Indege za Kenya n’iza Afurika y’Epfo zigiye guhurizwa muri kampani imwe izitwa Pan-African airline – Uhuru Kenyatta

Perezida Uhuru Kenyatta yaraye atangaje ko ikompanyi y’indege za leta ya Kenya hamwe n’ikompanyi y’indege za Afurika y’Epfo bigiye guhurizwa hamwe bigasenyukira mu ikompanyi imwe,ikomeye,izitwa Pan-African Airline.

Ibyo perezida wa Kenya yabivuze mu ijambo risoza umwaka umukuru w’igihugu yagejeje ku baturage ku itariki ya 31 ukuboza 2021. Kenyatta yanavuze ko gahunda ari ugusenya byose bigakora umugabane ufite imbaraga.

Yakoemeje agira ati “bizazamura ubukerarugendo,ubucuruzi, n’imibanire y’abantu; kandi bizubaka umugabane wacu wa Afurika; ikompanyi yacu ikomeye ya Kenya Airways izasenyukira hamwe n’iya bagenzi bacu bo muri Afurika y’Epfo bibyare ikompanyi imwe izitwa Pan-African Airline” .

Ayo makompanyi yombi nayo yashyize hamwe itangazo rihuriweho rivuga ko: “imwe mu nkingi ya mwamba izadufasha kugera kuri iyi ntego ni uguhinduka umwe no guhuza ibyacu byose tugakora ikompanyi nini cyane ifite imbaraga za mbere ku mugabane kandi zitangiza cyane ikirere,bizanatuma twunguka menshi cyane kurusha ayo twungukaga buri kampani ikora ukwayo.”

Yongeyeho ko “Gukorera hamwe bizongera ubushobozi bw’imali tukarushaho kwaguka no kuba ikompany y’indege y’igitangaza izaba ifite inshingano ya mbere yo guhuza umugabane wacu wa Africa.”

Iryo tangazo ryanejeje cyane abakunda umugabane wa Afurika kuko abaturage ba Afurika ari bo bazabyungukiramo,batere imbere,kandi bacururize aho bashaka bose kuko isoko rizaba ari umugabane wose.

Perezida yakomeje avuga n’ibindi bireba abaturage ba Kenya ku ngamba nyinshi bafite zizatuma Kenya iba ahantu ha mbere heza ho kuba no gukorera .

8 thoughts on “Indege za Kenya n’iza Afurika y’Epfo zigiye guhurizwa muri kampani imwe izitwa Pan-African airline – Uhuru Kenyatta

  1. Pingback: basics
  2. Pingback: สีทนไฟ
  3. Pingback: this
  4. Pingback: Study in Africa
  5. Pingback: Dan Helmer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *