Imfungwa zirarutana koko:Julian Assange yarongoreye muri gereza

Julian Assange yahawe uruhushya rudasanzwe rwo kurongorera(gukorera ubukwe) na chérie we witwa Stella Moris muri gereza ya Belmarsh,mu Bwongereza nk’uko amakuru iradiyo y’abongereza BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

Uyu mugabo niwe watangije urubuga kamenamabanga rwo kuri interneti,urubuga yise Wikileaks.Uyu mugore yarongoye byemewe n’amategeko basanzwe bafitanye abana babiri b’abahungu, uyu mugore akavuga ko bababyaye igihe Assange yari akiba mu biro bya ambasade muri Equateur/Ecuador mu Bwongereza.

Abayoboye iyi gereza bavuga ko ibyo Assange yasabye ” byatekerejweho neza n’umuyobozi wa Gereza”.

Uyu mukunzi we Stella Moris yabwiye ikinyamakuru PA cyo mu Bwongereza ko “anejejwe n’uko ukuri kwatsinze”.

Yongerako ati: “Ndibwira ko nta wundi muntu uzongera kutuvangira mu rukundo rwacu no mu rugo rwacu rushya”.

Itegeko rigenga iby’ishyingiranwa ryo muri 1983 (Marriages Act 1983) risanzwe ryemerera abafungwa gusaba kurongorera muri gereza,ukabyemererwa cyangwa ukabihakanirwa,iyi ubyemerewe ni wowe wirihira buri kimwe cyose,ntacyo usaba Leta na kimwe.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Mail on Sunday mu mwaka ushize,Stella Moris,akaba ari umu lawyer,ni ukuvuga umunyamategeko, yavukiye muri Afrika y’Epfo,akaba yaratangaje icyo gihe ko yari asanzwe afitanye urukundo na Assange kuva mu 2015 kandi ko yakomeje kurera abana babyaranye wenyine atinuba.

Muri videwo yanyujije kuri youtube yabo yitwa Wikileaks, avuga ko yatangiye kubonana na Assange mu 2011 igihe yinjiraga mu itsinda ry’abanyamategeko be bwite. Akomeza asobanura ko igihe yakoraga mu biro bya ambassade yajyaga amutahaho kenshi gashoboka, ko ari nabwo yamenye “neza uwo Julian ari we”.

Assange na Moris batangiye gukundana mu 2015, nuko baza kwemeranya kubana nyuma y’imyaka ibiri. Anavuga ko abahungu be babiri bombi yakurikiranye ivuka ryabo kuri videwo,kandi ko bajyaga bajya kumureba muri ambasade.

Assange, ubu afite imyaka 50, nubwo afunze aracyaburana hasi hejuru ngo ibyo kuzamujyana muri Amerika imushakisha ku byaha byo kumena amabanga y’igihugu bihagarare.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimukurikirana ku byo aregwa byo kuba ngo yarahawe amakuru y’ibanga cyane ajyanye no kurwanya umwanzi nuko ayashyira hanze,murabyibuka ni inyuma y’aho Wikileaks isohoreye inzandiko ibihumbi n’ibihumbi zijyanye n’intambara zo muri Afghanistan na Irak.

Mu makuru yashyizwe ahabona harimwo kandi videwo yo mu kwa kane 2010 yerekana abasirikare ba Amerika barasa bakica abasivire bakoresheje kajugujugu muri Irak.

Uyu munya Australia afungiye muri gereza ya Belmarsh mu Bwongereza kuva mu 2019, igihe igipolisi cy’iki gihugu kimusohoreye kikamuvana mu nzu ya ambasade ya Equateur i Londres.

Yari yahungiye muri iyo ambasade kuva mu 2012 ahunga icyemezo cyo kumujyana muri Suede, aho yari asanzwe ashakishwa ku byaha byo gufata ku ngufu. We aracyahakana ibyo birego,kandi na Suede ntikibimukurikiranyeho.

Umuvugizi w’amagereza yose mu Bwongereza yagize ati: “Ibyasabwe na Assange byarakiriwe, byigwa n’umukuru wa gereza afungiyemo mu buryo busanzwe, nk’uko bisanzwe ku mufungwa uw’ari we wese”.

Julian Assange n’umukunzi we Stella Moris

29 thoughts on “Imfungwa zirarutana koko:Julian Assange yarongoreye muri gereza

  1. 53017 953232Hello! I just would wish to offer a huge thumbs up for that fantastic information youve here during this post. I will likely be returning to your internet site to get far more soon. 121887

  2. 975488 302048Why didnt I consider this? I hear exactly what youre saying and Im so pleased that I came across your weblog. You genuinely know what youre talking about, and you produced me feel like I need to learn much more about this. Thanks for this; Im officially a huge fan of your blog 49225

  3. 504921 851522You can definitely see your skills in the function you write. The world hopes for a lot more passionate writers like you who arent afraid to say how they believe. At all times follow your heart 948736

  4. 930879 430551I dont think Ive read anything like this before. So great to discover somebody with some original thoughts on this topic. thank for starting this up. This web site is something that is necessary on the web, someone with just a little originality. Great job for bringing something new to the internet! 183656

  5. Hi! I could have sworn I’ve visited this web site before but after
    looking at a few of the articles I realized it’s new to me.
    Regardless, I’m certainly happy I found it and I’ll
    be book-marking it and checking back often!

  6. Pingback: find out here now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *