U Rwanda rurashaka gufunga za Youtube kuko zivugirwaho ibyo rudashaka

RIB mu biganiro na Google bigamije gufunga shene za YouTube kuko ngo “zibiba amacakubiri”. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ruri mu biganiro na Google bigamije gufunga Shene za Youtube zitambutsa ibiganiro u Rwanda rudashaka,kuko rwo rubona ko”bigamije kubiba amacakubiri”.

Abanyarwanda bari mu bakoresha internet cyane kuko nibura umwe abarirwa ko akoresha 7% by’amafaranga yinjije ku mwaka agura internet nk’uko byagaragajwe muri Raporo yo mu 2020 y’Ihuriro Mpuzamahanga mu by’Itumanaho, ITU. Nibura kugeza muri Kamena umwaka ushize ikoreshwa rya internet mu Rwanda ryari rigeze kuri 62,3%.

Mu byo Abanyarwanda basura kuri internet harimo n’imbuga nkoranyambaga nyamara muri iki gihe,Leta ntikibasha kubuza abantu kuvuga ibyo idashaka kuko uko bwije n’uko bukeye abantu bavugira kuri za Youtube bugacya isi yose yumva amakuru atagombaga gutambuka, Leta ibisobanura,mu mvugo yayo, ko Shene za Youtube “zabaye umuyoboro unyuzwaho ibiganiro birimo n’ibishobora kugira ingaruka ku buzima n’imibereho y’abantu by’umwihariko abafite ubushobozi buhagije bwo gushungura ibitangazwa”.

Ni ibintu Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahagurukiye. Mu kwezi gushize rwataye muri yombi abantu batandatu bakurikiranyweho gutangaza amakuru RIB yise “ay’ibihuha ashobora gutera imidugararo muri rubanda” ariko ataratangajwe.

Nyuma rwafunze uwitwa Hakuzimana Rachid ashinjwa ibyaha birimo ibyitwa “byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri” mu Banyarwanda abinyujije mu biganiro yatanze ku muyoboro wa Youtube.

Mu bitekerezo yatanze bugacya asabirwa gufungwa,harimo ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho, ko mu Rwanda, Abahutu n’Abatutsi bagiranye ikibazo bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.

RIB yatangaje ko yateye indi ntambwe yo kujya isaba Google guhagarika shene yatahuweho gukwirakwiza amacakubiri, kuri ubu impande zombi zikaba ziri mu biganiro.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati “Ibiganiro bihari biri hagati ya RIB na Google. RIB nk’Urwego rufite inshingano zo gukumira no kugenza ibyaha rusesengura amagambo cyangwa imvugo yakoreshejwe. Iyo RIB isanze izo mvugo cyangwa amagambo yakoreshejwe agize ibyaha tuzajya tumenyesha Google nka nyiri YouTube, kugira ngo ihagarike izo ‘channel’. Nibyo biganiro turimo.”

Ubwo RIB yataga muri yombi abakekwaho gutangaza amakuru agamije gutera imidugararo muri rubanda, Umuvugizi wayo yatangaje ko itazihanganira umuntu wese ukoresha umuyoboro uwo ari wo wose, waba ukoreshwa na nyirawo cyangwa undi akwirakwiza imvugo zishobora gukurura inzangano, gukwirakwiza ibihuha cyangwa amagambo ashobora gukurura amacakubiri, amagambo ashobora guteza ubwoba, imvururu, kugumura abaturage cyangwa ahamagarira rubanda gukuraho ubuyobozi bwatowe n’abaturage.

Icyakorwa kugira ngo Youtube ibashe gutahura amagambo abiba amacakubiri

U Rwanda ruvuga ko rufite amateka akomeye nk’igihugu cyanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bityo ruvuga ko abayihakana n’abayipfobya bafite imbaraga n’ubwisanzure bakesha imbuga nkoranyambaga.

Ubwisanzure nk’ubu busa n’aho bufite imipaka mu bihugu by’i Burayi na Amerika kuko ba nyir’imbuga nkoranyambaga bashyizeho amategeko ngenderwaho mu kuzikoresha n’uburyo bwo kugenzura ndetse no gukumira ibitambukaho bibi ngo bitangiza sosiyete z’ibihugu.

Aya mategeko usanga adakora ku bihugu birimo ibyo ku mugabane wa Afurika kubera indimi zikoreshwa kuko hitabwa cyane ku mbuga zikoresha indimi mpuzamahanga nk’Icyongereza, Igifaransa n’Ikiyesipanyole.

Nubwo bimeze bityo leta zikwiye kuganira na ba nyirazo bakagira ibyo bemeranyaho ndetse byaba ngombwa hagakorwa urutonde rw’amagambo afatwa nk’abiba amacakubiri n’urwango maze agashyirwa muri algorithm z’izo mbuga ku buryo robot zitazajya zemerera umuntu wakoresheje rimwe muri yo ko ubutumwa bwe butambuke nk’uko abyifuza.

Niba RIB ishobora kuregera Google shene ya Youtube zikoresha amagambo abiba urwango, nta musaruro byatanga mu gihe imashini z’iyi sosiyete zitayafite nk’ari ku rutonde rw’atemewe gukoreshwa mu nyandiko cyangwa mu mvugo.

Nibura hagati ya Ukwakira na Ukuboza, umwaka ushize, Facebook yatangaje ko yahagaritse konti miliyari 1,3 zakwirakwizaga ibihuha. Ni mu gihe yasibye ubutumwa miliyoni 12 bwavugaga amakuru atari ukuri kuri Covid-19. Gusa mu zasibwe harimo mbarwa zo muri Afurika.

Mu 2015, Twitter yasibye konti 125.000 zakwizaga amakuru ajyanye n’iterabwoba y’umutwe wa ISIS mu gihe mu mezi atandatu ya 2018, imbuga zasibwe zikwirakwiza iterabwoba zari 166.153.

Muri uyu mwaka, YouTube yasibye amashusho 30.000 yakwizaga ibihuha ku rukingo rwa Covid-19 mu gihe mu mwaka ushize hasibwe shene 2.500 zari zifitanye isano n’u Bushinwa, kuko Amerika yashinjaga iki gihugu gukwiza ibihuha ku matora ya Amerika.

Abakurikiranira hafi bakanasesengura ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga n’ubukana bishobora kugira kuri sosiyete runaka bavuga ko hakwiye gufatwa ingamba zikomeye mu kugenzura ibitambutswaho byaba na ngombwa ba nyirazo bagafungura ibiro muri Afurika ku buryo zigira inzobere ziwusobanukiwe zazajya zisesengura ibyandikwa.

43 thoughts on “U Rwanda rurashaka gufunga za Youtube kuko zivugirwaho ibyo rudashaka

  1. 215467 297493Wow, superb blog layout! How long have you been blogging for? you make blogging appear simple. The overall appear of your website is magnificent, as properly as the content material! xrumer 71693

  2. 687884 284340Thanks for the post. I like your writing style – Im trying to start a blog myself, I think I might read thru all your posts for some suggestions! Thanks once more. 372426

  3. Great post. I was checking constantly this blog and
    I am impressed! Extremely useful info specially the last part 🙂 I care for
    such information a lot. I was looking for this certain info for a very long time.
    Thank you and best of luck.

  4. Greetings! I know this is kind of off topic but I was wondering if you knew where I could get
    a captcha plugin for my comment form? I’m using the same blog platform as yours and I’m having trouble
    finding one? Thanks a lot!

  5. Hi there, I found your blog via Google at the same time
    as searching for a similar subject, your website came up, it seems great.
    I’ve bookmarked it in my google bookmarks.

    Hello there, simply turned into aware of your blog via Google, and located that it is really informative.

    I am gonna watch out for brussels. I’ll appreciate if you continue
    this in future. Lots of other folks will likely be benefited out of your
    writing. Cheers!

  6. I like the helpful info you supply in your articles.
    I’ll bookmark your weblog and test once more here frequently.
    I am somewhat sure I’ll be told plenty of new stuff proper here!
    Best of luck for the following!

  7. Hmm is anyone else encountering problems
    with the images on this blog loading? I’m trying to figure out
    if its a problem on my end or if it’s the blog. Any feedback would be greatly
    appreciated.

  8. 161908 603341I really like the look of your web site. I recently built mine and I was seeking for some tips for my web site and you gave me a couple of. May possibly I ask you whether you developed the website by youself? 796077

  9. 869383 284196Typically the New york Weight Loss diet is undoubtedly less expensive and flexible staying on your diet scheme intended for measures even so quickly then duty maintain a nutritious every day life. weight loss 720609

  10. 760801 311568Hello, Neat post. There is an concern along along with your web site in internet explorer, could test thisK IE nonetheless is the marketplace leader and a huge portion of other men and women will miss your magnificent writing because of this problem. 291268

  11. 943191 476962This really is a very good subject to speak about. Generally when I discover stuff like this I stumble it. This write-up probably wont do well with that crowd. I will probably be certain to submit something else though. 661925

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *