“Kwibuka jenoside, Ihahamuka no kuba Umutetsi yagizwe intumwa yo guhagararira umuyobozi mu mihango yo kwibuka: Kuki ibibazo bikomeza gushakirwa aho bitari?”

Maître Valentin Akayezu

Imwe mu nzira yo gupfobya jenoside benshi bagwamo batabizi cyangwa babyirengagije kubera gukoreshwa gusa n’amarangamutima, ni ugushaka kugira jenoside intwaro yo guhungeta no guca ibikuba, ugasanga ipfobya riyitirirwa riranakoreshwa mu bintu ibyo aribyo byose.

Mu myumvire ya bamwe, nka Jean Pierre Dusingizemungu uyobora Ibuka, jenoside igomba kuba intwaro yo guhungeta buri wese utabona cyangwa utajya mu murongo w’uko ubutegetsi bwa Kigali bushaka ko buriwese atekereza uko bubyifuza.

Jean Pierre Dusingizemungu
Jean Pierre Dusingizemungu ati ” mubahige,mubahungete”

Umudamu witwa Ingabire Marie Immaculée we afata jenoside ngo nk’ “igiti kiturirwa”, ku bwe abagomba kugira icyo bayivugaho n’ababitoranyijwe n’ubutegetsi bagomba kubikora mu buryo bahitiwemo.

Ingabire Marie Immaculée ati ” jenoside yakorewe abatutsi ni igiti kiturirwa” n’ubonetse wese

Izi ngero zigaragaza uburyo, amateka ya jenoside ahindurwa uburyo bwo guhutaza no kubangamira ubwisanzure bw’Abanyarwanda.

Nyamara nk’uko byari bisanzwe mu muco wa Kinyarwanda ko abantu bafata mu mugongo uwabuze abe, imicungire yo kwibuka jenoside igenda ibiba icyuho gikomeye muri uwo muco kubera ko igihe cyo kwibuka cyanahinduwe igihe benshi bahohoterwa bakagirirwa nabi kandi bategetswe kwemera ibyo bakorerwa.

Iyi migenzereze n’imyumvire ya benshi mu nagize ubutegetsi bw’igihugu n’abayobora umuryango wa IBUKA, niyo nyirabayazana ituma igihe cyo kwibuka jenoside kitaba igihe cy’abenegihugu bose kuko mu gihe bamwe bahabwa umwanya wo gutegwa amatwi no kwitabwaho, abandi bo baba basenga ngo babone icyo gihe gitambutse kibasize amahoro.

II Inkuru wasoma: Mu karere ka Rubavu mu Rwanda,Leta yarakajwe n’uko Akarere kohereje umutetsi kugahagararira mu kwibuka jenoside,ivuga ko ari ipfobya,kandi hari abahahamutse kubera kubona umutetsi ashyira indabo ku rwibutso!

Mu binyamakuru byo mu Rwanda, hamaze iminsi hacicikana inkuru y’umutetsi woherejwe n’umutegetsi mu nzego z’ibanze kumuhagararira mu mihango yo kwibuka.(Kanda hano usome iyo nkuru niba yaragucitse). Icyatangaje kikagaragara nk’ikidasanzwe ni uburyo kuba ubutegetsi bwarahagarariwe n’umutetsi wo mu gikoni cy’abanyashuri byabaye impamvu yo gutera abacitse ku icumu GUHAHAMUKA ndetse IBUKA ikabibonamo uburyo bwo GUPFOBYA jenoside. Aha niho umuntu wese ushaka kureba ukuri abona ko imicungire yo kwibuka jenoside ishingiye ahanini ku marangamutima kuruta uko ishingira ku kuri.

UMUTETSI WASHYIZE INDABO KU RWIBUTSO RWA JENOSIDE MU IZINA RY’AKARERE BIHGATERA IHAHAMUKA ABACITSE KU ICUMU

Reka twibaze ibintu nka bibiri:

1) Ese koko kuba Umutetsi yaragaragaye mu mwanya w’intumwa y’ubutegetsi, byaba impamvu yo gutera ihahamuka bamwe mu bibuka ababo!! Ese ko kuba uwatumwe ari umutetsi byateye ikibazo, iyo haza guhamagarwa undi muntu ukomeye nk’umucuruzi cyangwa umuturage ufite igihagararo runaka ariko nawe udafitanye isano n’ubutegetsi, nabyo byari guteza ihahamuka? Ihahamuka ryashingiye ko uwagizwe intumwa ari rubanda rwa giseseka? Nagerageje kumva impamvu yakomokaho ihahamuka no kwitwa ko uko guhagararirwa ari ipfobya rya jenoside bingora kubisobanukirwa? Uko bigaragara hagawe umuntu n’igihagararo cye, ariko iyo haza kuboneka undi wahamagawe mu buryo bumwe ariko afite uko agaragara kwifuzwa, nta kibazo cy’ihahamuka cyari kubaho!!

[Ese aho bwana Dr Anastase Gasana ntiyaba afite ukuri? Yanditse komanteri kuri facebook ati “Impamvu nyakuri ni uko uriya mutetsi ari UMUHUTU.Iyo aba umututsi nta kibazo byajyaga gutera kuko nta hahamuka ry’abatutsi ryajyaga kubaho. Ngiyo Apartheid Rwanda ya FPR imaze imyaka 28 yubaka mu Rda! Biracyaza kandi.] 

2) Guhagararirwa n’umutetsi, igikorwa kinyuranyije n’ibyo amategeko ateganya ku “guhagararirwa“: Nakomeje kwibaza uburyo Madamu Nyiraneza Espérance ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero yaba yaratekereje guhamagara umuntu abonye ngo amuhagararire mu gikorwa cyari gikenewemo intumwa yoherejwe n’ubutegetsi, birangora ku byumva.

Hashobora kuba hari ukuri kutari kuvugwa kuri iki kibazo.

Impamvu mvuga ibi ni uko, bizwi ko ku nzego z’ibanze kuva ku karere kugera ku mudugudu, hari inzego zitorwa, abazirimo bakaba bahagarariye rubanda mu butegetsi. Twibaze ko bwana “Umutetsi” ashobora kuba ari muri njyanama y’Umurenge, akagari se, cyangwa umuyobozi ku rwego rw’umudugudu. Ari uko bimeze, nta nka Madamu Espérance Nyiraneza yaba yaraciye amabere kuko kohereza bwana “Umutetsi” kumuhagararira mu mihango yo kwibuka, byaba byarakozwe mu buryo nyabwo kuko hari intumwa ihagarariye ubutegetsi ku buryo bwemewe. Aha niho mpera mvuga ko Madame Nyiraneza Espérance bashaka kwerekana nk’uwakoze amahano, bigoranye kumva ko yaba yaratoraguye ubonetse wese ngo ajye guhagararira ubutegetsi muri iyo mihango.

Mu bihe bitandukanye, hagiye hagaragara gutwarira hejuru no kuyobya nkana rubanda kubyitirirwa gupfobya Jenoside, nubu ngubu nabwo birashoboka.

Ntawibagiwe umuyobozi w’Akarere wungirije nawe watewe amacumu shishi itabona ashinjwa ko ngo yanze gucana buji mu gihe cyo kwibuka, bikitirirwa ko apfobya Jenoside, nyamara bikarangira urukiko rumuhanaguyeho icyaha, nyamara ntasubizwe mu mirimo ye.

Twibuka uburyo iyicwa rya Madame Iribagiza Christine ryaciye ibikuba mu 2017 ko yanizwe n’abajenosideri mu gihe cyo kwibuka, ariko bikaza kuboneka ko ahubwo urupfu rwe rufitanye isano n’inzego z’iperereza z’u Rwanda.

II Indi nkuru wasoma: Tugaruke ku rupfu rwa madamu Christine Fundira Iribagiza wishwe tariki 13 mata 2017,hashize imyaka itanu.Kanda hano usome iyi nkuru.II

Byari bikwiye guhagararira aha gukomeza gukoreshwa kwitirira ahantu gupfobya genoside kuri buri kibonetse cyose, kuko bizagera aho n”amasazi aregwa gupfobya kuko yaduhiriye mu gihe cyo kwibuka.

10 thoughts on ““Kwibuka jenoside, Ihahamuka no kuba Umutetsi yagizwe intumwa yo guhagararira umuyobozi mu mihango yo kwibuka: Kuki ibibazo bikomeza gushakirwa aho bitari?”

  1. Good way of describing, and pleasant paragraph to obtain information on the topic of my presentation focus, which
    i am going to deliver in school.

  2. Pingback: ไก่ตัน
  3. Pingback: Recommended Site
  4. Pingback: llucabet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *