Tugereranye amatora ya perezida muri Repubulika ya II (Juvenale Habyalimana) no muri Repubulika ya III (Paul Kagame)

Text by Ariane Mukundente

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 abanyarwanda bahamagariwe gutora umukuru w’igihugu n’abadepite. Muri iyi nyandiko ndibanda ku matora y’umukuru w’Igihugu. Mu gihe hari abanyapolitiki b’umwuga bagiye bigizwayo barimo Ingabire Victoire, Deo Mushayidi (uri mu gihome), Kayumba Christopher, Ntaganda Bernard, Dr Niyitegeka…

Uyu mwaka, abanyarwanda beretswe abakandida bo gutegeka u Rwanda bari batanze kandidature yabo ngo bahangane na Kagame uri kuri uyu mwanya. Muri abo harimo abaharanira ubwami, abadakora badafite n’itike ibatahana, abazashakira abakobwa abagabo, abemeza ko umwanya ufiye nyirawo ngo baje baherekeje Kagame gusa n’abandi…Byarangiye abujuje ibyangombwa ari Kagame, Mpayimana na Habineza. Aba nibo bari barahatanye no muri 2017.

Abayoboke ba Kagame bise aya matora ubukwe. Iyo ubirebye neza usanga koko ari ubukwe bw’umugeni wishyingiye ariwe Kagame, Habineza na Mpayimana bakaba aba “filles d’honneur”. Impamvu mvuga ibi ni uko abanyarwanda na none bagiye kujya mu matora aho umukandida yahisemo abo ashobora gutsinda. Bimeze nk’ishyaka rimwe ryiyamamaza. Narebye n’ibiriho biba nibuka ku gihe cya Repubulika ya II hari ishyaka rimwe rya MRND. Nasanze amatora yo muri Repubulika ya II ya Habyalimana afite aho ahuriye n’ayo muri Repubulika ya III ya Kagame.

1. Aho bihuriye

Amanota abakandida bombi babona, arangana neza neza, hamwe hagiye haburaho ibice gusa.

Habyalimana wiyamamazaga wenyine:

1978 yabonye amajwi 98.99%

1983 yabonye amajwi 99.97%

1988 yabonye amajwi 99.98 %

Kagame wiyamamazaga n’abandi:

2003 yabonye amajwi 93%

2010 yabonye amajwi 93.08%

2017 yabonye amajwi 98.66%

Bose bendaga kugira 100% by’amajwi.

– Indirimbo Habyalimana na Kagame baririmbirwa.

Ku gihe cya Habyalimana kuko yari n’umukandida umwe, abacuranzi bose babaga bagezweho, bazwi, aha twavuga nk’impala bahimbaga indirimbo zihimbaza amatora. Abaturage ugasanga basariye Président, aho anyuze hose bicika. Ubu naho muri Kagame ni kimwe neza neza. Ama videwo aruzuye aho abaturage bameze nk’abamotsi ba kera bahamagarira kuzatora Kagame. Muri iki cyumweru indirimbo zivuga Kagame ziri hose: Amag Black, Nel Ngabo Dr Claude ndetse na Vava (Dore imbogo).

Bose igihe cy’amatora baba bameze nka des “Rock Star”, bari muri tournée(banyuranamo). Indirimbo zibaririmba ziri hose mu gihugu n’abaturage basa n’abasaze kubera urukundo babakunda: bombi ont cultivé une culte de personalité (bashyize mu baturage kugira ubwoba n’igitinyiro,iki cyo gusengwa)

2. Aho amatora ya Kagame atandukaniye n’aya Habyalimana.

Habyalimana yiyamamazaga wenyine. Umushaka agatora icyatsi, utamushaka agatora ikijiju. Bivuga ko ariya manota ari munsi ya 1% yahabwaga ikijuju. Asigaye yegera 100% agahabwa icyatsi(Habyalimana)

Kagame yiyamamaza n’abandi. Bivuga ko ariya manota ari munsi ya 1% anyanyagizwa abamuherekeje bose mu matora. Asigaye yegereye 100% agahabwa yose Kagame.

Umwanzuro

Uko mbibona kuba muri 1973 kugeza ubu muri 2024, tugengwa n’ishyaka rimwe, uritegeka akaba ari un rock star (igihangange kidasimburwa) mu gihe cy’amatora.

Mu Rwanda rwacu tuzagira ryari amatora adashingiye ku ishyaka rimwe ? Abakunda ihatana mu matora ni ugutegereza Repubulika ya 4, ya 5, ya 6….Kugeza igihe abanyarwanda bazabona abategetsi ba nyabo bakunda u Rwanda n’abanyarwanda.

Nifurije ubukwe bwiza, abazajya mu bukwe bwo kuri 15 Nyakanga 2024. Nta n’ubwo nzaza no kuvumba, jye ntegereje irushanwa rw’amakipe anganya ingufu.

24 thoughts on “Tugereranye amatora ya perezida muri Repubulika ya II (Juvenale Habyalimana) no muri Repubulika ya III (Paul Kagame)

  1. Hi Neat post There is a problem along with your website in internet explorer would test this IE still is the market chief and a good section of other folks will pass over your magnificent writing due to this problem

  2. Hi i think that i saw you visited my web site thus i came to Return the favore Im attempting to find things to enhance my siteI suppose its ok to use a few of your ideas

  3. of course like your website but you have to check the spelling on several of your posts A number of them are rife with spelling issues and I in finding it very troublesome to inform the reality on the other hand I will certainly come back again

  4. I have been browsing online more than three hours today yet I never found any interesting article like yours It is pretty worth enough for me In my view if all website owners and bloggers made good content as you did the internet will be a lot more useful than ever before

  5. Your writing has a way of resonating with me on a deep level. I appreciate the honesty and authenticity you bring to every post. Thank you for sharing your journey with us.

  6. Your blog is like a beacon of light in the vast expanse of the internet. Your thoughtful analysis and insightful commentary never fail to leave a lasting impression. Thank you for all that you do.

  7. Your writing is a true testament to your expertise and dedication to your craft. I’m continually impressed by the depth of your knowledge and the clarity of your explanations. Keep up the phenomenal work!

  8. Your blog has become an indispensable resource for me. I’m always excited to see what new insights you have to offer. Thank you for consistently delivering top-notch content!

  9. I’m truly grateful for stumbling upon your website. The wealth of knowledge you offer is unparalleled, and I’m excited to dive deeper into your resources. Thank you for making learning such a rewarding experience!

  10. you are truly a just right webmaster The site loading speed is incredible It kind of feels that youre doing any distinctive trick In addition The contents are masterwork you have done a great activity in this matter

  11. Legal Implications: Activating Windows using KMSpico is considered a violation of Microsoft’s terms of service. It’s recommended for educational purposes or testing environments only.

    Security Risks: Using activators like KMSpico can expose your system to security risks if downloaded from untrusted sources. Always verify the authenticity of the download.

  12. I was suggested this web site by my cousin Im not sure whether this post is written by him as no one else know such detailed about my trouble You are incredible Thanks

  13. My brother suggested I might like this website He was totally right This post actually made my day You cannt imagine just how much time I had spent for this information Thanks

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *