Mu kiganiro cyatambutse mu buryo bwa zoom, imbona nkubone kuri Radio Iteme ikorera kuri Murandasi, kuwa 25 Mata 2021; Madamu Tabitha GWIZA na Achille KAMANA, bari bayoboye ikiganiro. Mu batumire batumiye twavuga : Faustin TWAGIRAMUNGU, Espérance MUKASHEMA, Ariane MUKUNDENTE na Louis RUGAMBAGE.
By’umwihariko Louis RUGAMBAGE, akaba yasesenguye ingingo yo gukunda igihugu nk’umutima w’inyito FPR/RPF; nyamara igahabana n’amateka yaranze iri shyaka, ryimitse akarengane mu buryo bwose.
Muri iki kiganiro, Louis RUGAMBAGE yasabwe na Achille KAMANA nk’uyoboye ikiganiro, gutanga ibitekerezo ku karengane gakomeje kuranga ishyaka rya FPR/RPF mu miyoborere yaryo. FPR/RPF ikaba yarimitse aka karengane, mu gihe uramutse ugenekereje Front Patriotique Rwandais/Rwandan Patriotic Front; byagasobanuye “Impuzamiryango Nyarwanda Iharanira Gukunda Igihugu.” Louis RUGAMBAGE, yanzitse asobanura ko kuri we FPR/RPF, Abanyarwanda bamwe babwiwe mbere y’urugamba rwo m’Ukwakira 1990, mu gihe cy’urugamba, na nyuma yarwo; atariyo mu iby’ukuri iyoboye igihugu.
RUGAMBAGE yakomeje yibaza ukuntu FPR/RPF, yashingiwe gukura impunzi zari zinyanyagiye hanze y’igihugu, mu karengane ngo zigire uburenganzira ku gihugu cyazo, yagombaga kuza ije gukiza akarengane, ariyo yakimitse, ikakagira umusingi yubakiyeho. Ntiyiyumvisha na none, ukuntu ishyaka ryari rigizwe n’abanyamuryango, bagamije gukunda igihugu, nk’uko babisobetse mu nyito y’iryo shyaka; riyobora uko tubibona.
Agira ati: ”Wakunda igihugu ute urenganya abanyagihugu !? Erega igihugu si imisozi n’amagorofa, igihugu ni abantu mbere na mbere !”
Ku kibazo cyo gukunda igihugu, yakomeje avuga ko mu iby’ukuri utarwanira igihugu udakunda; kandi ko uwo utari umwihariko w’Inkotanyi, kubera ko zanafashijwe cyane n’abandi Banyarwanda batandukanye, bari mu gihugu. Yashimangiye ko impinduka itifuzwaga gusa n’abatutsi, atanga urugero rwa Pasteur BIZIMUNGU, umukiga wibonaga mu ngoma, wemeye guhara imitungo n’akazi keza, agasanga Inkotanyi. Ikibabaje rero akaba ari ukuntu iyo mihate, yo gukunda igihugu, yakozwe n’Abanyarwanda bari hanze n’imbere mu gihugu, baharanira impinduka, bizeye Inkotanyi kuza kubarenganura; maze zikaza zirenganya, ku rugero ruri kure y’urwariho icyo gihe.
Akarengane ka FPR/RPF katangiriye mu ishyamba mu bwicanyi bwibasiye abayobozi b’ingabo n’abitabiraga urugamba bavuye mu Rwanda, u Burundi n’icyahoze ari Zayire.
Louis RUGAMBAGE atekereza ko FPR/RPF yaba yaratangiye kuba iyo tubona iyi kuva ku munsi wa kabiri w’urugamba, rw’ingabo za APR/RPA zari zegamiye iri shyaka, hakorwa amahano yo kwivugana, Jenerali Majoro Fred Gisa RWIGEMA, wari umugaba mukuru wazo, ayoboye n’urugamba.
Uwatanze amategeko yo kwica RWIGEMA, ni nawe kandi watanze ayo guhitana ba Majoro BUNYENYEZI na BAYINGANA ; bikomeza gutyo abayobozi bakuru mu ngabo, bapfa imfu z’amayobera zapanzwe, kugeza uyu munsi wa none.
Amakuru y’uko RWIGEMA atahitanwe n’Inzirabwoba zari zihanganye n’Inkotanyi, akaba yarakomeje guhwihwiswa ; ariko mu gihe gishize Majoro Michel MUPENDE wamubonye araswa, akanabona ba Majoro BUNYENYEZI na BAYINGANA bategwa igico, akaba yariyemeje kubishyira hanze atarya iminwa. Amajwi y’ubuhamya bwa MUPENDE akwiragiye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse yabitangarije n’ibitangazamakuru byinshi birimo na BBC(wakanda hano).
Nk’uko Louis RUGAMBAGE yakomeje abisobanura, akandi karengane kababaje kakomereje ku rugamba, ni uruva gusenya abitabiriye urugamba bavaga mu bihugu bivuga Igifransa, bahuraga narwo. Bakubiswe amafuni karahava, bakekwaho kuba ibyitso bya Leta ya Kigali y’icyo gihe, yari ihanganye n’Inkotanyi.
Yatanze urugero rw’umusore yari azi neza, witwaga Eric MUNYAMBARAGA, wasanze Inkotanyi maze akicwa akiri mu myitozo, kuri rwa rwikekwe, rwaba rwari rushingiye ahanini ku bugome gusa. Akaba atiyumvisha ukuntu, uwo musore wari utorotse igihugu, asize ise umubyara, MUNYAMBARAGA akatiwe urubanza rwo kunyongwa, azizwa kuba icyitso cy’Inkotanyi yishwe n’Inkotanyi zimukekaho ubutasi, kandi iyo dosiye ya se MUNYAMBARAGA wari ikimenyabose, nayo yari izwi na bose.
Yakomoje kubakubiswe amafuni ku bwinshi bavaga i Burundi, nyuma ababyeyi babo bakaza kwiyama KAGAME wari wabasuye i Burundi, ko atagomba gukomeza kubicira abana, abakubita ifuni nk’ingurube.
RUGAMBAGE avuga ko kuva ubwo, ifuni yabaye nk’iyoroshye, noneho bakajya baroga abatifuzwa, bagerekwaho ubutasi, nyuma bakavuga ko bishwe na macinya. Kuri iyi ngingo y’amafuni yibasiye abasanze Inkotanyi kwifatanya nazo ku rugamba na Abdul RUZIBIZA yayivuye imuzi (kanda hano usome)bumwe mu buhamya bwe.
Muri ubu buhamya, RUZIBIZA we nk’umusirikali wabibayemo, asobanura ko mu kwizerwa mu ishyamba, ingabo zabaga mu bice bitanu : positive 1-5.
Mu rugero rwo kwizerwa, aba mbere batashidikanywagaho, kandi biganje mu buyobozi bw’ingabo ku rugero rwa 95%, babaga baraturutse muri Uganda, ubwa kabiri hagataho abavuye muri Tanzania, hagataho abavuye i Burundi ku mwanya wa gatatu, k’uwa kane hakaza abavuye muri Zayire, abanyuma bakaba abavuye mu Rwanda.
Ngo kubavuye mu Rwanda naho babaga ari Abatutsi ku babyeyi bombi, bashoboraga kwizerwa, byibura nka nyuma y’imyaka ibiri.
RUZIBIZA akaba avuga ko nta kosa ku rugamba, naho ryabaga ari rito, ryashoboraga kubabarirwa ku musirikari wavuye muri bya bihugu bitatu bivuga Igifransa, ubwo ifuni ikaba ibonye akazi !
RUZIBIZA arakomeza ati : ” muri barya bavaga muri birya bihugu bitizewe, uwakoraga agakosa gato, ananiwe ku rugendo kubera wenda arwaye macinya, yaterwaga n’imibereho mibi, banzuraga ko yamenyereye ubuzima bworoshye (soft life), bagategeka ngo nimwice imbwa ntacyo izamara. Uwarashwe amaguru ntabashe kwigenza, wenda urugendo ari rurerure, itegeko ngo nahite yicwa!”
Mu gihirahiro cyinshi RUGAMBAGE aribaza ati : « Kuki FPR/RPF yibasira abayifashije ? Dukwiye kujya tubyibaza ! »
Ibikorerwa Abasirikari n’abasivili bitangiye urugamba rw’Inkotanyi, bakaba bafunzwe by’amaherere, abandi barangajwe mu buhungiro, abandi bari ku gatebe bafungishijwe ijisho batatarabuka, abandi barakeneshejwe… Abaherwe bitanze bagafasha n’imitungo yabo itagira ingano bagerewe mu kahe kebo ? Abo nka ba Assinapol RWIGARA, AYABATWA Tribert RUJUGIRO, Mico RWAYITARE, Silas MAJYAMBERE, Valens KAJEGUHAKWA…
FPR/RPF yagize uruhare mu bwicanyi bwibasiye abatutsi n’abanyapolitiki mbere ya Jenoside ndetse abatekenisiye bayo bari ku mabariyeri yicaga abatutsi muri Jenoside.
RUGAMBAGE yakomoje ku ngingo ikomeye cyane na none y’»Abatekinisiye ba FPR/RPF» bakoraga ibikorwa by’ubwicanyi, mu gihe cy’urugamba biyoberanyije mu bindi bikorwa, byashinjwaga ingoma ya HABYARIMANA. Iyi ngingo hari benshi bakiyita ubuhezanguni, no gushaka gukabiriza ibintu, byaba bikorwa n’abaterwa ipfunwe na Jenoside, cyangwa se abatanga ubuhamya bwo gukabiriza, nyuma yo gushwana na FPR/RPF, bahozemo bakomeye mu gisirikari cyangwa se politiki.
Nyamara ku itariki ya 13 Mata 2021, mu buryo bweruye kandi budaca ku ruhande, umwe mu banyapolitiki b’inararibonye, kandi barambanye na FPR, ugereranywa nk’umwe mu bacurabwenge b’iri shyaka yabishyize ku mugaragaro kuri Televisiyo ya Leta.
Ni uguhera ku munota wa 36 n’amasegonda 4 kugeza k’uwa 29 n’amasegonda 22, mu kiganiro aho yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wa RBA Cléophas BARORE.
RUGAMBAGE yagize ati :
«Ugucengera mu Interahamwe, impuzamugambi, n’amashyaka ya za ‘Power’ Tito RUTAREMARA yarabyemeje ko bahorezagayo abantu, kandi ubwo abo bohereje bagize uruhare mu bwicanyi, n’aho bakica umuntu umwe; ababohereje n’ababikoze bafite uruhare muri iyo Jenoside.»
Mu gitabo «US MADE» cyanditswe na Jean Pierre MUGABE, yabisobanuye neza ko, abasirikali ba APR/RPA babarizwaga mu mutwe wa ‘Network’ bari baracengeye muri Kigali no mu zindi ntara ;bivangaga n’Interahamwe n’Impuzamugambi muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Asobanura ko bicaga nk’abandi bicanyi bose, akanashimangira ko, abo muri iyo Network bari bafite imyambaro y’ibitenge yari imenyerewe ku Interahamwe, ndetse n’impuzankano z’Inzirabwoba.
Muri iki kiganiro kuri Radio Iteme, RUGAMBAGE yanakomoje ku bwicanyi bw’Abatutsi bwakurikiye, imfu z’Abanyapolitiki nka Felisiyani GATABAZI na Martin BUCYANA wishwe ngo hahorerwa GATABAZI, maze FPR ikaba yishe inyoni ebyiri ku ibuye rimwe yari iteye. Yongeye anavuga no ku iyicwa ry’Interahamwe Alphonse INGABIRE, wari umenyerewe ku izina rya KATUMBA. Aha yinubiraga ukuntu, imfu nk’izi zakurikizwaga Abatutsi b’inzirakarengane, mu buryo bwo kwihorera.
Izi mfu z’abanyapolitiki FPR/RPF yaziteguraga, igamije kuryanisha Abanyapolitiki mu Rwanda, ariko ntiyabaga iyobewe ko zizanakurikirwa n’ibikorwa byo kwibasira Abatutsi b’inzirakarengane. Nk’uko Jean Pierre MUGABE abisobanura mu buhamya bwe; mu gika cy’umutwe ugira uti : «Kudashyirwa mu bikorwa kw’amasezerano ya Arusha byahaye FPR inzira yo gufata ubutegetsi n’ubwo abantu bahashiriye.»
Ku bashobora kugira uko bashidikanya kuri ubu buhamya bwa JP MUGABE, mwamenya ko inzika FPR yari ifitiye Emmanuel GAPYISI na Felicien GATABAZI, ku rugero rwo kubahitana Tito RUTAREMARA nawe atariye iminwa mu kubishyira ku mutangaro, mu kiganiro kuri Televisiyo y’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 : hagati y’umunota wa 10 n’uwa 11, no kuva ku munota wa 53 n’amasegonda 56 kugeza ku munota wa 54 n’amasegonda 55 mu kiganiro ngo Felisiyani GATABAZI niwe muri PSD utarajyaga imbizi na FPR, naho kuva ku munota wa 36 n’amasegonda 20 kugeza ku munota wa 40, mu kiganiro ngo Emmanuel GAPYISI yahemukiye Inkotanyi atangiza ishyaka MDR, kandi yari yaraganiriye nazo i Nayirobi, ko amashyaka ya kera atagomba kubyutswa, ahubwo hagomba gushingwa amashya y’ibitekerezo bishya.
FPR/RPF kabuhariwe mu kwica rero, nk’uko twabivuze haruguru, bateye ibuye rimwe bica inyoni ebyiri mu kwivugana, Felicien GATABAZI, Abakombozi bayobowe na BASHIMIKI na BIZURU (aba bombi bayoboye igikorwa bari basobanukiwe neza icyo bariho) bakamuhora Martin BUCYANA; kubera ko nk’uko tubisoma mu buhamya bwa Capitaine Ildephonse NIZEYIMANA; kwica Martin BUCYANA, si umujinya w’Abakombozi, nk’uko byamenyekanye, ahubwo wari umupango ukomeye w’Inkotanyi, zaje no gushyira igitutu kuri anketi, ikaburizwamo, nyuma yo gukanga Procureur BUSHISHI ko nakomeza iyo anketi, bazatwika ibiro bya Parike ya Repubulika i Butare.
Uruhare rwa FPR/RPF muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntirukuraho uruhare rw’abahutu nabo bishe Abatutsi muri iyo Jenoside.
Iyi ngingo RUGAMBAGE yarayishimangiye cyane ! Kandi koko ni mu gihe, Jenoside yabaye ku manywa y’ihangu, hariho Abahutu bayijanditsemo ; ukuboko kw’Inkotanyi muri iyo Jenoside ntikubagira abere. Nk’uko RUGAMBAGE akomeza abisobanura, abashaka kuyobya uburari muri ubu buryo, bagira bati : “ubwo n’abatutsi bishe bene wabo, ntitwakavuze Jenoside ! Kuko no muri ubwo bwoko, ubwabwo, harimo abarimburanaga !” Muri iki kiganiro kandi, RUGAMBAGE yashimangiye ko iyi ngingo yigeze kuyivugaho n’ubundi mu kiganiro kindi yigeze kugira kuri radio iteme.
RUGAMBAGE yagize ati : “Nyabuneka nituvuga ukuboko kwa FPR/RPF muri Jenoside, ntitukirengagize uruhare rwayo mu gukoma imbarutso bahanura indege ku ya 6 Mata 1994. Birababaje kuba KAGAME yihanukira ngo iyo ndege bamubaza yarimo iki !? Byanga bikunda uwanuye iyo ndege wese yaba FPR/RPF, yaba abahoze mu Inzirabwoba nk’uko Leta ya Kigali ikunze kubivuga, yaba yewe n’Abanyamahanga; bose ntawari uyobewe ko, agashashi kose kari kwatsa umuriro mu buryo nka buriya; byajyaga kugira inkurikizi zo kurimbura Abatutsi. Niba Martin BUCYANA cyangwa se Interahamwe KATUMBA barapfuye, bigakurikirwa no kwicwa kw’Abatutsi batabarika; uwicaga HABYARIMANA we yumvaga biribukurikirwe n’iki ?”
Mu buryo bumwe n’ubwo RUGAMBAGE yavuzemo ku nkurikizi zo guhanura indege zitashidikanywagaho, Generali Kayumba NYAMWASA, impunzi muri Afrika y’Epfo, ufatwa nk’aho yari nimero ya kabiri kuri KAGAME, aho yari ashinzwe iperereza (DMI), nawe yabihamije atyo.
Ni muri filimu mbarankuru “The Rwanda’s Untold Story” yasohowe na BBC, mu buhamya bwe yagize ati : “Guhanura indege ya HABYARIMANA kwari ukurasira umwambi ku gihuru cyumye, ibimenyetso by’irimburwa ry’abatutsi ryari ryakurikiye imfu z’abantu boroheje, byahishuriraga buri wese uko abo batutsi byabagendekera, hishwe umuntu nka HABYARIMANA.” Yanahamije nta kunyura ku ruhande ko ari FPR/RPF, ibinyujije mu ngabo zayo APR/RPA yahanuye iriya ndege ku itegeko rya KAGAME; anashimangira ko umwanya yari afite muri izo ngabo, wamwemereraga kutabura amakuru ku gikorwa nk’icyo.
Iki gikorwa cyo kurasa indege bikozwe na FPR/RPF, ubuhamya bwa Abdul RUZIBIZA ) na Jean Pierre MUGABE bugisesengura mu buryo burambuye. Abdul RUZIBIZA icyo gihe yari mu ngabo zo mu mutwe wa “Network” zari zaracengeye umujyi, naho JP MUGABE we abarizwa mu nzego z’iperereza ku Murindi, ahari ibirindiro bikuru bya APR/RPA.
Louis RUGAMBAGE yakomeje agira ati : “ Gutangiza urugamba rwo kurenganura Abatutsi, utanzeho Abatutsi batabarika ibitambo; maze wamara no gufata igihugu, ntiwicuze ibyo bitambo, ahubwo ba batutsi barokotse ukabacura bufuni na buhoro, ntibisobanutse na gato! Nose se iyo turokoka ntidutotezwe tuba turi mu buhungiro?”
RUGAMBAGE kandi yanavuze ko, ubwicanyi Inkotanyi zakoreye Abahutu aho zanyuze hose ku rugamba, ari agahomamunwa! By’umwihariko akaba yarababajwe cyane, n’ukuntu ingabo za APR/RPA zamenaga ibisasu mu nkambi z’impunzi, zahunze imirwano yazo nk’iyo za Nyacyonga. Majoro Faustin NTIRIKINA, wari ushinzwe ibikorwa byo gusohora abaturage mu mujyi wa Kigali, mu Inzirabwoba; yasesenguye aya mahano ya FPR mu gitabo cye “La Prise de Kigali et la chasse au réfugiés par l’armée du Général Paul KAGAME.”
FPR/RPF yaburijemo imigambi yariho yo gutabara abatutsi bicwaga mu 1994, ku nyungu zo kwifatira ubutegetsi, abishwe nyuma y’ayo maburizamo bari ku gatwe kayo.
Iyindi ngingo RUGAMBAGE yibanzeho mu kiganiro, ni ukuntu FPR/RPA yagerageje kuburizamo; imigambi yose yafatwaga n’amahanga mu ntumbero yo kuza guhagarika Jenoside. Ibi bikaba byerekana bidasubirwaho, ko FPR/RPF itaje mu by’ukuri ije kurenganura Abanyarwanda, ko ahubwo yari irajwe ishinga no kwifatira ubutegetsi, ibi bikaba byarihamije mu kuba yarimitse akarengane ku rugero rusumba kure akariho ku ngoma zabanje.
Ku itariki ya 30 Mata 1994, FPR/RPF yohereje intumwa zayo, Gerard GAHIMA na Claude DUSAIDI, i New York m’Umuryango w’Abibumbye; kuburizamo umugambi warimo wiga, uko hashyirwaho umutwe w’ingabo uza guhagarika Jenoside. Ibihugu byari gutanga ingabo, bikaba nabyo byari byabonetse kandi byiteguye. Ibaruwa yandikiwe i New York mu izina rya FPR/RPF, yashyikirijwe Umuryango w’Abibumbye kuri iyo tariki. Kuwa 12 Gicurasi na none Generali Paul KAGAME wari umugaba mukuru wa APR/RPA, yatanze ikiganiro ahamya ko Jenoside yarangiye, nta mpamvu yo kohereza mu Rwanda ingabo z’amahanga ziza kuyihagarika.
RUGAMBAGE arogira ati : “Rwose nka GAHIMA yagombye kugira ubutwari bwo kudusobanurira uko byagenze, ese icyo cyemezo cyari icyande ? Kagame wenyine, ubuyobozi bw’ingabo za APR/RPA ? Mbese ni nde ? Mu iby’ukuri azadufashe kubera ko ntitumufitiye inzika yaratumwe…Hari abajya bayobya uburari ngo FPR/RPF yamaganye ubwo butabazi bwasabirwaga Abatutsi bicwaga; kubera ko mu bihugu byashakaga kohereza ingabo, harimo n’u Bufransa batajya imbizi ! Oya rwose icyo kiranyagisha, iyo bashaka bari kwanga ibihugu bimwe, ariko ibindi badafitanye ibibazo ntibabihakanire, bongeraho ko bazanarasana n’abazaza gutabara. Aho mwaba muzi Abatutsi bapfuye nyuma yo kuwa 30 Mata 1994 !? Abo bose rero bari ku gatwe ka FPR/RPF; kubera ko itari inafite ubushobozi bwo gutabara byihuse, na cyane ko byafashe andi mezi nk’abiri n’igice, kugira ngo bafate igihugu… Bazabisobanure, ayo mezi abiri n’igice babujije abanyamahanga kuza kudutabara, babisobanura bate ? Kandi bazagire ubutwari bwo kubisobanura nka ba nyir’ubwite, batagombye gushyira imbere abantu nka ba Dr BIZIMANA JD ngo baze bapfundikanye ibyo batazi !”
Nyuma y’uko FPR/RPF igira uruhare muri Jenoside, ntiyarekeye aho ahubwo yakomeje kurenganya abacitse ku icumu ryayo kugeza na n’uyu munsi !
Kuri iyi ngingo RUGAMBAGE yifashishije itotezwa rikomeje gukorerwa abacikacumu; ku buryo ubona ko Leta yakabarengeye mu iby’ukuri ibibasiye. Yatanze urugero ku bibazo umuryango wa RWIGARA Assinapol usiragiramo ku maherere. Anasobanura ko ibibazo by’uriya muryango, byamenyekanye cyane mu itangazamakuru, kuva RWIGARA yicwa; nyamara ngo bikaba byari bimaze imyaka itari mike, mu buryo bwa bucece !
Yababajwe cyane n’ukuntu umufasha wa RWIGARA n’umwana we bwite, bageze aho bagongeye RWIGARA akirimo umwuka; ariko bakamuhotorera mu maso yabo. Yavuze ko biriya atari ibyagwiririye ababigize, ahubwo babigize nkana; akurikije izindi ngero z’agacunaguzo azi kuri iyi Leta. Yagaye ko Abanyarwanda bakumva ko buri wese arebwa n’ake karengane, kubera ko iyo kakugezeho nawe wifuza gufashwa n’abandi! Bikaba byaba byiza rero, buri munyarwanda aharaniye kwamagara akarengane, atarindiriye ko kamugeraho. Yashimye ubutwari bw’umuryango wa RWIGARA wanze gutwarira iyo rigoramiye; ngo wihohore umaze kwicirwa maze ugire amahoro, banawurekere na duke mu ibyo babambuye byose. Mu Rwanda hari benshi biciwe baryumaho baricecekera, ubu bafite amahoro, barekewe na duke batunze; gusa abo kwa RWIGARA siyo nzira bahisemo ! Ni ubutwari, ni ibyo gushimwa !
RUGAMBAGE yarakomeje ati : “ Leta ya FPR/RPF ishobora kuba yaratunguwe n’ubutwari bw’abo kwa RWIGARA; byanze bikunze ntibatekerezaga ko bazahagarara ku maguru yombi, bakamagana akarengane bagirirwa by’umwihariko, n’akagirirwa Abanyarwanda bose muri rusange… Bizabagora kubabacecekesha kubera ko bariyemeje, kandi ni abo gushimirwa natwe twese Abanyarwanda, ku musanzu bari gutanga… ba IDAMANGE bari ku ngoyi, ariko ba IDAMANGE bandi bari inyuma, ba KIZITO basize imbuto, ubu nizo ziri kuvuka zirwanya akarengane…”
Ku ibyo gutoteza Madamu Adeline RWIGARA bamusiragiza kuri RIB, kandi arimo kwibuka Abasesero bene wabo bishwe muri Jenoside; RUGAMBAGE yavuze ko bibabaje cyane! Yaranarikocoye ko mu iyicwa ry’Abasesero, haba harimo na none akaboko ka FPR/RPF; gusa ntiyabijya imuzi, asezeranya ko izaba ingingo yo kuganiraho undi munsi!
RUGAMBAGE ntiyaretse no kugaya Leta iyobowe na FPR/RPF, ku mugambi yafashe wo konona iki cyunamo cyo ku nshuro ya 27, hibukwa abahitanywe ku maherere n’amarorerwa ya Jenoside. Yatanze urugero ku banyarwanda bari mu mahanga, bagiye baterwa ubwoba kugeza kukuba bakamburwa ubuzima, na za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu bitandukanye, n’abayoboye imiryango ya diaspora ihakorera, babahatira kwibuka muri gahunda za ambasade, bakazibukira gahunda bihariye bari bapanze mbere y’igihe !
Yasobanuye ko nka za Belgique na Hollande, ho byakundiye za Ambassade zaho; ariko muri za US na Canada; bikaba byarabagoye kandi bigateza akaduruvayo. Yatanze urugero kubyakorewe umuhanzi Jean Paul SAMPUTU; wahimbiwe ibyaha bya nyirarureshwa muri uwo mugambi, wo kudurumbanya no kubuza abantu kwibuka mu buryo bisanzuyemo.
RUGAMBAGE yanakomoje ku byaha Adeline RWIGARA akurikiranyweho na RIB kuri ubu. Ibi byaha ni : gukwiza ibihuha, guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cyo guhakana Jenoside. Yagaye abacamanza bo mu Rwanda bafata amategeko, yashyizweho afite inenge, ntibabe banayahinyuza ngo asubirwemo. Ngo ibintu byo guca urubanza ugendeye ku itegeko gusa sibyo, baba bagomba no kujya muri “doctrine” cyangwa se inyandiko zanditswe n’abahanga, bakamenya icyo abashyizeho itegeko bari batumbereye, icyo bari bashatse kuvuga. Mu gushaka izo nyandiko ureba izishyigikira iryo tegeko, n’izirihabanya, noneho agafata umwanzuro. Yagaye yivuye inyuma itegeko rihana icyaha cyo gukwiza ibihuha; avuga ko rihabanye n’uburenganzira umuturage agenerwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Ku ibigendanye n’icyaha cyo guhakana Jenoside yagize ati : “Ubundi iki cyaha umuntu agikora, iyo akorera mu ruhame, igikorwa kigamije kugoreka ukuri kuri Jenoside, agamije kuyobya rubanda. Iki cyaha rero nticyakarezwe Adeline RWIGARA; cyakarezwe ahubwo abagoreka Jenoside bayigira igikinisho cya politiki, mu kwita umucikacumu wa Jensoide Interahamwe, ukamuteza ibinyamakuru, za IBUKA za CNLG… Ukamuteza abantu nka Egide NKURANGA na Dr JD BIZIMANA naba Tom NDAHIRO; ngo bavuge ko uwibasiwe ari mubi hanyuma y’Interahamwe. Abantu nk’abo nibo bakwiye gushinjwa icyaha cyo guhakana Jenoside.”
Yakomeje agira ati : “Ikindi cyaha nabahamya ni ukwiba imibiri y’abazize jenoside, bakayanika mu tubati, kubera ko mu gace ka kabiri ka ririya tegeko, bavuga gutesha agaciro, cyangwa kwangiza ku bushake imibiri y’abazize Jenoside. Ibyo Idamange yabikomojeho, baba ariwe barega gupfobya Jenoside; nyamara abantu banika amagufwa, banika uduhanga tw’abantu ngo ba mukerarugendo badusure, nibo bakora icyaha cyo kwiba no kwangiza imibiri y’abazize jenoside…”
“Gutegera umugome ijosi ntibituma agira impuhwe ahubwo bituma ashishikara; ugomba kurwanya umugome maze n’aho yagutema ijosi, akaritema azi neza ko utari wabyemeye !”
Ni kuri iyi mpanuro ikomeye imeze nk’umugani Louis RUGAMBAGE yasozerejeho ikiganiro! Madamu Tabitha GWIZA, umwe mubari bayoboye ikiganiro, yamusobanuje niba waba ari umugani wa Kinyarwanda; RUGAMBAGE amuhakanira ko ari amagambo atondetse mu buryo bwe bwa bwite! Ni koko Abanyarwanda twese dufatanyije dukwiye guhaguruka, tugafatanya mu moko yose, tukarwanya ingoma irenganya, itavanguye amoko ! RPF/FPR mu karenganya kwayo ntivangura amoko; ibyo rero bikaba byakabaye isomo ryiza ry’ubumwe bw’Abanyarwanda mu guhirimbanira kuyigamburuza twese hamwe.
Hari intambwe imaze guterwa, ibikorwa byo guhirimbanira ko akarengane gacika, mu mateka y’imitegekere y’u Rwanda, bigenda bitera intambwe mu gukorerwa hamwe, nta vangura. Ibyo binabera FPR/RPF umutwaro ukomeye; igahora ipanga imigambi yo gucanishamwo abamagana akarengane kayo, ibabibamo amacakubiri, mu buryo bwo kubaca hasi. Uyu mugambi FPR/RPF iwunyuza mu kumenera ibifaranga, abantu bamwe na bamwe, bakabiba amacakubiri mu bari ku kivi cyo kugangahura u Rwanda, ruzahajwe n’akarengane.
Nk’uko byavuzwe haruguru, muri iki cyunamo FPR/RPF yashyizeho umugambi wo kuvangura no gushaka gutobera abantu mu kunama; ipanga kubikora mu rwego rwa za Ambasade zayo, n’abahagarariye imiryango ya za diasipora, hirya no hino ku isi. Hari hagamijwe gucecekesha abatumva ibintu kimwe nayo. Ahenshi, ntibabyemeye, kandi gushoboka kwa gahunda zo kwibuka, FPR/RPF yashatse kuburizamo ibinyujije muri za ambasade zayo, n’abakuriye za diaspora; byayihaye isomo rikomeye ko amazi atakiri yayandi. Ibikorwa Abanyarwanda bakomeje gukorera, mu bumwe bw’amoko yabo, bamagana akarengane; byerekana ko ubumwe bwo kuvuga gusa muri za gahunda zikocamye nka “Ndi Umunyarwanda,” nyamara mu bikorwa ari icyuka gusa ku ngoma ya FPR/RPF, kubarwanya akarengano kayo bo bitari uko!
Kubw’iyi mpanuro ya RUGAMBAGE, Abanyarwanda bagomba gukomeza gukangurirwa, ko ari ku bw’imihate yabo akarengane kazacika mu Rwanda, atari ugutegera FPR/RPF ijosi batwarira iyo rigoramiye, bizabakuraho ako karengane. Intwari zikomeje kuvuka ubutitsa no mu gihugu rwagati zitarya iminwa, mu kuvugisha ukuri nta bwoba bw’ingaruka kukwamagana akarengane gakorerwa Abanyarwanda.
Ni umusanzu ukomeye kandi intambwe nziza irigaragaza umunsi ku wundi. Abatari mu gihugu nabo barakataje mu gushyigikira, abitanga mu gihugu, babatabariza, bafasha imiryango isigara mu kangaratete, kubera ko abakayitayeho bari mu mazi abira, ku neza y’igihugu! Nta gushidikanya ko niba bikomeje gutya; akarengane gashobora kuzacika; byaba ngombwa kakarundukana n’ingoma ya FPR/RPF yakizirikiyeho, ikiyemeza kukubakiraho gahunda zose zo kuyobora Abanyarwanda.
source:The rwandan
Hey there! I know this is kinda off topic nevertheless I’d figured I’d ask.
Would you be interested in exchanging links or maybe guest authoring
a blog article or vice-versa? My website discusses a lot of the same topics
as yours and I feel we could greatly benefit
from each other. If you’re interested feel free to shoot me an email.
I look forward to hearing from you! Fantastic blog by the way!
Thanks for ones marvelous posting! I truly enjoyed reading it, you can be
a great author. I will always bookmark your blog and may
come back sometime soon. I want to encourage you to
continue your great job, have a nice morning!
Good day I am so glad I found your web site, I really found you by error, while I was looking on Google for something
else, Anyhow I am here now and would just like to say thanks a lot for a fantastic post
and a all round interesting blog (I also love the theme/design), I don’t have time to go
through it all at the moment but I have bookmarked it and also added in your RSS feeds, so when I have
time I will be back to read much more, Please do keep up the superb job.
I want to to thank you for this wonderful read!!
I certainly loved every bit of it. I’ve got you bookmarked to look at new things you post…
It’s fantastic that you are getting ideas from this piece of writing as well
as from our dialogue made at this place.
This piece of writing will assist the internet viewers for
building up new website or even a blog from start to end.
Hi there just wanted to give you a quick heads up.
The text in your post seem to be running off the screen in Chrome.
I’m not sure if this is a formatting issue or something to do with internet browser compatibility but
I thought I’d post to let you know. The layout look great though!
Hope you get the problem solved soon. Thanks
Theyy boast a growing varietyy of sports to bet on, wuth sturdy odds aand
plentiful residde streamijng broadcasts.
my web page: 바카라사이트 (Jackson)
Hello there! I could have sworn I’ve been to this site before but after checking through some of the post I realized it’s new to
me. Anyhow, I’m definitely glad I found it and I’ll be bookmarking and checking back often!
If some one wants expert view regarding blogging afterward i advise him/her to pay
a visit this website, Keep up the nice work.
This is really attention-grabbing, You’re an overly skilled blogger.
I’ve joined your feed and sit up for looking for extra of your magnificent post.
Additionally, I’ve shared your web site in my social networks
Hmm is anyone else having problems with the images on this blog loading?
I’m trying to find out if its a problem on my end or if it’s the blog.
Any feed-back would be greatly appreciated.
What’s up colleagues, fastidious paragraph and good urging commented here, I am
genuinely enjoying by these.
It’s too bad to check your article late. I wonder what it would be if we met a little faster. I want to exchange a little more, but please visit my site baccarat online and leave a message!!
Very efficiently written post. It will be supportive to anyone who utilizes it, including yours truly :). Keep up the good work – can’r wait to read more posts.
The articles you write help me a lot and I like the topic
I want to thank you for your assistance and this post. It’s been great.
Thanks for posting. I really enjoyed reading it, especially because it addressed my problem. It helped me a lot and I hope it will help others too.
Your articles are extremely helpful to me. Please provide more information!
Challenge yourself and achieve greatness—join now! Lucky Cola