Umunyepolitike MINANI Jean Marie Vianney mu mugambi wo kwica Buregeya Ahmed,akaba ashaka gucika ubutabera!

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Inkuru yiriwe uyu munsi ni ivuga ko Jean Marie Vianney Minani yashatse kwica bwana Buregeya Ahmed nk’uko nyirubwite abivuga,aho Minani JMV yashatse abantu bo kumurangiza muri Uganda bikarangira abo bicanyi be bafashwe.

Muri iyi iyi nyandiko yasohotse bwa mbere mu kinyamakuru Umunyamakuru mu mwaka wa 2017 turagaruka ku by’uyu munyapolitiki, Minani J.M.V uyu uherutse gutangaza ko ibya politike yo kutavuga rumwe na Paul Kagame na FPR ye abishingutsemo,ko yasanze yaribeshyaga,kandi ko ababisigayemo bose ari abanzi b’igihugu. Nyamara abamuzi neza barahamya ko uyu atigeze arwanya igitugu ko ahubwo yari umukozi wa FPR Inkotanyi mu batavuga rumwe nayo.

Minani Yohani Mariya Vianney  ni umuyobozi w’ishyaka «Isangano-FPP», uba mu gihugu cy’Ubudage nk’impunzi ya politiki. Uyu musore wigaragaje nk’umunyapolitiki yagiye yumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera mu buhungiro, avuga ko afite umutwe w’ingabo za gisirikare muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC).

Mu Budage yigeze gufungwa,imbarutso y’itabwa muri yombi kwe na polisi y’Ubudage yari ibikorwa bya politiki yavangavanze n’ugushakisha amafranga ku ngufu anyuze mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ya Kongo (ku buryo butemewe n’amategeko), aho avuga ko afite umutwe wa gisirikare.

Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed(kanda facebook ye ku mazina Buregeya Ahmed) ni umusore w’umunyarwanda utuye mu gihugu cy’Ubuholandi ku buryo bwemewe n’amategeko aho yikorera ku giti cye.

Ni umunyarwanda udahisha ubwoko bwe, kuko yemera ko ari mu bwoko bw’abatutsi ariko akaba atemeranya na bamwe bo mu bwoko bwe, uburyo FPR-Inkotanyi iyoboye igihugu.  N’ubwo ariko adashyigikiye na mba FPR, nta n’ubwo ari mu bya politike cyane kuko we yibera mu bya business. Ubwe yiyemerera ko ahora akora ingendo z’urujya n’uruza mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, agamije kwishakira icyashara.

Minani Jean Marie Vianney uba mu gihugu cy’Ubudage n’uyu Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed uba mu gihugu cy’Ubuholandi baraziranye cyane. Ukumenyana kwabo kwatangiriye i Ruhande aho aba basore bombi bigaga muri Kaminuza y’URwanda. Nyuma y’i Butare (aho bari bafitanye ubucuti busanzwe gusa bwa kinyeshuli), kubera impamvu zitandukanye (buri wese ku buryo bwe yihariye), bagiye kwibona bibona bose bari i Burayi, umwe mu Buholandi naho undi mu Budage.

Minani JMV na Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed  bamaze kugera imahanga (i Burayi) batangira gucudika no gutsura umubano nk’abantu bari basanzwe baziranye. Ubwo bushuti bwabo bwari bumaze hafi imyaka igera kuri ibiri. Imiryango yabo yagendereranaga ariko uwa Minani ukaba ariwo ukora iyo bwabaga kurusha uwa Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed.

Mu gihe kingana n’imyaka hafi ibiri yose Minani JMV na Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed bari bamaranye, Buregeya yemeza ko umuryango we wasuye ukanarara kwa Minani inshuro imwe gusa rukumbi, naho ngo uwa Minani wo ukaba warabasuye incuro nyinshi cyane,ukarara iwe incuro eshanu.

Minani JMV umutekamutwe?

Muri uwo mubano wa Ndayisaba Ali Ahmed na Minani J.M.V, ibintu byatangiye ari sawa sawa biza kugera aho uyu Ndayisaba Ali Ahmed amubwira ibanga ry’uko afite isosiyete aho mu Buholande akorana nayo business mu by’amabuye y’agaciro. Akimara kubigeza kuri Minani, byabaye nko korosora uwabyukaga kuko ngo nawe yahoraga anekaneka uyu mucuti we  Ndayisaba Ali Ahmed ngo amenye abo akorana nabo business.

Mu gushaka kumenya imvano y’uko ibintu byagenze, twashakishije aba bagabo bombi ngo tuganire. Mu butumwa butandukanye bwose (guhamagara na telefone no kohereza ubutumwa buhinnye hakoreshwejwe whatsapp) twamwoherereje mbere y’uko atabwa muri yombi, Minani nta gisubizo yaduhaye. Ndayisaba Ali Ahmed  we yashoboye ku twitaba atubwira ko hashize igihe kigera ku myaka hafi ibiri Minani J.M.V agerageza kumwiyegereza ariko ngo we ntamenye ko agambiriye ku mutekaho umutwe no gushaka uko azamugirira nabi.

Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed:

«Yagerageje kunyiyegereza agera n’aho azana umugore we n’abana be kudusura inshuro nyinshi mu Buholandi. […] byarangiye amenye neza ko nkora ubucuruzi [burimo iby’amabuye y’agaciro, ndlr]. Hanyuma yaje kumpamagara ambwira ko abahungu be bari muri Repubulika Iharanira demukarasi ya Kongo (RDC) bafite ibiro 600 bya zahabu (gold) ko ashaka isoko. Twagiranye amasezerano […] twemeranya ko nzahurira n’abo bahungu be i Buganda turi kumwe bakazimpa».

Urwandiko rw’ibiciro (formulaire de prix de contrat) fatizo Minani na Buregeya bari bemeranyije bakabishyiraho imikono ndetse n’abagore babo

Urwandiko rw’ibiciro (formulaire de prix de contrat) Minani na Buregeya bemeranije bakabishyiraho umukono ndetse n’abafasha babo

Inyandiko y’ubugure, hagati ya Minani na Buregeya

Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed akomeza agira ati

«Ku munsi twari guhagurikira, yambwiye ko agize ikibazo cyihutirwa ko ngo byanze bikunze agomba kujya i Paris. Cyakora yaje kundeba aramperekeza angeza ku kibuga cy’indege Amsterdam. Mbere y’uko dutandukana ngo nurire indege yansabye ko twifotoranya kugirango yoherereze ifoto umwe muri abo bahungu be twagombaga guhurira i Kampala akampa Zahabu nanjye nkamushashura».

Reba hasi aha, ifoto y’urwibutso Minani na Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed bifotoranyije ku kibuga cy’indege Amsterdam, hasigaje iminota mike cyane ngo rutemikirere uyu Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed yari bugendemo yerekeze Entebe (Uganda) inyuze i Nairobi.

Minani na Buregeye ku kibuga cy’indege Amsterdam

Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed amaze kugeze i Kampala, aho yagombaga guhura n’inyeshyamba nako “abahungu ba Minani” bakamuha Zahabu hanyuma nawe akabashashura, bamubwiye ko bakeneye amafranga angana n’amadolari y’amanyamerika ibihumbi cumi na bitandatu magana inani (16.800$), ngo yo kwishyura amahoro (taxes). Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed ntiyazuyaje yahise yikura inoti arashashura yibwira ko agiye kuronka icyashara cya Zahabu, kuburyo bunyuze mu mucyo no munzira z’ubucuruzi bwemewe.

Mu kanya gato cyane, Minani yamwoherereje ubutumwa bugufi kuri telefoni amubwira ko ayo mafaranga abaye make, ko abahungu be bavuze ko adahagije ko bashaka ko abongera andi agera ku bihumbi icumi by’amayero (10.000ϵ).

Muri ako kanya niho uyu  Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed yatangiye kugira akantu ariko akomeza kwizera ko ibyo Minani amubwira wenda bifite ishingiro.Agira ati:

«Nahise mbwira partener (uwo nkorana nawe ubucuruzi, ndlr) wanjye uba mu Budage  – kubera ko na Minani ariho atuye – kujya kureba uyu Minani ngo amumpere ayo mafranga kuko njye nabonaga ntangiye gushirirwa. Partener (uwo nkorana nawe ubucuruzi, ndlr) wanjye ageze kwa Minani, uyu Minani yahinduye imvugo, abwira uyu mucuruzi nkorana nawe (partener) amubeshya, ko twemeranije ko amuha ibihumbi (30.000ϵ). Uyu mucuruzi nkorana nawe (partener) kubera ikizere dufitanye yahise ayamuha, ariko bakorana inyandiko».

Reba hasi aha iyo nyandiko bakoranye uko iteye.

Igitangaje ariko muri ibyo byose ni uko nyuma y’uko uyu Minani yari amaze kubona ayo mafranga yandi (30.000ϵ), yahindukiye akabwira uwari inshuti ye Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed ko abuze uko ayoherereza abo bahungu be i Kampala.

Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed akomeje kumushyiraho igitutu amwuka inabi amubwira ko ayo mafranga yahawe (30.000ϵ) agenewe abahungu be basigaye mu birombe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Birumvikana ko uyu Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed yahise agwa mu gahundwe, akumirwa.

Agira ati:

«Nahise numirwa amarira arashoka, ariko biba byabindi by’abagabo ngo atemba ajya mu nda, ndihangana. Namusabye gusubiza gusubiza amafranga ngo ibyari business tubihagarikire aho ariko we   akanyohereza ku bahungu be bari aho nari i Kampala, kandi azi neza ko nta masezerano nagiranye nabo ko ariwe ahubwo tuyafitanye. Nabaza abahungu be, bo bakambwira bati: amafranga twamaze kuyakoresha baza Minani. Nyuma mbonye ibintu bibaye birebire, Minani anyuka inabi ansaba gutanga andi amafaranga cyangwa guhitamo ibiza kumbaho».

Hari amajwi ya Minani n’uburyo yakoresheje n’umufasha we ngo batere ubwoba Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed ave ku izima atange andi mafranga yo kwigura cyangwa ahebe ayo yari amaze gushashura niba adashaka gupfa (ibyo yise “gusoma impyisi”).

Yakoresheje uko ashoboye abashakaga kumwica barafatwa….

Buregeya Ndayisaba Ali Ahmed agira ati

«Nahisemo gukoresha abavandimwe mfite (i Kampala, ndlr) mu kwirinda hanyuma igico Minani yateguraga n’abantu be ngo banyice, bafatirwa mu cyuho. Amaze kumenya ko agaco ke katawe muri yombi, yakwirakwije impuha aho ntuye muri Hollande ko ngo nkorana n’intagorwa z’abayisilamu; ko ngo najyaga nazijyana iwe. Mu kwifashisha inzego za polisi ya Kampala, nanasabye umucuruzi dukorana kwihutira kuntabariza mu nzego zo mu Budage ngo bate muri yombi Minani».

Ubu twandika iyi nkuru, amakuru dufite ni uko uyu Minani yaba ari mu maboko ya polisi n’ubutabera by’Ubudage. Kuru hande rwa Uganda ho, ibyo bisambo biracyari mu maboko ya polisi ya Uganda, yashoboye kubyaka amafranga y’amadolari y’abanyamerika angana n’ibihumbi ijana na mirongo itatu na maganatandatu (13.400$), asubizwa  Buregeya Ndayisaba Ali Ahomed.

Ibyo bisambo byafashwe ni uwiyita Bibicheq Bola bavuga ko ariwe wari ubahagarariye kandi ugaragara no ku mpapuro Minani yokoherezagaho amafranga (transfert d’argent); Uwimana Hussein Said, uvuga ko ari mukuru wa Minani kandi ko we na Bibicheq Bola baba Mbarara; uwiyita Liliane uvuga ko umugabo we yitwa Vianey uba muri Kongo, akanavuga ko zahabu yari iye,  ko ngo yari yaje gushashurwa; hari kandi n’uwo bita Emmanuel ngo wari ushinzwe iby’ubwanditsi bw’ako gaco hamwe na Khalid.

Amakuru yanyuma yizewe, dukesha abantu batandukanye bakorana bya bugufi n’inzego za polisi ya Uganda, aremeza ko uyu munyapolitiki, Minani J.M.V, ari no mu nzira zo gushyirwa ku rutonde rw’abantu b’abatekamutwe baba mu biguhu by’i Burayi bakorana n’imitwe y’amabandi yitwaje intwaro; bityo ngo akaba yashyirwa ku rutonde rw’abantu bashakishwa n’igipolisi mpuzamahanga bita ”interpole”. Tubitege amaso n’ibizakurikira n’abo bafatanije ubu bataramenyekana bose!

29 thoughts on “Umunyepolitike MINANI Jean Marie Vianney mu mugambi wo kwica Buregeya Ahmed,akaba ashaka gucika ubutabera!

  1. Hello! I could have sworn I’ve been to this site before but after going
    through some of the posts I realized it’s new to
    me. Anyhow, I’m certainly pleased I discovered it and I’ll be bookmarking it and checking back regularly!

  2. Der Bitcoin zeigt sich vor dem Wochenende erneut von seiner schwachen Seite. Mit einem Minus von rund fünf Prozent rutscht er am Freitag erneut unter die 46.000-Dollar-Marke. Jesse Powell, CEO der US-Kryptobörse Kraken, hat inzwischen sogar seine bullishe Prognose für die Digitalwährung relativiert. Der Bitcoin Kurs sollte bis zum Jahr 2025 noch stark steigen können. Denn wir sehen sehr wahrscheinlich im Frühjahr 2024 das nächste Bitcoin Halving. Beim Halving kommt es zu einem Angebotsschock beim Bitcoin, was in der Folge immer wieder den Preis massiv nach oben getrieben hat.  Laut Marshall Beard, Chief Strategy Officer der Kryptowährungsbörse Gemini, “ich denke, dass Bitcoin wahrscheinlich in diesem Jahr sein Allzeithoch erreichen wird”, und fügte hinzu, dass “die Zahl von 100.000 Dollar eine ‘interessante Zahl ist, wenn Bitcoin sein bisheriges Rekordhoch von fast 69.000 Dollar erreicht′.
    https://oscar-wiki.win/index.php?title=Track_bitcoin_wallet
    Ein US-Dollar besteht aus 100 Cents. Zur Unterscheidung von anderen Währungen, die auf dem Dollar basieren, wird er mit dem Symbol $ oder US$ symbolisiert. Der US-Dollar ist die am weitesten verbreitete Währung der Welt und gilt als Referenzwährung. Neue Bitcoins werden durch enorm rechenintensives Mining „geschürft“. Diese Rechenleistung ist nötig, um die Sicherheit der Blockchain zu gewährleisten. Die maximale Menge ist im Bitcoin-Code auf 21 Millionen Coins festgelegt und wird voraussichtlich im Jahr 2140 erreicht. Experten gehen davon aus, dass heute bereits 6 Millionen Bitcoins auf immer verloren sind, da Besitzer der ersten Stunde ihre Zugangsdaten zu ihren Bitcoin-Wallets nicht mehr auffinden können. Die Menge der ausgegebenen Bitcoin halbiert sich darüber hinaus alle vier Jahre durch das sogenannte “Halving”. Daher ist bereits heute klar, dass die Menge an neu geschaffenen Bitcoin in Zukunft immer geringer werden wird.

  3. Maximize your search engine optimization efforts with our general purpose link directory. Our directory is specifically designed to help webmasters improve their search engine ranking and increase their domain authority. Get started today and see the results for yourself! https://linkdirectory.at

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *