AMATEKA Y’U RWANDA YABA MABI YABA MEZA NI AYACU

Docteur Emmanuel Nzabakirana Jr,Mwiseneza

Aya mateka yose ni ayacu. Igihe tuzashaka kugira ayo dusibanganya ntacyo tuzaba turi kubaka.

Igihugu nakigereranya nk’umubiri w’umuntu, uretse ko cyo kidapfa: umuntu aravuka, agakura, akagira ibihe byiza n’ibibi, akagira ibyiza ageraho (réussite) n’ibimunanira (échecs) ariko ahora ari umuntu umwe.

Ntabwo umuntu wavuga ngo igihe nari ndwaye ntiyari jye ngo cyangwa igihe nari nabyibushye ntiyari jye.

Ingoma y’abami tuyumvaho byinshi:bitewe n’inguni buri wese areberamo hari ababona iyi ngoma yararanzwe n’akarengane kenshi karimo kwica, kunyaga, guhaka, n’ibindi byinshi. Hari bake babona ko iyo ngoma yaranzwe no kubana neza mu moko yose ,gusa hakaba umwami n’ibyegera bye bari hejuru y’abandi.Ingoma ya Cyami yaje guhirikwa ahanini bitewe n’amakosa yo kutumva aho ibihe bigeze ngo yumva ijwi rya rubanda.

Republika ya mbere yaje ari ikizere ku Banyarwanda benshi ko akarengane, ubusumbane bigiye gucika, Abanyarwanda bakagira amahirwe amwe mu miyoborere y’igihugu cyabo. Ku rundi ruhande hari abahise baba impunzi kubera gutotezwa, abandi kubera gukurikira abanze kwemera impinduka zazanye Republika zigakuraho ingoma ya Cyami. Kutabasha gukemura iki kibazo hagati y’abishimiye Republika n’abayihunze biri mu bikidukurikirana. Gusa icyo iyi Republika yari igamije, icyo nakwita l’idéal des pionniers,aricyo guha Abanyarwanda bose uburenganzira bumwe mu miyoborere y’ igihugu, hakavaho ibyo kuvukana imbuto yakigezeho.

Republika ya 2,yaje ivuga ko ije gukosora ibyo Republika ya 1 yananiwe.Iyo Republika ya 2, ari nayo nzi kuko ariyo nabayemo mu Rwanda gusa, yagerageje gukemura ibibazo by’imibereho myiza y’Abaturage, ariko inanirwa gukemura le contentieux politique. Ikibazo yasanzeho cy’impunzi yagikoreye un mauvais diagnostic bityo igiha umuti utari wo. Uwo muti kwari ugushishikariza impunzi kwigumira aho ziri zigafashwa kubona ibyangombwa, izishatse gusura Urwanda zikajya ziza zikisubirira aho zabaga.

Iyi approche yiyibagije ikibazo politique kuko impunzi icyo zashakaga ni ukugira uruhare mu butegetsi bw’igihugu cyazo. Les besoins d’accomplissement muri pyramide de Maslow nizo besoins ultimes ( au sommet). Iyi approche kandi yabaye catastrophique kuko yananiwe gukemura ikibazo politike ariko en même temps itiza impunzi ingufu mu gutegura uko zizahirika iyi Republika.

Irindi kosa ry’iyi Republika ni ubwicanyi bwibasiye abarwanashyaka bo kuri Republika ya 1 bwakozwe nyuma ya coup d’Etat yo muri 1973. Le clivage régional yaturutse kuri iyi coup d’Etat iri mubyatumye l’unité y’abakoze révolution muri 59 iba fissurée ndetse bamwe mu rwego rwa vengeance bahitamo gukora alliance tactique n’abahunze iyo Révolution, mu gihe cy’intambara n’amashyaka menshi nyuma ya 90.Iyi régime nayo yaje guhirikwa mu mivu y’amaraso kubera kutareba kure ngo inasome l’évolution géopolitique internationale et régionale.

Republika ya 3, ya FPR Inkotanyi yimye mu mivu y’amaraso kandi uwavuga ko ariyo Republika imaze gupfiramo abantu benshi (dukuyemo période ya génocide contre les Tutsi d’avril-juillet 1994), kugira impunzi nyinshi mu moko yose, akarengane k’ibihekane, kwikubira kwa bamwe, guhezwa kwa benshi ku byiza by’igihugu, kurusha izayibanjirije ntiyaba yibeshye cyane.

Iyi Republika nayo yirengagiza iriya aspect du triangle de Maslow, uretse ko yo na les besoins zo hasi ( base du triangle: besoins physiologiques, besoins de sécurité), besoins zo hagati ( milieu du triangle: besoins d’appartenance, besoins d’estime) zisa nizayinaniye.

Gusa, contrairement à la deuxième république, ikora uko ishoboye kose ngo yigwizeho ingufu za gisirikare n’iz’amafaranga kandi ntitume abayihunze bagira amahwemo ndetse ntinazuyaza kubasanga aho bayihungiye ikabica, ikabashimuta cg ikabatera ubwoba.

Ariko kimwe n’iyayibanjirije ntizi gusoma ibimenyetso by’ ibihe cg irabisoma ariko ikabiha umuti utari wo wa répression. Ikiri cyo ni uko ingufu zose wakoresha, ntushobora kubuza un peuple opprimé de s’émanciper, c’est une question de temps.

Igihugu cyacu dukunda cyane rero twemere amateka yacyo yose ndetse n’asharira bityo tuzabashe kubaka igihugu cyiza kizira umuze, kandi Imana izabidufashamo, ariko nitwe tugomba guhaguruka mbere.

Emmanuel Mwiseneza,

réflexions de l’Avent, 20/12/2021.

14 thoughts on “AMATEKA Y’U RWANDA YABA MABI YABA MEZA NI AYACU

  1. Thank you for another informative website. Where else could I get that kind of info written in such an ideal way? I’ve a project that I’m just now working on, and I have been on the look out for such information.

  2. Hiya, I am really glad I have found this info. Today bloggers publish just about gossips and internet and this is really frustrating. A good website with interesting content, that is what I need. Thanks for keeping this site, I will be visiting it. Do you do newsletters? Cant find it.

  3. Thanks a lot for sharing this with all people you really recognise
    what you’re talking approximately! Bookmarked. Please additionally
    seek advice from my site =). We could have a hyperlink exchange agreement between us

  4. This is one of the most outstanding site I have found in q성남출장샵uite a while thank you kindly, thank you for let me share this site to every one of my companions. Go ahead and visit my site

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *