
Yanditswe na Valentin AKAYEZU
Muri iyi minsi hakomeje gucicikana ibitekerezo Jenerali Kainerugaba Muhoozi, mwene Kaguta Yoweli Museveni anyuza ku rukuta rwe rwa Twitter, aho agaragaza ubuhangage bw’abo yita “Abacwezi”, ariko isano akaryubaka cyane ahuza ubuvandimwe bw’abami bategetse i Rwanda, abategetsi barwo b’ubu n’abategeka Uganda ndetse akagenda akabigeza ku bwoko bw’abatigreyani bo muri Etiyopiya.

Kuri iyi tweet Jenerali Muhoozi aragira ati “abami bacu urugero nka Gasirabo wa Mpororo na Rudahigwa w’i Rwanda bakomokaga mu bwoko bw’Abatigirinya.Tugomba kujya kurwanirira abanya Tigreya”
Ku giti cyanjye nakomeje kwibaza no gusobanukirwa kuri iyo “stratégie de Communication”(icyo aba ashaka kuvuga by’ukuri) ya Jenerali Kainerugaba ariko sindabasha kuyisobanukirwa.
Hari abashobora guhera kubyo avuga, bakavuga bati “umubano wa Uganda n’U Rwanda umaze igihe urimo igihu, urimo urazanzahuka”. Gusa biragaragara ko uburyo Kainerugaba Muhoozi yitwara muri iki kibazo abyerekeza ku rwego rw’imiryango aho ashimagiza ubutwari bwa “Nyirarume” (Jenerali Kagame).

Ariko umuntu akaba yakwibaza ati kuki muri iyo communication (mu butumwa bwe bwose atangaza) ye, ise umubyara akaba n’umukuru w’igihugu cya Uganda (Jenerali Yoweli Kaguta Museveni) atagaragaramo?! Ese Muhoozi yaba abona ko imibanire y’Ibihugu byombi yashingira mu mbago z’ubuvandimwe bw’abacwezi gusa? Ese ibihumbagiza bisigaye by’abaganda n’abanyarwanda batari abacwezi, atekereza ko yabaganisha he?
Abasobanukiwe Ibya mwene iyi communication bazadufasha kuyumva neza icyo yaba igamije?
Tugarutse kandi kubyo Muhoozi avuga, yerekana abami b’abanyarwanda akabahuza n’abacwezi bafite inkomoko muri Etiyopiya.

Kuri iyi ngingo nibaza impamvu abategetsi b’U Rwanda babibona bakicecekera mu gihe politiki ishyizwe imbere mu Rwanda ivuga ko u Rwanda rwahanzwe na Gihanga, ukomokwaho na bene Kanyarwanda bose!! Ese baba batabona uburemere bw’ibyo Kainerugaba Muhoozi avuga?
Léon Mugesera (intiti,umwarimu muri Kaminuza akaba n’umunyepolitike) yahaniwe Icyaha cyo kuba yaravuze ko “Abatutsi bagomba gucishwa muri Nyabarongo, bagasubizwa Abyssinia !!” Ese kurebera Kainerugaba Muhoozi akomeza gukoresha ayo magambo, bakinumira, si uburyo bwo kugaragaza ko ibyo Mugesera Léon yavuze ku nkomoko y’Abatutsi yaba ataribeshyaga?

Kuki ubutegetsi bwarebera ibintu nkabiriya binyuranye na politiki y’imibanire bwigisha abanyarwanda bukinumira? Ese baba babona ko ntacyo bihungabanya ku mibanire y’abanyarwanda?

Turetse ibyakwibazwa ku magambo ya Kainerugaba Muhoozi, reka twongere turebe niba ababisanisha n’ibitekerezo byo gushyiraho “Hima-Tutsi Empire” baba bafite ishingiro Koko?
Intambara y’Inkotanyi itangira mu 1990, abari bafite ubutegetsi icyo gihe, bahise batangira gukwirakwiza uwo mwuka ko iyo ntambara igamije gushyiraho ubutegetsi bugenzurwa n’abatutsi mu karere kose. Uburyo byasobanuwe bikaba biri mu byarushijeho kugwiza umwuka w’urwangano n’urwikekwe hagati y’Abahutu n’Abatutsi.
Aho ubutegetsi bwa Ndadaye buhirikiwe mu 1993 i Burundi, byarushijeho gukaza umurego, noneho havuka igitekerezo cya Hutu Power, mu by’ukuri bigaragaza ko ari “pôle” Hutu yari izamutse guhangana n’iyo “pôle” Hima-Tutsi .
Gutekereza Hima-Tutsi Empire, njye nanatekereza ko biri mu byatumye ubutegetsi bw’icyo gihe burangarira mu bintu bidashobora kubonerwa gihamya, aho kwita ku mpamvu nyakuri zari zatumye intambara ibaho.
Ingaruka yabaye ko, aho gushaka ingamba nyakuri zo guhangana n’intambara, ahubwo stratégie yabaye kuremamo abanyarwanda ibice bibiri: icy’ abashaka kuza guhaka bamwe, n’icy’abagomba kwirwanaho ngo batazongera guhakwa.
Iyi myumvire ubwayo yashegeshe Leta kuko ntibyari gushoboka ko yahangana n’urugamba, abenegihugu baramaze gucikamo ibice. Aha nibutse ko mu moko yose ndetse no kw’Isi ntaho “supremacists” (abahezanguni bakunda ubwoko bwabo kuburutisha ubundi) bataba. No mu Rwanda ni uko.
Niba Abami b’abanyiginya baravugaga ko aribo bonyine bavukanye imbuto zo gutegeka kandi nta sano na ntoya bafitanye nAbahutu, ukongera ukareba ijambo rya Barayagwiza abwira abayoboke ba CDR ati “nitumara gufata ubutegetsi, tuzashyiraho Leta nziza”, ashaka kuvuga Leta ya rubanda rutarangwamo Abatutsi, ibyo bigaragaza umwuka w’ubwironde n’ivangura uboneka hombi mu batutsi n’Abahutu.

Intambara rero ya FPR yahuriranye n’intambara ya Etiyopiya yaje kurangira Isayasi Afwerki wa Eritreya yumvikanye na Melesi Zenawi ko Eritrea yiyomora kuri Ethiopiya ikaba igihugu kigenga, bikaba byaragezweho mu 1992.
Muri za 1996, Bill Clinton yavuze ko muri Africa hari kuboneka imyumvire mishya mu miyoborere. Icyo yise “New breed of African Leaders”(Ubwoko bushya buzayobora Afurika). Icyo gihe yavuga Yoweri Kaguta, Paul Kagame, Izais Afwerki, na Meles Zenawi.



Abavuga umushinga wa Hima-Tutsi Empire babishimangirira aho berekana ko icyo cyari igitekerezo cy’Abanyamerika mu mugambi wabo wo kwigarurira Africa yo hagati n’iy’uburasirazuba.
Nyuma y’uko intambara ya AFDL (ya Laurent Desiré Kabila,Paul Kagame,Yoweli Kaguta Museveni,Petero Buyoya) itangira muri Zaire mu 1997, Clinton yakoreye uruzinduko mu Rwanda mu 1998, aza kuvugira i Kanombe ko muri 1994, barebereye, ariko ubu batazongera gufunga amaso, inkambi z’impunzi zihindurwa indiri y’abicanyi bashaka gukomeza jenoside batashoje.
Abasesenguzi bamwe bavuga, ko abanyamerika bakoresheje impamvu “humanitaire”(ubutabazi) mu gukora expension géostratégique ya zone yabo(mu kwagura ibirindiro byabo) muri Zaire/DRC.
Ubutegetsi bwa Mobutu bwarahiritswe maze i Kinshasa, hashyirwaho ubutegetsi Kampala na Kigali bagenzura mu nyungu za Washington na Londres.

Muri make intambara ya Zaire yari icyo bita “guerre par procuration/proxy war”.

Ababonaga Empire Hima-Tutsi barongera bakagaruka kandi ku ntambara zo muri Sudani. Mu myaka ya 2000, Dick Cheney wari Vice Président wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yagiriye uruzinduko Khartoum ahavugira ko uko byagenda kose kandi ku kiguzi icyo aricyo cyose, Sudani y’Epfo igomba kwigenga. Uruhare rwa Museveni kugira ubutegetsi bwa Juba bubeho, ntirwigeze rwihishira.

Ndetse n’urupfu rw’amarabira rwa John Garang wakoze accident ya Kajugujugu yari yatijwe na Museveni, agapfa avuye kubonana nawe Entebbe, rutera kwibaza byinshi ku mugambi utagaragara wo gushyiraho ubutegetsi bw’i Juba.
Imidugararo y’i Burundi muri 2015, hari bamwe babona ko yari igamije kugarura ubutegetsi bw’Abatutsi bakomoka mu ntara ya Bururi, bityo bakayibonamo wa mugambi wa Empire Hima-Tutsi.

Nyamara, dushingiye kuri ibyo byose, umuntu yakwibaza niba “Anglo-Saxon pole”(ba Mpatsibihugu bo mu Bwongereza na Amerika,n’ibihugu bihuriye ku cyongereza) yashakaga kwigarurira akarere, yarigeze igira mu myumvire ko akarere kagomba kuyoborwa n’abategetsi bahuriye ku bwoko bumwe, nk’uburyo bwo kugwiza imbaraga?
Njye navuga ko batigeze babibona batyo kuko ubwabo bazi neza ko byari kuba impamvu y’intambara z’urudaca, zashegesha imiyoberere bifuza gushinga. Ahari icyahurizwaho, ni uko hashobora ahubwo kuba haratekerejwe gushingwa itsinda ry’abategetsi bahuza imyumvire ku cyerekezo urwo ruhande rwo mu burengerazuba bw’isi rwifuzaga kwerekezamo akarere.
Ariko nanone, umuntu ntiyabura kuvuga ko habaye kwibeshya gukomeye kuri iryo tsinda, kuko uretse Museveni bigaragara ko afite “ideological leadership motivation”(icyerekezo cy’ubutegetsi gifite umurongo), abandi basigaye bose ni abategetsi barebeye imitegekere y’Ibihugu byabo mu gushimangira imbaraga z’ubwoko bakomokamo, maze bibahindukira kugwa mu rwobo rwo gutegekesha igitugu no kumena amaraso bidahagarara.
Ukundi kwibeshya gukomeye kwagaragariye ko abo Clinton yitaga amaraso mashya mu miyoborere ya Africa, bari barakuriye mu myumvire n’intekerezo by’amatwara ya gikomuniste, ariyo mpamvu kwinjiza amatwara n’imyumvire y’Ibihugu byo mu burengerazuba mu mitegekere yabo, byananiranye.
Kugeza ubu twavuga ko uretse Uganda igerageza guha abenegihugu ubwisanzure bwo kubaho uko babyumva, ntihagire ubangamirwa mu kugena ibyo yifuza gukora, uko ashaka kubaho akurikije intekerezo za politiki, gutanga ubwisanzure mu kuvuga icyo umuntu atekereza no guhitamo uburyo yishyira hamwe n’abandi, u Rwanda, Eritrea, Soudani y’amajyepfo, Congo (ikomeje kugorana mu rwego rw’imiyoberere) na Etiyopiya byategekewe mu murya w’igitugu n’iterabwoba.
Cyakoze Etiyopiya, yaje kubasha kwigobotora ubutegetsi bucinyiza bwa TPLF, ubu Abiy Ahmed akaba yerekeza Igihugu mu nzira y’ubwisanzure.



Duhereye ku bimaze kuvugwa, twakwanzura ko umushinga wa Empire Hima-Tutsi, waba wenda uri mu ntekerezo z’abantu bamwe bakibwira ko ushoboka, ariko mu bikorwa bigaragara, ntushobora kubaho.
Kuva aho Afwerki na Zenawi bashwaniye, bakanakozanyaho mu 1997, Kagame na Museveni bakarwanira muri Congo mu 2002, ndetse kugeza n’ubu bakaba badahuza kubirebana n’inyungu z’imitegekere y’akarere, wakwitegereza uko Sudani y’epfo yananiwe guhamya imitegekere yayo, ukitegereza uko RD Congo ikomeje kuba isibaniro ry’akajagari mu mitegekere yayo, aho nta mutegetsi ugaragara mu by’ukuri ubu ko afite imbaraga zo kwimakaza umurongo we ngo abe ariwo ugenderwaho, ukareba kunanirwa guhirika ubutegetsi bwa CNDD-FDD mu Burundi, umuntu ahita abona ko imyumvire ya Hima-Tutsi Empire ishingiye ahanini ku marangamutima,nta bigaragara bifatika byerekana ko ari umugambi wo kwigarurira akarere uriho.
Abanyapoliti baba Abanyarwanda cyangwa abandi bumva ko bakomeza gukora bishingikirije kurwanya icyo kintu mu by’ukuri kitagaragaza imbaraga ko kiriho, numva njye barimo bata umwanya wabo ku busa, bakomeza gukururira abantu mu rwikekwe rw’amafuti aho kwita ku gushaka uko ibibazo nyakuri bigaragara mu bihugu bigize akarere byakemuka.
Ibi ariko docteur Anastase Gasana we abibona ukundi. Soma igitekerezo cye ukanze hano.
Amazing! Its truly amazing piece of writing, I have got much clear idea
concerning from this post.
Why people still make use of to read news papers when in this technological world everything is existing on web?
I am really impressed with your writing talents and also with the layout in your weblog.
Is this a paid topic or did you modify it yourself? Either way stay up the nice quality
writing, it’s uncommon to peer a nice blog like this one these days..
jazz music
Piano Jazz Music
smooth jazz
You made some decent points there. I looked on the net for
additional information about the issue and found
most individuals will go along with your views on this website.
Here is my homepage: vpn code 2024
Excellent post. I was checking continuously this blog and I am impressed!
Extremely helpful info specifically the last part 🙂 I care for such information a lot.
I was seeking this certain information for a very long time.
Thank you and good luck.
Look at my web blog; vpn special
There is certainly a great deal facebook vs eharmony to find love online
find out about this topic. I like all of the points you’ve made.
Just wish to say your article is as astounding. The clearness in your post is just
spectacular and i could assume you’re an expert on this subject.
Fine with your permission let me to grab your feed to keep updated with forthcoming post.
Thanks a million and please keep up the rewarding work.
Here is my site eharmony special coupon code 2024
I wanted to thank you for this wonderful read!!
I absolutely loved every bit of it. I have got you saved
as a favorite to look at new stuff you post…
Here is my blog post; nordvpn special coupon code 2024
The ultimate battle awaits—will you emerge victorious? Lucky Cola