TARIKI YA 15/12/2021 PEREZIDA GREGOIRE KAYIBANDA AMAZE IMYAKA 45 YISHWE.YARI MUNTU KI?

Inkuru ya Docteur Anastase Gasana

KW’ITALIKI YA 15/12/2021 PEREZIDA KAYIBANDA AZABA AMAZE IMYAKA 45 ATABARUTSE YISHWE. UWO MUPEREZIDA ABANTU BENSHI BIFUZA KO YAGARUKA KUBOHORA U RWANDA N’ABANYARWANDA KU NGOYI Y’AGAFUNI N’AKANDOYI KA KAGAME NA FPR INKOTANYI, NI MUNTU KI?

Umusomyi kuri facebook witwa Mwalimu Jambo Malaika, taliki ya 09/12/2015, yigeze kubaza ikibazo gikurikira aho yagize ati:

“Nk’uko abanyarwanda bari barananiwe kwigobotora ingoma ya cyami bigasaba intwari nka ba Kayibanda, ni nako bimeze kuri iyi ngoma ya Kagame. None rero intwari nka ba Kayibanda tuzazivana he? Mbese muri twe nta ntwari zirimo cyangwa twagizwe ingaruzwamuheto twese? Ninde rero uzadutabara?”

Uwahoze ari umuhuzabikorwa(Coordinateur) w’ishyaka RNC, Dr. Theogene Rudasingwa ubu akaba ari Perezida w’Ishyaka Ishakwe na we, mu nyandiko ye yise “Abahutu muhumuke! Kagame n’agatsiko ke bagiye kubamara” akayitangaza taliki ya 06/11/2013, yabajije ikibazo gifite ishingiro agira ati:

“Ubu uwo abahutu bakwita Kayibanda wabo yaba ari nkande?”.

Ubwo buri wese yakomerezaho ati : ari hehe? Abahutu bazongera gukura Kayibanda wabo hehe? Ko Kayibanda yarangije urwe akura abahutu ku ngoyi ya Cyami, iya gihake n’iya gikoloni, ba Kayibanda bandi bari he ngo bakure u Rwanda n’abanyarwanda ku ngoyi y’urupfu rw’agafuni, umunigo n’akandoyi ka Kagame na FPR Inkotanyi.

Ko Kagame na FPR ye barimo bakora jenoside y’abahutu bucece igamije “kubamara” nk’uko Dr. Rudasingwa abivuga, nk’uko n’umushakashatsi w’umunyamerika Ann Garrison yabyanditse taliki ya 30/08/2014 (Second Genocide in Rwanda? Slow, Silent, and Systematic? What is happening in Rwanda? And, is the UN turning away?), ba Kayibanda bandi barihe ngo bahagarike iriya jenoside hutu irimo ikorwa mu Rwanda aho imirambo y’abishwe ijugunywa mu migezi nko mu Kagera no mu biyaga nka Rweru no mu byobo rusange nk’icyavumbuwe mu 2014 n’abanyururu mu Muhima bugufi y’ahahoze gereza ya Kigali yitwaga 1930.

Twibutse ko mu 1957, nyuma y’imyaka icyenda l’ONU isabye Umwami w’u Rwanda Rudahigwa ko habaho emancipation hutu akabininira amatwi akayavuniramo ibiti, Gerigori Kayibanda na bagenzi be Maximilien Niyonzima, Claver Ndahayo, Isidore Nzeyimana, Calliope Mulindahabi, Godefroid Sentama,Sylvestre Munyambonera, Joseph Sibomana, Louis Mbaraga na Joseph Habyarimana banditse inyandiko igaragaza akababaro n’ikandamizwa ry’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu. Iyo nyandiko bayishyize ahagaragara taliki ya 24/03/1957 bayita bo ubwabo “Note sur l’aspect social du problème racial indigène au Rwanda”, bayishyikiriza Umwami w’u Rwanda Rudahigwa na Vice- Gouverneur General w’u Rwanda. Icyo basabaga muri rusange ni isangira ry’ubutegetsi n’ibindi byiza byose by’igihugu nko kwiga amashuli makuru na kaminuza, no kubona akazi muri Leta aho kugirango byiharirwe n’abanyarwanda bamwe bo mu bwoko bw’abatutsi gusa.

Taliki ya 17/05/1958, Abagaragu 12 bakuru b’Umwami Rudahigwa bashubije Gerigori Kayibanda na bagenzi be bababwira ko ntacyo bafite gusangira cy’igihugu kuko ntacyo bapfana, ko icyo bapfana ari uko abahutu bababera abagaragu abatutsi bakababera ba shebuja.

Kayibanda na bagenzi be babonye ko ari uko bimeze, bahise bashingira kuri raporo y’umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) yo muri 1948 yari yarasanze mu Rwanda hari ubucakara(slavery) ku banyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu igasaba ko buvaho ikavuga ko hakenewe “emancipation hutu, nuko batangiza ishyaka rya politiki bise Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu (PARMEHUTU). Icyo gihe, abatutsi bo ntibari bakeneye emancipation kuko batari baragizwe abacakara mu gihugu cyabo nk’uko abahutu bari bameze.

Kuva Kagame na FPR ye bafata ubutegetsi mu Rwanda mu 1994, nkuko Dr. Rudasingwa abivuga mu nyandiko ye yo ku ya 06/11/2013 kandi yavuze ukuri, abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu basubiye ku kabo ka mbere ya 1959 kuko bari “mu nzira igana ikuzimu no kuba abaturage bo mu kiciro cya kabiri”(dixit Theogene Rudasingwa).

Ubu iyo usomye iriya nyandiko ya Gerigori Kayibanda na bagenzi be banditse taliki ya 24/03/1957 bavuga akababaro n’akarengane k’abahutu, usanga ibikubiye muri iyo nyandiko yiswe Manifeste des Bahutu bisa n’ibyo amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kagame na FPR ye avuga, yandika muri iki gihe. Ni ukuvuga ko twasubiye inyuma ho imyaka 64 yose kuva igihe Kayibanda na bagenzi be bandikaga iriya Manifesto (1957).

Kagame na FPR ye iyo babonye revendications zacu twese amashyaka atavuga rumwe na bo, bitwara kimwe na ba bagaragu 12 b’i Bwami kwa Rudahigwa bandikiye Kayibanda na bagenzi be taliki ya 15/5/1958 babasubiza ko ntacyo bafite gusangira nabo, ko abasangira ibyiza by’igihugu ari abafite icyo bapfana, ko bo icyo bapfana nabo ari uko abahutu bababera abagaragu abatutsi bakababera ba shebuja. Ubu niko bimeze mu Rwanda rwa Kagame na FPR Inkotanyi, ubuhake n’ubucakara ku bahutu bwaragarutse buhinduye isura/bufite indi sura, ariko burahari buraganje. Uzamuye agatoki avuga ububi bwabwo, leta ya Kagame na FPR ikamwicisha agafuni kajanjagura umutwe, umurunga(umugozi) ukebanya ijosi, n’akandoyi gasatura agatuza.

Abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu ko bashubijwe mu bucakara, ubuja, ubuhake n’uburetwa, Kayibanda wundi wo kubabohora azava he?

Kugirango uwo Kayibanda cyangwa abo ba Kayibanda bazaboneke, birashaka ko abantu bamenya neza uwo Kayibanda uwo yari we.

GERIGORI KAYIBANDA YARI MUNTU KI?

1) Gerigori Kayibanda yarangwaga n’amatwara yo KOROHERANA NO KUMVIKANA n’abandi. Ni gutyo ishyaka rye PARMEHUTU n’andi mashyaka ari yo UNAR, RADER na APROMA bakoreye inama hamwe yiswe iyo “gukiza igihugu” ku mataliki ya 23 na 24/03/1960 bashyiraho Inteko Idasanzwe y’igihugu (Conseil Special) irimo abatutsi n’abahutu, basaba Umwami Kigeli V ibintu birindwi bizwi mu mateka y’u Rwanda birimo gushyiraho guverinoma bose bahuriyemo, Gerigori Kayibanda akamubera Minisitiri w’Intebe nuko Umwami Kigeli V akabyanga avuga ngo ntabwo yategekana igihugu n’umuhutu!

2) Umwami Kigeli V amaze kuva mu Rwanda kuva mu kwezi kwa gatandatu 1960 agiye i Kinshassa mu minsi mikuru yo kwizihiza ubwigenge bwa Congo akamara amezi 6 atagarutse mu gihugu, ni Gerigori Kayibanda wagiye kureba Resident Special w’u Rwanda Colonel Logiest aramubwira ati mu gihe tukiri mu by’amatora y’abashingamategeko, igihugu nticyakomeza kuba aho nta Mukuru w’Igihugu gifite. Nuko atanga izina rya Dominiko Mbonyumutwa, asaba gukoresha inama taliki ya 28/01/1961 y’abayobozi bo mu makomini yose yo mu Rwanda bari bamaze gutorwa kugirango batore Umukuru w’Igihugu w’agateganyo mu gihe hategurwa italiki y’ubwigenge bw’u Rwanda, umunsi u Rwanda ruzaboneraho Umukuru w’Igihugu wa burundu w’igihugu kigenga, wagombaga gutorwa n’abashingamategeko batowe n’abaturage mu gihugu hose.

3) Gerigori Kayibanda yari umuntu utwara ibyo akora byose KU MURONGO UGOROROTSE , ikintu ku kindi, kandi ntarebe inyungu ze bwite ahubwo akareba inyungu rusange z’igihugu cyose. Ntiyagiye kureba Resident Special ngo atange izina rye kuba Umukuru w’Igihugu w’agateganyo wo gusimbura Kigeli V kugeza ku munsi w’ubwigenge aba Perezida wa Repubulika. Yashoboraga kubigenza atyo ari ko siko yabigenje. Yatanze izina ry’undi muntu ngo abe perezida wa repubulika w’agatenganyo ari we Dominiko Mbonyumutwa nk’uko twabivuze haruguru.

4)Leta iyobowe na perezida Gerigori Kayibanda ni yo leta yonyine muzabayeho mu Rwanda kugeza ubu yaranzwe no GUCUNGA NEZA UMUTUNGO w’igihugu. Nta kunyereza umutungo w’igihugu byigeze bibaho mu gihe cya leta ya Kayibanda kubera urugero rwiza yatangaga mu gucunga neza ibya rubanda. Ntiyigeze akoresha amafaranga ya leta mu bimwerekeye ubwe bwite nko kuba yategeka Minisiteri y’Imirimo ya leta (Travaux Publics) gukurura amashanyarazi ikayakura i Gitarana cyangwa I Kabgayi ikayajyana iwe i Kavumu, n’ibindi nk’ibyo abandi bagiye bakora, na n’ubu bagikora, we atakoze.

5) Leta ya Perezida Kayibanda ni yo leta yonyine mu Rwanda itarigeze igira indi leta yo MU BWIHISHO iyikoreramo. Muri leta ya Kayibanda iyo wabaga uri Minisitiri wa minisiteri runaka, wabaga uri minisitiri w’iyo minisiteri ntawundi ugukoreramo, nta wundi ukuvugiramo. Ntiyashyiragaho Umunyamabanga mukuru wa Minisiteri wo kukubuza uburyo nk’uko byabayeho mu zindi leta mu Rwanda kugeza n’ubu bikiriho. Kayibanda ategeka u Rwanda, nta bantu bagize gouvernement informel/underground system babagaho nk’uko babayeho mu zindi leta zakurikiyeho kugeza kw’iriho ubu ya Perezida Kagame na FPR ye.

6)Perezida Gerigori Kayibanda ntabwo yatsimbararaga ku byubahiro. N’iyo kandi ibyo byubahiro byabagaho, we yabisangiraga n’abandi bategetsi b’igihugu. Ntiyashaka ko aba ari we biharirwa wenyine. Urugero nko kugendera mu modoka ya leta ishinzeho ibendera ry’igihugu byari bigenewe Kayibanda perezida wa Repubulika (imodoka ifite icyapa cya leta 001), Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko (imodoka ifite icyapa cya leta 002), Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga (imodoka ifite icyapa cya leta 003), n’abaminisitiri bose. Nyuma ye, kuva kuri Perezida Habyarimana kugeza ubu, ibyo byubahiro byihariwe na perezida wa Repubulika gusa.

7)Leta ya Perezida Gerigori Kayibanda ni yo leta yitaye ku nyungu n’imibereho y’abaturage muri rusange kurusha leta zose zabayeho mu Rwanda. Kubera ko yabanaga n’abaturage, yitegereje ubukene barimo n’ukuntu agafaranga babonye bajya kukikenuza bagura ikintu iki n’iki abahinde bakabaha ibyo baguze ariko bituzuye babibira mu minzani n’ibindi bipimo kuko babaga batazi kubisoma, Kayibanda yegereye Abasuwisi maze bashyiraho TRAFIPRO hose mu Rwanda kugirango ishyireho ibiciro biri byo n’iminzani n’ibipimo bikora neza kugirango abaturage babashe kwambara imyenda bave mu bucocero, babashe kugura umunyu n’amavuta yo guteka (ubuto cyangwa amamesa), babashe kugura isukari, amasabune yo gukaraba no kumesa, amabati yo gusakaza amazu yabo, ibikoresho bya plasitiki byo gukoresha mu rugo nk’ibikombe, amasahani, indobo, amajerikani, peteroli yo gucana mu gatadowa n’ijoro, n’ibindi byose TRAFIPRO yacuruza byahinduye ubuzima bw’abaturage bose mu Rwanda baba abahutu, baba abatutsi, baba abatwa.

8)Perezida Kayibanda yaranzwe no kurebera u Rwanda rwose no kwirinda guca igihugu mw’ibice bishingiye ku turere. Ni uko mu 1968 Kapiteni Muramutsa Yowakimu wakomokaga ku Gisenyi na Komiseri mukuru wa polisi y’u Rwanda icyo gihe witwaga Burasanzwe nawe wo ku Gisenyi bakoze coup d’Etat ikabapfubana bagacirwa urwo gupfa Kayibanda akabababarira bagahabwa gufungwa burundu hanyuma kw’isabukuru y’imyaka cumi ya Repubulika akabaha imbabazi(grace presidentielle) bagasubira mu ngo zabo. Ntabwo yashakaga kwica abantu. We bamwishe nabi ari ko we ntawe yari yishe, emwe nta n’uwo yari yarafunze amurenganya ngo amuheze muri gereza. Abaturage bo mu karere k’imisozi miremire kitwa u Rukiga bamwitaga Sebwigenge, ntacyo yigeze abahemukiraho.

9)Perezida Gerigori Kayibanda yari umuntu warangwaga no kwiyoroshya no kwicisha bugufi. Ntabwo yagenderaga mu bikabyo no gukanga abantu. Ni we Mukuru w’igihugu w’u Rwanda wenyine kuva ku ngoma ya Cyami kugeza ubu utarigeze agira ingabo zo kumurinda ku giti ke. Kubwa Perezida Kayibanda nta garde royale ou presidentielle yigeze ibaho, nta escort, nta musilikare wagendaga mu modoka ya Kayibanda, nta modoka z’abasilikari zamugendaga imbere n’inyuma. Yari umuperezida wiyoroshya cyane utagendera mu bikabyo no muri “mwambonye ko nkomeye ndi igihangange”. Oya. Uburinzi bwe bwari abaturage yibaniraga nabo bamukundaga.

Azahora yibukwa nka Sebwigenge nk’uko abo baturage bamwitaga, nk’uwahanze Repubulika (le pere de la Republique Rwandaise).

Mu banyarwanda bazahora bibuka Perezida Kayibanda wazanye Repubulika mu Rwanda harimo n’Umwami Kigeli V wisaziye atishwe(atanyweshejwe) n’abiru abikesha Perezida Kayibanda kuko iyo adakuraho ubwami ngo abusimbuze Repubulika, Umwami Kigeli V aba yarapfuye atisaziye, yishwe n’abiru ngo atavaho amera uruvi habe na rumwe ku mutwe akiri Umwami ataratanga ingoma.

10)Perezida Gerigori Kayibanda yari Sebwigenge koko bitari mu magambo gusa no mu mazina. Yari umuntu wari ukomeye ku bwigenge bw’u Rwanda nk’igihugu kigenga nyine. Byaravuzwe ko abanyamerika bamusabye ngo abahe ubutaka mu Bugesera bahashyire ikigo cyabo cya gisilikare (base militaire/military base) nawe bamuhe ingurane yo kumushyirira makadamu mu mihanda yose minini yo mu Rwanda. Perezida Kayibanda ngo yarabangiye ababwira ngo “tuzakomeza turye uwo mukungugu w’iwacu ariko twigenge”.

11)Leta ya Perezida Kayibanda ntiyigeze ikora ibintu byo gutekinika no kwiba amajwi mu matora cyangwa gutegeka abanyarwanda uko bagomba gutora n’uwo bagomba gutora. Ari mu matora y’abajyanama b’amakomini, ari mu matora y’ababurugumesitiri(abameya), amatora y’abagize inteko ishinga amategeko n’aya Perezida wa Repubulika, ayo matora yose yabaga mu mucyo; nta mabwiriza aturutse ibukuru yabagaho nk’uko yabayeho muri leta zakurikiyeho kugeza ubu.

12)Perezida Gerigori Kayibanda yabayeho buri gihe azirikana abaturage yitangiye ubuzima bwe bwose. Ibyo yabigaragaje kugeza ku munota wa nyuma w’ubuzima bwe igihe yasabaga ko ku mva ye hazandikwa devise ye, ikivugo cye mu kilatini no mu Kinyarwanda ngo “ Libertatem filiorum Dei”/ “Tubohore abana b’ Imana”.

Ng’uwo umurage w’umugabo waranzwe no kureba kure aho atubwira twese ati la lutte continue/lutta continua.

Ibi byo kubohora abana b’u Rwanda Perezida Kayibanda yasize avuze hashize imyaka 45 (15/12/1976), bikaba byanditse ku mva ye, ni byo twese turimo turwana nabyo ubu mu 2021 mu mashyaka atavuga rumwe na Kagame na FPR ye.

WITEGUYE GUTERA IKIRENGE CYAWE MU CYA KAYIBANDA UKABOHORA ABANYARWNDA KU NGOYI Y’AKANDOYI N’AGAFUNI KA FPR INKOTANYI?

Anastase Gasana

Chairman w’Ishyaka Democratic Rwanda Party, DRP-ABASANGIZI.

source:https://www.facebook.com/photo/?fbid=3025104017759979&set=a.1497090470561349&tn=%3C

63 thoughts on “TARIKI YA 15/12/2021 PEREZIDA GREGOIRE KAYIBANDA AMAZE IMYAKA 45 YISHWE.YARI MUNTU KI?

  1. Inoti za leta wambukanye urazimaze none utangiye amangambure boss!
    Ariko mwize amatiku gusa!
    Wabaye ministre w’ububanyi n’amahanga uriba urahunga ;none urashaka kuba président w’igihugu kandi uri umujura uyoboye igihugu noneho wakigurisha kabisa.
    Ubundi uwo mugabo wamamaza ari nawe wabigishije ingengabitekerezo y’ivanguramoko yazize iki!
    Ariko n’abantu bose mwiganye bafite imitekerereze nk’iyawe aho mwifuza igihugu gituwe n’abantu bamwe?
    Muzarinda mupfa ntacyo mubonye.
    Ese ko n’igihe mwari ku butegetsi ko nabonye mwacagagurana mupfa amako,uturere,amadini,…ubundi abo mwirukanye mukabima amashuli n’akazi sibo babirukakanye noneho mwizeye iki?
    Hahahahhhh,Dr urasebya abize kabisa ubanza amashuli uvuga wize ari amahimbano.
    Ndakwibuka uri imbere ya président wa repubulika urimo kurimanganya uvangavanga ibifransa n’ibyongereza nk’umusinzi w’imbetezi ugaragara nka macabiranya ahubwo n’abakwizera ubanza batarakumenya.
    Gusa ayo macakubiri n’inyigisho za parmehutu,gitera na mbonyumutwa ntizabagarura i Kigali kuko ibitekerezo ntabyo mwigeze uretse guca igikuba n’isebanya gusa!
    Igihugu kiri kuri politiki ya ndumunyarwanda ariko mwe parmehutu!
    Igihugu kirafunguye naho mwe murashaka gutaha ari uko mumaze kumara abantu koko?Koko muracyashaka kwongera gucura abantu bufuni na buhoro igihe mwatarataje mugereka ubwicanyi kubabahagaritse kumara abantu mwabihungira he mwabikoze ku zuba riva.kandi iminsi ni mike kuko muri mu gice cya nyuma cyo gupfobya no guhakana genecide yakorewe abatutsi mwakoze.
    Ariko nkawe wize utandukanya ute umwega w’umuhutu,uw’umutwa cg uw’umututsi batandukaniye boss!

    1. John John,bite?Ni nde ukuvuze nyakubahwa? Grégoire Kayibanda yari perezida w’u Rwanda,amateka ye yaba mabi yaba meza ntazibagirana.

  2. I know this if off topic but I’m looking into starting my own weblog and was wondering what
    all is required to get setup? I’m assuming having a blog like yours
    would cost a pretty penny? I’m not very web smart so I’m not 100% positive.
    Any suggestions or advice would be greatly appreciated.
    Thank you

  3. I’m truly enjoying the design and layout of your site.

    It’s a very easy on the eyes which makes it much more
    enjoyable for me to come here and visit more often. Did you hire out a developer to create
    your theme? Fantastic work!

  4. This design is incredible! You obviously know how to keep a reader entertained.
    Between your wit and your videos, I was almost moved to start my own blog (well, almost…HaHa!) Great job.

    I really loved what you had to say, and more than that, how you presented it.
    Too cool!

  5. Simply want to say your article is as surprising. The clearness to your publish is
    simply cool and that i could assume you’re knowledgeable in this subject.
    Fine along with your permission let me to grab
    your RSS feed to stay up to date with coming near near post.
    Thanks one million and please keep up the enjoyable work.

  6. obviously like your web site but you have to take a look at the spelling on quite a few of your posts.
    Several of them are rife with spelling issues and I find it very bothersome to tell the truth nevertheless I
    will definitely come again again.

  7. Today, while I was at work, my sister stole my iPad and tested to see if it can survive a 40 foot drop, just so she can be a youtube sensation. My apple ipad is now broken and she
    has 83 views. I know this is totally off topic but I had to share it with someone!

  8. Good day! I know this is kind of off topic but I was
    wondering which blog platform are you using for this website?
    I’m getting tired of WordPress because I’ve
    had problems with hackers and I’m looking at options for another platform.
    I would be fantastic if you could point me in the direction of a good platform.

  9. Thanks for some other excellent article. The place else may just anyone get that kind of info in such an ideal method of writing?
    I’ve a presentation subsequent week, and I’m on the search for such info.

  10. What i don’t realize is in truth how you are not actually much more neatly-appreciated than you might be now.
    You are so intelligent. You understand thus significantly with regards to this
    subject, produced me personally consider it from a lot of various angles.

    Its like women and men aren’t interested unless it is something to do with Lady gaga!
    Your own stuffs outstanding. Always take care of it up!

  11. Do you mind if I quote a few of your posts as long as I provide
    credit and sources back to your weblog? My blog site is in the very same niche as yours
    and my visitors would truly benefit from some of the information you present here.
    Please let me know if this alright with you. Regards!

  12. I was wondering if you ever thought of changing the page layout of your website?
    Its very well written; I love what youve got
    to say. But maybe you could a little more in the way
    of content so people could connect with it better.
    Youve got an awful lot of text for only having one or
    two images. Maybe you could space it out better?

  13. I’m extremely inspired along with your writing
    talents and also with the layout on your weblog. Is that this a paid
    topic or did you customize it yourself? Anyway stay up
    the excellent high quality writing, it’s rare to peer a great
    weblog like this one these days..

  14. I was curious if you ever thought of changing the structure of your blog?
    Its very well written; I love what youve got to say. But maybe you could a little more in the way of content so
    people could connect with it better. Youve got an awful lot of
    text for only having 1 or 2 images. Maybe you could
    space it out better?

  15. A fascinating discussion is definitely worth comment.
    I think that you need to publish more on this topic, it might not
    be a taboo subject but typically people do not speak about
    such issues. To the next! Kind regards!!

  16. A person necessarily lend a hand to make significantly articles I would state.
    That is the first time I frequented your web page
    and thus far? I amazed with the analysis you made
    to make this actual publish amazing. Fantastic activity!

  17. Good day! I know this is kind of off topic but I was
    wondering which blog platform are you경산출장샵 using for this website?
    I’m getting tired of WordPress because I’ve
    had problems with hackers and I’m looking at options for another platform.
    I would be fantastic if you could point me in the direction of a good platform.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *