Inzovu zisubiyeho,nta mahembe zikimera kubera ubushimusi bwayo!!

Ubushakashatsi bushya buvuga ko ubushimusi bukomeye bw’amahembe y’inzovu mu bice bimwe bya Mozambique bwatumye haduka inzovu zitagira amahembe.

Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Science cyandika ku bumenyi bwa siyansi. Bwasanze ko muri parike y’igihugu ya Gorongosa National Park ubusembwa (uburwayi) bw’imbonekarimwe bwahabonetse mbere buhererekanywa mu miryango, bwarushijeho kuba ikintu kimenyerewe.

Hari mu gihe ubushimusi bw’amahembe y’inzovu bwo gutera inkunga intambara hagati y’abaturage b’icyo gihugu, bwatumye inzovu ziba mu byago byo kuba zashiraho.

Mbere y’intambara, hafi 18.5% by’inzovu z’ingore, muri kamere yazo, zabaga nta mahembe zifite.

Ariko uwo mubare warazamutse ugera kuri 33% ku nzovu zavutse kuva mu ntangiriro y’imyaka ya 1990.

Inzovu zo muri Mozambique zigera kuri 90% by’inzovu zose mu gihugu, zishwe n’abarwanyi bo ku mpande zombi muri iyo ntambara yatangiye mu 1977 ikageza mu 1992.

Ba rushimusi bagurishaga amahembe y’inzovu kugira ngo babone amafaranga yo kwifashisha mu ntambara hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwa gikomunisti.

Cyo kimwe n’uko bimeze ku ibara ryo mu jisho no ku bwoko bw’amaraso ku bantu, ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka (gènes/genes) ni zo zituma inzovu zivukana amahembe zikomora ku babyeyi bazo, cyangwa ntiziyavukane.

Inzovu zidafite amahembe ntizakorwagaho n’abahigi, bituma birushaho gushoboka ko uko kutagira amahembe zibikomeza ndetse iyo miterere yo kutagira amahembe zikanayiraga izo zibyaye.

Itsinda ry’inzovu zo muri Afurika ziri kumwe n’ingore izikuriye idafite amahembe

Hashize igihe abashakashatsi bacyeka ko iyo miterere, igaragara gusa ku ngore, yaba ifitanye isano n’igitsina cy’inzovu.

Nyuma yuko hahujwe ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka z’inzovu zifite amahembe n’izidafite amahembe, isesengura ryahishuye ko iyo miterere ifitanye isano n’ihindagurika ryo kuri chromosome X ryicaga ingabo, zitakuraga neza muri nyababyeyi, ikaba yiganje mu ngore.

Profeseri Robert Pringle wo kuri Kaminuza ya Princeton muri Amerika, umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, yavuze ko ibyo bavumbuye bishobora kugira ingaruka z’igihe kirekire ku nzovu.

Yavuze ko kubera ko iyo miterere yo kutagira amahembe yicaga ibibwana by’ibigabo by’inzovu, bishoboka ko inzovu nkeya ari zo zavukaga muri rusange. Ibi bishobora kugabanya umuvuko wo kongera kororoka kw’izi nzovu, ubu zisigaye gusa zirenga gato 700 muri iyo parike.

Profeseri Pringle yagize ati: “Kutagira amahembe bishobora kugira inyungu mu gihe cy’intambara. Ariko ibyo hari ikiguzi cyabyo [hari ibindi bibyangirikiramo]”.

Indi ngaruka ishobora kubaho ni impinduka ku ishusho ngari ya parike, kuko ubu bushakashatsi bwahishuye ko inyamaswa zifite amahembe n’izidafite amahembe zirya ibyatsi (ibimera) bitandukanye.

Ariko Profeseri Pringle yashimangiye ko iyo miterere ishobora guhinduka uko igihe kigenda gishira, uko inzovu zigenda ziva mu byago byo gushiraho.

Ati: “Rero mu by’ukuri twiteze ko ubu ubusembwa buzagabanuka mu nzovu twakoreyeho ubushakashatsi, icyangombwa ni uko ishusho yuko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ikomeza kumera neza nkuko imeze kuva mu bihe bya vuba aha bishize”.

“Hari uruhuri rw’amakuru ateye agahinda kenshi ajyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima n’abantu… kandi ntekereza ko ari ingenzi gushimangira ko muri iyo shusho harimo n’amakuru meza”.

source:bbc

34 thoughts on “Inzovu zisubiyeho,nta mahembe zikimera kubera ubushimusi bwayo!!

  1. 439215 684761Its not that I want to duplicate your internet site, but I truly like the style. Could you tell me which design are you using? Or was it custom made? 793048

  2. 888786 176785Attractive section of content material. I just stumbled upon your blog and in accession capital to assert that I acquire in fact enjoyed account your blog posts. Anyway I will be subscribing to your augment and even I achievement you access consistently speedily. 944972

  3. 942690 213134Have you noticed the news has changed its approach lately? What used to neve be brought up or discussed has changed. It is that time to chagnge our stance on this though. 77168

  4. 595461 142740Hi, ich habe Ihre Webseite bei der Suche nach Fernbus Hamburg im Internet gefunden. Schauen Sie doch mal auf meiner Seite vorbei, ich habe dort viele Testberichte zu den aktuellen Windeleimern geschrieben. 380841

  5. 929528 309431After study several the websites on your personal internet site now, i truly like your indicates of blogging. I bookmarked it to my bookmark site list and will also be checking back soon. Pls consider my web-site likewise and tell me what you consider. 160480

  6. 743431 630661Wow! This could be one specific of the most useful blogs Weve ever arrive across on this subject. Truly Excellent. Im also an expert in this subject therefore I can realize your hard function. 353475

  7. 975740 884558Does your blog have a contact page? Im having a tough time locating it but, Id like to send you an e-mail. Ive got some suggestions for your blog you may be interested in hearing. Either way, excellent web site and I look forward to seeing it expand over time. 947397

  8. I wanted to write you this very little remark to finally give thanks over again with your fantastic principles you have shared at this time. This has been really extremely open-handed with people like you to present without restraint just what many of us would ha영천출장샵ve distributed for an electronic book to make some dough for themselves, even more so since you might have done it in case you wanted. These concepts likewise served like the good way to fully grasp that the rest have a similar zeal just as mine to see very much more in respect of this issue. I think there are many more enjoyable opportunities ahead for individuals who examine your site.

  9. 886831 901657Hey. Neat post. There is actually a issue along with your web site in firefox, and you could want to check this The browser may be the market chief and a large component of other folks will omit your exceptional writing because of this dilemma. 70493

  10. Nice weblog here! Also your web site so much up very fast! What web host are you the use of? Can I get your affiliate link on your host? I desire my website loaded up as quickly as yours lol my web page: Depi.lt

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *