CA UKUBIRI N’INDWARA Z’IBIHAHA URYA AYA MAFUNGURO UKO ARI 20.

Mbifurije ubuzima buzima kandi ubuzima buzira umuze! Abakunzi b’ikiganiro Health zone mukomeze mugubwe neza! Ndabashimira urukundo mukomeza kutugaragariza umunsi ku munsi mukurikirana ibiganiro byacu tubategurira.Njye ndi Muganga Igiraneza Fiacre

Niba ushaka kugira ubuzima bwiza ukeneye kwita ku buzima bw’ibihaha byawe kuko ni kimwe mu bice by umubiri bikomeye kandi by’ingenzi

Ndakubwira ibiribwa bigera kuri 20 warya mu buzima bwa buri munsi ukarushaho kugira ubuzima bwiza ndetse ni ibihaha byawe bigakora neza nkuhaye ikaze mu kiganiro.

Ibaze kuba warwara indwara z’ibihaha kandi mu by’ukuri ufite ubushobozi bwo kugira icyo wakora hakiri kare ukaba wakirinda ugaca ukubiri n’izi ndwara zizahaza umubiri.

Duhereye ku myuka y’inganda ihumanya ikirere, itabi,ndetse n’ibiryo byo mu nganda ibi byose n’ibindi byinshi byangiza bikomeye imyanya y’ubuhumekero.

Noneho niba usanzwe ufite izi ndwara urugero nka Asthma ibi byose maze kuvuga byatuma uzahazwa n’ indwara cyane.

Ubushakashatsi bwerekanye ko guhindura imibereho yawe ugahitamo imirire myiza ibi bigira ingaruka nziza ku buzima bwawe noneho by’akarusho imikorere y’ibihaha.

Wakibaza rero ngo ni ibihe biribwa warya ukagira ibihaha bikora neza reka mbikubwire ntucikwe!

 1.Ku mwanya wa mbere ni tungurusumu

Tungurusumu waziteka mu mafunguro yawe ya buri munsi kandi zigakomeza kugirira akamaro umubiri wawe nkuko tubikesha medical news today guhekenya tungurusumu nibura 2 mu cyumweru bikugabanyiriza ibyago byo kurwara kanseri y’ibihaha ku kigero cya 40%. Si ibyo gusa kandi medical news today ikomeza ivuga ko no ku barwayi ba kanseri y’ibihaha kuzirya bibafasha cyane kuko zituma uturemangingo tudakura ku bukana bukabije. Atari n’ibyo gusa tungurusumu zifite ubushobozi bwo gukiza inflammation ku mubiri. Ikaba ifasha cyane ku bantu barwaye bronchites hamwe na asthma

Ese wowe hari akamaro kandi waba uzi ka tungurusumu mu buzima bwa buri munsi bidusangize muri comment

2. tangawizi

Tangawizi kimwe na tungurusumu ni bimwe mu bihingwa bikoreshwa cyane ku isi kandi ku migabane yose ntayindi mpamvu ibyihishe inyuma uretse akamaro bifitiye umubiri. Usibye kuba itanga impumuro nziza mu binyobwa byiganjemo icyayi tangawizi ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zitandukanye ku mwanya wa mbere turasanga ko tangawizi ihangana na inflammation zibasira umubiri, iyo bigeze rero ku bihaha ifasha cyane abarwayi ba bronchite kumera neza ibimyira cyangwa mucus secretion zakitekera mu bihaha bigatuma umwuka udatambuka neza tangawizi irabirwanya cyane. Ikindi ni uko ituma amaraso atembera neza mu bihaha.

3.amafi

Amafi akungahaye ku ntugamubiri nyinshi umubiri ukeneye mpereye ku myunyu ngugu amafi akungahaye kuri zinc na selenium hamwe na vitamin b gusa ku bantu banywa itabi izi ntungamubiri baba bafite nkeya bitewe n’uko umwotsi w’itabi ugabanya cyane izi ntungamubiri kandi burya ikindi amafi arimo intungamubiri za omega 3 zikomeza ubwirinzi kamere bw’umubiri ndetse n’ibihaha ntibirwaragurike ndetse izi omega 3 zifasha n’ubwonko gukora neza. Niyo mpamvu ari byiza kurya amafi.

4. imboga rwatsi

Izi mboga zirakize cyane ku ntungamubiri nyinshi zifasha ibihaha gukora akazi neza gusa icyo ndatindaho cyane kuri izi mboga ni ibinyabutabire zibitseho bishwanyaguza no kuyungurura umwuka uhumanye ndetse n’umunyu ngugu witwa magnesium ufasha ibihaha kwaguka ndetse no gukora bidasobanya izi magnesiums zikaba zikora akandi kazi gakomeye ko gukomeza utuyoboro duto tw’umwuka twitwa bronchioles. Abantu akenshi bazahazwa ni indwara z ibihaha baba bafite umunyu ngugu wa magnesium mukeya mu mubiri wabo. Niba rero wiyiziho iki kibazo ni byiza kurya izi mboga rwatsi z’ibara ry’icyatsi ziganjemo dodo, amababi ya beterave, epinari isombe nizindi.

5. beterave

Beterave ni imwe mu mboga zikunzwe cyane ku migabane yose y’isi bitewe ni intungamubiri ziyibonekamo ndetse n’uburyo itegurwa mu buryo butandukanye kandi ikarushaho kugira uburyohe bwayo ntagererwanywa ikungahaye kuri byinshi ibihaha byawe bikeneye kugira ngo bikore neza umunsi ku munsi ;urugero nk’ikinyabutabire cya nitrates gituma imitsi itwara amaraso irambuka ndetse igakora neza. Beterave zikurinda umuvuduko ukabije w’amaraso, ndetse bitewe n’uko zikize k’ubutare bwa fer bituma ugira umwuka mwiza wa O2 mu mubiri wawe ikindi beterave zikungahaye ku munyu ngugu witwa potassium ndetse na vitamins byose mvuze bituma ibihaha bikora neza bityo ugaca ukubiri ni indwara zifata imyanya yubuhumekero.

6. pomme

Benshi bibwira ko pomme zirya abana ariko mu byukuri siko bimeze n’abantu bakuru barazikeneye kugirango babone intungamubiri zazo kugirango birinde indwara zifata imyanya y’ubuhumekero kuko zizwiho gutuma ibihaha bitananirwa na gato bigahora bikora neza buri gihe cyane cyane pomme zihangara indwara nka asthma ndetse na cancer ifata ibihaha.Ese waba ukora iki ngo wirinde izi ndwara? mu byo utekereza pomme ize ku isonga. Pomme zirakize cyane kuri vitamin c, ibinyabutabire byica uburozi mu mubiri cyangwa antioxidant nka flavonoids

7. turmeric

https://www.bing.com/images/search?q=turmeric&qpvt=turmeric&form=IQFRML&first=1&tsc=ImageBasicHover

Nubwo zitamenyerewe cyane inaha mu bihugu byacu ariko turmeric ni nziza yakoreshwa mu binyobwa, ikindi yakoreshwa nk’ikirungo mu byo kurya gusa ifasha cyane ibihaha bigakora neza irimo ikinyabutabire bita curcumin irwanya inflammation urugero nk’indwara ya asthma ndetse n’izindi zifata imyanya  y’ubuhumekero, ikimyira cyangwa mucus secretion zishobora gufunga imyanya y’ubuhumekero turmeric irabicagagura hanyuma ikabikura mu bihaha bityo umwuka ugatambuka neza.

8. ibihaza

Iyo bigeze ku buzima bwiza bw’ibihaha tubona ko amafunguro yiganjemo ikinyabutabire kitwa carotenoid ndetse na vitamin c ari ingenzi cyane. Rero ibihaza birabifite byose uko mbivuze bimwe mu biribwa ubushakashatsi bwemeje ko ari byiza ku mikorere y’ibihaha ku bantu banywa itabi rirabangiza cyane kugeza ubwo rica intege ibinyabutabire byica ubukana bw umwotsi w itabi niyo mpamvu ari byiza kwirinda itabi.

9. Urusenda rutukura cyangwa chill peppers

Nubwo atari byiza kurya urusenda rwinshi ariko iyo rutunganijwe neza rugirira umubiri akamaro kandi rukaribwa mu rugero usibye kuba rusukura mu mazuru ikindi rusukura imiyoboro y’umwuka mu bihaha rukaba rubifashwamo ni ikinyabutabire kitwa curcumin. Kandi rukungahaye kuri vitamin c nyinshi

10.ku mwanya wa 10 ni amaronji

Si amaronji gusa ahubwo ni indimu byose bikize kuri vitamin c ihangara amavirus yibasira ibihaha bityo rero kuyarya kenshi bifasha ubwirinzi bwu umubiri gukora neza bityo indwara ntizikuzahaze umubiri ukagira imbaraga ikindi kandi nuko vitamin c tubona mu maronji ituma indwara ziterwa na amabacteria zitakuzahaza ndetse kandi zinagufasha guhumeka neza udahirita kuko umwaka winjira neza mu bihaha nta mbogamizi.

11. inanasi

Inanasi ni urubuto rwiza rukungahaye ku bushobozi bwo kwica uburozi bwangiza ibihaha ndetse n’ibindi byahumanya ibihaha vitamin c dusanga mu nanasi zifashijwe n’ibindi binyabutabire dusanga mu nanasi bifasha ibihaha kwitsamura ndetse no gukorora kuko birinda ibihaha imyanda yose ishobora kubangamira guhumeka neza igihe winjiza umwuka ndetse n’igihe uwusohora kandi ibi bigakorwa utagombereye gukoresha imbaraga nyinshi. Ikindi ni uko inanasi ikungahaye ku musemburo witwa bromelain ushwanyaguza utunyangingo duto two mu bihaha dushaje kugirango habashe kwirema utundi dushyashya.

12. yawurute/ yogurt

Usibye kuba ifasha mu igogora ry’amafunguro yogurt ifasha n’ibihaha gukora neza cyane duhereye ku myunyu ngugu dusangamo nka calcium, potassium ndetse na selenium niyo iza ku isonga muri yawurute ikizwi ni uko calcium dusanga muri yawurute ni uko yiyongera mu mubiri bikawufasha kurwanya indwara zifata ibihaha ku kigero cya 30%

13. isambaza ndetse n’indagara

Ndetse n’andi mafi muri rusange isambaza ndetse n’indagara bikungahaye kuri omega 3 ariko nyinshi cyane kandi zirimo izindi ntungamubiri nka calcium selenium ndetse na iron cyangwa ubutare rero ku bantu bafite ikibazo cy’ ibihaha isambaza ndetse n’indagara birabafasha cyane bityo bakarushaho kumera neza cyane kandi dore ko zitanahenda na gato.

14. inkeri

Inkeri ni nziza cyane noneho iyo zibaye iz’ubururu biba ari akarusho cyane birushijeho izi zifasha ibihaha gukora neza bityo rero zigatuma amaraso atembera neza mu bihaha ndetse umwuka nawo ukageramo neza. Ibi bikagira umumaro mwiza cyane ku bantu bafite ndwara nka asthma nizindi zibasira ibihaha kandi zifasha ubwirinzi bw umubiri noneho zikongerera umubiri vitamin ya A ndetse na E

15. amashu

Amashu arimo intungamubiri zifasha ibihaha nk’uko tubikesha medical news today, amashu agabanya ibyago byo kurwara cancer y’ibihaha ku kigero cya 5% kandi akize kuri vitamin c nyinshi

16.ubunyobwa

Nibwiza kuko bukize kuri selenium nyinshi irenze 100 ku kigero cyabugenewe kandi ibi ni byiza ku myanya y’ ubuhumekero yawe kuko binakurinda cancer y’ibihaha kandi burya gukunda kubuhekenya ni byiza kuko bikomeza ubudahangarwa bw’umubiri ndetse umubiri ukagira imbaraga bityo bigafasha ibihaha gukora neza bidakumirwa.

17. inyanya

Usibye kuba waziteka mu isosi ikindi ni uko wazirya nka salade kandi ntibizibuza kugumana uburyohe bwazo kandi burya inyanya ni igihingwa cyamamaye ku isi yose bityo zinazwiho kuba zibitseho ubudahangarwa bufasha ibihaha gukora neza umunsi ku munsi ku bantu bazirya kuko zikungahaye ku kinyabutabire kitwa lycopene gifasha ibihaha cyane kwaguka ndetse no gukora neza cyane kuko ibihaha bidasobanya.

18 makadamiya

MACADAMIA

Ubunyobwa bwa makadamiya ni isoko nziza ya magnesium ndetse n’indi myunyu ifasha imikaya gukomera ndetse no gukora neza ibi byiyongera kuri omega 3 ikindi kandi nuko bukungahaye ku bitera imbaraga ibi byose bikaba bifasha ibihaha gukora neza.

19. ibitunguru

Bikungahaye ku kinyabutabire kitwa flavonoids kirwanya asthma kandi nanone kikaba gikomeza imitsi igakora neza itwara amaraso ku bihaha bityo bigakora neza nk’uko tubikesha sierra star uko ibitunguru wabirya kose bigumana ubwiza bwabyo ndetse n’umumaro wabyo.

20. Karoti

Carrot ku buzima bw’ibihaha ni ingenzi cyane  kuko zikize kuri lycopene ihangara ibibazo by’ibihaha cyane nk’uko tubikesha sun warrior ivuga ko umutope wa carrot utera imbaraga kandi ugafasha ibihaha cyane kuko bitarwara cancer y’ibihaha  ku bantu banywa itabi.

Ubuzima bw’ibihaha ni ingenzi ku buzima bwawe kuko kuba bikora neza n’umubiri wawe wose uba ukora neza haranira icyatuma ibihaha byawe bikora neza  cyane cyane wifashisha amafunguro karemano maze kukubwira dore ko ibyinshi twabonye wabasha kubibona ku giciro gitoya kandi hafi yawe.

Ushobora kumva iki kiganiro ku majwi ya Muganga Igiraneza Fiacre,kuri YouTube Channel ikurikira. Ryoherwa.

Niba waryohewe n’ubutumwa buri muri iyi video ukande kuri like na share turabibona

Nsoje nkwifuriza ubuzima buzima kandi ubuzima buzira umuze.Niba utarakora subscribe yikore rwose utazajya ucikanwa n’ibiganiro nkutegurira umunsi ku munsi,byandikwa hano mu kinyamakuru Afriquela1ère.com/rw no kuri You tube ya Health Zone Show. Wadukurikira kuri facebook page yacu, kuri Instagram, twitter na website yacu yitwa www.rwandatalent.com ukadusangiza igitekerezo cyawe.

Soma,somesha ikinyamakuru cyawe Afriquela1ère.com/rw umenye ibyagufasha,hamwe n’amakuru y’ukuri yasuzumwe neza.

42 thoughts on “CA UKUBIRI N’INDWARA Z’IBIHAHA URYA AYA MAFUNGURO UKO ARI 20.

  1. 502906 31411I like this post a great deal. I will surely be back. Hope that I is going to be able to read much more insightful posts then. Will probably be sharing your information with all of my associates! 588788

  2. 248622 181450Not long noticed concerning your internet website and are still already reading along. I assumed ill leave my initial comment. i do not verify what saying except that Ive enjoyed reading. Nice blog. ill be bookmarking keep visiting this internet internet site really usually. 56489

  3. 593136 390386Spot up for this write-up, I seriously believe this site needs a great deal a lot more consideration. Ill apt to be once far more to learn additional, appreciate your that information. 82092

  4. 105404 508988Your talent is really appreciated!! Thank you. You saved me lots of frustration. I switched from Joomla to Drupal towards the WordPress platform and Ive fully embraced WordPress. Its so much easier and easier to tweak. Anyway, thanks again. Awesome domain! 222474

  5. 416248 243254Hi, Neat post. Theres a difficulty along along with your internet site in web explorer, could test this IE nonetheless will be the marketplace leader and a very good portion of individuals will omit your superb writing because of this dilemma. 465805

  6. 286834 571657Wonderful post however , I was wanting to know in the event you could write a litte a lot more on this topic? Id be very thankful if you could elaborate slightly bit further. Bless you! 743031

  7. Thanks , I’ve just been looking for information approximately this subject
    for a while and yours is the greatest I’ve found out till now.
    However, what concerning the conclusion? Are you sure in regards
    to the supply?

  8. 853411 730474I just want to tell you that Im quite new to weblog and honestly liked this web internet site. Far more than likely Im planning to bookmark your weblog post . You definitely come with exceptional articles and reviews. Bless you for sharing your web site. 93019

  9. 650549 191466Thank you for another informative web site. Where else may I am getting that type of info written in such an ideal way? 6388

  10. 356706 99359I like the beneficial information you provide within your articles. Ill bookmark your weblog and check once again here regularly. Im quite certain I will learn lots of new stuff proper here! Very best of luck for the next! 867219

  11. Thanks a lot for providing individuals with such a pleasant chance to check tips from this website. It really is so lovely and as well , stuffed with amusement for me and my office friends to search your blog really 3 times in one week to study the newest guidance you will have. And lastly, I’m so certainly pleased with all the impressive tactics served by you. Certain 3 상주출장샵points on this page are undeniably the most effective we’ve ever had.

  12. 28834 2712Nice read, I just passed this onto a colleague who was performing some research on that. And he really bought me lunch as I found it for him smile So let me rephrase that: Thank you for lunch! 399962

  13. Pingback: cactus labs
  14. Pingback: naga356

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *