Uyu mugore yishe benewabo batandatu harimo n’umusore bakundana

Nomia Rosemary Ndlovu wahoze ari umupolisi muri Afurika y’epfo yahamwe no kwica benewabo (abo mu muryango we) batanu ndetse n’umusore bakundanaga, ku musozo w’uru rubanza rwatumye igihugu kigwa mu kantu.

Uko ari batandatu bishwe hagati y’umwaka wa 2012 na 2018, benshi muri bo abafashijwe n’umwicanyi w’umugabo warishywe, kugira ngo ashobore kubona amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima.

Uwo mugore w’imyaka 46 yaje gufatwa nyuma yuko umuntu yari yashatse ngo yice umukobwa bavukana agiye kubibwira polisi.

Byitezwe ko azakatirwa igihano mu kwezi gutaha

Ndlovu yanahamwe no kugerageza kwica nyina witwa Maria Mushwana, ndetse ahamwa n’uburiganya ku bwishingizi nyuma yuko yari amaze kurihwa agereranywa ko agera ku ma-rand miliyoni 1,4 (miliyoni 94 mu mafaranga y’u Rwanda).

Mu gihe cyose cy’uru rubanza rwamaze amezi atatu, ubushinjacyaha bwahishuye ukuntu yagiye ategura ibijyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima n’ubwishingizi bwo gushyingura kuri abo benewabo, ubundi akabicisha.

Uwa mbere wishwe ni mubyara we witwa Witness Madala Homu, wishwe mu kwezi kwa gatatu mu 2012. Hakurikiraho umukobwa bavukana, umusore bakundanaga, mwisengeneza we n’abishywa babiri bose barishwe.

Uwo yishe bwa nyuma ni Brilliant Mashego, wapfuye mu kwezi kwa mbere mu 2018.

Muri bwinshi muri ubwo bwicanyi, yagiye aha akazi abicanyi b’abagabo bo kubukora, ariko mu 2013 we ubwe yaroze ndetse aniga (ahotora) umukobwa bavukana witwa Audrey Somisa Ndlovu.

Urwo rukurikirane rw’ubwicanyi rwarangiye nyuma yuko yiyambaje umuntu wo kumwicira undi mukobwa (mugore) bavukana hamwe n’abana be batanu mu kwezi kwa gatatu mu 2018.

Umugabo yari yahaye icyo kiraka yabimenyesheje polisi, na yo itegura igikorwa cyo kumufata aho yamufashe amajwi arimo avuga kuri iyo gahunda, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru the Times Live cyo muri Afurika y’epfo.

Ndlovu yumviswe avuga ukuntu yashakaga ko abo batandatu batwikwa ari bazima batwikiwe mu rugo, avuga ko acyeneye amafaranga, nkuko bitangazwa na Times Live.

Mu gihe cyose cy’urubanza, Ndlovu yakomeje kuvuga ko ari umwere, ashinja benshi mu batangabuhamya 50 ba leta bamushinja avuga ko babeshya.

Ariko ubushinjacyaha bwagaragaje gihamya yerekana ukuntu benshi mu bishwe yabaga ari kumwe na bo mbere yuko bicwa, ndetse n’ukuntu yabyungukiyemo nyuma yaho.

Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Riana Williams wunganira mu mategeko uruhande rwa leta, agira ati: “Ushinjwa yabaga ari umuntu wa nyuma ubabonye bakiri bazima cyangwa akaba umuntu wa mbere ubonye ko baburiwe irengero”.

“Yigennye nk’uwo guhabwa ibyo bagenewe kugira ngo abone amafaranga y’ubwishingizi ku buzima no ku gushyingura”.

Sur Tweteer:Afriquela1ère.com @afriquela1ere

40 thoughts on “Uyu mugore yishe benewabo batandatu harimo n’umusore bakundana

  1. 3485 983091Excellent day. Very cool weblog!! Man .. Excellent .. Remarkable .. Ill bookmark your internet site and take the feeds additionallyI am glad to locate numerous beneficial information appropriate here within the post. Thank you for sharing.. 899262

  2. 40073 46460It is difficult to get knowledgeable individuals within this subject, however, you appear to be guess what happens you are dealing with! Thanks 983564

  3. 396211 442937Hello DropshipDragon provides dropping for quality, affordable products direct from China to your customers. Perfect for eBay sellers and web site owners alike! 821696

  4. Of course, your article is good enough, casino online but I thought it would be much better to see professional photos and videos together. There are articles and photos on these topics on my homepage, so please visit and share your opinions.

  5. 187823 819381Youre so cool! I dont suppose Ive read anything in this way before. So nice to locate somebody by original thoughts on this topic. realy thanks for beginning this up. this fabulous site is one thing that is needed on the internet, a person with a bit of originality. beneficial project for bringing a new challenge towards internet! 711371

  6. 14094 483036Thank you for the sensible critique. Me and my neighbor were just preparing to do some research about this. We got a grab a book from our local library but I believe I learned much more from this post. Im extremely glad to see such wonderful information being shared freely out there. 475067

  7. 291739 530035you are in point of fact a good webmaster. The web site loading velocity is remarkable. It seems that you are doing any distinctive trick. In addition, The contents are masterpiece. youve done a great activity on this subject! 329367

  8. Youre so cool! I dont suppose Ive read anything in this way before. So nice to locate somebody by original thoughts on this topic. realy thanks for b부산출장샵eginning this up. this fabulous site is one thing that is needed on the internet, a person with a bit of originality. beneficial project for bringing a new challenge towards internet

  9. Simply desire to say your article is as amazing. The clearness on your publish is just excellent and that
    i could assume you are an expert on this subject. Fine along with your permission let me to seize your RSS feed to stay updated with
    impending post. Thanks a million and please keep up the enjoyable work.

  10. Thank you for some other informative blog. Where else may I am getting that type of info written in such an ideal manner?
    I have a venture that I’m just now running on, and I have
    been at the look out for such information.

  11. Pingback: blote tieten

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *