Agashya Kagame yadukanye – asigaye agenda mu ndege ebyiri zihariye zo mu bwoko buhenze cyane kurusha izindi zose ku isi,Gulfstream.

David Himbara

Inkuru ya David Himbara

Akubutse mu nama i Paris,mu Bufaransa guhura na Perezida Emmanuel Macron, Jenerali Paul Kagame yagarutse iwe i Kigali,agwa ku kibuga cy’indege ari mu ndege y’abagashize yo mu bwoko bwa Gulfstream 650ER ku isaha ya saa saba 1:40 zo mu gicuku cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Ukuboza 2021. Ariko asigaye akoresha indege ebyiri zisa,kuko mu minota makumyabiri gusa mbere y’uko ahagera,indi ndege nka yo neza neza Gulfstream 650 jet yabanje kuhagwa.

Murakaza neza mu gihugu cy’abagashize aho urugendo rw’umukuru w’abagashize rukosha kuruta urw’abandi bakuru b’ibihugu.

Igihangange cyo mu Rwanda kigenda mu ndege ebyiri za Gulfstream icyarimwe –imwe imwitwariye we ubwe, indi itwaye abandi bakozi be bamugenda imbere no mu kirere,abamurinda batagira umubare,abatetsi?ababoyi,abaja be n’abamukorera uturimo twose akeneye,n’ibikoresho byabo.

Urugendo rumwe gusa ubwo rutwara amafanga angahe?

Mu by’ukuri,iyi ndege Gulfstream G650ER ubwayo iyo igurutse isaha imwe gusa itwara amadolari $11,400 ni ukuvuga miliyoni cumi n’imwe n’ibihumbi magane ane mu manyarwanda ku isaha imwe gusa.Hagati aho kuyigura ubwayo iyo Gulfstream G650ER nshya ni miliyoni $66.5 z’amadolari,ni ukuvuga miliyari 66.5 z’amanyarwanda indege imwe gusa. Kagame afite ebyiri kandi leta igomba kuzimukodeshereza uko zigurutse kandi ari ize.

Ariko kuri Kagame, kugendera muri Gulfstream jets ebyiri ntacyo bitwaye kuko ni igihangange akaba ceyamani w’icyama gikaze cyane rya FPR,kiyobora igihugu,icyama kinacuruza gifite kampani yibitseho umutungo wa miliyoni 500 z’amadolari (miliyari 500 mu manyarwanda) mu kiryabarezi gikora ubucuruzi bwose kitwa Crystal Ventures Ltd.

Nguwo umutegetsi w’igihugu gitindahaye aho 59.5 ku ijana by’ingengo y’imari igihugu gikoresha ku mwaka biva mu gusabiriza inkunga mu mahanga(kanda hano wisomere raporo ya Banki y’isi ivuga ku Rwanda).

Harya iyi yo si Ruswa no kwangiza umutungo w’igihugu mu rwego rwo hejuru?.

– Ijisho ribera kurora.

source: Follow Professor David Himbara by clicking here

12 thoughts on “Agashya Kagame yadukanye – asigaye agenda mu ndege ebyiri zihariye zo mu bwoko buhenze cyane kurusha izindi zose ku isi,Gulfstream.

  1. I’m just leaving a comment to inform you about the extraordinary experience our daughter had while reading the blog. She observed various aspects, such as the incredible ability to effortlessly learn complex things and possess a ge당진출장샵nerous nature. You truly surpassed the expectations of the readers. I want to express my gratitude for providing valuable, beneficial, informative, and straightforward advice on the subject.

  2. сандык ресторан шымкент адрес, сандык ресторан шымкент меню кайрат нуртас
    – суйемин, кайрат нуртас – сени суйем болмайма скачать мың
    түрлі мамандық сынып сағаты
    есим хан годы правления, есим хан внутренняя и внешняя политика

  3. что если приснился паук с длинными лапами приснились друзья с воскресенья на
    понедельник охлобыстин фото семьи
    отрубленная голова во сне к чему это
    снится совместимость овна и водолея в отношениях

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *