Tribert Rujugiro Ayabatwa yishimiye cyane ko izina rye ryakuwe muri raporo ya Bwana Ivor Roberts yiswe « Imikoranire yanduye: uko ubutagondwa bukorana n’ubucuruzi bwa magendu mu karere ka Afurika y’iburasirazuba »

David Himbara

Inkuru ya Professeur David Himbara

TORONTO, ukuboza,tariki 24, 2021 /PRNewswire/ – byatangajwe bwa mbere muri Mata 2021, ni raporo yanditswe na Sir Ivor Roberts yise « Imikoranire yanduye: uko ubutagondwa bukorana n’ubucuruzi bwa magendu mu karere ka Afurika y’iburasirazuba »mu bavuzwemo harimo n’umuherwe Tribert Rujugiro Ayabatwa na kampani ye yitwa PTG group of companies.

Binyuze ku bajyanama be mu by’amategeko, Ayabatwa yegereye abanyamategeko ba Sir Roberts ngo bisobanure ku mateka yaranze Ayabatwa nk’umucuruzi w’umugiraneza ukora ibiteza imbere inganda zo ku mugabane wa Afurika n’ibiteza imbere Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE). Basanze ibyavugwaga byose kuri Ayabatwa muri iyo raporo yakozwe na Roberts’ atari ukuri,nuko bakuramo izina rye. Ayabatwa yishimiye cyane ibyakozwe kandi anejejwe n’uko noneho icyo kirego kitagiraga ishingiro kivuyeho burundu.

Umujyanama mukuru we,David Himbara yasobanuye ibyabaye mu magambo akurikira:

“Birababaje kuba,bitewe n’akaduruvayo gakomeye gahoraho ndetse n’intambara z’urudaca muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati,abashakashatsi mpuzamahanga n’abasesenguzi badashobora gusobanukirwa byuzuye abantu bose bagira uruhare mu bibera muri utwo turere,byaba ibihateza imbere byaba n’ibihangiza . Dufashe nk’urugero rwa Ayabatwa,kampani ye yo muri Congo yitwa Congo Tobacco Company niyo yonyine yakoreye ubucuruzi buhoraho mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Congo muri iyi myaka mirongo ine ishize. Ubwo bucuruzi bwe buri muri buke cyane bwahaye akazi abantu benshi muri ako karere kazahajwe n’umutekano muke n’intambara. Byaba rero bitumvikana ukuntu kandi Ayabatwa yahindukira akitwa umucuruzi wa magendu ukora ubucuruzi butemewe kandi ukorana n’abahezanguni muri iyo raporo yiswe Imikoranire yanduye : uko ubutagondwa bukorana n’ubucuruzi butemewe muri East Africa,nk’uko byanditswe na Sir Roberts.”

Tribert Rujugiro Ayabatwa ni muntu ki?

Tribert Rujugiro Ayabatwa ni umunyemari w’umunyenganda ukunda cyane umugabane wa Afurika. Ni we washinze kandi ukuriye uruganda rwa kampani ikorera muri Afurika yitwa Tobacco Group,uruganda runini cyane kurusha izindi zose zikora itabi n’ibirikomokaho muri Afurika. Iyo Kampani, mu mwaka wa 2018 yizihije isabukuru y’imyaka 40 imaze ivutse,aho yakoze akazi ko gukora itabi ry’isigara,no kurikwirakwiza hirya no hino mu bihugu icyenda bya Afurika aribyo,Angola, Burundi, RD Congo, Nigeria, South Sudan, Tanzania, Uganda, na Leta zunze ubumwe z’abarabu.

Ayabatwa azwiho nanone kuba imbere mu bagiraneza Afurika ifite . Yafashije abaturage kwiteza imbere mu bintu byinshi nko mu burezi,mu kwihaza mu biribwa,mu kubungabunga amashyamba yabo,no mu kubagezaho amazi meza.

Binyuze ku muryango udaharanira inyungu afite, Ayababwa agerageza uko ashoboye kose gufasha urubyiruko kunguka ubumenyi ngiro bubafasha kubona akazi mu isoko ry’umurimo ku mugabane wa Afurika wose.

Vuba aha, Ayabatwa yafashije za guverinoma nyinshi mu guhangana n’icyorezo cya Covid19 atanga imfashanyo ku bwinshi zirimo ibikoresho byo kwa muganga,ndetse n’ibiribwa mu gihe abaturage bari bafungiranye mu mazu yabo.

Mugumane natwe.

Inkuru ya Professeur David Himbara yashyizwe mu kinyarwanda na Afriquela1ère.com/rw

17 thoughts on “Tribert Rujugiro Ayabatwa yishimiye cyane ko izina rye ryakuwe muri raporo ya Bwana Ivor Roberts yiswe « Imikoranire yanduye: uko ubutagondwa bukorana n’ubucuruzi bwa magendu mu karere ka Afurika y’iburasirazuba »

  1. Pingback: cz 457 chassis
  2. A special interior decoration design for home서귀포출장샵 and office can make you a unique person in the eyes of your friends and colleagues. One of the most important elements in interior design is the use of special modern and traditional decorative accessories. You can find the best examples of decorative and carpet equipment in cyruscrafts:

  3. Pingback: hizeed
  4. Pingback: aksara178
  5. Pingback: tieten
  6. Pingback: coway
  7. Pingback: Dan Helmer
  8. Pingback: fifa55
  9. Pingback: Junk search engine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *