Christopher Kayumba akomeje gufungwa byitwa by’ “agateganyo”


Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yaburanishije urubanza rw’ubujurire rw’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Bwana Christopher Kayumba. Ni ubujurire ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Uregwa yasabye urukiko kurekurwa agakurikiranwa ari hanze. Ubushinjacyaha buramurega ibyaha byo gusambanya ku gahato umuntu mukuru. Uregwa arabihakana akavuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda icyarimwe n’umushakashatsi Bwana Christopher Kayumba yagaragaye ku ikoranabuhanga rya Skype yambaye impuzankano y’iroza iranga abagororwa ari muri gereza nkuru ya Nyarugenge. Umunyamategeko umwunganira, Jean Bosco Ntirenganya Seif, we yari mu cyumba cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Christophe Kayumba atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ u Rwanda

Kayumba watindanye ijambo asobanura impamvu z’ubujurire bwe, yabwiye urukiko ko umucamanza ku rwego rwa mbere yafashe icyemezo kimufunga by’agateganyo hari ingingo z’amategeko yirengagije ku bushake. Muri izo ngingo Kayumba avuga ko zimwe muri zo zijyanye n’itangwa ry’ibimenyetso mu nkiko kandi ko umucamanza yagombye kuba yararebye impamvu zose ababuranyi batanze. Aravuga ko ibyaha ubushinjacyaha bumurega bitabaye ahubwo ko ikirego cyabwo gishingiye ku mpamvu za politiki.

Ku ikubitiro Kayumba yarezwe gusambanya ku gahato uwari umukozi we wo mu rugo, Gorette Yankurije mu mwaka wa 2012. Yarezwe kandi gushaka gusambanya ku gahato umwe mu banyeshuli yigishaga muri Kaminuza mu ishuli ry’Itangazamakuru, Fiona Muthoni, mu mwaka wa 2017. Ariko icyo gushaka gusambanya umunyeshuli yigishaga urukiko rwagiteye utwatsi ruvuga ko ibyo avuga ari amagambo atagira ibimenyetso biyashyigikira.

Urukiko rwamuketseho gusambanya uwari umukozi we wo mu rugo ruhita rutegeka ko aba afunzwe by’agateganyo. Kayumba yasobanuye ko nyuma y’iminsi ibiri ashinze ishyaka riharanira demokarasi mu Rwanda RPD mu mpine, ibinyamakuru byegamiye kuri leta uregwa yemeje ko binaterwa inkunga na leta byahise bisohora inkuru zikubiyemo ibirego ari kuburana. Avuga ko ibyo byamwanditseho ari na byo ubushinjacyaha bushingiraho ikirego.

Asobanura uburyo ikirego cye gishingiye kuri politiki, Kayumba yasobanuye ko hari abantu yita ko “bakomeye” atavuze mu mazina n’imyirondoro yabo bahuye na we bamusaba guhamagaza itangazamakuru akitandukanya n’ishyaka yashinze akabyanga. Abo, Kayumba yabwiye urukiko ko bamuburiye ko kutitandukanya n’ishyaka RPD bizamuviramo gufungwa kandi ko ntacyo inkiko zizabikoraho.

Kayumba yabwiye umucamanza ko iyo agereranyije imikorere y’ubushinjacyaha bwa none ntaho itaniye n’iy’ubushinjacyaha bwo ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana. Umucamanza yahise amugarura mu murongo amwibutsa ko atandukira kuko mu byo yajuririye hatarimo igereranya ry’imikorere y’ubushinjacyaha ku butegetsi buriho n’ubwo kubwa Habyarimana.

Kayumba yavuze ko umutangabuhamya Yankurije Gorette umurega kumusambanya ku gahato ari “Umubeshyi”. Yibaza uburyo yavuze ko yasambanyijwe ku gahato mu mwaka wa 2012 mu kwezi atibuka!!!!!!!. Uyu mutangabuhamya mu bibazo yabajijwe harimo kumenya niba Kayumba asiramuye cyangwa adasiramuye. Ibi na byo Kayumba abitindaho agasaba urukiko kuzabisesengura rukamenya ukuri kwabyo kuko umutangabuhamya yemeza ko atibuka niba uwo arega asiramuye cyangwa adasiramuye!!!!!.

Umunyamategeko Ntirenganya umwunganira mu mategeko na we akemanga bikomeye icyemezo cy’umucamanza ku rwego rwa mbere gifunga by’agateganyo Bwana Kayumba. Avuga ko hatigeze hagaragazwa impapuro za muganga nka bimwe mu bimenyetso ndakuka byagaragaza koko ko Kayumba yasambanyije ku gahato uwari umukozi we. Avuga kandi ko mu buhamya bwe uwareze Kayumba atabasha kugaragaza imiterere y’inzu avuga ko yabanagamo na Kayumba!!!!!

Ikindi uyu munyamategeko avuga ko gitangaje ni urutonde rw’abatangabuhamya avuga ko inyandiko mvugo zabo zitashyizwe muri dosiye kuko ubushinjacyaha bwasanze bashinjura uregwa. Agasaba ko uwo yunganira yarekurwa agakurikiranwa yidegembya.

Nta byinshi ubushinjacyaha bwavuze mu iburanisha rya none. Bwavuze ko uregwa n’ubwunganizi batagaragaza ko hari ingingo z’amategeko zaba zarirengagijwe mu gufata icyemezo gifunga by’agateganyo umunyapolitiki Kayumba. Ubushinjacyaha bukomeza gushimangira ko hari abatangabuhamya bashinja Kayumba ibi byaha byo gusambanya ku gahato umuntu mukuru .Bugasaba ko icyemezo cy’umucamanza wa mbere cyahama uko kiri agakomeza gufungwa by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi.

Ni ku nshuro ya Kabiri umunyapolitiki Kayumba afungwa. Kuva mu mpera z’umwaka wa 2019 kugeza mu mpera za 2020 yafunzwe aregwa ngo guteza umutekano muke ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali. Nyuma yo kujuririra igihano yahawe kuko avuga ko nta cyo urukiko rwashingiyeho, urukiko rwajuririwe rwategetse ko icyemezo gihama uko kiri ni ko kwandikira urukiko rukuru asaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane. Yasobanuraga ko ku kibuga cy’indege haba za kamera zihagije,agasaba ko izo kamera zigaragaza mu rukiko ibyo yaba yarahakoreye,itariki,isaha n’uburyo uwo mutekano muke yawuteje! Yafunzwe igitaraganya atarabona igisubizo kuri iyi ngingo.

Mbere gato yo gushinga ishyaka, Kayumba yari yandikiye Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame ibaruwa ndende ifunguye amugaragariza uruhuri rw’ibibazo byagombye gukosorwa mu nzego zigize ubuzima bw’igihugu. Ni ibaruwa atigeze ahabwaho igisubizo. Na nyuma yo gutangiza ishyaka Rwandese Platform for Democracy riharanira demokarasi mu Rwanda, Kayumba yumvikanye kenshi anenga imigenzereze y’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ku itariki 10 uku kwezi ni bwo Urukiko ruzafata icyemezo gifungura cyangwa kigumisha mu munyururu Bwana Christopher Kayumba.

Ariko nk’uko yabibwiwe n’abamutumweho,nta kizere ko inkiko zizagira icyo zimumarira.Hagati aho akomeje kwambara amaroza mu rwego rw’igifungo cyitwa icy’ agateganyo.

source:voa

33 thoughts on “Christopher Kayumba akomeje gufungwa byitwa by’ “agateganyo”

  1. 607799 588178It is actually a good and valuable piece of info. Im glad that you just shared this helpful info with us. Please keep us informed like this. Thanks for sharing. 170008

  2. 17136 540063I cannot thank you fully for the blogposts on your web page. I know you placed a lot of time and effort into all of them and hope you know how considerably I appreciate it. I hope I will do precisely exactly the same for another individual at some point. Palm Beach Condos 253442

  3. I have been browsing online more than three hours today, yet I never found any interesting article like yours. It’s pretty worth enough for me. Personally, if all site owners and bloggers made good content as you did, the internet will be much more useful than ever before.

  4. After I originally commented I appear to have clicked the -Notify me
    when new comments are added- checkbox and now every time a comment is added
    I recieve four emails with the exact same comment. Is there a means you
    are able to remove me from that service? Kudos!

    my web-site: special

  5. Dzień dobry wołają na mnie Rudolf. padłość konsumencka to łaskawe rozstrzygnięcie dla Twojego domowego budżetu. W tej chwili moim miejscem przebywania jest ładne miasto Tłuszcz. Upadłość konsumencka w Polsce- zrób w tej chwili i wyjdź z pętli obciążeń.

  6. 608218 104388Fantastic humans speeches and toasts, possibly toasts. are hands down transferred at some time by way of party and expected to turn into very funny, amusing not to mention educational within the mean time. very best man wedding speeches 862980

  7. 772907 453984I discovered your weblog website on google and check just several of your early posts. Proceed to maintain up the excellent operate. I just extra up your RSS feed to my MSN Information Reader. Seeking forward to reading far more from you in a although! 266167

  8. 167235 282986When I originally commented I clicked the -Notify me when new surveys are added- checkbox and from now on whenever a comment is added I purchase four emails sticking with the same comment. Possibly there is by any means you may get rid of me from that service? Thanks! 351924

  9. Hi, i read your blog from time to time and i own a similar one and i
    was just curious if you get a lot of s가평출장샵pam responses?
    If so how do you protect against it, any plugin or anything you can advise?
    I get so much lately it’s driving me insane so any assistance is very much appreciated.

  10. 942482 621691This style is steller! You certainly know how to maintain a reader amused. Between your wit and your videos, I was almost moved to start my own blog (properly, almostHaHa!) Great job. I truly enjoyed what you had to say, and far more than that, how you presented it. Too cool! 484970

  11. Pingback: dee88
  12. Pingback: casa de apostas
  13. Pingback: ปลูกผม

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *