Rubavu umukobwa udafite amabati,intebe zo mu nzu, n’ibindi bikoresho byuzuye inzu ntabona umugabo…’ni ihame’

Noblesse Dusabe

Ku bakobwa bo mu miryango ikennye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, bavuga ko ubu bigoye kubona abagabo kubera ibyo basabwa kwitwaza mu bishyingiranwa.Mu byo basabwa kujyana harimo amabati, intebe zo mu nzu, ibikoresho bitandukanye n’ibindi byinshi, nk’uko babivuga.

Abakuriye akarere bavuga ko uyu ari umuco ukwiye gucika kuko ukurura ibibazo mu miryango.

Mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, Adéline Nzasenga yorora inkoko iwabo, avuga ko abasore bagiye bamubenga kuko nta bushobozi arabona bwo kubona ibisabwa.

Ati: “Ni ibintu bizwi, ni ukuvuga ngo niba umukobwa akundanye n’umuhungu, agomba kuzajyana salon, amabati… hari n’abasigaye bajyana moto, akajyana televiziyo, ibishyimbo, ibirayi… ni byinshi, ugasanga [imodoka ya] Daihatsu iruzuye.”

Nzasenga avuga ko ubu arimo gukora ashishikaye ashakisha ibisabwa kugira ngo abone umugabo kuko abibonye ari bwo yabona ‘uwo bahuza’.

Naho umusore we bimusaba iki?

Gikumi avuga ko hari n'umukobwa umara kubakira umusore maze akamubenga
Gikumi avuga ko hari n’umukobwa umara kubakira umusore maze akamubenga

Undi mukobwa wo kuri ‘centre’ y’ubucuruzi ya Ryabizige i Cyanzarwe ati:

“Umuhungu se aba afite iki? Ko apfa kuba ari umuhungu gusa! Hari n’igihe n’inzu muyifatanya cyangwa umukobwa akayubaka”.

Yongeraho ati:

“Niba we kumufuka nta kintu afite, umusore aba ari kubara avuga ati ‘byibuze umukobwa nimujyana iwabo bazampa ibi’.”

Jacqueline Gikumi, w’imyaka 23, na we ngo yaragerageje ariko ntibirakunda kubera kubura ubushobozi bwo kubona ibyo bisigaye bisabwa.

Ati: “None umuhungu wagutwara nta kintu ufite ni uwuhe?  Akubaka inzu nawe ugashyiraho iki?… ugashyiraho amabati, ni ko bimeze… ni ihame. Cyangwa se warangiza no kumwubakira akanaguhakana muri macye.”

Uretse uru rubyiruko ruvuga ibi, n’abakuru baravuga ko uyu muco muri aka gace uhari, Emmanuel Mutumishi avuga ko hari ikitagomba kubura kivuye iwabo w’umukobwa.

Ati: “Ubu bwo bari kubagurira amabati, abasore rwose barubaka inzu, kugira ngo uwo mukobwa azabeho neza uko babishaka kwa nyokobukwe ayo mabati bakayazana n’ibintu.

“Naho kuzana ibintu ayo mabati atariho uwo mukobwa ni nkaho aba ashyingiwe nta buriri nta matora [umufariso] ihari.”

Iby’uyu muco kandi biremezwa n’abasore bo muri aka gace bavuga ko bigoye gushaka umukobwa utifite cyangwa iwabo batishoboye.

Umwe ati: “Ibyo ibintu birahari bya ‘hatari’, umukobwa iyo afite iwabo batifite aba yahiye [byanze] nyine! Iyo ari umwana w’umukene ntacyo yageraho nyine nawe urabizi.”

Uyu musore avuga ko umukobwa ufite iwabo batishoboye bigoye ko abona umugabo
Uyu musore avuga ko umukobwa ufite iwabo batishoboye bigoye ko abona umugabo

Ubutunzi bwasimbuye urukundo  

Rubavu - Rwanda

Ni ibyemezwa na bamwe mu rubyiruko n’abakuze baganiriye na BBC ari nayo dukesha iyi nkuru muri aka gace, bo banavuga ko ingo zubatswe gutya zitaramba.

Umukobwa umwe ati:

“Akenshi izo ngo ntabwo zijya ziramba, ariko nyine aba ari nk’igisasu wiziritseho. Nonese ko uba umukeneye! Urabishaka wamara kumushaka mukabana rwazasenyuka rugasenyuka ukaba nk’abandi bose ariko wamubonye.”

Ildephonse Kambogo ukuriye akarere ka Rubavu avuga ko badashyigikiye uwo muco yemeza ko urimo kubateza ibibazo.

Ati: “Iyo umusore n’umukobwa bagiye kubana bagendeye ku bintu, iyo batabibonye cyangwa se niyo hajemo ibibazo usanga biduteza ibindi bibazo bikomeye.

“Aravuga ati ‘njye namuhaye amabati yanjye none yanze ko tubana’. Ibyo ni ibibazo twagiye duhura nabyo. Niba ari ivangamutungo niribe ariko babanje kugera imbere y’amategeko.

“Ariko kuba biba itegeko mbere yuko munabana ni bya bindi byo guta umuco cyangwa se kutubahiriza amategeko ya leta.”

Mu Rwanda, ubusanzwe umuryango w’umuhungu utanga inka nk’inkwano, muri aka gace nubwo iyo nkwano itangwa abaho bavuga ko ntaho iba ihuriye n’agaciro k’ibishyingiranwa umukobwa asabwa kuzana mu rugo rushya.

Adéline Nzasenga avuga ko muri aka gace abakobwa basabwa byinshi kugira ngo babone abagabo

16 thoughts on “Rubavu umukobwa udafite amabati,intebe zo mu nzu, n’ibindi bikoresho byuzuye inzu ntabona umugabo…’ni ihame’

  1. I was recommended this website by my cousin. I’m not sure whether
    this post is written by him as nobody else know such detailed about
    my trouble. You are incredible! Thanks!

  2. Today, I went to the beach front with my kids. I found a sea shell and gave
    it to my 4 year old daughter and said “You can hear the ocean if you put this to your ear.” She put
    the shell to her ear and screamed. There was a hermit crab inside and it pinched her ear.
    She never wants to go back! LoL I know this is completely off topic but I had to tell someone!

  3. It’s perfect time to make some plans for the long run and it is time to be happy.
    I have read this submit and if I may just I want to recommend you
    some attention-grabbing things or advice. Maybe you could write subsequent articles relating to this article.
    I want to learn more issues approximately it!

  4. Right here is the right web site for everyone who wishes to understand
    this topic. You realize a whole lot its almost
    tough to argue with you (not that I personally will need to…HaHa).
    You certainly put a fresh spin on a topic that
    has been discussed for decades. Great stuff, just excellent!

  5. My spouse and I stumbled over here by a different web
    page and thought I may as well check things out.
    I like what I see so i am just following you. Look forward
    to looking at your web page repeatedly.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *