
Prof David Himbara
Georg Hegel umuhanga muri filozofiya yaritegereje ni uko aravuga ati « isomo rimwe twigira ku Mateka ni uko nta somo dukura mu Mateka ». Mugenzi we, umunyamerika ukomoka muri Esipanye bwana George Santayana, nawe aritegereza ni uko yungamo ati « abantu batibuka igihe cyashize nibo usanga basubiramo mu byo mu gihe cyashize ».
Ngayo ng’ibyo ibyo nahise ntekereza nkimara kumva amagambo y’ubwiyemezi y’umunyagitugu uyobora u Rwanda ,bwana Jenerali Paul Kagame, amagambo yavuze tariki ya 9 mutarama 2023 wasanga hano. Ni amagambo asa nk’ikivugo yavugira imbere y’abakozi be bitwa Inteko ishinga amategeko, aho jenerali yikubise mu gituza kakahava,ni uko aritugatuga agira ati : «dukomeye nk’urutare ». Kagame yavuganye ayo magambo ubwishongozi bwinshi,maze abakozi be si ukumukomera amashyi bivayo.
Abahanga mu bya filozofiya Hegel na Santayana babivuze ukuri.Twarabyiboneye. Arumva amaze kuba ikitabashwa,jenerali Kagame arumva ageze ku rwego nk’urwo uwo yasimbuye mu rugwiro,ariwe jenerali Juvénal Habyarimana yari agezeho,umugabo wayoboye u Rwanda arwifatiye mu gipfunsi cye kuva muri 1973 kugeza 1994. Habyarimana nawe yakundaga kwivuga ibigwi. Hari umunsi yivuze,yiyita «Ikinani », ijambo ry’ikinyarwanda risobanura « ikitabashwa». Ku ngoma ye, abakozi be nabo bamukomeye amashyi karahava, ndetse baramusingiza mu mbyino n’indirimbo mu cyitwaga «animasiyo » zabiciye bigacika.
Tuzi neza ariko, ko, Jenerali Habyarimana atari ikitabashwa rwose. Kandi nta munyagitugu n’umwe wigeze aba ikitabashwa erega. Bose bagera aho bakavaho,bakabashwa. Mahatma Gandhi we abivuga neza agira ati “hagiye habaho abanyagitugu b’abagome,b’abicanyi,kandi bose bageraga ubwo biyumba nk’ibitabashwa, ariko amaherezo bose bakubiswe hasi .” Habyarimana yavuyeho nabi cyane nk’uko nawe yakuyeho uwamubanjirije ariwe bwana Grégoire Kayibanda, amukoreye kudeta. Amaze gukuraho Kayibanda muri 1973, Habyarimana yahindutse umunyagitugu uganje mu gihugu, nawe akomeza kwiba amajwi aho “yatorwaga atsinze” amatora ya perezida ku majwi 98.99% muri 1978, 99.97% muri1983, na 99.98% muri 1988.
None uyu munsi, mu mwaka wa 2023 nguyu undi mu jenerali Kagame wivuze ikivugo ati ‘turi ikitabashwa'(invincible) «dukomeye nk’urutare », ikivugo cyakomewe amashyi y’urufaya mu bakozi ba Leta ayoboye. Hagati aho,nawe yasubiyemo amateka,ubundi si ukwiba amajwi arusha abamubanjirije bose aho uyu Kagame anayiba agakabya.
Nk’ubu reba urugero nko mu matora yo muri 2017, jenerali Kagame ngo « yayatsinze »n’amajwi 99 %, uwo kandi ni nyuma yo guhindagura itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda,akaryidoderaho ngo rimureke agume ku butegetsi nyuma yo kurangiza za manda ze ebyiri ari nazo yemerewe gusa.Ubwo bujura bwatumye afata indi manda y’imyaka irindwi,izarangira akemerewa gufata izindi manda z’imyaka itanu itanu ikaba icumi,ku buryo nta gihindutse yakwigumira mu rugwiro kuzagera muri 2034.
Nk’aho ibyo bidahagije, Kagame yakoze ibidakorwa yiha ubudahangarwa bw’ubuzima bwe bwose ku byaha bikomeye yakora byose hakubiyemo n’ibyaha by’agahomamunwa.Ingingo ya 114 ry’itegeko nshinga ry’u Rwanda ryo muri 2015 ridoze gutya ngo:
« Uwari perezida wa Repubulikja ntashobora gukurikiranwa ku cyaha cyo kugambanira igihugu cyangwa icyo kwica nkana bikomeye itegeko nshinga mu gihe atigeze abikurikiranwaho akiri ku butegetsi . »
Gushyirishaho iri tegeko ubwabyo ni ukwemera ko uri umunyabyaha karundura – ariko nanone, iri tegeko rigaragaza ukunanirwa gukura amasomo mu mateka. Bene aya mategeko madodano ntakora muri za Leta nk’izi z’igitugu.Uyu mu Jenerali aramutse atekereza neza yagombye kwibuka ko iyo ubutegetsi buhirimye,cyangwa buhiritswe,muri rusange,nta muntu wubaha aya mategeko matindi,ahirimana na ba nyirayo,ndetse n’itegeko nshinga ubwaryo birajyana.
Reka nsoze iyi nyandiko ngaruka ku magambo ya Hegel natangiriyeho : « isomo rimwe twigira ku Mateka ni uko nta somo dukura mu Mateka » Iwacu rero ho,kutabasha kwigira ku mateka bisobanura ko buri munyagitugu wese wadutse aza yica agakiza. Kuzahererekanya ubutegetsi muri demukarasi isesuye iwacu,hatabayeho ihirika ry’ubutegetsi cyangwa intambara yeruye,biracyari inzozi zo mu gicuku, kuzazikabya mu Rwanda biracyari kure cyane.
Ijisho ribera kurora!

Byanditswe na prof David Himbara mu cyongereza,bishyirwa mu kinyarwanda na AFRIQUELA1ERE
It’s too bad to check your article late. I wonder what it would be if we met a little faster. I want to exchange a little more, but please visit my site casino online and leave a message!!
You completed a number of nice points there. I did a search on the issue and found nearly all people will have the same opinion with your blog.betflik
You completed a number of nice points there. I did a search on the issue and found nearly all people will have the same opinion with your blog.betflik
Finding the Right Immigration Solicitor… […]below you’ll find the link to some sites that we think you should visitblog
hey there, your site is cheap. We do thank you for workfiverr
You completed a number of nice points there. I did a search on the issue and found nearly all people will have the same opinion with your blog.betflik
This is a excellent blog, would you be involved in doing an interview about just how you designed it? If so e-mail me!Fast food
You completed a number of nice points there. I did a search on the issue and found nearly all people will have the same opinion with your blog.betflik