RIB yamaze guhamagaza bwana Rachid Hakuzimana nyuma y’igitutu cya za tweets zibisaba.

Nyuma y’amakuru yatanzwe ku binyamakuru byo mu Rwanda,ku mbuga nkoranyambaga yewe no ku maradiyo,wabonaga bisa nk’ibiri gutegura ifatwa ry’undi mu Youtubeur uvugira mu Rwanda ibyo benshi batinya kuvuga,ariwe Bwana Hakuzimana Rashid none inkuru ibaye impamp,RIB yamaze kumuhamagara kandi birashoboka cyane ko kuri iyi nshuro azafungwa!

Mu rwandiko Ihamagara No 01 ryo kuwa 25/10/2021 rya RIB Afriquela1ère.com/rw ifitiye kopi, Bwana Rachid Hakuzimana yamagajwe kuri uyu wa 25/10/2021 urwandiko rwamugezeho saa kumi n’imwe zibura iminota 10 kandi asabwa kwitaba RIB kuwa 27/10/2021 saa yine za mu gitondo mu Biro by’umugenzacyaha Jules Mutabazi.

Hakuzimana Rashid aherutse gukoza agati mu ntozi aho yavuze mu kiganiro ko we abona ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho. Mu magambo ye,yavuze ko mu Rwanda, Abahutu n’Abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka. Ati “myaka 27 ishize, nta kintu na kimwe kwibuka byunguye”.

Aya magambo kimwe n’andi uyu mugabo yakunze kuvuga nk’ibitekerezo bye bwite, bamwe babona ko yarenze umurongo utukura kuko yavuze ku ngingo itajya yubahukwa,nuko hatangira igisa na gahunda yo gusaba RIB kumuta muri yombi ndetse urwo rwego rushyirwaho igitutu.

Nk’uwitwa Rutindukanamurego yanditse kuri Twitter amagambo ati

“ Niba Hakuzimana adafite uwo yibuka cyangwa kwibuka Jenoside ntacyo bimubwiye, byibura nahe agaciro abasaga miliyoni iyi Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye. Uku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ayita ikibazo Abahutu n’Abatutsi bagiranye gusa ntibikwiye kwihanganirwa. Ndatabaje!!”

Tom Ndahiro ukunze gutungira agatoki inzego z’umutekano kandi zikamwumvira vuba, yavuze ko RIB ifite uburenganzira yaba mu rwego rw’amategeko uhereye ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda bwo gukurikirana uyu mugabo.

Ati “ Iyo tugeze aho dutongerwa kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byazagera mu myaka 20 bimeze bite?

Uwiyita Juliet Mbabazi nawe yunzemo ati “ Ni ukuri RIB twizere ko yumva ubusabe bwacu kandi igakurikirana Rashid byihutirwa kuko ibyo yavuze birababaje cyane kandi ni agashinyaguro kubona atinyuka akabivuga yemye nta kibazo afite.” yakomeje agira ati:

“ Biragaragara ko igihe kigeze ngo Rashid ashyikirizwa ubutabera kubera uburemere bw’ibyaha ahora akora ku mbuga nkoranyambaga.”

Uwiyita Mwene Kalinda we yavuze ati “ Ni bimwe bavuga byo korora imisega; Rashid na bagenzi be uko bakomeza gupfobya kuri za Youtube nta nkomyi niko bakomeza gushyengerwa bongeza gushinyagura no gutoneka abo ubwabo cyangwa benewabo bahekuye. Ntabwo inzego zibishinzwe zikwiye kubareka ngo bakomeze aka gashinyaguro.”

Ikinyamakuru igihe.com nacyo nticyasigaye kuko cyifashishije amagambo yaba yaravuzwe n’ Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas, nuko kiva imuzingo amavu n’amavuko ya Hakuzimana Rachid mu nkuru yacyo yanditswe Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 01:30 kigira kiti:

Hakuzimana afite imyaka 53, atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Uwingenzi ariko avuka mu Majyaruguru y’u Rwanda i Musanze. Ni mwene Nzariturande Jean Bosco alias Mwarabu na Nyiraherekeza.

Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas, yigeze kuvuga ko azi neza uyu mugabo kuko mu 1991 ari umwe mu bashinze Ishyaka rya PDI ndetse ko bajyanye gusinya kwa Notaire.

Ati “Nyuma yaho yaje kugaragaza ko atari wa wundi […] dushinga ishyaka hari uko twagaragazaga ububi bwa Habyarimana na leta ye ibyo bakoraga bica Abatutsi, ivangura, niwe twarebaga nka Perezida wa Repubulika utubahiriza inshingano ze.”

Hakuzimana yaje guca inyuma abo bari kumwe bashinga ishyaka, ahinduka umwe mu ntasi za Habyarimana yiyunga kuri Hutu Power.

Mu gushyira igitutu kuri RIB,uwiyita Lonzen Rugira we yageze ago agira ati

“ Dukwiriye kurega RIB mu gihe itatangije iperereza ku birego bijyanye no guhakana Jenoside. Iki ni igitero ku barokotse Jenoside kandi ntidukwiriye kunanirwa kurega RIB ku bwo kutabarinda bo ubwabo na sosiyete muri rusange.”

Nuko uwitwa Yves Emmanuel Turatsinze nawe yungamo avuga ko atumva impamvu RIB itinda kugira icyo ikora ku bantu nka Hakuzimana.

Ati “Dukwiriye kwerekana ko ibi atari ibintu abanyarwanda bakwihanganira.” Yanongeyeho ko niba Youtube idashobora kugira icyo ibikoraho, Abanyarwanda bo ubwabo bakwiriye gufata iya mbere.

Mu ntangiriro za Nzeri, RIB yari yahamagaje Hakuzimana gusa nyuma yo kwitaba akabazwa, yasubiye iwe. Bivugwa ko icyo gihe yihanangirijwe ku magambo yari amaze iminsi avuga, amenyeshwa ko ashobora kubyara ibyaha

Hakuzimana Abdou Rashid ubu yamaze gutumizwa n’urwego RIB.

Ese murabibona gute? RIB yaba yakoreye ku gitutu cya ba Tom Ndahiro n’abandi bayitungiye agatoki bakanayihanangiriza ko nitabikora bazayirega cyangwa RIB yakoze akazi kayo nk’urwego rwigenga rudakorera ku gitutu cy’umuntu uwo ari we wese?


Kwamamaza

27 thoughts on “RIB yamaze guhamagaza bwana Rachid Hakuzimana nyuma y’igitutu cya za tweets zibisaba.

  1. 396032 830515Can I just say what a relief to search out somebody who really is aware of what theyre speaking about on the internet. You undoubtedly know how to deliver a problem to light and make it important. Extra folks want to learn this and perceive this facet of the story. I cant consider youre no a lot more common because you positively have the gift. 48265

  2. 34294 760109Nice read, I just passed this onto a colleague who was doing some research on that. And he really bought me lunch as I found it for him smile So let me rephrase that: Thank you for lunch! 14531

  3. 423824 564220Someone essentially assist to make severely posts I might state. That may be the quite initial time I frequented your web site page and so far? I surprised with the analysis you made to create this particular submit incredible. Magnificent task! 955728

  4. 262888 179483Oh my goodness! an remarkable write-up dude. Many thanks Even so My business is experiencing trouble with ur rss . Do not know why Struggle to sign up to it. Can there be everybody getting identical rss dilemma? Anyone who knows kindly respond. Thnkx 416918

  5. 957876 780915Discover how to deal with your domain get in touch with details and registration. Understand domain namelocking and Exclusive domain name Registration. 130614

  6. 164805 875009Oh my goodness! an wonderful write-up dude. Many thanks Even so My business is experiencing trouble with ur rss . Do not know why Struggle to sign up to it. Can there be everyone obtaining identical rss dilemma? Anyone who knows kindly respond. Thnkx 665620

  7. my goodness! an wonderful write-up dude. Many thanks Even s제주출장샵o My business is experiencing trouble with ur rss . Do not know why Struggle to sign up to it. Can there be everyone obtaining identical rss dilemma? Anyone who knows kindly respond. Thnkx

  8. Pingback: Casino Online

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *