Ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera Rwiyemezamirimo Maryse Mbonyumutwa umwuzukuru wa perezida wa mbere w’u Rwanda Dominique Mbonyumutwa washoye Imali mu Rwanda rwa FPR Inkotanyi,ikibazo kiri he?

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Maryse Mbonyumutwa ni umushoramari uvuka i Rwanda akagira ubwenegihugu bwa kabiri bw’Ububiligi, yavutse mu mwaka wa1974,ni mwene Shingiro Mbonyumutwa na Dorothée Uwimbabazi ,akaba umwana w’imfura mu muryango wabo w’abana batandatu. Se,akaba umuhungu wa Dominique Mbonyumutwa wabaye perezida wa mbere wa Repubulika y’u Rwanda by’agateganyo kuva tariki ya 28 Mutarama 1961 Kugeza tariki ya 26 ukwakira 1961,Repubulika yasaga nk’ikiri mu igeragezwa kuko Ubwami bwari butarasezererwa byuzuye mu mpinduramatwara (Revolusiyo) yo guhirika ingoma ya cyami hamwe n’iya gikolonize, yari irangajwe imbere ya na Gregoire Kayibanda wari incuti ye magara, ari nawe waje kuba perezida wa Repubulika ya I yigenga.

Maryse Mbonyumutwa yahungiye mu Bubiligi muri 1994 mu gihe cya jenoside n’intambara,akomerezayo amashuri ye ya Kaminuza muri ICHEC Brussels Management School(Institut catholique des hautes études commerciales)i Buruseli, akora mu ruganda rukora imodoka, hanyuma aza kugana mu nganda zikora imyenda agera ku rwego rw’ubuhuza mu bucuruzi bwayo hagati y’inganda ziyikora n’amaduka akomeye ayicuruza nka Leclerc,Auchan,Zara n’andi menshi kugera mu Bushinwa.Yaje kurambagizwa n’isosiyeti mu Bwongereza ayikorea imyaka itanu. Ubwenge bwe bwinshi n’ubunararibonye bwe byatumye ava mu byo gukorera abandi,ashinga ikampani/isosiyete ye bwite ikora imyenda yaje kwita Pink Mango, hanyuma aza guhimba imideli nyafurika yise Asanti Pink Mango mu mwaka wa 2010 aho yaje gutera imbere cyane agashinga inganda mu Bushinwa, muri Bangladesh, muri Kambodj.

Leta ya FPR Inkotanyi n’ubwo yaharabitse umuryango we ikawusiga icyasha cya jenoside utigeze ukora, yarahumirije iramwegera ibasha kumugeza mu Rwanda imwizeza gukorana nawe agashinga uruganda mu Rwanda rukora imyenda kandi agahabwa amasoko, ibintu yemeye,nk’umushoramali wese urajwe ishinga n’agafaranga.

II Indi nkuru wasoma: Umusaza Mbonyumutwa Shingiro mwene Dominiko Mbonyumutwa perezida wa mbere w’u Rwanda yashaje,azashyingurwa tariki 04 Werurwe 2022.Yari muntu ki?

Ubu akora imyenda myiza made in Rwanda (akoreye mu Rwanda) abigfashijwemo na Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR Inkotanyi,harimo n’imyambaro y’abagore igezweho yo mu mideli ye ya Asantii.Uruganda rwe rwambika kandi abapolisi b’u Rwanda, abakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, abacungagereza RCS, abakozi bo mu ndege za RwandAir, . Ahabwa amasoko na Leta.

II Indi nkuru wasoma: SENATERI EVODE UWIZEYIMANA YIBASIYE ABUZUKURU BA MBONYUMUTWA.ESE ABONA ARUSHA MADAMU MARYSE MBONYUMUTWA GUKUNDA IGIHUGU? (VIDEWO)

Kubera iki abanyarwanda biganjemo abo hanze bacitse ururondogoro? Ese Maryse Mbonyumutwa akwiriye kujya gushora Imali ye no kugirana imikoranire na Leta ya FPR Inkotanyi? Urabibona gute?

Uwitwa MELODIE AGASARO kuri facebook nta kurya iminwa yagize ati:

AMACO Y’INDA Y’ABIYITA KO BARWANYA FPR. ( Les agitateurs sans substance #ICYUKA )….Mu bwishongozi , n’agashinyaguro, n’ubwiyemezi bwinshi, ukabona umunyarwanda arahagurutse yifatiye abandi banyarwanda ku gahanga ngo kuko batavuga ni ibigwari, ibinyabwoba, inkomamashyi, abafatanyacyaha, ingunzu, ibipfamutima, byagurishije umutima, ibikoresho by’abicanyi, ibibwa bikorera politique munsi y’ibitanda,…Nuko mu kanya nkako guhumbya, agatangira gukomera amashyi abashoramari baterwa inkunga n’abo yita abicanyi ! ?….Si j’ai bien compris (niba mbyumva neza), abanyarwanda ba giseseka batagira n’urwara rwo kwishima iyo bacecetse mubita ibigwari cyangwa mukavuga ko bashyigikiye FPR, mu gihe ku rundi ruhande hari ba rwiyemezamirimo bashyigikiwe na FPR bacecetse ariko bo mukabita intwari (….) Murashinja abakene gushyigikira FPR ngo kuko batavuga, mwarangiza mugashimagiza abatanga imisoro muri FPR mushinja ubwicanyi ? Ibi ni nko gukora sport wirira pizza kugirango unanuke !???

Louise UWACU nawe yunzemo ati

“(…) Aba fake activists (impirimbanyi zidashinga) na Fake opposition (abanyepolitike batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda badashing) …. one day (umunsi umwe) namwe muzasobanura IMPAMVU mufana abo kwa Mbonyumutwa ngo bazanye akazi ngo bari gufasha aba chomeri n abakene muri Kagamistan…. hanyuma kandi mukibagirwa no gushima no gushimira 1st lady deh (madamu wa perezida Kagame)??? …. kandi ari we wa mbere .. we n umugabo we na FPR … na crystal ventures zabo … ni nde wabarusha gutanga AKAZI mu Rwanda ???? KUKI bo mutabasingiza se ? Iyo “discrimination” (iryo vangura) ishingiye kuki koko ??? …..Arguments de pacotilles (ibitekerezo byo mu muyaga gusa) zanyu … ngo murashima la Dame Mbonyumutwa ngo kuko yatanze AKAZI i Rwanda kandi ahubwo arimo gufasha criminal dictatorship (ubutegetsi bw’igitugu bwica abaturage) gukomera kurushaho ….ndaba ndeba aho muzongera kuzitungutsa deh ?”

Claude Gatebuke yikirije Louise Uwacu agira ati:

“Abatabibonye kwa Ausares Uwacu mutubwire. Abakomera amashyi umufatanyabikorwa/umufatanyacyaha n’inkotanyi bakabyita ngo “gukuraho ubushomeri” bitaniye he no gukomera amashyi crystal ventures ko itanga akazi?? ??Umuntu ukomera amashyi umufatanyanakagame avuga ko “arwanya akarengane” cyangwa ari umu “activist”(impirimbanyi) cyangwa“opposition” (utavuga rumlwe na leta) Ubwo Aba ari SINCERE ( ataryarya) mu kurwanya amabi cyangwa ni ukwiterefona no kubyinisha abantu muzunga?

Ku bashakaga guhuza umwanzuro wa Maryse Mbonyumutwa na basaza be basanzwe ari impirimbanyi z’uburenganzira bwa kiremwa muntu bakanarwanya ibikorwa bibi bya FPR inkotanyi n’ubutegetsi bwa Paul Kagame, Ruhumuza Mbonyumutwa yabasubirije rimwe,akora commentaire kuri Louise Uwacu agira ati:

Ausares Uwacu pour information(ndagira ngo nkumenyeshe) et pour répondre à ta question (kandi mbonereho no gusubiza ikibazo cyawe) ko (Maryse Mbonyumutwa) akora business mu Rwanda depuis (kuva ) 2010 voire un peu après (na nyuma yaho). Le projet d’usines au Rwanda a été lancé en 2019. (umushinga wo gukora uruganda rwe mu Rwanda yawutangijeyo muri 2019). Son activité économique n’a jamais eu d’impact sur mes convictions ou mon engagement.(Ibikorwa bye byo kwicururiza nta cyo byahinduye ku kuntu mbona ibintu cyangwa uko nkora ubukangurambaga bwanjye). Et il n’y a pas de raison que ça change car je suis maître de mon destin , et elle également” (kandi nta mpamvu byampindura kuko ngenga ibyo nkora,kandi nawe arigenga).

Mukundente Ariane ariko we,ntiyumva impamvu y’ibyo byose! Asa nk’usubiza bariya bose,we yakoze post ighira iti:

Munyangire-hakurya: abuzukuru ngo bonse amashereka y’urwango. Munyangire-hakuno: abuzukuru ngo bafite inganda ziha akazi abanyarwanda. Mwese, NOPE! Muryoherwe kuri iyo sahani ya MUNYANGIRE musangiye!” We abyita Munyangire iganje mue FPR no mu Batavuga rumwe na yo bari mu mahanga.

Mukundente Ariane yakoze cyane kuko byatumye ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe amusubiza ni uko tuba tugize amahirwe yo kumenya uko mu Rwanda babibona ndetse Nduhungirehe anahishura andi makuru atari azwi,yagize ati:

Iyi message yawe irivuguruza byimazeyo. Uti “Munyangire-hakurya: abuzukuru ngo bonse amashereka y’urwango”. None se muri abo buzukuru, uwashinze uruganda rutanga akazi mu Rwanda we ntabwo yonse ayo mashereka ? None se ko we nta rwango agira? Ko nta wamufunze cyangwa ngo amuhohotere amuziza ko yonse ayo mashereka? (Maryse Mbinyumutwa) atanga akazi mu Rwanda, ni umunyamuryango ukomeye (membre active) wa “Imbuto Foundation” ya la Première Dame Jeannette Kagame””(….) Kuba abo muri Jambo asbl rero bamaganirwa kure ntibakabyitirire « amashereka bonse ». Uru ni urwitwazo ridicule kuko nta cyaha cy’inkomoko kibaho. Bariya « buzukuru » bageze dans la quarantaine(barengeje imyaka 40) kandi buri wese ni responsable de ses écrits(agomba kubazwa ibyo yandika) , de ses paroles et de ses actes (ibyo avuga n’ibyo akora). Mu kubarengera ntukitwaze mushiki wabo wahisemo inzira yubaka. (….) A cet égard(kuri iyo ngingo) birirwa bavuga, matin, midi et soir,(kuva mu gitondo kugeza nimugoroba) ko Jambo asbl yibasirwa ngo kuko igizwe n’ « abuzukuru bashinjwa icyaha cy’inkomoko », ariko wabereka exemple(urugero) ya mwene nyina ukora business mu Rwanda nta nkomyi, ndetse wanabaye membre w’ « Imbuto Foundation » ya First Lady, bagahita bavuga ngo « we ariko biratandukanye kuko atanga akazi ! ». Maze bwacya bakagaruka bavuga ko u Rwanda ari une « dictature répressive qui a instauré une discrimination ethnique (ari mu butegetsi bw’igitugu bwimitse ivangura moko) ariko wabereka exemple ya mushiki wabo utarigeze aba discriminée(avangurwa kubera ubwoko bwe) ahubwo wahawe facilités zose muri business ye(wahawe ibyo akeneye byose ngo yikorere ubucuruzi), bagahita bakubwira ngo « we ariko biratandukanye kuko atanga akazi ! »

Nyuma yaho ba buzukuru bo muri Jambo asbl bakunga mu rya opposition yose bati « Umuryango wa Perezida Kagame na FPR-Inkotanyi bigaruriye business zikomeye mu Rwanda, ku buryo nta wundi wemerewe kuyikora», ariko wabereka exemple ya mwene wabo ukora business ikomeye mu Rwanda kandi atari muri FPR, bagasubira bakaririmba bati : « we ariko biratandukanye kuko atanga akazi ! »

None se, Pink Mango niyo itanga akazi yonyine mu Rwanda ? Crystal Ventures bahora banenga ntabwo igatanga ? Izindi nganda na entreprises (harimo iziyoborwa na baba bandi ngo bari « discriminés ») ntabwo zitanga akazi ? Ni kuki iyo argument:/kwitwaza yo « gutanga akazi » yiyappliqua(igira agaciro gusa) kuri mwene wabo ariko ntiyiyapplique ku bandi bashoramari ? Ni kuki kirya abandi buri munsi ariko barya kukirya kikishaririza ?

Umunyepolitike Emmanuel Nzabakirana nawe yagaragaje ko ashyigikiye ibikorwa bya Maryse Mbonyumutwa byo gushora imali ye mu Rwanda ruyoborwa na FPR Inkotanyi arwanya,agira ati:

“Kera nabonaga Abatutsi b’impunzi bishimira Umututsi mwene wabo wabashije gucuruza agakomera cyangwa akagira poste nziza muri Leta ya HABYARIMANA. None ubu, bamwe mu bahutu b’impunzi ntibishimira Umuhutu ucuruje akunguka cyangwa uhabwa umwanya muri Leta ya KAGAME. Kuri abo Umuhutu mwiza ni impunzi, ufunzwe cg uwakeneshejwe.Hari agakungu kari hanze aha k’abantu batanga amanota ku Bahutu beza, ababi, abagomba kubaho n’abatagomba kugira ijambo.Abahutu bashatse kwigira Abatutsi bikabapfubana ubu bahisemo kwibera abasederi maze bakabiterwamo inkunga n’Abatutsi batishimira Umuhutu uzamutse i Rwanda ngo kuko aba abatwariye umwanya ariko ntibashobora kubivuga gutyo bagomba gukoshesha bakerekana ko Umuhutu utishwe aba ari Umuteruzi w’ibibindi. Ese nijye ubyumva nabi cyangwa nibo babyumva nabi? Dore aho nibereye. Nta mutungo ngira mu Rwanda, je précise, uretse isambu ya data ( nako ngo n’amasambu asigaye ari aya Leta) nayo ntinshishikaje cyane?‍♂️. Ariko uzagira amahirwe yo gukora azakore kandi yunguke. Apfa kuba ntawe agambanira cg ngo yicishe. Naho guha imisoro régime y’igitugu, mu gihe cya résistance passive (impinduramatwara ya bucece), byo rwose ntaho wabihungira yenda régime yabona icyo irya ikareka umuturage nawe agahumeka, kandi n’umuturage akabona imirimo.Muri résistance active(impinduratwara yeruye) ho biba ibindi, stratégie(amayeri n’imikorere) zirahinduka kuko l’assèchement des finances d’un régime pour diminuer ses capacités militaires(gukomanyiriza umutungo w’ubutegetsi bw’igitugu ari byo bituma imbaraga ze za gisirikare zigabanuka) iba yabaye imwe mu ntwaro, icyo gihe n’abaturage babihomberamo biba byabaye sacrifice à donner pour un but supérieur dans les limites acceptables.(abaturage bahinduka ibitambo kugura ngo intego igerweho uko bishoboka kose). Mukanguke mwa bipetits mwe, muve mu nzangano na jalousie zabasaritse mukabeshya ngo muri kurwanya FPR”.

Urebye abandi bose bagiye mu mujyo umwe na benshi muri abo,uruhande twakwita urwa ba Gatebuke n’urundi twakwita urwa ba Mukundente.

Uruhande rw’Inkotanyi rwo ruri kubasekea gusa,uretse Ambasaderi wagize icyo avuga yeza Leta ye urwango,ubwicanyi hamwe n’ivangurabwoko hutu,abandi bo,urugero nka Victor GATARI barimo babakwena.Victor Gatari yagize ati:

” Kandi muzamarana nigaramiye?????Nyuma y’igitabo na youtube bya Kizito mugiye gupfa umushoramali wibereye muri business ze?? ???????????????????Muhuriye mwese kuwo mwanga ariko ntibivuze ko mukundana !Mwararushye kweli !Ubu kandi uyu Maryse Mbonyumutwa atatse ngo yibwe imashini imwe mwahagurukira rimwe mwese ngo FPR irayibye ????

Hanyuma reka dusoreze ku munyepolitike uri mu Rwanda bwana Bernard Ntaganda wasubizaga undi munyepolitike uri mu Bufaransa bwana Nzabakirana Emmanuel wanageze aho ashishikariza abahutu bose bafite imali kandi babishaka kujya kuyishora mu Rwanda nka Maryse Mbonyumutwa. Bernard Ntaganda yamubwiye ati:

Komera Bwana Dr.Emmanuel! Ni byiza ko Umuhutu cyangwa Umututsi yaba mu Rwanda akagira umwanya muri Leta cyangwa agacuruza agatunga agatunganirwa! Ikibazo gihari ugomba kutirengagiza ni ukumenya uko aba yabonye ayo mahirwe cyane cyane ko hari abandi batayabona kandi wenda bafite ubushobozi kumurusha!

Ikindi gikomeye kitakwirengagizwa ni uko mu Rwanda ari Umuhutu cyangwa Umututsi uri muri Leta cyangwa w’Umucuruzi ntawe ukomeye Dr. Emmanuel wee, ukurikije uko systeme FPR yubatse!

Bityo,kugereranya system ya FPR n’iya Prez Habyarimana byaba ari ukwibeshya cyane kuri iyi ngingo!Murakoze!

Habwirwa benshi hakumva bene yo!

Ikinyamakuru cya FPR Inkotanyi my250tv.com cyo kiti Maryse Mbonyumutwa yitandukanyije na bene se bo muri “Jambo ASBL”(kanda aho usome iyo nkuru urumirwa).

Wowe urabibona ute? Dufatiye ku rugero rwa madame Maryse Mbonyumutwa,ese koko ntacyo bitwaye ko umunyarwanda urwanya akarengane,ubwicanyi,ivangura n’igitugu cyo mu Rwanda rwa FPR Inkotanyi iyobowe na Perezida Kagame Paul wamaze kuba Umwami uganje i Rwanda ashora imali ye,ndetse agakorana na FPR apfa kuba gusa “atanga akazi”?

Ese wowe urwanya Leta ushobora gushora imali yawe i Rwanda wirengagije ibyo abandi bashoramali bakurushaga imali no kwizerwa nka Rwigara, Mironko,Mirimo,Rujugiro, Makuza Rwandafoam ….bahuye nabyo? Ese Maryse Mbonyumutwa afite urukingo tutazi?

Turamwifuriza amahirwe masa,dore ko nta n’aho azwi mu barwanya FPR cyangwa bahirimbanira uburenganzira bwa kiremwa muntu.

28 thoughts on “Ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera Rwiyemezamirimo Maryse Mbonyumutwa umwuzukuru wa perezida wa mbere w’u Rwanda Dominique Mbonyumutwa washoye Imali mu Rwanda rwa FPR Inkotanyi,ikibazo kiri he?

  1. Pingback: pgslot
  2. Pingback: หวยลาว
  3. Pingback: 텐프로
  4. Pingback: recurve bow
  5. Pingback: trustbet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *