Imiringa ya Marie-Antoinette, Umwamikazi wa nyuma w’ubufaransa, yaguzwe miliyari 8 y’amanyarwanda muri cyamunara

Ibikomo cyangwa imiringa ibiri yo muri diyama yigeze kwambarwa n’Umwamikazi w’Ubufaransa Marie-Antoinette yagurishijwe arenga miliyoni 8 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 8 mu mafaranga y’u Rwanda) muri cyamunara mu Busuwisi.

Byaguzwe n’uwitabiriye cyamunara akoresheje telefone utatangajwe izina.

Marie-Antoinette yohereje iyo mitako ngo ibikwe ahari umutekano mbere yuko yicwa aciwe umutwe hakoreshejwe imashini izwi nka ‘guillotine’ mu gihe cy’impinduramatwara yo mu Bufaransa.

Ibyo bikomo byombi byari byakuwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, bikomeza kuba mu muryango we mu gihe cy’imyaka irenga 200.

Ni bwo bwa mbere ibyo bikomo – bigizwe n’uduce 112 twa diyama – byari bishyizwe muri cyamunara.

Byaguzwe amafaranga akubye inshuro zirenga ebyiri ku yari yitezwe.

François Curiel, ukuriye i Burayi inzu ikoresha cyamunara ya Christie, yagize ati: “Ibi bikomo byagenze ibihe mu kuvuga ibyaranze igice cy’ingenzi cyane mu mateka y’Ubufaransa, n’ubwiza bwacyo, ikuzo n’ibidasanzwe”.

Marie-Antoinette yavukiye muri Autriche (Austria) mu 1755, yoherezwa mu Bufaransa ngo abe umugeni (umugore) wari ukiri umwana w’uwaje kuba Umwami Louis XVI.

Yapfuye amanitswe kuri ‘guillotine’ mu 1793 – hashize amezi umugabo we na we ayicishijwe – amaze kuba umuntu udakunzwe mu gihugu, Abafaransa bamushinja kuba umunyeraha usesagura umutungo ndetse no kugira umwami inganzwa.

Ubwo yari muri gereza, yohereje ibaruwa avuga ko igituza kibaje mu giti kiriho imirimbo cyari kigiye koherezwa ngo kibikwe ahatekanye.

Umukobwa we wari ukiriho witwa Marie-Thérèse, Madame Royale, yabonye iyo mirimbo ubwo yari ageze muri Autriche, nkuko inzu yakoresheje cyamunara yabivuze.

Ibi bikomo byaguzwe amafaranga akubye inshuro zirenga ebyiri z’ayari yitezwe

91 thoughts on “Imiringa ya Marie-Antoinette, Umwamikazi wa nyuma w’ubufaransa, yaguzwe miliyari 8 y’amanyarwanda muri cyamunara

  1. 902961 857062Youre so cool! I dont suppose Ive read anything in this way before. So good to locate somebody by original thoughts on this subject. realy thanks for beginning this up. this fabulous site is one thing that is necessary on the internet, a person with a bit of originality. beneficial project for bringing a new challenge towards internet! 580830

  2. 194576 476415You created some initial rate factors there. I regarded on the internet for the issue and located a lot of people will associate with together with your internet site. 961114

  3. 391425 406422Do you mind if I quote a couple of your posts as long as I offer credit and sources back to your internet site? My blog is inside the exact very same area of interest as yours and my visitors would truly benefit from some of the info you give here. Please let me know if this ok with you. Thanks! 21633

  4. 754928 801648Hello! I basically would like to give a huge thumbs up for the fantastic info youve here on this post. I may well be coming back to your weblog for a lot more soon. 914019

  5. It’s a very easy on the eyes which makes it much온라인카지노 more enjoyable for me to come here and visit more often. Did you hire out a designer to create your theme? effort! Your posts are always on topic and relevant. Thanks for the well-researched and well-written post!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *