Hashize imyaka 20 bibaye: Uko igitero cy’ibyihebe i New York cyagenze kuwa 11 Nzeri 2001

Imyotsi hejuru ya World Trade Center ikimara kugongwa n'indege zashimuswe i New York mu 2001

Mu gitondo cyo mu mpeshyi imwe mu myaka 20 ishize, isi yarahindutse. Hari tariki 11/09 mu 2001, ubwo indege enye zashimuswe zagongaga imiturirwa y’ibirango bya Amerika, ibirango by’ubukungu, politiki n’imbaraga za gisirikare.

Ibitero by’iyi tariki byishe abantu 2,996, biracyari ibitero binini kurusha ibindi byose byakozwe ku butaka bwa Amerika kandi ingaruka zabyo ziracyariho n’uyu munsi.

Ni nyuma y’ibi bitero Amerika yahise itangiza ikiswe ‘intambara yo kurwanya iterabwoba’, hagabwa ibitero kuri Iraq na Afghanistan.

Ikiragano cyose cy’abantu baracyibuka neza aho bari bari ubwo bumvaga amakuru y’ibi bitero kuri iyo tariki.

Uku ni uko iminota 149 y’igitero no guhungabana yagenze muri icyo gitondo cy’umunsi wari kuwa kabiri.

07:59

Indege American Airlines Flight 11 (AA11) yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Boston Logan International igana i Los Angeles yuzuye abagenzi. Umupilote – mugenzi we hamwe n’abakozi b’indege.

Mu bagenzi 81 hari hicayemo ba rushimusi batanu, bayobowe na Mohamed Atta wo mu Misiri.

Umugambi w’igitero uratangira.

Ni umugambi wari waracuzwe mu gihe cy’imyaka itanu ku birindiro bikuru bya al-Qaeda muri Afghanistan.

Khalid Sheikh Mohammed, umunya-Pakistan ufatwa nk’ubwonko bw’ibi bitero, yazanye igitekerezo cyo gutoza abahezanguni biyitirira Islam bakaba abapilote bakazashimuta indege bakanazitwara kugira ngo batere Amerika.

Khalid Sheikh Mohammed n'umukuru wa al-Qaeda Osama Bin Laden nibo ba nyiri umushinga w'ibi bitero byo kuwa 11/09
Insiguro y’isanamu,Khalid Sheikh Mohammed n’umukuru wa al-Qaeda Osama Bin Laden nibo bacurabwenge b’ibi bitero

Uyu mugambi wemejwe n’umukuru wa al-Qaeda, umuherwe utunze za miliyoni wo muri Arabia Saudite wakurikiranwaga na Amerika, nyuma akaza kuba umuntu uhigwa kurusha abandi bose ku isi: Osama bin Laden.

08:14

Mu wundi muhanda w’indege muri cya kibuga cya Boston, United Airlines flight 175 (UA175) nayo yarahagurutse yerekeza i Los Angeles, irimo abakozi icyenda n’abagenzi 56.

Batanu muri bo bari ba rushimusi.

Muri ako kanya, mu ndege AA11, ba rushimusi babashije kwinjira mu kizuru cy’indege bahigika abapilote bayo.

Mbere na mbere babanje kwicisha ibyuma abakozi babiri b’indege, cyane cyane bikozwe na ba rushimusi bari bicaye mu kiciro cya mbere cy’abifite.

Maze, Atta, umwe gusa muri bo wari waratojwe gutwara indege ahita agera kuri ba pilote aherekejwe n’umwe muri bagenzi be. Umwe mu bandi bashimusi yahise atera icyuma umugenzi.

Uwo mugenzi ni Daniel Lewin, wabaye umusirikare wa Israel mu myaka ine wari wicaye neza neza iyuma ya Atta. Bikekwako yishwe ari kugerageza kuburizamo uyu mugambi mu ndege.

Kimwe n’ibyabaye mu zindi ndege zashimuswe, abandi bakozi b’indege n’abagenzi bategetswe kujya mu gice cy’inyuma cy’indege. Aba baterabwoba bakoresheje imyuka iryana mu maso banakangisha abagenzi bombe ariko bikekwa ko ntayo bari bafite.

08:20

American Airlines Flight 77 (AA77) yahagurutse kuri Washington-Dulles International Airport i Washington D.C. irimo abakozi b’indege batandatu n’abagenzi 58 barimo abashimusi batanu.

Yari yerekeje i i Los Angeles.

Ibi si uruhurirane: Abashimusi bagombaga kuva ku mpera (coast) bajya ku yindi, bivuze ko bari batwaye litiro zigera ku 43,000 z’ibitoro.

Mu gihe zari zashimuswe, indege zuzuye ibitoro gutya zihinduka nka misile ziyobowe neza.

08:24

Atta yagerageje guha ubutumwa abagenzi, ariko akanda ahatari ho maze aribeshya atanga amakuru y’uko indege yashimuswe ku bagenzura ikirere i Boston.

Yahishuye ko atari indege imwe ahubwo ari nyinshi zashimuswe.

Abagenzura ikirere byarabavanze, batangira kwibaza ikiri kuba, ariko ubutumwa bwa kabiri bwa Atta bwasize nta kundi gushidikanya: Indege iri mu rugendo AA11 yari yashimuswe.

Kugeza ubwo abayifashe bari bazimije transponder, akuma gafasha abagenzura ikirere kumenya buri ndege, kumenya inzira irimo, umuvuduko n’ubutumburuke iriho..

Ibi bituma bigorana kumenya aho indege igeze.

Amakuru yo gushimutwa kw’indege yatangiye kugera mu butegetsi bw’ikigo cya Amerika gishinzwe indege za gisivile, U.S. Federal Aviation Administration (FAA).

Hashize iminota irenga 30 mbere y’uko FAA na kompanyi z’indege zimenya neza icyo ubutumwa bwa Atta busobanuye: “Hari indege dufite”.

Hagati aho, indege zakomeje guhaguruka muri Amerika nta kuburirwa. Muri zo ni indege ya kane ari nayo yanyuma yashimuswe uwo munsi.

08:42

United Airlines Flight 93 (UA93) yahagurutse kuri Newark International Airport i New Jersey, igiye i San Francisco ku mpera y’iburengerazuba.

Yagombaga guhaguruka 8:00 z’igitondo, ariko umubyigano w’indege mu gitondo urayikerereza.

Iyi ndege ntabwo yabashije kugera ku mugambi wayo, kandi uko gukerererwa guhaguruka kwabigizemo uruhare.

Ariko hari indi mpamvu ikomeye. Yahagurutse irimo abakozi barindwi n’abagenzi 37, bane muri bo bari ba rushimusi – bitandukanye no mu zindi ndege eshatu aho buri imwe bari batanu.

Ubwo UA93 yafataga ikirere, indege ya kabiri – UA175 – yari ishimuswe iri hagati mu rugendo.

08:44

Hashize iminota 30 ishimuswe, AA11 yaciye mu kirere cya New York gicyenkemuye.

Ntabwo cyari ikirere kitarimo ibicu gusa, nta n’indi ndege yari ikirimo: abacunga ikirere bagizengo ni indege yerekeje kuri John F. Kennedy International Airport maze basaba indi ndege kuyivira mu nzira.

Nubwo yari mukaga, mu gihe cy’iminota 15 kandi ari inyuma mu ndege umugenzi witwa Madeline Sweeney yari yakomeje kubwira kuri telephone buri kintu Michael Woodward ukuriye iby’ingendo muri kompanyi ya American Airlines.

Indege AA11 yatangiye kururuka, ariko ntabwo iri kugana ku kibuga cya JFK. “Sweeney yagize ati: “Hari ikintu kibi. Turi kumanuka vuba vuba.”

Woodward yasabye Sweeney kureba mu kirahure niba yamenya aho bari.

Sweeney ati: “Turi kugurukira hasi. Turi kugurukira hasi cyane. Kandi turushaho kugana hasi.”

Hashize amasegonda macye:

“Mana yanjye, turi hasi cyane”.

Ni aho guhamagara birangirira.

08:46

AA11 yagonze umuturirwa wa Northern Tower, umwe mu nzu z’impanga za World Trade Center (WTC), zari musumba ndende muri New York mu myaka igera kuri 30 zifite amagorofa 110.

9/11

Igikuba cyahise gicika.

Constance Labetti icyo gihe yakoraga mu igorofa rya 99 muri South Tower ubwo yarebaga indege ya mbere iza.

Ati: “Nahise ngagara. Sinavuye aho ndi. Sinashoboraga kuva aho ndi.”

Ijwi rye riri mu y’abarokotse n’ababuze ababo bibukwa kuri iyi tariki ahashyizwe urwibutso rw’ibyabaye.

Ati: “Narayirebaga iza yegera gahoro gahoro. Nabashaga no gusoma AA ku murizo wayo. Nashoboraga kubona ibirahure byijimye ku kizuru cyayo. Ni uko nari ndi hafi.”

North Tower ya World Trade Center iri gushya nyuma yo kugongwa n'indege yashimuswe kuwa 11/09/2001
North Tower ya World Trade Center iri gushya nyuma yo kugongwa n’indege yashimuswe

Kwihonda kuri North Tower byariyasiriye bikomeye. Labetti ati: “Mu kanya gato cyane, nabaye nk’uwiruhutsa, kugeza mbonye ko…bariya bantu bose biciwe muri iryo gorofa.”

Iyi ndege yashwanyaguje kuva mu igorofa ya 93 kugeza mu ya 99, ihita yica amagana y’abantu.

Bikekwa ko yanatumye amadarajya yose kuva ku igorofa ya 92 kuzamuka adashobora gukoreshwa – bituma abandi bantu amagana bahera aho bari.

9/11

Muri uko kugonga, ibitoro byari byuzuye byahise biturikamo umuriro wafashe ibice byinshi by’iyi nzu kugera ku magorofa ane yo munsi y’ubutaka.

Hamwe na hamwe ubushyuhe bwageze kuri 1,000°C n’umwotsi ukomeye w’umukara ukwira amagorofa yo hejuru, yaba kuri North Tower ndetse na South Tower.

Ubutabazi bw’imbere muri izi nyubako bwasabye abantu kutava aho bari, ariko shebuja wa Labetti muri AoN Corporation, Ron Fazio yategetse buri wese kuva muri iyi nyubako ako kanya akoresheje amadarajya.

Uyu mwanzuro warokoye abantu babarirwa muri za mirongo.

08:47

Perezida George W. Bush wa Amerika yari hafi kwinjira mu ishuri kuri Emma E. Booker Elementary School i Sarasota muri leta ya Florida ubwo yahabwaga amakuru ko “indege ntoya ya moteri ebyiri” yagonze imwe muri ziriya gorofa z’impanga.

Bush yabwiwe ko nta yandi makuru araboneka, akomeza gahunda ye yo gusomera abana.

Perezida Bush mbere yabanje kubwirwa ko uko kugongwa kwakozwe n'indege ntoya akomeza gahunda ze
Perezida Bush mbere yabanje kubwirwa ko uko kugongwa kwakozwe n’indege ntoya akomeza gahunda ze

Nubwo FAA yari izi gushimutwa kw’indege ya mbere mu gihe cy’iminota 20, nta makuru yemeza ko hari urundi rwego i Washington rwari rwabimenyeshejwe.

Cyangwa ngo na White House ibe yabimenye.

Visi Perezida Dick Cheney yumvise amakuru kuri televiziyo kandi uko yasubije ku byo yari abonye byabaye nk’iby’abandi bantu miliyoni nyinshi ku isi: “Ni gute ku isi indege yagonga World Trade Center?”

Hafi neza neza muri ako kanya, ba rushimusi bari bamaze kugenzura indege ya gatatu, AA77.

08:56

Hashize iminota 10 indege ya mbere ikoze ibara, hari hasigaye ahantu hato kumagorofa yo hejuru ya North Tower hataragerwaho n’umunyota, ubushyuhe n’umwotsi mwinshi.

Amashusho y’abantu bari guhanuka – cyangwa gusimbuka – muri metero 300 hejuru bakitura hasi yariho aboneka, ntawarokotse.

Iki cyago cyafashe indi ntera yo kuba giteye ubwoba.

09:01

Mu bugenzuzi bw’ikirere bwa FAA i New York naho hari akajagari gakomeye ku buryo indege ya kabiri, UA175, yabashije nayo kuguruka mu kirere cy’umujyi nta nkomyi, nubwo bwose yo itari yanazimije transponder yayo kandi yataye inzira yayo.

Mu gihe amakuru y’indi ndege igiye gukora amabi yageze kuri FAA, byari bitagifite igaruriro.

9/11

09:03

UA175 yaraje nayo yihonda kuri South Tower ya WTC, isenyura igorofa rya 77 kugera ku rya 85.

Hari hashize gusa iminota 17 iya mbere igonze North Tower.

Ubwo kandi hariho haba ibikorwa by’ubutabazi binini mu mateka ya New York.

Constance Labetti yariho akimirana n’amaguru amanuka ubwo indege yagongaga inzu arimo, South Tower.

Mu butumwa yatanze buri mu rwibutso rwa 9/11 Memorial & Museum agira ati: “Ndumva nari ngeze ku igorofa ya 72, ku ya 75 twumva urusaku rukomeye cyane. Abantu bari kumadarajya batangira kugwirirana.”

“Numvise ari nk’umuntu ufashe iyi nzu, akayinyeganyeza akongera akayisubiza hasi. Nari nafashe nkomeje ku byuma byo ku ruhande niyo mpamvu ntaguye. Ariko abantu benshi barahanutse baragwa.”

Labetti yarakomeje amanuka agana hasi akeka ko ari North Tower yahirimye ikagwa ku yabo.

Ariko, miliyoni z’abantu bari kuri za televiziyo bari babonye ko indege ya kabiri yari yagonze inzu ya kabiri aho Constance Labetti yari ari.

Ibyo bamwe bari babanje gutekereza ko ishobora kuba ari impanuka byahise birangira.

9/11

Bitandukanye n’indege ya mbere, UA175 uburyo yagonzemo inyubako bwatumye hari ibice by’inzu bitibasirwa.

Imwe mu nzira y’amadarajya nayo ibasha gukomeza gukora, nibura kuva ku igorofa ya 91 kumanuka, ariko kumanuka ntibyari byoroshye. Umuriro, umwotsi, umwijima n’umuvu w’ibitoro byatumaga bikomera guhunga.

Hari n’ikindi kibazo: 911 – umurongo w’ubutabazi.

Servisi z’ubutabazi zari zarengewe n’abahamagara nabo bakagira inama abantu kuguma aho bari kugeza ubutabazi buhageze, baba bari munsi cyangwa hejuru y’aho indege zagonze cyangwa niba ubwabo bashobora kuhivana.

Abantu bari gukizwa n'amaguru ubwo North Tower yariho ihirima imaze kugongwa n'indege tariki 11/09 2001 i New York City
Abantu bari gukizwa n’amaguru ubwo North Tower yariho ihirima

Imibare irahinduka, ariko biboneka ko abantu batageze kuri 30 babashije kurokoka muri South Tower bakagera hasi bavuye aho indege yagonze cyangwa hejuru yaho.

09:05

Bush aracyicaye imbere y’abana b’imyaka irindwi mu gihe Andrew Card umukuru w’abakozi mu biro bya White House yahise amwongorera iby’igitero cya kabiri kuri izi nzu z’impanga.

Uyu perezida yarakomeje aricara, azunguza umutwe umutwe nk’uwemera akurura iminwa.

“Mu gihe cy’akaga ni ngombwa cyane kugira inyifato, ntukuke umutima. Rero, nategereje igihe nyacyo cyo kuva mu ishuri.” – ni amagambo Bush yabwiye BBC mu nkuru mbarankuru yitwa “9/11: Inside the President’s War Room”.

Yongeraho ati: “Sinashakaga gukora ikintu kidasanzwe, sinashakaga gukurura intebe ngo ntere ubwoba ishuri ryuzuyemo abana, bityo narategereje.”

Andrew Card ari kubwira Bush ko Amerika yatewe
Insiguro y’isanamu,Andrew Card ari kubwira Bush ko Amerika yatewe

09:24

Nyuma gato y’igitero cya kabiri kuri WTC, American Airlines na United Airlines zafashe umwanzuro w’uko nta yindi ndege yongera guhaguruka mu gihugu.

Ed Balkkinger, umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ikirere wa United Airlines ufite ubunararibonye bw’imyaka 40, yiyemeje kurenga aho aburira buri ndege ari kureba muri radar uwo munsi.

UA93 ni imwe muri zo, yari iri hafi cyane kuba indege ya kane ishimuswe.

“Mwirinde cyane ko hari uwinjira mu kizuru cy’indege – indege ebyiri zimaze kugonga World Trade Center” – ni ubutumwa yatangaga.

Asa n’uwavangiwe, umupilote Jason Dahl, yarasubije, ati: “Ed, emeza neza ubwo butumwa – Jason”.

Ariko igisubizo nticyahageze ku gihe.

Imyaka myinshi nyuma, Ballinger yicujije ko ubutmwa bwe bushobora kuba butari busobanutse neza.

09:28

UA93 yatanze ubutumwa bw’ikibazo bwumvikanamo captain cyangwa umufasha we basakuza nk’abari kurwana.

Ubwo butumwa bwatanzwe n’abagenzura ikirere b’i Cleveland muri Ohio, ariko ntakindi bashoboraga gukora. Abashimusi bari bamaze gufata indege.

Gushimuta UA93 byatangiye hashize iminota 46 ihagurutse, ntihari hashize 30 nk’uko byagenze ku zindi eshatu. Iki gihe kirenzeho no gukerererwa guhaguruka iminota 42 byabaye ingenzi mu kugena ibyayibayeho.

Bakuriwe na Ziad Jarrah, wo muri Liban, aba ba rushimusi nabo bakoresheje gutera ubwoba abagenzi n’abakozi ko hari bombe, bavuga ko basubije indege ku kibuga yahagurutseho kandi basaba buri wese kujya inyuma mu ndege.

Aho birunze ku murizo w’indege batangiye guhamagara abantu babo kuri telephone. Benshi bavugaga ko abayishimuse nta kibazo batewe no kubabona bari kuri telephone.

Habaye guhamagara nibura 37.

Uku niko nabo bamenye ko hari indege ebyiri zakoze ibitero i New York n’ikigiye kubabaho niba ntacyo bakoze.

09:34

Muri minisiteri y’ubutabera i Washington, abaho bamwe bari bamenye ko indege ya gatatu yashimuswe.

General Theodore Olson yabibwiwe n’umugore we Barbara, wari mu ndege AA77.

Olson nyuma yibutse ko yamubwiye ati: “Nabwira iki umupilote? Mbwire umupilote akora iki?” mbere y’uko telephone icika.

Mu gihe cy’isaha imwe FAA yariho igerageza kubona iyo ndege, ariko transponder yayo yari yazimijwe.

Abategetsi bahisemo guhita babwira igisirikare.

FAA yahise imenyesha ikigo cya North American Aerospace Defense Command (NORAD) gishinzwe kurinda ikirere cya Amerika.

Icyapa kivuga indege zageze ku kibuga cya Los Angeles cyerekana izitahageze mu gihe amakuru y'ibitero yariho avugwa
Insiguro y’isanamu,Icyapa kivuga indege zageze ku kibuga cya Los Angeles cyerekana izitahageze mu gihe amakuru y’ibitero yariho avugwa

Urwego rwa Secret Service rwabwiwe n’abakozi ku kibuga cy’indege cya Ronald Reagan i Washington ko indege itazwi iri kwerekeza kuri White House.

Visi perezida yahise ajyanwa mu mutamenwa wo munsi y’ubutaka.

Ariko indege yahise ihindukira.

Ntiyakomeza kwerekeza kuri White House cyangwa ku nteko ishingamategeko (Capitol): ubu yerekeje kuri Pentagon, iri muri 8Km gusa, yihuta cyane, ku muvuguduko wa 850 km/h.

09:37

AA77 igonze urukuta rwa Pentagon, bitera inkongi yatumbagije ikibatsi kikagera kuri 60m hejuru y’igisenge.

Abantu 64 bose bari mu ndege barapfuye, hamwe n’abandi 125 bari mu nyubako y’iyi minisiteri y’ingabo za Amerika.

Abandi babarirwa muri za mirongo barakomeretse.

9/11

Mu gihe amakuru yariho avugwa yari yibanze ku byabaye kuri WTC, igitero kuri Pentagon cyabaye nk’ikitavugwa cyane.

Ariko kuri Perezida Bush we siko byari bimeze.

Yabwiye BBC ko iki gitero ari cyo cyatumye abona neza ko igihugu cyatewe.

Yagize ati: “Indege ya mbere byarashobokaga ko yaba impanuka. Iya kabiri yemeje ko ari igitero. Iya gatatu yari ugutangiza intambara.”

Abantu bose bari mu ndege AA77 barapfuye ubwo yagongaga Pentagon, yica n'abandi yasanze muri iyo nyubako iri muri leta ya Virginia
Abantu bose bari mu ndege AA77 barapfuye ubwo yagongaga Pentagon, yica n’abandi yasanze muri iyo nyubako iri muri leta ya Virginia

09:42

Nyuma y’igitero kuri Pentagon, FAA yatangaje ingamba zidasanzwe, itegeka indege zose z’ubucuruzi guhita zigwa ako kanya ku kibuga kiri hafi cyane yazo.

Abantu bagera ku 4,500 bari mu ndege bahise bahagarikwa aho bageze muri Amerika.

Habaye icyoba kubera indege yagumye mu kirere: UA93, yari yashimuswe, kandi transponder yayo izimije.

09:57

Kugeza ubu, abakozi n’abagenzi ba UA93 bamenye ko bari bunengwe niba ntacyo bakoze ngo bahagarike abashimuse indege barimo.

Alice Hoagland, wahoze ari umukozi mu ndege, yahaye ubutumwa bw’amajwi ku muhungu we, Mark Bingham, nawe uri mu ndege.

Mu butumwa bwa mbere ati: “Mark, uyu ni nyoko. Amakuru ni uko yashimuswe n’abaterabwoba. Barateganya gukoresha iyo ndege mu kugonga ahantu hamwe hasi. Ndagusaba gukora icyo ushoboye cyose ngo ubabuze, kuko bagamije inabi,”

Hoagland asubiramo iyo nama mu butumwa bwa kabiri, ariko noneho n’ijwi rikomeye:

Ati: “Hari indege bavuga ko iri kugana i San Francisco. Ishobora kuba ari iyo urimo, rero niba ubishoboye, egeranya abantu mukore igishoboka cyose muyigenzure. ndagukunda, mukunzi. Amahirwe masa. Bye-bye.”

Ku makuru yahawe abantu bari hasi, buri wese muri iyo ndege yaratoye bemeza ko ibyiza ari ukurwanya aba bashimusi.

09:58

Uko ibibi bikomeza kuba, South Tower yarahirimye.

Byafashe amasegonda 11 gusa ngo yose ibe igeze hasi.

Buri wese wari ukiyirimo yarapfuye, kimwe n’abandi bari hafi yayo mu muhanda no kuri Marriot Hotel muri WTC.

Byafashe amassegonda 11 ngo South Tower ihirime yose
Byafashe amassegonda 11 ngo South Tower ihirime yose

Constance Labetti ni umwe mu babashije kuva muri iyi nyubako, mu gihe hari ibintu byinshi biri guhanuka n’umukungu mwinshi aho hantu.

Igitondo cyakurikiyeho, yamenye ko shebuja “intwari” Fazio, wagiriye buri wese inama yo kuva mu nyubako, atabashije kuyivamo ngo ahunge itarahirima.

10:03

Mu minota itandatu abagenzi muri UA93 bariho bagerageza kwinjira mu kizuru cy’indege ngo barwanye abashimuse indege bayibambure.

Igikoresho gifata amajwi mu ndege cyafashe urusaku, gukubita, kumena ibirahure n’amasahani bagerageza gukingura urugi.

Ahantu hamwe, Ziad Jarrah yatangiye gukatisha indege iburyo n’ibumoso agerageza kugusha hasi abagenzi bari inyuma y’urugi, mu gihe undi mushimusi ari ku rugi arukomeje afunze.

Jarrah aravuga ati: “Byarangiye? Tubirangize?” Mugenzi we akamusubiza ati: “Hoya. Ntibirarangira. Bose nibahagera tubirangize.”

Baracyari mu rugendo rw’iminota 20 ngo bagere ku ntego yabo, Washington, DC.

Jarrah arongera abaza mugenzi we niba ashobora gusenura indege hasi. Ubu noneho aramubwira ati “yego”.

9/11

Mu gihe indege UA93 yariho imanuka icuritse ikizuru kireba hasi, umwe mu bayishimuse atera hejuru ati: “Allah ni igitangaza. Allah ni igitangaza.”

Mu gihe abagenzi bakomeje igitero cyabo, indege yaguye mu mirimo irimo ubusa muri Shanksville, Pensylvania iri ku muvuduko uretse 930 km/h.

Nta muntu warokotse.

White House yamaze iminota myinshi itazi niba iyo ndege yarashwe n’igisirikare.

Igisirikare cyari cyahawe amabwiriza yo kuyirasa mu kuyibuza ko igera ku ntego yayo – bikekwa ko yari White House cyangwa Capitol.

10:28

Hashize iminota irenga gato 100 kuva indege ya mbere AA11 igonze North Tower.

Yo yihanganye igihe gikubye kabiri ngenzi yayo, ariko nayo birangira ihirimye ijya hasi mu masegonda icyenda.

Bill Spade wo mu kigo New York Fire Department yari muri metero nke uvuye kuri North Tower. Imbaraga zo guturika kwabayeho kwamujugunye muri metero 12 munsi y’ibisigazwa by’iyi nzu.

Byamufashe isaha kubasha kubivamo agasubira ku butaka. Nyuma yamenye ko ari we wenyine warokotse mu barwanya umuriro 12 bari kumwe.

Nyirarume, wari mu ndege UA93, nawe yarapfuye.

Mu bantu 2,977 bapfuye – ukuyemo abashimusi 19 – ibitero byo kuwa 11/09 nibyo byiciwemo abantu benshi ku butaka bwa Amerika.

9/11

Mu mateka ya Amerika kandi nibwo bwa mbere abatabazi benshi bari bapfiriye rimwe. Muri New York gusa 343 bapfuye bari abarwanya umuriro.

Ikindi, abantu bagera ku 400,000 barimo abahumetse umwuka w’uburozi, abakomeretse n’abagize ihungabana bikabaviramo uburwayi budakira ndetse n’urupfu amezi menshi nyuma yabwo, nk’uko bivugwa na US Centers for Disease Control and Prevention.

Ingaruka z’ibitero byo kuwa 11/09 kugeza n’uyu munsi ziracyahari.

Gukurikirana Osama bin Laden kwa Amerika kwaganishije ku gutera Afghanistan mu 2001, aho al-Qaeda yari yarahawe indaro n’ubutegetsi bw’Abatalibani.

Icyo Perezida Bush yise ‘intambara ku iterabwoba’ cyageze no ku gutera Iraq mu 2003.

Hashize imyaka 20 kuva ibi bitero bibaye. Kuva muri Afghanistan kwa Amerika mu byumweru bicye mbere y’iyi tariki byaranzwe n’urugomo n’ibikorwa by’agahinda.

Abataliban ubu bagarutse ku butegetsi.

Ingabo za Amerika ubu mu buryo bwemewe zavuye muri Afghanistan, birashoboka ko ibindi bikorwa by’ubwicanyi byaba biri imbere.

48 thoughts on “Hashize imyaka 20 bibaye: Uko igitero cy’ibyihebe i New York cyagenze kuwa 11 Nzeri 2001

  1. 789716 35499Yours is actually a prime example of informative writing. I think my students could learn a lot from your writing style and your content material. I could share this post with them. 912795

  2. 383851 419353For anybody who is interested in enviromentally friendly issues, may well possibly surprise for you the crooks to maintain in mind that and earn under a holder simply because kind dissolved acquire various liters to essential oil to make. daily deal livingsocial discount baltimore washington 717584

  3. 125169 421313I see your point, and I entirely appreciate your article. For what its worth I will tell all my pals about it, quite resourceful. Later. 768630

  4. 28781 114535Thank you for writing this tremendous top quality article. The info in this material confirms my point of view and you actually laid it out nicely. I could never have written an article this great. 941126

  5. 138368 587647Sounds like some thing a great deal of baby boomers need to study. The feelings of neglect are there in numerous levels when a single is over the hill. 805543

  6. 929930 252082Hello there! I could have sworn Ive been to this blog before but right after reading via some with the post I realized its new to me. Anyhow, Im certainly pleased I discovered it and Ill be book-marking and checking back frequently! 746590

  7. 20637 483937Wow, cool post. Id like to write like this too – taking time and real effort to make a very good article but I procrastinate too significantly and never appear to get started. Thanks though. 523855

  8. 236351 450791In case you happen to excited about eco items, sometimes be tough shock to anyone them recognise that to help make distinctive baskets just for this quite liquids carry basic steps liters associated ceiling fan oil producing. dc free mommy weblog giveaways family trip home gardening home power wash baby laundry detergent 495079

  9. Hi, i read your blog from time to time and i own a similar one and i was just wondering if
    you get a lot of spam responses? If so how do you reduce it, any plugin or anything
    you can suggest? I get so much lately it’s driving me insane so any support
    is very much appreciated.

  10. You’re so cool! I don’t think I’ve truly read anything like this before.
    So good to find another person with some unique thoughts on this topic.
    Seriously.. thank you for starting this up. This website is one
    thing that is required on the web, someone with a little originality!

  11. For anybody who is interested in enviromentally friendly issues, may well possibly surprise for you the crooks to maintain in mind that and earn under a holder simply because kind 영월출장샵dissolved acquire various liters to essential oil to make. daily deal livingsocial discount baltimore washington

  12. 681795 578174Hey. Extremely nice internet web site!! Man .. Excellent .. Wonderful .. Ill bookmark this web internet site and take the feeds alsoI am happy to locate so much valuable information here within the write-up. Thanks for sharing 292656

  13. Woah! I’m really digging the template/theme of this site.

    It’s simple, yet effective. A lot of times it’s challenging to get that “perfect balance”
    between usability and appearance. I must
    say you have done a great job with this. In addition, the blog loads very quick for me on Opera.
    Excellent Blog!

  14. 564485 843921Aw, this is an incredibly good post. In thought I would like to put in place writing like this moreover – spending time and actual effort to create a very good article but exactly what do I say I procrastinate alot via no indicates appear to get something accomplished. 583684

  15. I have been exploring for a bit for any high quality articles or blog
    posts in this sort of space . Exploring in Yahoo I at last stumbled upon this site.
    Reading this information So i’m happy to exhibit
    that I have an incredibly good uncanny feeling I found
    out exactly what I needed. I such a lot indisputably will make certain to do not omit this web
    site and provides it a look regularly.

  16. Greetings from Idaho! I’m bored to tears at
    work so I decided to browse your blog on my iphone during lunch break.

    I enjoy the knowledge you provide here and can’t wait to take a look
    when I get home. I’m amazed at how quick your blog loaded on my phone ..
    I’m not even using WIFI, just 3G .. Anyways, excellent blog!

  17. Hey very nice blog!! Man .. Excellent .. Superb .. I’ll bookmark your
    web site and take the feeds additionally? I am satisfied to find so many
    helpful information right here in the put up, we’d like work out extra strategies on this regard, thank you
    for sharing. . . . . .

  18. Useful info. Lucky me I discovered your web site by chance, and I’m stunned why this twist of fate didn’t happened earlier!

    I bookmarked it.

  19. Do you mind if I quote a couple of your articles as long as I provide credit and sources
    back to your webpage? My blog site is in the exact same area of interest as yours and my users would really benefit
    from a lot of the information you provide here. Please let me know if
    this ok with you. Many thanks!

  20. Hello I am so glad I found your web site, I really
    found you by mistake, while I was researching on Askjeeve for something else, Nonetheless I am here
    now and would just like to say cheers for a fantastic post and a all round interesting blog (I also love the theme/design), I don’t have time to read through it all at the minute but I have book-marked it and
    also added in your RSS feeds, so when I have time I will be
    back to read a great deal more, Please do keep up the awesome job.

  21. You made some decent points there. I checked on the web for more info about the issue and found most people will go along
    with your views on this website.

  22. What’s Happening i’m new to this, I stumbled upon this I’ve discovered It absolutely useful and it has helped me out loads.
    I’m hoping to contribute & help other users like its
    aided me. Good job.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *