kwirebera ngo imyigarambyo y’Abakongomani basaba ko jenoside ikorerwa benewabo b’Abatutsi muri Kongo ihagarara.

Nk’uko umunyamakuru wa TV5 yabivuze, yatangaje ko Leta y’u Rwanda yabahamagaye kuza kwirebera.

Uzi imikorere ya Kagame, ntiyanashidikanya ko amatike n’amafaranga agendana n’ubutumwa bw’akazi by’abo banyamakuru mpuzamahanga byishyuwe na Leta y’u Rwanda. Ibyo byose akaba ari mu rwego rwo kugerageza kureba ko umuryango mpuzamahanga wakwita ku nyito ya jenoside Kagame agerageza guha impamvu y’intambara ya M23/RDF.

Ariko se kuki ibyo nabyo byabaye gukubita hasi igihwereye kuri Kagame? Mu gihe, nk’uko natangiye mbivuga, bizwi ko impunzi za KIZIBA zishwe na RDF mu 2016 kubera gusaba gutaha iwabo kandi babyangirwa na Leta ya Kigali, mu gihe bizwi ko kwigaragambya mu Rwanda bitemewe, umutego Kagame yashatse kugushamo umuryango mpuzamahanga, niwe washibukanywe nawo. Sibyo gushidikanyaho, iriya myigaragambyo yateguwe na Leta ya Kagame, impunzi zibihatiwe zishorwa mu mihanda kuvuga ibyo zategetswe. (une manipulation exercée sur les réfugiés Congolais au Rwanda pour porter haut les désirs personnels de Kagame sur la prétendue genocide commis contre les Tutsi Congolais).

Kubura uburenganzira bwo kwigaragambya mu bwisanzure mu Rwanda, ni impamvu ituma ibyo impunzi zakoreshejwe bitakumvikana kuko zabikoze ku gitugu, kandi ibyo umuryango mpuzamahanga urabizi heza.

3) Kujandika imiryango itegamiye kuri Leta mu guharanira ibyifuzo bwite bya Kagame n’a M23/RDF: Umwanditsi Scott Strauss muri bumwe mu bushakashatsi yakoreye ku Rwanda kubirebana n’ubwisanzure bw’imiryango itegamiye kuri Leta, yasanze Leta ya FPR igendera ku ihame rya “uri kumwe natwe cyangwa nturi kumwe natwe” (either with us or against us policy). Ibi bivuze ko imiryango itegamiye Leta ihitamo kuba mu kwaha kwa Leta igahinduka umutaka utwikira ibyaha Leta ya Kagame ikora, yaba ihisemo kutaba igikoresho cy’Ubutegetsi, igafatwa nk’abanzi barwanya igihugu.

Kuba imiryango y’Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariyo IBUKA na AVEGA AGAHOZO ndetse n’indi itandukanye yaramaze guhindurwa “cellules” za FPR zihishe muri sosiyete sivile, ibyo bikiyongeraho ko iyo miryango yaranzwe no kuruca ikarumira ku itotezwa ritihishiriye Leta ya FPR yakoreye Abacitse kw’icumu, kugera naho bamwe mu bayobozi b’iyo miryango badahishira ko bafashe bamwe muri bo (abo Leta iba yibasiye) babahekenya ari bazima (ntawuzibagirwa amagambo y’umugore witwa Mukagasana Yolanda yavuze ko yahekenya abantu, uyu akaba ari umwe mu bakunze kwigaragaza ko avugira abacitse kw’icumu ariko ntiyihishire kubabambisha igihe FPR yabahagurukiye).

Mu Itangazo iyo miryango y’Abacitse ku icumu yigaruriwe na FPR (ku buryo amatangazo isohora aba yabanje gutegurwa n’ubutasi na bureau nkuru ya FPR), iherutse gusohora yasabaga umuryango mpuzamahanga guhagurukira ikibazo cya jenoside ikorerwa Abatutsi muri Kongo. Ariko se kuki ijwi ry’iyo miryango rishobora kurangirira mu muyaga?

Nk’uko nari maze kubyerekana, ubwisanzure bw’imiryango itegamiye Leta mu Rwanda ntibubaho. Ibyo byagaragajwe na rapports mpuzamahanga zitandukanye. Niyo mpamvu iyo miryango yiyitirira Abacitse ku icumu, ijwi ryayo mu kuvuganira abakorerwa jenoside ahandi ritumvikana kuko si ibishidikanywa ko ubwigenge bwayo bugerwa ku mashyi. Mu gihe iyo miryango yagombye kuba ibona ubufatanye na migenzi yayo yo ku rwego mpuzamahanga, ahubwo aba, ku isonga harimo FIDH, basabye ko U Rwanda ruhagarikirwa inkunga mu bya gisirikari kubera intambara rwashoye ku basivili muri Kongo, aha hakaba haribanzwe ku bwicanyi bwa Kishishe.

4). FPR n’ivangura rikorerwa ubwicanyi bwakorewe Abahutu bw’Abanyarwanda.

Nubwo tutakwirengagiza ko inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko inyito igomba gukoreshwa ku byabaye mu Rwanda ari jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo bikaba byaravuye mu mwanzuro watowe ku bwiganze bigizwemo uruhare n’ibihugu by’Afrika ndetse n’ibyo muri Aziya, bizwi ko bya bihugu bivuga rikijyana kuri iyi si bitemera iyo nyito kandi bikomeza gushishikariza u Rwanda guha agaciro abatakaje bose ubuzima bwabo nta vangura ribayeho. Ibi ubwabyo ni indi mpamvu ikomeye ituma ubu FPR idashobora kwigira umuvugizi w’abakorerwa jenoside ngo byumvikane kuko bizwi neza ko politiki yayo ishingiye ku kuvangura abakorerwa ubwicanyi.

Urugero ntiruri kure, mu gihe inzego z’umuryango w’Ababumbye zagaragazaga ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abaturage ba Kishishe, FPR na M23/RDF bo bihutiye kuvuga ko ntabantu bapfuye ahubwo hakwiye kwitabwaho ko abatutsi barimo kwicwa, nyamara ntigaragaze ubwicanyi bw’abatutsi bwakorewe mu kivunge nk’uko Abaturage ba Kishishe bishwe.

5)Kubeshya ko Abanyarwanda bamaze kugera kuri politiki y’ubumwe n’ubwiyunge, ariko mu bikorwa FPR igakomeza kwerekana ko ikorera inyungu zibogamiye ku batutsi gusa: umwe mu bavuga rikijyana mu Rwanda aherutse gutangaza ko Leta ya Kongo iramutse ishyize intwaro hasi ikemera ibyo isabwa amahoro yaboneka, ariko M23/RDF ishyize intwaro hasi, Umututsi yacika mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Wumvise aya magambo, ugahita ubona ingengabitekerezo imaze igihe ikwirakwizwa n’umuhungu wa Museveni (ufitanye ubucuti bwihariye n’abategetsi b’U Rwanda) ku buhangange bw’ubwoko bw’abatutsi nuko bagomba kubaka ubwami (Empire) bwabo butajegajega, ibintu bitigeze na gato byigera byamaganwa na Leta ya Kagame, ibi bikiyongera kandi kubiherutse gutangarizwa mu biganiro by’abagize umuryango witwa Isooko uvuga ko nta tandukaniro ufitanye na FPR, ko bagamije ibintu bimwe, ngo ukaba uri mu bikorwa byo gushishikariza abatutsi bose bo mu karere u Rwanda ruherereyemo, kwishyira hamwe ngo birengere, ibyo byose bihita byerekana ibinyoma kuri politiki y’ubumwe n’ubwiyunge FPR igenda ibeshya amahanga ko yagejeje ku banyarwanda.

Iyi shusho nyakuri ya FPR nk’umutwe ukorera inyungu z’ubwoko bumwe, niyo ituma ibyo yavuga kuri iki gihe ku bwicanyi bukorerwa abatutsi b’aha cyangwa hariya bidahabwa agaciro kuko ari ibigaragara ko jenoside ari intwaro FPR ikoresha mu gutsimbataza igitugu cyayo itsikamiza abandi batari abatutsi.

6). Itangazo ry’umujyanama wihariye w’Umunyamanga Mukuru wa Loni kubirebana no kurwanya jenoside: Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Madame Alice Wairamu Nderitu ushinzwe ibirebana no kurwanya jenoside muri LONI rivuga ko imvugo y’urwango ishingiye ku bwoko ari ikibazo gishobora kujyana kuri jenoside muri Kongo.

Ako kantu niko Leta ya Kagame yuririraho ijijisha ko ibyo ivuga ari ukuri. Nyamara Itangazo rirasobanutse neza. Madamu Alice Nderitu avuga ko imvugo y’urwango yibasiye ubwoko bw’Abanyamulenge. Ntaho yigeze agaragaza ko mu majyaruguru ya Kivu hari ikibazo nk’uko M23/RDF ibyitwaza. Ahangaha twibukiranye ko imitwe yakomeje kuvugwa mu maraporo ya ONU, yibasira Abanyamulenge harimo REDTabara n’AbaMayimayi bose bahabwa inkunga n’ubutegetsi bwa Kigali. Ibyo ubwabyo bihita byumvikanisha utera inkunga urwango Abanyamulenge bagirirwa uwo ariwe.

Itangazo kandi rya Madamu Alice Nderitu rigaruka kuri communautés (amoko) ziherereye mu burengerazuba bwa Kongo, kominote zigera kuri zirindwi, zivugwako zishobora kwibasirwa n’ubwicanyi. Muri izo zose uko ari zirindwi, nta kominote y’Abavuga ikinyarwanda irimo. Itangazo rirongera rikagaruka mu burasirazuba bwa Kongo, rivuga ko kuba FDLR iharangwa, aribyo biha urwitwazo indi mitwe ivuka yitwaza ko igamije kurwanya FDLR. Mu baterwa ibibazo n’iyo mitwe, havuzwemo gusa Abanyamulenge. Abanyamasisi n’ Abahema (baherereye mu bice bya Beni), ntibigeze bavugwaho dore ko usanga aribo M23/RDF yagize urwitwazo rw’abibasiwe kubera imimerere yabo.

Aha rero, kuba Kagame na M23/RDF bitwaza imvugo y’urwango yamaganywe na Madame Alice W. Nderitu, bagashaka kubibonamo ko bibaha impamvu y’ibyo barwanira ni ukwibeshya gukomeye kuko ahubwo Itangazo rigaragaza ko abibasiwe n’urwango ari Abanyamurenge, batagize aho bahuriye n’intambara zo muri Kivu y’Amajyaruguru kandi bakaba bibasirwa n’imitwe y’inyeshyamba ziterwa inkunga n’ubutegetsi bwa Kigali.

Hari Ikiganiro Jean Paul Turayishimiye aheruka gutambutsa avuga ko Kigali yaba irimo gukoresha Laurent Nkunda mu kugerageza kwiyegereza Abanyamurenge,reba hasi aha!

Ese ko bamaze kugera kure mu gusobanukirwa imikorere y’ubugome bwa FPR na Kagame, aho baba bashobora kuzongera kugwa mu mutego nk’uko byabagendekeye bakoreshwa mu ntambara za 1996-1997, ariko bakaza gutereranywa?

Reka tubitege amaso.

28 thoughts on “JENOSIDE JENOSIDE: ABAKONGOMANI BATI “IYO TURUFU NTIKIRYA”. IMPAMVU ESHASHATU ZEREKANA UBURYO URURIMI RWA JENOSIDE FPR IKORESHA NK’IMPAMVU Y’INTAMBARA ZAYO RUTAKIGIZE ICYO RUYIMARIRA MU MIKORERE YA POLITIKI MPUZAMAHANGA.

  1. Nice blog here! Also your website rather a lot up very fast! What host are you the usage of? Can I am getting your affiliate hyperlink on your host? I wish my website loaded up as quickly as yours lol

  2. Hello, you used to write great, but the last several posts have been kinda boring?I miss your great writings. Past several posts are just a little out of track! come on!

  3. BetMGM Casino’s banking methods aren’t quite as diverse as FanDuel’s, but the brand did a phenomenal job of making sure to cover all of the necessities. As we briefly mentioned above, withdrawals at BetMGM Casino aren’t as quick as our first two choices. However, they still fall within the upper echelon of the fastest payout casinos. This is simply a matter of logging into your casino account, accessing the Cashier and selecting how much you want to withdraw and via which method. Be sure to know which withdrawal methods are offered by the casino, and also what is required from you to ensure fast and efficient processing of your winnings. Some casinos will require KYC (Know Your Customer) documents such as a copy of your id, copy of any credit cards used etc. This is standard and nothing you should be concerned about providing to any of our recommended online casinos.
    https://www.juntadeandalucia.es/averroes/centros-tic/14006576/helvia/bitacora/index.cgi?wIdPub=46
    Oxford Grill serves up classic American fare and all of your favorites of the grill in a friendly and warm environment. Buffet specials run on some days and the full menu is available certain hours. The buffet is closed Mon. – Wed. and on Thursdays, there is a dinner buffet, Friday features prime rib buffet and on Saturdays and Sundays a weekend breakfast buffet. If you want a quick bite any time, the newly expanded Oxford Express on the casino floor is open 24 7. Δdocument.getElementById( “ak_js_1” ).setAttribute( “value”, ( new Date() ).getTime() ); My Leave Benefits As the casino’s host community, Oxford receives 2% of its slots and table games revenue. As host county, Oxford County receives 1%. Keepin’ it fresh! New game themes are available NOW at Oxford Casino Hotel! Hours:

  4. Wow, tôi tình cờ thấy bài viết này trên Google. Tôi đã tò mò và gắn thẻ nó. Tất nhiên, tôi cũng rất thích trang web của bạn. Nó rất ngắn gọn và chứa nhiều bài viết và thông tin thú vị. fun88 ถอนเงิน

  5. Pingback: fenix168

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *