KUKI URI KU MBUGA NKORANYAMBAGA?ESE URI INZEREREZI YO KU MBUGA NKORANYAMBAGA?

Hakizimana Maurice

Izi mbuga nkoranyambaga(“social media”) zigaragaza ibyo umuntu atekereza! Facebook ubwayo ikubaza iteka ngo “What is in your mind”(Ni ibiki uri gutekereza ?)! Mbese zidusunikira kwandika,gupositinga ibyo dutekereza…..

Kuki se tugomba GUHITA dupositinga ibyo dutekereje? Dutekereza haut-parleurs se?(ntituri ibimashini,ntituri indangururamajwi z’ubwonko)! Tugomba kwitondera ibyo dusangiza abandi,tugatekereza kabiri gatatu mbere yo gusangiza abantu ibiciye mu mutwe wawe…. 🤣🤣🤣!

Hari abapositinga:

Bishakira udufaranga Google/n’izindi mbuga nkoranyambaga bitanga ku bantu bakurikirwa ari benshi kubera udutangazo(ads) ducaho: bene abo nta cyo badakora,ntibita ku izina ryabo,ni cash gusa baba bakeneye kandi koko….”haryoha inzara”!!

Hari amakonti menshi MEZA ku mbuga nkoranyambaga yigisha: guteka,gusuka, ubukanishi,gutwara ibinyabiziga, kuzigama, indimi z’amahanga, imyitwarire ikwiriye,siyansi, amateka,ibidukikije,ibyaremwe,utuntu n’utundi….

Hari amakonti menshi yandi ASHOBORA KUKWANGIZA avuga iby’impaka za politike, amashyaka,imitegekere y’ibihugu, uburwanashyaka,guhangana,na za propaganda z’ibihugu n’abo bahanganye…….Hari ibinyamakuru byigenga,cyangwa bihengamiye ku ngengabitekerezo(ideologies) zinyuranye….

Hari abantu ku giti cyabo bapostinga UBUROFA bw’uburyo bwose, ubwomanzi, uburaya[ibishenzi, porunogarafiya,uburaya bweruye,..] ubushizi bw’isoni, IBITUTSI nk’iby’abashumba,abogeza intambara nk’abogeza imipira, abapositinga imyidagaduro,imikino,….

Sinavuga ibicaho byose kuko ni byinshi(IBIBI N’IBYIZA)!

Uwavuga ko Imbuga nkoranyambaga ari IKIMOTERI rusange ntiyaba ari kure y’ukuri! IKIMOTERI twese duhuriramo buri wese ATORAGURAMO icyo ashaka!

Ababyeyi bazi ubwenge bima abana babo uburenganzira bwo gukoresha Imbuga nkoranyambaga ZOSE kubera iyo myanda yose baba bagomba guhura nayo,babishaka batabishaka kandi bakaba badafite ubushobozi bwo GUTORANYA(trier) muri icyo KIMOTERI rusange!

Abakuze natwe erega nta budahangarwa (immunity) dufite kuko akenshi turangazwa n’ibiduca mu maso tutanabishakaga! Ntujya ubibona se?

NONE HAKORWA IKI?

Ni aha buri wese gufata umwanzuro wo KUBA cyangwa KUTABA ku mbuga nkoranyambaga, no KUYUNGURURA ibyo abonaho, gushaka gusa ibyo yifuza kubona, KUBOROKA amakonti amugwa nabi,no kudafata IBICAHO byose nk’ihame!

Ubuzima ni bwiza ku buryo butagombye kwangizwa n’IBINTU BIRI KURE YAWE(virtual).

Ntukemere ko izi mbuga nkoranyambaga zikwangiza,ntukemere gushukwa n’ibitekerezo bikocamye bicaho,kandi niba unazijyaho,jya ureba ibyo ukeneye gusa aho KUZIZERERAHO ZOSE umeze nk’utazi aho ajya!

Kuba INZEREREZI yo ku mbuga nkoranyambaga byaguteza akaga nk’ubundi BUZEREREZI bwose bubaho!!

II Indi ngingo wasoma: Imbuga nkoranyambaga (zihuza abantu) zishobora no kuba Imbuga ntanyambaga(zitanya abantu)! Uti gute?. Kanda hano uyisome.II

Nitwa Hakizimana Maurice||Kunda paji yanjye ya facebook ubone inama z’ingirakamaro wunguke ubwenge umenye ikinyarwanda ngukundishe ubuzima:https://www.facebook.com/professormaurice/||

55 thoughts on “KUKI URI KU MBUGA NKORANYAMBAGA?ESE URI INZEREREZI YO KU MBUGA NKORANYAMBAGA?

  1. Oh my goodness! Incredible article dude! Thank you, However I
    am experiencing problems with your RSS. I don’t know the reason why I can’t join it.
    Is there anybody else getting identical RSS problems?
    Anybody who knows the solution will you kindly respond?

    Thanks!!

  2. Heya i’m for the first time here. I found this board and I
    find It truly useful & it helped me out a lot. I hope to give something back and aid others
    like you helped me.

  3. Your style is really unique compared to other folks I have read stuff from. Thank you for posting when you’ve got the opportunity, Guess I’ll just book mark this site.

  4. Admiring the persistence you put into your site and detailed information you offer.
    It’s awesome to come across a blog every once in a while that isn’t the same outdated
    rehashed information. Great read! I’ve bookmarked your site and I’m including your RSS feeds to my Google
    account.

  5. This is a very good tip especially to those new to the blogosphere. Simple but very accurate information… Appreciate your sharing this one. A must read post!

  6. Hello, I think your site might be having browser compatibility issues.
    When I look at your blog in Safari, it looks fine but when opening in Internet Explorer, it has some overlapping.
    I just wanted to give you a quick heads up! Other then that, terrific blog!

  7. What’s up to every body, it’s my first go to see of this webpage; this website contains remarkable and in fact fine
    stuff in favor of readers.

  8. The next time I read a blog, I hope that it doesn’t fail me as much as this particular one. I mean, Yes, it was my choice to read through, nonetheless I actually believed you would have something useful to talk about. All I hear is a bunch of crying about something that you could possibly fix if you weren’t too busy searching for attention.

  9. I enjoy, cause I discovered just what I was taking a look for.
    You’ve ended my 4 day lengthy hunt! God Bless you man. Have a nice day.
    Bye

  10. I would like to thank you for the efforts you have put in writing this site.

    I really hope to view the same high-grade content by you later on as well.
    In fact, your creative writing abilities has inspired me to get my own, personal blog now 😉

  11. I am curious to find out what blog system you happen to be
    using? I’m experiencing some minor security problems with my latest blog and I’d
    like to find something more safe. Do you have any
    suggestions?

  12. After looking over a few of the articles on your web page, I really like your way of writing a blog. I bookmarked it to my bookmark website list and will be checking back in the near future. Please check out my website as well and let me know what you think.

  13. A case measuring 39mm x 11.9mm thick rounds out the nods to the Tudor archive while the in-house MT5402 movement and modern finishing flex Tudor’s muscles as a contemporary manufacturer. And at the risk of playing even more inside baseball Stephen Pulvirent knocked it out of the park when he described the Black Bay 58 as “an homage that doesn’t have to feel like one if you don’t want it to.”

  14. Perhaps that means increased production and it almost certainly means a continued push toward more METAS Chronometers in the lineup. But it also means that Tudor can protect its price point its production and its supply chain in a manner that sets the brand up for continued success especially when it comes to actually getting Tudor watches on the wrists all over the world.

  15. The 43mm case is platinum you might recall we took a close look at the origin and properties of platinum not long ago which is a sufficiently heavy element that it is thought to be formed only in very powerful hypernova stellar collapses or in the collision link of neutron stars so you’re getting some additional celestial bang for the buck in the case material as well. This will be a limited edition timepiece consisting of 16 pieces and priced at 69950.

  16. There’s just something so undeniably interesting about the Rolex Datejust Tun-O-Graph. It’s part classic part sports watch. It’s a delicate blend of a watch that harkens back to Rolex debuting a watch with an elapsed time bezel before the Submariner was ever even a thing. The Crown no longer makes the famed “Thunderbird” but there is no shortage of vintage models out there no shortage of perfectly sized bezel-laden 36mm sporty DJs.

  17. Hamilton was not the only USA-made LED sweetheart and not as wild as the wedge-tastic Bulova Computron. Reading Jack Forster’s 2019 story on its revival I had it down link as a limited brave attempt to revive a glorious past. But I’ll be damned if it didn’t make it through the Pandemic morphing into a sleeker dark version of itself in the process.

  18. Price increases are hitting the watch industry in link a bigger way than ever before. In a recent interview given to Bloomberg Hublot CEO Ricardo Guadalupe said that the brand would be raising prices on all of its watches as suppliers have implemented price increases ranging from 10 to 15 percent.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *