“Nziko hari umuntu uzabara inkuru”-Kizito Mihigo! Hagati ya Delphine Uwituze na Rene Claudel Mugenzi,ni nde Kizito yasigiye amabanga ye,n’uburenganzira bwose ku bihangano bye?

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Hamaze iminsi hacicikana amatangazo ategurwa na KMP Kizito Mihigo pour la Paix/Kizito Mihigo for Peace atabaza ko umutungo bwite w’ubwenge wa Kizito Mihigo wibwe n’abantu batasigiwe umuryango KMP uyoborwa na madame Delphine Uwituze!

Dore itangazo Delphine Uwituze uyobora uwo muryango yasohoye,itangazo ryibasira abasohoye igitabo cya Kizito Mihigo,abafite imfunguzo ze zo ku mbuga nkoranyambaga ze,bakanagira uburenganzira bwose (droits d’auteurs) bw’umuhanzi Kizito Mihigo.

[ Itangazo ryihutirwa: 01 Nyakanga 2022

Contacts: Perezida wa Fondasiyo KMP cg Umujyanama mu by’amategeko wa fondasiyo KMP

Terefone: +32 494 63 67 42

E-mail: info@kizitomihigo.foundation

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

KWIBA URUBUGA RWA YOUTUBE YA KIZITO MIHIGO, KWIGARURIRA NO GUKORESHA IZINDI MBUGA NKORANYAMBAGA ZA KIZITO MIHIGO, KWIGANA NO GUKORESHA IKIRANGO CYA FONDASIYO KMP NTA BURENGANZIRA

Mu myaka ibiri ishize, Fondasiyo KMP yakiriye ibibazo byinshi by’abakunzi b’umuhanzi Kizito MIHIGO bashaka gusakaza ubutumwa bwe bakoresheje umuziki we mu biganiro rusange. Benshi bagerageje gusakaza umuziki wa Kizito MIHIGO ku mbuga zabo bahuye n’imbogamizi kuberako fondasiyo yari imaze kwibwa uburenganzira bw’umuhanzi (copyright).

Kizito MIHIGO yari umuhanzi n’umuririmbyi ukunzwe. Yashinze KMP agamije kwimakaza amahoro n’ubwiyunge. Mu mwaka wa 2014, yatawe muri yombi nyuma yo kuririmba indirimbo “igisobanuro cy’urupfu” azirikana inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi hamwe n’ubundi bwicanyi butiswe Jonoside. Mu mwaka wa 2020, umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, HRF (Human Rights Foundation) wahaye umuhanzi Kizito MIHIGO, igikombe cya “Václav Havel International Prize for Cretive Dissent” ikaba ari inshuro ya mbere gihawe umuntu utakiriho.

Nyuma yo gusohora “Igisobanuro cy “Urupfu” yashinjwe kugambanira guverinoma y’u Rwanda. Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubwe yaravuze ngo “Ntabwo ndi umuririmbyi, ntabwo naririmbira cg gushimisha abagirira u Rwanda nabi». Kubera iyo mpamvu y’indirimbo, Kizito yarashimuswe, akorerwa iyicarubozo, ajyanwa muri gereza arafungwa. Mu magambo ye bwite, Kizito yavuze ko abayobozi benshi bo muri guverinoma y’u Rwanda bamubwiye ko perezida atakunze indirimbo ye. Yasobanuye kandi iyicarubozo yakorewe n’abategetsi b’u Rwanda mu majwi n’inyandiko yakoreye muri gereza. Yarekuwe muri 2018 aza gusubizwa muri gereza muri Gashyantare 2020 igihe yageragezaga guhunga u Rwanda. Nyuma y’iminsi ine, Police y’u Rwnda itangaza ko yapfiriye muri gereza.

Urebye ibitero bikomeje kwibasira umurage wa Kizito MIHIGO, gutera urujijo abakunzi ba Kizito MIHIGO, ndetse no kugerageza kubangamira ibikorwa bya fondasiyo kuva Kizito MIHIGO yakwicwa; twifuje kumenyesha abantu bose ingamba fondasiyo yafashe kugirango iki kibazo gikemuke:

1. Gukoresha indirimbo, umuyoboro wa YouTube wibwe hamwe n’uburenganzira bw’umuhanzi

Kugarura mu bwumvikane indirimbo zibwe, umuyoboro wa YouTube hamwe n’uburenganzira bwa Kizito MIHIGO ntacyo byatanze. Ibi byabujije abantu n’abakunzi ba Kizito MIHIGO gukomeza gusakaza ubutumwa bwe bw’amahoro n’ubwiyunge binyuze mu muziki we. Kubera iyo mpamvu, fondasiyo yafashe ingamba zo gukemura iki kibazo yifashije abanyamategeko.

2. Inyandiko zidakwiye zikomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga za Kizito MIHIGO

Twamaganye imyitwarire idakwiye ikorerwa ku mbuga nkoranyambaga za Kizito MIHIGO: Twitter (@kizitomihigo) na Instagram (@kizitomihigoforpeace). Imbuga nkoranyambaga ziri mu mitungo ya Kizito MIHIGO yafatiriwe n’abantu bamwe bafite intego yo gusenya imirimo ya fondasiyo n’intego n’ibikorwa byayo. Iki kibazo cyagejejwe ku itsinda ry’abanyametegeko kandi turizera ko amategeko azagira icyo abikoraho mu gihe gikwiye.

3. Igitabo cya Kizito MIHIGO cyasohotse nyuma y’iyicwa rye

Turamenyasha abantu bose ko fondasiyo itanditse cyangwa ngo isohore iki gitabo. Kandi ko fondasiyo KMP itakira amafaranga akivamo. Ku bw’ibyo, turagira inama abantu bose bafite ibibazo byose bijyanye n’iki gitabo ko bazajya bavugana n’uwagisohoye.

4. Kwiyitirira no kubeshya rubanda ukoresheje ikirangantego cya Fondasiyo KMP utabanje kubihererwa uruhushya na Fondasiyo

Hashize igihe Fondasiyo KMP ihura n’ikibazo cy’abantu bavuga ko bashyigikiye Kizito MIHIGO bigana cyangwa bagakoresha ikirango cya Fondation KMP mu rwego rwo kuyobya abakunzi ba Kizito MIHIGO no kubangamira ibikorwa bya fondasiyo KMP. Kubera iyo mpamvu, abantu bose barahamagarirwa kwitondera itangazo cyangwa inyandiko iyo ariyo yose idaturuka kuri Fondasiyo kandi iifite ikirango cya Fondasiyo KMP. By’umwihariko, muri iyi minsi haratambuka amatangazo akoresha ikirango cya Fondasiyo rimwe na rimwe ikirango cyahinduwe kandi naho bihuriye n’ibikorwa bya Fondasiyo. Ikirango cyemewe cya Fondasiyo KMP kigaragara ku mpera y’iri tangazo.

Turashimira abantu bose n’imiryango ikomeje gusakaza ubutumwa bwa Kizito MIHIGO mu bunyangamugayo.

Ku bashaka kwinjira no gukomeza umurage wa Kizito MIHIGO muri KMP, bakoresha urubuga rwa Fondasiyo KMP: https://www.kizitomihigo.foundation/form/membership .

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo n’amashami yayo (Ubufaransa, Kanada, Ubutaliyani, Haiti, Kenya, n’ibindi), Fondasiyo KMP ibatumiye kandi kwifatanya nayo k’umunsi ngarukamwaka “MAP-Mihigo Art for Peace Day” uzaba ku ya 23 Nyakanga 2022 i Louvain la Neuve, mu Bubiligi. Ku bindi bisobanuro kur’icyo gikorwa, reba ubutumire hepfo. TWESE HAMWE TUBUNGABUNGE UMURAGE WA KIZITO MUNZIRA IBONEYE.]

Rene Claudel Mugenzi yasubije ibyo bibazo byose,anerekana ibihamya byose by’uwo Kizito Mihigo yizeye akamusigira uburenganzira bwose,igitabo cye,imfunguzo ze z’ibanga zo ku mbuga nkoranyambaga,hamwe n’andi mabanga yose! Igitangaje, madame Delphine Uwituje ngo ntarimo!

Kanda hano wumve ubutumwa bwa Bwana Rene Claudel Mugenzi kuri videwo!

Rene Claudel Mugenzi uhamya ko yizewe cyane na Kizito Mihigo akamusigira amabanga ye yose
Delphine Uwituze uvuga ko ari we wasigiwe umuryango KMP wa Kizito Mihigo,ari nawo muryango wemewe n’amategeko ucunga ibya Kizito Mihigo byose
Kizito Mihigo
Indirimbo IGISOBANURO CY’URUPFU ya Kizito Mihigo niyo yabaye intandaro yo gutotezwa kugeza yishwe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi

28 thoughts on ““Nziko hari umuntu uzabara inkuru”-Kizito Mihigo! Hagati ya Delphine Uwituze na Rene Claudel Mugenzi,ni nde Kizito yasigiye amabanga ye,n’uburenganzira bwose ku bihangano bye?

  1. Muzicwa n’ amatiku,amazimwe ,cyane cyane MUZICWA N’ INDA NINI. WOwe RENE MUGENZI udatinya KWIBA amaturo ya KILIZIYA.

  2. Pretty section of content. I just stumbled upon your blog and in accession capital to assert that
    I acquire in fact enjoyed account your blog posts.
    Any way I will be subscribing to your feeds and even I achievement you access consistently fast.

  3. With havin so much content do you ever run into any issues
    of plagorism or copyright violation? My blog has a lot of exclusive content I’ve
    either written myself or outsourced but it looks like
    a lot of it is popping it up all over the internet without my authorization. Do you know any
    techniques to help reduce content from being stolen? I’d certainly
    appreciate it.

  4. This is the right site for everyone who wants
    to find out about this topic. You realize a whole
    lot its almost tough to argue with you (not that I really will need
    to…HaHa). You certainly put a brand new spin on a topic which has been discussed for years.
    Wonderful stuff, just excellent!

  5. Hi there, I discovered your site via Google while searching for a similar subject, your web
    site got here up, it looks good. I have bookmarked it in my google bookmarks.

    Hello there, just was aware of your blog through Google, and located that it is
    really informative. I’m gonna be careful for brussels.
    I will appreciate when you proceed this in future. Lots of people can be benefited from
    your writing. Cheers!

  6. Today, I went to the beachfront with my children. I found a sea shell and gave it to my
    4 year old daughter and said “You can hear the ocean if you put this to your ear.” She placed the
    shell to her ear and screamed. There was a hermit crab inside and it
    pinched her ear. She never wants to go back!
    LoL I know this is entirely off topic but I had to
    tell someone!

  7. Pingback: zastava m70
  8. Pingback: Relx
  9. Pingback: slotjili
  10. Pingback: หวยลาว
  11. Thanks for offering these sort of superb post.
    [url=https://gurye.multiiq.com/bbs/board.php?bo_table=notice&wr_id=766906]valsartan heumann zonder voorschrift in Europa[/url]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *