Protais Mpiranya washakishwaga kubera jenoside yaba yarapfuye urupfu rusanzwe agashyingurwa muri Zimbabwe isi ntirabukwe akaba yari agishakishwa?

Rémy Rugira

Ifoto ya Protais Mpiranya yatanzwe n'urukiko rwa Arusha nyuma y'uko rutangiye kumushakisha mu 2002
Ifoto ya Protais Mpiranya yatanzwe n’urukiko rwa Arusha nyuma y’uko rutangiye kumushakisha mu 2002

Protais Mpiranya, umwe mu bakekwagaho uruhare muri jenoside washakishwaga yarapfuye, nk’uko urwego rwasimbuye urukiko rwashyiriweho u Rwanda rwabitangaje.Mpiranya wahoze akuriye ingabo zirinda perezida ni umwe mu bantu bakomeye bari bagishakishwa n’ubutabera ku byaha bya jenoside.

Ruriya rwego rwavuze ko nyuma y’iperereza ‘rigoye kandi rikomeye’ ubugenzacyaha bwabonye ko Mpiranya yapfuye tariki 05 Ukwakira (10) mu 2006 i Harare muri Zimbabwe.

Urupfu rwe rwemejwe nyuma y’uko ikigo Netherlands Forensic Institute gitanze ubufasha mu gupima ADN/DNA y’ibisigazwa by’aho yashyinguwe, nk’uko itangazo rya ruriya rwego ribivuga.

Biteganyijwe ko ubugenzacyaha bwa ruriya rwego butangariza abacamanza barwo guhagarika kumugaragaro ikirego kuri Mpiranya.

Serge Brammertz umushinjacyaha mukuru wa ruriya rwego yatangaje ko urupfu rwa Mpiranya ari “intambwe ikomeye mu guha ubutabera abakorewe jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Mu itangazo, Brammertz yagize ati: “Kwemeza urupfu rwe biratanga ituze ryo kumenya ko adashobora gukora ikibi kurenzaho”.

Mpiranya yaregwaga ibyaha umunani bya jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Yaregwaga uruhare mu kwica abanyapolitiki batari bashyigikiye umugambi wa jenoside barimo uwari minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana.

Itangazo ry’uru rwego rivuga ko abantu batanu gusa aribo basigaye ku rutonde rw’abashakishwa narwo ku byaha bya jenoside.

Cameroun yafashe Bagosora we aracika

Inyandiko y’iperereza ryakozwe na ruriya rwego ivuga ko Protais Mpiranya yavutse mu 1956 mu cyahoze ari komine Giciye muri Gisenyi yitwa Protais Lizahanande.

Nyuma yaje gufata izina rya mukuru we wapfuye witwaga Mathias Mpiranya.

Yize ishuri rikuru rya gisirikare, ESO, arirangiza mu 1979. Mu 1993 yagizwe umugaba w’ingabo zirinda uwari umukuru w’igihugu Juvénal Habyarimana.

Ingabo yari akuriye zagize uruhare rukomeye mu byabaye amasaha macye nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Ibyo birimo kwica Uwilingiyimana, gufunga no kwica abasirikare 10 b’ababiligi bari barinze urugo rwe, kwica Faustin Rucogoza wari minisitiri w’itangazamakuru, Félicien Ngango wari minisitiri w’abakozi n’umurimo, Joseph Kavaruganda wari perezida w’urukiko rw’itegekonshinga, na Fréderic Nzamurambaho wari minisitiri w’ubuhinzi.

Inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi muri Nyakanga (7) 1994, Mpiranya yahungiye mu cyahoze ari Zaire ari kumwe na bamwe mu ngabo yari akuriye, muri Nzeri (9) 1994 abona passports n’umuryango we berekeza i Yaoundé muri Cameroon.

Mu 1996 nyuma y’ifatwa rya Théoneste Bagosora muri Cameroun, Mpiranya yarahunze asubira muri Zaire mbere y’uko abategetsi baho bagera ku nzu ye bakayisaka, ariko umuryango we urasigara, nk’uko inyandiko y’iperereza ibivuga.

Gufatanya n’ingabo za Zimbabwe no guhungirayo

Ruriya rwego ruvuga ko Mpiranya yagiye mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba umukuru wa Horizon Brigade y’uwo mutwe.

Yabonye inyandiko z’uko yitwa Alain Hirwa, ndetse amenyekana ku izina rya ‘Komanda Alain’ kandi ngo “akundwa cyane n’abarwanyi ba brigade yari akuriye”

Hagati ya 1998 na 2002, Mpiranya na Horizon Brigade bakoranye n’ingabo za Zimbabwe (ZDF) muri DR Congo mu mirwano ikomeye muri Kasai na Katanga, kandi iyo bridage yarwanye ku duce dutandukanye muri Kinshasa na Lubumbashi ndetse ifasha kurinda ibirombe bya diyama by’i Mbuji-Mayi.

Mu gukorana nabo, Mpiranya yubatse ubucuti n’abasirikare bakuru b’ingabo za Zimbabwe – zari zaraje muri DR Congo kurengera ubutegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila.

Icyo gihe “inshuro nibura imwe yagiye muri Zimbabwe ahagarariye FDLR gufata ubufasha”, nk’uko iyo nyandiko ibivuga.

Nyuma y’amasezerano y’amahoro kuri DR Congo ya 2002 muri Africa y’Epfo, abakuru ba FDLR batari bashyigikiye ayo masezerano bakomeje kurwanya ubutegetsi bwa Kigali bakorera muri Congo, bituma ingabo zaho zitangira kubarwanya.

Tharcisse Renzaho umunyamabanga mukuru wa FDLR yafashwe muri Nzeri 2002 ashyikirizwa urukiko rwa Arusha, Mpiranya nawe atinya gufatwa ahungira muri Zimbabwe mu mpera z’uwo mwaka.

Indi foto ya Protais Mpiranya yatanzwe n'urukiko rwa Arusha
Indi foto ya Protais Mpiranya yatanzwe n’urukiko rwa Arusha

Ruriya rwego rwasigariyeho urukiko rwa Arusha ruvuga ko kwinjira muri Zimbabwe yabifashijwemo n’abategetsi baho.

Umugore we n’abakobwa be nabo baje kuva muri Cameroun bajya i Kinshasa aho bafashijwe kuva bakajya muri Zimbabwe, naho bahava bajya mu Bwongereza.

Yatuye mu gace k’abakire i Harare kandi akomeza ibikorwa byo gufasha FDLR ndetse abona passport mpimbano ya Uganda ku mazina ya James Kakule, akora ubucuruzi, kandi mu 2003 na 2004 umugore we n’abakobwa be bagaruka kumusura.

Iminsi ya nyuma n’urupfu

Mpiranya yakoraga ingendo zitondewe abifashijwemo n’inshuti ze n’abakorana nawe. Ariko nk’impunzi ishakishwa yagiye atakaza imbaraga n’ijambo yari afite mbere, nk’uko ruriya rwego rubivuga.

Imyaka ya nyuma y’ubuzima bwe yaranzwe n’ubwoba ko aho aba hashobora kumenyakana agafatwa.

Hagati mu 2006, Mpiranya yafashwe n’uburwayi bukomeye bw’igituntu cyo mu bihaha ajyanwa mu bitaro bya West End Hospital i Harare ku mazina ya Ndume Sambao.

Yaravuwe biranga maze tariki 05 Ukwakira (10) 2006 arapfa, nyuma y’urupfu rwe umugore we yavuye mu Bwongereza aza kumushyingura mu muhango wateguwe n’inshuti ze tariki 17 Ukwakira.

Inyandiko y’iperereza ivuga ko Mpiranya yashyinguwe mu irimbi riri hanze ya Harare ku mazina ya Ndume Sambao, kandi umuryango n’inshuti ze bagakomeza guhisha urupfu rwe n’aho yahambwe.

Ibuye ry’imva ye ryanditseho amazina y’uwapfuye, ariko mu buryo bwitondewe kandi buhishe ku rundi ruhande ryanditseho ko aho ari aharuhukiye Mpiranya.

“Gukomeza guhisha amakuru no kubangamira iperereza mu kumenya ibisigazwa bya Mpiranya byarakomeje kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka”, nk’uko inyandiko y’iperereza ibivuga.

Ibuye riri ku mva ya Mpiranya

48 thoughts on “Protais Mpiranya washakishwaga kubera jenoside yaba yarapfuye urupfu rusanzwe agashyingurwa muri Zimbabwe isi ntirabukwe akaba yari agishakishwa?

  1. The assignment submission period was over and I was nervous, majorsite and I am very happy to see your post just in time and it was a great help. Thank you ! Leave your blog address below. Please visit me anytime.

  2. Pingback: hit789
  3. Pingback: zbet911
  4. Pingback: 789bet
  5. Pingback: runtz mkx cart
  6. Pingback: Massage
  7. Pingback: lsm44
  8. Pingback: Chicken Road
  9. Pingback: superslotmax
  10. Pingback: ufa789
  11. Pingback: pin up
  12. Pingback: casino
  13. Pingback: Museum Mystery
  14. Pingback: Mostbet
  15. On wrist the Series 8 GMT is anything but short on presence. The brutalist case design is accented by the deep taper of the steel bracelet from 22.8mm at the widest link to 18mm at the clasp and the array of colors and textures on and around the dial. The case doesn’t look all that big link on my 7-inch wrist I think it’s quite nicely sized but it wears like a proper chunk of steel. Sized for my wrist this Series 8 tips the scale at a commanding 169 grams.

  16. But there’s one more grail this one a truly American-made dive watch a Bulova diver prototype built to U.S. military specs that never went to full production.”The absolute holy grail is the Bulova prototype but those are super unobtainable mostly because Adam Victor gets all the good ones” Golden teased. It’s unclear how many exist  probably five or less  and Victor’s unearthed the only two that have full provenance connecting them to military servicemen.

  17. The Breguet “Queen of Naples” collection of watches was born from a connection link between a client and a watchmaker. The watchmaker was Abraham Louis Breguet and the client was Caroline Murat née Bonaparte who was Queen Consort Of Naples from 1808 to 1815. Caroline Murat was an enthusiastic collector of Breguet timepieces and during her lifetime would own more than thirty of them including a unique oval-shaped wristwatch which included a repeating mechanism as well as a thermometer.

  18. Another question people ask me and which I sometimes ask myself is “How on earth is it possible to spend your life day in and out writing about watches Don’t you find the subject too narrow too irrelevant to the deeper problems of life and the fundamental nature of human character Why don’t you write about culture or science or history or art Or cars which are so much well bigger What kind of job is this for an alleged grown-up What the hell’s wrong with you”

Leave a Reply to relaxing smooth jazz Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *