Burundi: perezida Evariste Ndayishimiye yitabiriye igitaramo cy’abatimbo(abavuza ingoma gakondo) ndetse we ubwe arabiyobora.

Hashize iminsi umukuru w’igihugu cy’u Burundi nyiricyubahiro Jenerali Major Evariste Ndayishimiye atangiye gahunda nziza cyane yo kuzenguruka igihugu cyose ahantu nyaburanga hakwiriye gusurwa na ba mukerarugendo hose mu rwego rwo kumenyekanisha umurage w’umuco kama w’u Burundi.

Twaramubonye we na Madamu ndetse n’abana babo bose bazengurukana u Burundi,basura ahantu hose nyaburanga havugwa mu mateka no mu migani y’ikirundi,mu rwego rwo gusigasira umuco.

Ni no muri urwo rwego yinjiye mu gitaramo cy’abatimbo, maze nawe avuza ingoma ndundi ndetse aranabiyobora karaha. Mbega ukuntu byari bibereye ijisho kubona umunyagihugu Nimero ya mbere mu Burundi acinya akadiho anavuza ingoma yivuga ikivugo yambaye bijyanye n’umuco kama w’ikirundi !!!!

Tubibutse ko mu Burundi, ingoma ndundi ari kimze mu mutungo w’umuco w’igihugu.

Nk’uko inkuru zo mu migani ndundi zibivuga,ingoma ndundi ya mbere yavugijwe n’inzoka yakubise ku ruhu rw’ikimasa rwumye umwami wa mbere w’u Burundi yari yarahawe n’umugabo wa nyirasenge.

Igitaramo cyuzuye cy’ibirori by’abatimbo(abavuza ingoma)mu Burundi kiba ari uruvangitirane rw’imbyino,indirimbo no kuvuza akaruru.

Baba ababikora byo kwinezeza gusa,baba abatimbo nyabo,ikirori cy’abavuza ingoma ndundi kiba gusingiza ndetse kibutsa amateka y’u Burundi n’ibigwi by’abami bayoboye ubwami bw’u Burundi mu kahise.

6 thoughts on “Burundi: perezida Evariste Ndayishimiye yitabiriye igitaramo cy’abatimbo(abavuza ingoma gakondo) ndetse we ubwe arabiyobora.

  1. Pingback: researchem labs
  2. Pingback: Douceur Beauty

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *