Isukari ni mbi cyane kandi yangiza ubwonko bw’umuntu.

Ubwonko nicyo gice k’imbere mu mubiri w’umuntu gikoresha imbaraga nyinshi, Glucose iba mw’isukari niyo ikenerwa cyane n’ubwonko kugirango bubashe gukora neza. Ariko se bigenda gute iyo ubwonko bwisanze buri gukoresha isukari irenze urugero dusanga mu biribwa bigezweho ubu nka za bombo, za Gato, za soda ndetse n’ibindi?

Mu bwonko, isukari nyinshi igira ingaruka nyinshi; cyane cyane nko gutakaza ubushobozi bwo kwiha umurongo ugenderaho mu bikorwa bya buri munsi, ndetse no kutayobora neza ubumenyi ufite mu bintu.


Abahanga muri science bari gukora ubushakashatsi, bakeka ko kurya ibiribwa byifitemo isukari ugafata n’andi mafunguro arimo isukari nyinshi biishobora ku kugeza ku kuba waba imbata yayo nkuko bimwe mu biyobyabwenge cyangwa imiti bibata umuntu.

Isukari igira umuntu imbata nk’ibindi biyobyabwenge byose


Ubushakashatsi bumwe bwakozwe bwanzuye ko ibiribwa bimwe bibamo isukari nka za ayisi kirimu (icecreem) na gato bishobora kugira umuntu imbata yabyo ku kigero kirenze icya cocaine.

Ariko kandi hari ubushakashatsi buri gukorwa bumaze gukorerwa ku nyamanswa bugaragaza ko kurya bimwe mu biribwa birimo isukari byakwifashishwa n’umuntu wabaye imbata ya cocaine cyangwa ibindi biyobyabwenge.

Isukari ihindura ibyiyumviro by’umuntu.

Ibyiyumviro ndetse n’amarangamutima ni ikintu kigengwa n’ubwonko bikaba kandi ibintu by’ingenzo cyane kuko bifasha umuntu kwiyumva neza ku buryo byamufasha kugira umunsi ndetse n’imirimo myiza. Ku bakiri bato isukari iba mu maraso iri mu bibagenera ibyiyumviro ndetse n’amarangamutima bagaragaza mu bandi.


Ubushakashatsi bwakozwe ku bijyanye na Diabete kandi bwagaragaje ko umurwayi wa diabete y’icyiciro cya kabiri aba akunze kugira umunabi, agahinda akajagari mu bwonko ndetse n’izindi ndwara zitava gusa ku kuba ahangayikishijwe nuko arwaye ahubwo zanaturuka ku kuba afite isukari nyinshi mu mubiri.

Isukari nyinshi igabanya ubushobozi bw’ubwonko.

Kongera glucose yo mu maraso biturutse ku kurya ibiribwa bifite isukari nyinshi bitera kwangirika kw’imitsi iyobora amaraso. Imitsi iyobora amaraso yangiritse nicyo kintu gituma ahanini ubwonko bwangirika gahoro gahoro bikaba bibutera kugabanuka k’ubushobozi bwabwo mu gukora igikorwa runaka.


ubushakashatsi burebure bwakorewe ku barwayi ba diabete byagaragaye ko isukari baba bifitemo mu mubiri ubwinshi bwayo bunatuma habaho kwangirika k’ubwonko mu buryo watakaza ubushobozi bwo kwibuka, ubwonko bukaba kandi bwakorera ku muvuduko udasanzwe n’ibindi.
si ku barwayi ba diabete gusa kuko nabandi batayirwaye izi ngaruka zibageraho kandi cyane. Kunywa cyangwa se kurya isukari nyinshi kandi bishobora kugeza umuntu ku kuba yarwara indwara zishingiye ku kwangirika kw’imitsi iyobora amaraso mu bwonko nko kuba warwara stroke hypertansion, hyperglycemia ndetse n’ibindi.

Ni gute isukari yangiza imitekerereze?

Mu mubiri hose isukari nyinshi ni mbi. Kandi n’imikorere ya glucose mu miyoboro y’amaraso ikunze kwangiza ubwonko bikunze kurangira umuntu atakaje ubushobozi bwo gukoresha neza ubwonko bwe.
ubushakashatsi bwa science bwagaragaje ko isukari nyinshi itera ibyitwa inflammation mu bwonko maze bikabugeza ku mbogamizi nyinshi mu bijyanye n’imitekerereze. ubushakashatsi muri science bwagaragaje ko kandi isukari nyinshi igaragaramo iyi inflammation isangwa mu biribwa twavuze haruguru nka icecreem ndetse na gateau. Ubu ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko kugabanya ibiribwa birimo ino sukari maze ukabisimbuza ibirimo fatty-three acids byongerera ubwonko ubwirinzi.

23 thoughts on “Isukari ni mbi cyane kandi yangiza ubwonko bw’umuntu.

  1. 323678 214627Aw, this was a really good post. In concept I wish to put in writing like this moreover ?taking time and precise effort to make an superb write-up?but what can I say?I procrastinate alot and definitely not appear to get one thing done. 390492

  2. 344261 987907of course like your web-site nonetheless you need to check the spelling on quite several of your posts. Numerous them are rife with spelling issues and I to discover it very bothersome to inform the reality nonetheless Ill surely come back once again. 496943

  3. 193523 473628I was reading by means of some of your content on this internet site and I believe this website is really instructive! Maintain putting up. 695121

  4. 29239 160254Greetings! Quick question thats completely off topic. Do you know how to make your web site mobile friendly? My weblog looks weird when viewing from my iphone. Im trying to locate a template or plugin that may be able to fix this issue. In the event you have any recommendations, please share. Appreciate it! 463428

  5. 141717 47757Youre so appropriate. Im there with you. Your blog is surely worth a read if anyone comes throughout it. Im lucky I did because now Ive obtained a entire new view of this. I didnt realise that this problem was so critical and so universal. You absolutely put it in perspective for me. 102299

  6. Pingback: bio ethanol burner
  7. Pingback: pk789
  8. Pingback: myastropink

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *