Ikibazo cy’abaturage ba Kangondo na Kibiraro” Bannyahe” kiracyari kibisi: kubimura ku ngufu,kutumvikana.


Inzu zubakiwe abaturage bimuwe Kangondo na Kibiraro muri Nyarutarama.
Inzu zubakiwe abaturage bimuwe Kangondo na Kibiraro muri Nyarutarama.

Ubuhuza hagati y’ubutegetsi bw’umujyi wa Kigali n’abaturage bo muri Nyarutarama mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro ku ngingo yo kwimura abaturage kubw’ibikorwa by’inyungu rusange, ntibwakunze uko byari byitezwe. Ibyo ni ibitangazwa na bamwe mu baturage bari muri ibyo biganiro.

Umujyi wa Kigali wavugaga ko hari umushinga wo kwimura abaturage bo muri iyo midugudu yo muri Nyarutarama bakimukira mu Busanza kubw’ibikorwa by’inyungu rusange bagatuzwa mu nzu bubakiwe. Umujyi wa Kigali kandi wavugaga ko bari basanzwe batuye mu manegeka.

Nyuma yo kutumvikana ku byerekeye ingurane y’amazu yabo yasenywe cyangwa ayo bubakiwe ayasimbura, bamwe muri aba abaturage bagannye inkiko. Igikorwa cyo kubahuza cyabaye kugira ngo inyungu za buri ruhande zubahirizwe batagombye kuburana.

Mu miryango 28 yemeye kwinjira mu buhuza, imiryango ine gusa ni yo byarangiye yemeye amazu mu yubatswe mu Busanza mu karere ka Kicukiro.

Icyateye kutumvikana kuri iyi ngingo ntikiramenyekana. Bwana Didace Nshimiyimana wari umuhuza muri iki kibazo hagati y’Umujyi wa Kigali n’abaturage ba Nyarutarama yabwiye ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko atari ku rwego rwo kugira icyo avuga kuri iki kibazo mu itangazamakuru.

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Bwana Harrisson Mutabazi we asa nk’uwanze gusubiza abanyamakuru b’Ijwi rya Amerika bamushatse kuva tariki 08 z’uku kwezi, akabasezeranya kuzabasubiza ariko na n’ubu ntacyo arasubiza we kimwe n’abayobozi bandi barebwa n’iki kibazo (Abayobozi b’umujyi wa Kigali) birinze kugira icyo batangaza kuri iyi ngingo.

Ni mu gihe mu butumwa bugufi twandikiye minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana JMV Gatabazi yadusubije ko umujyi wa Kigali ari wo wagira icyo usubiza kuri iki kibazo.

Abanyamakuru bakundaga kubavuganira iteka aribo Cyuma Hassan Dieudonné na Theoneste barafunzwe,ibindi bitangazamakuru byararuciye birarumira.

source:voa

29 thoughts on “Ikibazo cy’abaturage ba Kangondo na Kibiraro” Bannyahe” kiracyari kibisi: kubimura ku ngufu,kutumvikana.

  1. 329331 99087As I website possessor I believe the subject material here is rattling wonderful , appreciate it for your efforts. 892950

  2. 7902 165139Sorry for the huge review, but Im actually loving the new Zune, and hope this, as well as the excellent reviews some other folks have written, will support you decide if its the best choice for you. 649977

  3. Pingback: superkaya88
  4. Pingback: bonanza178
  5. Pingback: bonanza178
  6. Pingback: aksara178
  7. Pingback: quik 2000
  8. Pingback: Cartel oil co

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *