Telefoni z’ubwenge(smartphones)ni ikiyobyabwenge mu bindi

Nta tandukaniro rinini hagati yo kubatwa n’ikiyobyabwenge no kubatwa na telephone” – Marc Masip

Niba wibaza uko isi yaba imeze nta WhatsApp, Facebook cyangwa Instagram, ukwiye guhindukira ukagenzura uko ubanye n’iri koranabuhanga. Ushobora kuba uri imbata yaryo.

Ibi byarabaye tariki 04 z’ukwezi kwa 10, ubwo miliyoni nyinshi z’abantu bahungabanyijwe no kuba ziriya mbuga zaravuyeho amasaha atandatu.

Guhungabana, mu buryo bamwe bagereranyije ayo masaha n’igihe umuntu aba yabuze ikiyobyabwenge runaka cyamubase, itabi cyangwa inzoga.

Iryo gereranya ryakumvikana nk’irikabije ariko Marc Masip umuhanga mu by’imitekerereze ya muntu wo muri Espagne we ahubwo avuga ko uko ari ko kuri.

Avuga yeruye ati: “Telephone ngendanwa ni héroïne y’ikinyejana cya XXI.”

Igice cy’akazi ke kirimo gutanga ubufasha mu bigo bifasha/bivura ababaswe no gukoresha cyane ikoranabuhanga.

Ubu ni ubuvuzi bushobora kuzagorana no kurusha kuvura abasabitswe n’ibiyobyabwenge, “kuko abantu bose bamaze kwibwira ko ibyo ari byo bibi, nyamara ikoranabuhanga benshi turikoresha tutazi ibyago riduteza“, nk’uko Masip yabibwiye BBC Mundo dukesha iyi nkuru.

Línea

Ubwo twari twashatse Facebook, WhatsApp na Instagram tugaheba, twagiye kuri Twitter kuhashakira agahenge. Kuki ibi byafatwa nk’ibiyobyabwenge?

Kuko ari ubusazi, nibwo ubona agaciro n’umwanya ubiha.

Abantu bacitsemo igikuba kandi mu by’ukuri ntacyabaye. Twese dusa n’abatwawe.

Kubatwa byose ni ukubatwa nta tandukaniro rinini riri mu kubatwa n’ibiyobyabwenge no kubatwa na telephone.

Ni ukuri ko ibiyobyabwenge bidashobora gukoreshwa neza ariko telephone yo ikaba yakoreshwa neza, nicyo cyiza.

Hari abantu bagereranya telephone n’inyundo, bavuga ko ushobora kuyikoresha nabi cyangwa neza, ariko nta muntu nzi wabaswe no guhora akoresha inyundo.

Iyo tudafite iri koranabuhanga, nk’igihe Facebook, Instagram na WhatsApp byari byavuyeho, benshi bamerewe nabi, ibibazo nk’ibyo umuntu agira iyo yabuze ikintu cyamubase.

Kubigereranya na héroïne rero numva aribyo bikwiye kuko kugeza ubu tutazi neza ibibazo byose kubatwa n’iri koranabuhanga bidutera.

Ubwo abantu batangiraga kunywa héroïne, ntabwo bari bazi urwego ibicaho, ariko amaherezo benshi yarabishe. Nibaza ko ubu bitameze nka cyera n’ubwo hari abo icyica, ariko hari n’abantu bapfa kubera ko bakoresha telephone n’iyo batwaye imodoka.

Utavuze akaga abantu bamwe bahurira nako ku mbuga nkoranyambaga batukwa cyangwa babasebya.

Ibyo byose bifite ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, kugeza ubu tutazi zose, zivuye ku gukoresha nabi telephone ngendanwa.https://bbc.com/ws/av-embeds/cps/gahuza/amakuru-59066488/p09n6qjn/rwInsiguro ya video,

Imdoka ya mbere kw’isi iguruka yarageragejwe

Kuri heroïne, ibintu ni bibiri: ushobora kwicwa no kunywa nyinshi cyangwa kujyanwa mu bigo bifasha abo yasabitse. Ku babaswe n’iri koranabuhanga bo bite?

Twatangiye kubivura mu bigo byabugenewe, kuko uku kubatwa gushobora gutera ibibazo bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe yewe n’ubw’umubiri.

Muri ibyo bigo tubona ingaruka; ku musaruro mu rubyiruko rwiga amashuri yisumbuye, impanuka zo mu muhanda zishobora kwiyongera, umunabi, umujagararo, gucanganyikirwa, ibibazo mu kurya n’ibindi bivuye ku byo abantu baba barebye cyangwa bumvise.

Tubona uburyo urubyiruko ruganira kuri za screens/écrans vuba vuba, byoroshye kandi bibashimishije, ariko imbonankubone rukaba ibifura, ntirube rushimishije, ntirwitegereze cyangwa ngo rubashe no guhoberana.

Ariko ikibi kurushaho, cyane cyane ni ukubatwa, uburyo inyifato y’abantu ihinduka nabi rwose iyo babuze Facebook cyangwa WhatsApp.

Ni ikibazo kuko kubatwa ni ikinyuranyo cy’ubwisanzure.

Marc Masip ari kuvura urubyiruko ibijyanye no kubatwa n'ikoranabuhanga
Marc Masip yigisha urubyiruko imikoreshereze ikwiriye y’ikoranabuhanga

Ni iki bakora muri ayo mavuriro y’abafite uku kubatwa?

Dutanga doze yo kongera kwigisha gukoresha neza imbuga na écrans/screens. Ni akazi mu by’ukuri kagoye.

Bishobora koroha kuvura ababaswe na héroïne, cocaïne cyangwa urumogi kuko bisanzwe bifatwa na benshi muri sosiyete nk’ibintu bibi. Ni ibisanzwe ko abantu bavuga ko kunywa itabi cyangwa inzoga bikabije ari bibi.

Kuri ibi by’ikoranabuhanga ho birakomeye kurushaho, kuko ho igisabwa si ukubireka.

Icyo dukora ni ukongera kwigisha kugira ngo rikoreshwe neza. Kandi ibyo ntibyoroshye iyo abantu bose iruhande rwawe barikoresha kimwe.

Mu buvuzi bwacu, ni ingenzi cyane ko umurwayi arenga icyiciro cyo kwemera no kumenya urugero akwiye gukoreshamo iri koranabuhanga.

Ifoto y'amaboko ahambirijwe umugozi wa telephone
“Kubatwa ni ikinyuranyo cy’ubwisanzure”.

Binyibukije ibibazo ababyeyi benshi bagira bashyize kure y’abana iri koranabuhanga ariko badashobora kubuza abandi bose iruhande rwabo kurikoresha. Benshi birangira babiretse kuko abana atari bo baheezwa kuri ibyo…

Ibyo ni ubwoba n’urukundo bidafite ishingiro by’ababyeyi.

Twibaza ko abana bacu nta nshuti bazagira nibadatunga telephone ngo bajye ku mbuga nkoranyambaga, ariko ni ikinyoma.

Abana bafite telephone bashobora kugira cyangwa kutagira inshuti cyo kimwe n’abadafite izo telephone. Ibyo bishingiye cyane kuri kamere bwite, umuryango babamo cyangwa ishuri bigaho.

Gusa ugasanga twibwira ko kuko abana bose cyangwa ingimbi n’abangavu bose bafite telephone, n’abacu bagomba kuzigira.

Tugomba kwita ku bana bacu kugira ngo badahinduka imbata za screens/écrans.

Ku mwana, kugira smartphone ataragera imyaka 16 bimugiraho ingaruka nyinshi kurusha akamaro.

Nta mahugurwa, nta bumenyi bwo kuyikoresha neza, ikibi kizanwa na telephone kiba kiri hejuru y’umwana kurusha icyiza.

Ni ingenzi cyane kwigisha, cyane abakiri bato, ko atari ngombwa kwiyerekana uko utari kugira ngo wemerwe. Bisaba gukora cyane ku inarinjye y’abakiri bato.

Masip arwanya ko abana begera telefone ngendanwa mbere yo gushikana imyaka 16
Masip arwanya ko abana begera telefone ngendanwa mbere yo gushikana imyaka 16

Twumva kenshi ko ikoranabuhanga riri kwihuta ku muvuduko tutanumva. Ni gute twakwirinda ikintu tutanumva neza cyose?

Twaguzwe n’iterambere ry’ikoranabuhanga kuko inganda zikora ibishoboka ngo turikoreshe kenshi turi benshi mu nyungu zazo. Mu by’ukuri nta mategeko cyangwa amasomo ahabwa imiryango cyangwa amashuri ku ikoreshwa ry’ibi bikoresho.

Igisubizo kiva ku mategeko ya za leta agena ikoreshwa rikwiriye ry’ikoranabuhanga.

Nta buryo bwo kwigisha abato, kandi ni bo barikoresha cyane. Turareka ikoranabuhanga rigatera imbere ryisanzuye kandi ingaruka zabyo twese turazibona.

Ibirango bya Whatsapp, Instagram na Facebook kuri telephone
Mu cyumweru cya mbere cy’ukwa 10 izi mbuga zavuyeho amasaha atandatu biba ihurizo kuri benshi ku isi bazikoresha

Ese hari uburyo bwatuma umuntu ubwe amenya urugero yabasweho?

Kubimenya ubwawe ntibyoroshye. Bisaba gushaka ubufasha, ariko nabyo ntibyoroshye.

Nabaha ibimenyetso bicye bigaragaza kubatwa.

Kugira inyota yo gufata ikintu utajyaga ugira, icyo ni ikintu kibaho rwose ku biyobyabwenge, ariko ibyo binaba kuri iri koranabuhanga.

Uzarebe niba hatari ibintu ureka gukora, niba hari ibyo ureka kugira ngo umare umwanya kuri telephone.

Ibyo bishobora kuba iyo uri kumarana umwanya n’umuryango, iyo uri mukazi, iyo utwaye imodoka, iyo uri gukora siporo cyangwa se usohotse mu rugo.

Iyumve neza igihe udafite telephone. Iyo uyisize ugiye kureba ikintu runaka maze isaha igashira utabimenye.

Ingero nk’izo zigufasha kumenya uko uhagaze no kwisuzuma.

Ni gute rero umuntu yakoresha ikoranabuhanga neza?

Ni ingenzi cyane kurikoresha mu gihe riri kugufasha. Ridufasha kwishyura. Ubu rinadufasha no kujya mu nama.

Telephone yawe yanagufasha kohereza email utabanje gufungura imashini yawe. Ariko wiyikoresha uri kurya cyangwa uri kumwe n’abandi bantu, uri gukora, uri kumwe n’inshuti, uri kumwe n’umukunzi cyangwa mbere yo kuryama.

Wikwicika ngo utwarwe. WhatsApp ishobora kuba ari ikintu cy’ingenzi, ariko niba ‘server’ yayo ipfuye ntabwo ari ubuzima bwawe buhagaze.

42 thoughts on “Telefoni z’ubwenge(smartphones)ni ikiyobyabwenge mu bindi

  1. 157401 736117Thanks for your time so considerably for your impressive and amazing guide. I will not be reluctant to endorse your internet websites to any individual who need to receive direction on this dilemma. 211972

  2. 176489 660681Youre so cool! I dont suppose Ive learn something like this before. So excellent to search out any person with some special thoughts on this subject. realy thanks for starting this up. this site is one thing thats wanted on the net, somebody with a bit originality. beneficial job for bringing 1 thing new to the internet! 234519

  3. 208919 649022The the next occasion I read a weblog, I actually hope so it doesnt disappoint me about brussels. Come on, man, Yes, it was my option to read, but I just thought youd have some thing fascinating to state. All I hear can be a lot of whining about something which you could fix in case you werent too busy searching for attention. 45528

  4. 841793 648620Interesting internet site, i read it but i nonetheless have a couple of questions. shoot me an e-mail and we will talk a lot more becasue i may have an interesting thought for you. 881025

  5. 649206 572895Hi, Neat post. Theres a dilemma along along with your web site in web explorer, could test this IE nonetheless may be the marketplace leader and a excellent portion of folks will omit your outstanding writing because of this difficulty. 556783

  6. 17094 577869You made some first rate factors there. I regarded on the web for the dilemma and located many people will associate with with your internet site. 29238

  7. Pingback: rtp dultogel
  8. Pingback: harem77
  9. Pingback: porn film

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *