DISIKURU YA KIGALI KURI GENOSIDE MU KAYUNGURUZO K’ABANYAMAHANGA N’IKORESHWA RY’ABAFITANYE ISANO N’ABATAVUGA RUMWE NA LETA MU MUGAMBI WO KUBACECEKESHA

Ubusesenguzi bwa Me Valentin Akayezu

Ijambo Dr Bizimana Jean Damascene yagejeje ku bitabiriye itorero ry’abagize njyanama z’uturere n’umujyi wa Kigali yahavugiye ijambo ryagaragaje ibintu bibiri by’ingenzi bihangayikishije Leta y’u Rwanda.

1) Disikuru y’Ubutegetsi bwa Kigali kuri jenoside itagifitiwe ikizere n’umuryango mpuzamahanga

Nk’uko Bizimana abigaragaza, ibihugu byari bisanzwe bifasha u Rwanda (twibanze ku ngero Bizimana yatanze ari zo Ubudage n’Ubuholandi n’ibindi atashatse kuvuga) byatangiye kugaragariza gouvernement y’u Rwanda ko bitemera inyito ihabwa jenoside yakorewe Abatutsi mu mategeko y’u Rwanda ndetse ko binafata itegeko rirebana n’ingengabitekerezo ya jenoside nk’igikoresho cyo gucecekesha abatabona ibintu kimwe na Leta.

N’ubwo imiryango mpuzamahanga itandukanye irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’amaraporo atandukanye nk’ikorwa buri mwaka na “Departement d’Etat” ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagiye ikomeza kugaragaza ko uburyo Leta y’u Rwanda isobanuramo ikorwa rya jenoside ndetse n’itegeko rirebana n’ingengabitekerezo ya jenoside bigamije gukumira ubwisanzure mu bya politiki na gisivile mu gihugu cy’u Rwanda.

Mu gihe cyashize, umuryango mpuzamahanga wakomeje kugaragaza kwihanganira imigirire y’ubutegetsi bwa Kigali cyane cyane ibyo bigashingira kuri cya kiyumviro k’ikimwaro gituruka kuba harabayeho kurebera ntihagira igikorwa ngo Abatutsi bicwaga muri 1994 batabarwe (Remorse due to international failure to intervene).

Leta ya Kigali nayo yagiye ikora ibishoboka byose ngo icyo kimwaro mpuzamahanga igikoreshe nk’ ikibaba kiyikingira amabi yose ikora.

Byageze no ku rwego Perezida Kagame we ubwe atangira gukoresha mu mvugo zinnyega cyangwa zipfobya umumaro iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’irengerwa rya demokarasi byagirira abanyarwanda, nyamara ibyo byose akabivuga yirengagije ko Itegeko nshinga ry’u Rwanda ribiteganya. Icyakoze ntawe byatangaza ko aho imiyoberere ishingira ku gitugu, amategeko asigara afatwa gusa nk’inyuguti zanditse mu bitabo, zidafite icyo zisobanuye na gito mu ntekerezo z’abishingikirije ku gitugu nk’uburyo bw’imiyoberere.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bwagiye burangwa no guhutaza abenegihugu hakoreshweje kubica, kubanyaga ibyabo, kubashora mu buhunzi, kubakorera ibikorwa by’iyicarubozo, kubahungeta, kubahindura ibikange, kubashora mu manza z’incurano n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mu mibanire n’ibindi bihugu, naho u Rwanda rwakomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubushotoranyi, agasuzuguro ku bakuru b’ibindi bihugu, kuvogera imipaka y’abaturanyi n’ibindi bikorwa bigayitse bitakagombye kuba birangwa mu mibanire hagati y’ibihugu.

Ibyo byose bikaba byarakorwaga Leta y’u Rwanda yitwaza ko umutekano wayo ubangamiwe n’abashaka gukomeza umugambi wa jenoside, ibihugu by’amahanga bifatanya n’abajenosideri cyangwa se ngo mu guhashya ihakanwa n’ipfobya rya jenoside, ibyo byiyongereyeho ibyitwa kudindiza iterambere ry’ibyagezweho no kwangisha Leta y’U Rwanda ibihugu by’amahanga.

Uko imyaka irimo igenda itambuka, isura nyakuri y’ubutegetsi bw’u Rwanda irimo iragenda irushaho kugaragarira abanyarwanda ubwabo cyane cyane kubera urugomo abanegihugu bakorerwa hifashishijwe inzego z’ubutegetsi ubundi zakagombye kuba zibarengera, ndetse n’ibihugu by’amahanga byakomeje kurangwa no kwihanganira, kubembereza yewe no gukingira ikibaba ubutegetsi bw’u Rwanda, bitangiye kubona ko imikorere y’abategetsi b’u Rwanda imaze kugera ku rugero rutihanganirwa.

Bikaba rero bidatangaje ko biboneka ko mu mvugo ya Bizimana Jean Damascene habonekamo kuganya ko amahanga yari asanzwe abumva, noneho atangiye kubatera umugongo,agaragaza ko atemeranya n’inyito Leta iha icyaha cya genoside ndetse n’umugambi utari mwiza ugaragara mu ikoreshwa ry’itegeko rihana ingengabitekerezo ya genoside.

Ni ngombwa ko hibutswa ko Leta y’u Rwanda yagiye ikoresha mu buryo bukomeye inzira za diplomasi kugira ngo inyito yifuza kuri genocide yakorewe Abatutsi abe ariyo ikoreshwa. Twavuga nk’ibyemezo by’umuryango w’Abibumbye byagiye byemeza ko inyito “Rwandan Genocide“(Jenoside nyarwanda) isimbuzwa imvugo “jenoside yakorewe Abatutsi”. Nyamara n’ubwo ibyo byemejwe bityo, ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byakomeye ku mvugo Rwandan genocide/Jenoside nyarwanda uretse Ibihugu nk’Ubufaransa n’Ububirigi byaje kwemeza mu mategeko yabyo ko mu Rwanda habaye genocide yakorewe Abatutsi.

Ntabwo diplomasi y’u Rwanda yagarukiye aho gusa kuko Leta yagiye inakoresha inzego z’ Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika mu kubangamira ibazwa ry’abategetsi b’u Rwanda ku bwicanyi bwakorewe Abahutu. Urugero rwatangwa kuri ibi ni Inama y’abakuru b’Ibihugu bigize Africa yunze ubumwe (AU Assembly held in Sharm El Sheikh Egypt, from 24 June to 1 July 2008) aho hemejwe ibi bikurikira ku kibazo cya Anketi ya Juge Burger w’umufaransa:

The political nature and abuse of the principle of universal jurisdiction by judges from some non-African States against African leaders, particularly Rwanda, is a clear violation of the sovereignty and territorial integrity of these States”.

Mu magambo make bagaragazaga ko gukoresha inkiko z’ibindi bihugu zagira ububasha ku bategetsi b’u Rwanda ari ukuvogera ubusugire bwarwo.

Nanone mu mwaka wa 2015, Leta y’u Rwanda yashoboye kwifashisha akanama gashinzwe amahoro n’umutekano k’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, maze hasohorwa itanganzo rishimangira ibyemejwe mu nama y’abakuru b’ibihugu yavuzwe hejuru yabaye mu 2008, maze hamaganwa ububasha bw’umucamanza wo muri Espanye kw’ikurikiranwa rya Lieutenant General Karenzi Karake.

Izi ngero zitanzwe hejuru ziragaragaza uburyo Leta ya Kigali, igendeye kuri disikuru yubatse kuri genoside yagiye ikoresha inzego z’imbere mu gihugu na mpuzamahanga mu gukoresha genocide kugera ku nyungu zirengera gusa abategetsi ba Kigali.

Uko ibintu bimeze ubu ngubu rero, birimo biragora Leta gukomeza kwemeza amahanga ko ibyo yagiye ayagaragariza ari ukuri, cyane cyane ko ibimenyetso bigenda birushaho kwiyongera uko bwije n’uko bukeye, ku birebana n’ikoreshwa ry’iyo disikuru mu gushimangira imitegekere yambura ubwisanzure Abanyarwanda.

Ufite amatsiko, yo kureba uburyo disikuru ya Kigali yahindutse umuyoboro wa propagande, yasoma uburyo ibinyamakuru byegamiye ubutegetsi byanditse ku byemezo byafatiwe Abanyarwanda birukanwe muri Niger, aho bibita Abajenosideri, hatitawe kwemera ko harimo abo inkiko zagize abere

(Rushyashya: https://rushyashya.net/abajenosideri-8-babanyarwanda…/…) cyangwa ko bahamijwe ibyaha n’inkiko (Igihe:https://mobile.igihe.com/…/niger-yirukanye-abanyarwanda…) nyamara harimo abazwi bagizwe abere ariko icyo kinyamakuru kikabeshya ko bahamijwe ibyaha. Uwifuza gusoma amakuru arambuye neza ku kibazo cy’aba banyarwanda, yakanda hano: https://www.therwandan.com/…/igihirahiro-gikomeye…/… cyangwa ugakanda hano https://xn--afriquela1re-6db.com/rw/2021/12/28/niger-yahaye-iminsi-7-abanyarwanda-8-ngo-bave-ku-butaka-bwayo-kubera-impamvu-ziswe-iza-dipolomasi/)

Bizimana Jean Damascene,MIN-ubumwe

2) Imvugo ya Jean Damascene Bizimana, igaragaza ko Leta yiteguye gukoresha imiryango iri mu Rwanda y’abafitanye isano n’abatavuga rumwe nayo hagamijwe kubacecekesha.

Ministri aragaragaza ko mobilizasion(icengezamatwara) igomba gukorwa, maze bakegera imiryango ifite abantu hanze batibona mu butegetsi bwa Kigali maze bagakoreshwa mu byo bita kubashishikariza gutaha, nyamara umugambi nyakuri ni ukubacecekesha.

Aha ni ngombwa ko hibutswa formulaire(urupapuro rwuzuzwa) yagaragaye mu minsi ishize, aho muri buri mudugudu wose, hagombaga gukorwa ibarura ry’imiryango ifite abantu hanze, hakamenyeshwa impamvu yajyanye abo bantu hanze, n’icyo bakorayo.

Iyo rero ubonye Bizimana abwira abayobozi b’uturere ngo nimwe mugomba gufasha muri icyo gikorwa, ibyo biba bisobanuye ikintu kinini cyane.

Muri iyi minsi, hagaragaye umunyamakuru witwa Assoumani Niyonambaza uri kugenda ajya mu miryango ya bamwe mu banyarwanda bari hanze kandi bafite uruhare mu guhangana n’ubutegetsi bwa Kigali noneho akagenda abaza abo bantu uko abo benewabo bari hanze babayeho n’ibindi bigaragara kwinjira mu buzima bwite bw’abantu n’ubw’imiryango yabo.

Uretse ko ibyo ubwabyo ari ibikorwa bigayitse ariko n’amategeko u Rwanda rugenderaho ubwayo, ntabyemera. Ariko nk’uko nabivuze hejuru, mu butegetsi bw’igitugu, amategeko afatwa gusa nk’inyuguti zidafite icyo zisobanuye.

Bivugwa ko uwo Assoumani Niyonambaza akoreshwa n’inzego z’iperereza z’u Rwanda kandi buri gihe ajya mu ngo z’abantu aherekejwe n’abashinzwe umutekano biyoberanije, hagamijwe gushyira igitutu ku bantu ngo bavuge ibyandagaza abo mu miryango yabo.

Ubundi Assoumani, nk’umunyamakuru w’umunyamwuga ubimazemo igihe, arabizi ko uwo murongo w’imikorere uhabanye n’amahame agenga umwuga, bivuze ko nta yindi mpamvu yindi yamutera gukora ibihabanye n’ibyo yemera, bitari gusa gukoreshwa n’ingufu z’iperereza kugira akoreshwe mu bigamije guca intege abatuvaga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali.

Iyi mikorere yo kudahangana na ba nyirubwite, ahubwo Leta igahitamo gushyira itoteza ku miryango yabo(torture morale) ni icyaha kibi cy’iyicarubozo kandi kizasebya cyane kurushaho Leta. Iyo mobilisation rero yo kwegera benewabo n’abo Leta ihiga, ni ugukorera ibikorwa by’iterabwoba abaturage bayo kandi ababikora bishyire kera bazabibazwa.

42 thoughts on “DISIKURU YA KIGALI KURI GENOSIDE MU KAYUNGURUZO K’ABANYAMAHANGA N’IKORESHWA RY’ABAFITANYE ISANO N’ABATAVUGA RUMWE NA LETA MU MUGAMBI WO KUBACECEKESHA

  1. Hi there! This is my 1st comment here so I just wanted to give a quick shout
    out and say I really enjoy reading through your blog posts.

    Can you recommend any other blogs/websites/forums that go
    over the same subjects? Thank you!

  2. Hello, i think that i saw you visited my website thus i
    came to “return the favor”.I’m trying to find things to enhance my website!I suppose
    its ok to use a few of your ideas!!

  3. Great work! This is the kind of information that should be shared across the internet.
    Shame on Google for now not positioning this post upper! Come on over and discuss with my website .
    Thank you =)

  4. Aw, this was an incredibly good post. Taking the time and
    actual effort to produce a great article… but what can I say… I
    procrastinate a lot and never seem to get nearly
    anything done.

  5. I do not even know how I ended up here, but I
    thought this post was great. I don’t know who you are but certainly you’re going to a famous blogger if you aren’t already 😉 Cheers!

  6. Hello There. I discovered your blog the use of msn. This is a really neatly written article.
    I’ll make sure to bookmark it and return to learn extra of your useful info.
    Thanks for the post. I’ll definitely comeback.

  7. Hi, I do believe this is a great site. I stumbledupon it 😉 I
    am going to revisit yet again since i have book marked it. Money and freedom is
    the greatest way to change, may you be rich and continue to help other people.

  8. Its like you read my mind! You seem to know a
    lot about this, like you wrote the book in it or something.
    I think that you can do with a few pics to drive the message home a bit, but other than that,
    this is great blog. A fantastic read. I will certainly be back.

  9. you are in reality a just right webmaster. The website loading velocity is incredible.
    It kind of feels that you are doing any unique trick.

    Moreover, The contents are masterwork. you’ve done
    a excellent task in this matter!

  10. My developer is trying to persuade me to move to .net from PHP.
    I have always disliked the idea because of the expenses.
    But he’s tryiong none the less. I’ve been using WordPress on several websites for about a
    year and am concerned about switching to another
    platform. I have heard very good things about
    blogengine.net. Is there a way I can import all my wordpress content into it?

    Any kind of help would be really appreciated!

  11. Hey there! This post couldn’t be written any better!

    Reading through this post reminds me of my
    old room mate! He always kept talking about this. I will forward this page to him.
    Fairly certain he will have a good read. Thank you for sharing!

  12. Hello! I know this is kind of off topic but I was wondering if you knew where I could find a captcha plugin for my comment form?
    I’m using the same blog platform as yours and I’m having
    difficulty finding one? Thanks a lot!

  13. The assignment submission period was over and I was nervous, safetoto and I am very happy to see your post just in time and it was a great help. Thank you ! Leave your blog address below. Please visit me anytime.

  14. Admiring the time and effort you put into your blog and
    detailed information you present. It’s good to come across a blog every once in a
    while that isn’t the same unwanted rehashed information. Fantastic
    read! I’ve saved your site and I’m adding your RSS feeds to my Google account.

  15. Helpful information. Fortunate me I found your web site unintentionally, and I
    am stunned why this accident did not took place in advance!

    I bookmarked it.

  16. Hvad fanden bilder du dig ind a skrive sådan til et andet mennesker ! Hun er sin fulde ret til a blive sur & ked a hendes pudder er ødelagt ! Det ville jeg også blive !! Ja det er ens eget ansvar a gemme det 영주출장샵ordenligt væk .. men derfor er man sin ret til a blive rigtig ærligt a datteren for fat i det 2 gange !

  17. Unquestionably believe that which you stated.
    Your favorite reason seemed to be on the net the easiest thing to be aware of.
    I say to you, I definitely get annoyed while
    people think about worries that they plainly do not know about.
    You managed to hit the nail upon the top and defined out the whole thing without having side-effects , people could take a signal.
    Will likely be back to get more. Thanks

  18. You’re so awesome! I do not think I’ve read something like that before.
    So wonderful to find another person with a few unique thoughts on this subject matter.
    Really.. many thanks for starting this up.
    This website is one thing that is needed on the internet,
    someone with some originality!

  19. I was suggested this website by my cousin. I’m not sure whether
    this post is written by him as nobody else know such detailed about
    my difficulty. You are amazing! Thanks!

  20. I’ll immediately seize your rss as I can not in finding your
    email subscription link or e-newsletter service.

    Do you have any? Kindly permit me recognize in order that I
    may subscribe. Thanks.

  21. Howdy! This is kind of off topic but I need some guidance from an established blog.
    Is it hard to set up your own blog? I’m not very techincal but I can figure things out pretty quick.
    I’m thinking about creating my own but I’m not sure where to begin. Do you have any tips or suggestions?
    With thanks

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *