Amavu n’amavuko y’icyitwa “une minute de silence” (gufata umunota umwe wo guceceka).

Profeseri Hakizimana Maurice

Reka mbabwire akandi kantu,wari uzi aho icyitwa “minute de silence”(gufata umunota umwe wo guceceka) byakomotse? Ese ubundi kuki ari umunota umwe? Ese uwagira ibiri?Bisobanura iki se? Ndabigusobanurira mu mvugo yoroshye!

Ahantu hose hateraniye imbaga iri kwibuka no guha icyubahiro umuntu ukomeye cyangwa uzwi,w’ikirangirire, wapfuye,cyangwa abaturage benshi bishwe n’icyiza, igitero,intambara,…. abategetsi bakunze gufata umunota wo guceceka bahagaze bemye batanyeganyega.

Muri make:

GUCECEKA: bisobanura gusenga bitari ibyo mu idini runaka! (une façon non-religieuse de prier).Ni nko kuvuga bati: buri wese agize icyo avuga, buri wese asenze ukwe, buri wese aririmbye, avugije ifirimbi,inzogera,buri wese agaragaje icyo amwibukiraho,byaba “isoko n’amaduka”=akajagari.

Ni nko kuvuga bati “reka twese tubikemure duceceka,buri wese yibwire mu mutima we icyo ashaka”mu munota umwe! Ngiryo isengesho ritari iry’idini!(version laïque de la prière)!!

INKOMOKO: Ni muri PORTUGAL igitekerezo cya mbere cyakomotse,hari mu mwaka wa 1910.

Icyo gihe habaye igisa nka Revolisiyo yabagejeje kuri Repubulika.Uwayibagejejeho mu b’imbere ni umunyaburezili witwaga José Maria da Silva Paranhos Junior Barão do Rio Branco! Yari arwaye impyiko zamuhitanye tariki ya 10/02/1912. Rubanda yarababaye cyane,nuko hashize iminsi 3 sena ya Portugal itegeka ko igihugu cyose kimwunamira mu rwego rwo kumuha icyubahiro,bagafata iminota 10 yose yo gucecekera imbere ye,bahagaze bwuma!

Igihugu cya 2 ku isi kizwiho gukomeza uwo muhango,cyabaye UBWONGEREZA. Abongereza bafashe iminota 2 yo kunamira ababo baguye mu ntambara ya mbere y’isi yose! (Ndaza kubabwira impamvu ari iminota ibiri)

Ku itariki ya 11/11/1922 umunsi UBUFARANSA bwizihizaga umunsi bita “armistice de 1918” ni ukuvuga umunsi wo kwishimira ko Intambara ya mbere y’isi yahagaze, bo bafashe UMUNOTA umwe wo kwibuka ababo bose, nuko biva mu Bufaransa bikwira isi yose gutyo!

[Mbibutse ko amahame menshi y’imiyoborere isi igenderaho ava mu Bufaransa].

Buri tariki 11 z’ukwa 11 saa 11 mu Bufaransa ni umuhango uzwi umenyerewe!

ESE KOKO UMUNOTA WOSE URASHIRA?

Byitwa “1minute de silence” ariko hafi 100 % nta saha bareberaho ko amasegonda 60 yuzuye neza.Hari ubwo wuzura,ariko ni gake cyane!

Umunyamakuru w’ikinyamakuru Le Monde,witwa Donald Walther,yarabihinyuje nuko akora ilisite y’incuro 83 (kuva 1998 kugeza 2016) bafashe uwo munota wo guceceka,arayegeranya.Hose yafataga isaha (chronomètre) mu ntoki akabara amasegonda. Yasanze izo ncuro zose uko ari 83 ukoze mwayeni uwo munota warabaga ari amasegonda 32,47, urumva nawe ko ari igice cy’umunota!

Hari aho wanamaraga gusa amasegonda 11 urugero nk’igihe bahaga icyubahiro abishwe n’umutingito w’isi mu Karere ka L’ Aquila, mu Butariyani,hari mu mwaka wa 2009.

Icyakora mu Bongereza ho,ngo haba hari isaha ibara amasegonda cyane cyane mu Nteko ishinga amategeko aho bene uwo muhango ukunze kubera!

KUKI NTAWE UGOMBA KUNYEGANYEGA MURI UWO MUHANGO?Ngo guceceka burundu ntihagire igikoma,guhagarara utanyeganyega na gato, mu gihe cy’uwo munota wo guceceka, ni ukwifatanya byuzuye n’uwapfuye,ni ukwishyira mu mwanya we, kuko nawe ntavuga, ntanyeganyega!!

IMINOTA IBIRI YO GUCECEKA: Kuva tariki 27/10/1919 Umwami w’Ubwongereza George V yategetse ko bajya bafata iminota 2 yo guceceka: umunota umwe ku bapfuye,undi munota ku bazima barokotse intambara ya mbere y’isi yose!!

Kuva ubwo, tariki 11 z’ukwezi kwa 11 buri mwaka saa 11 mu gihugu hose bafata iminota 2 yo kwibuka intwari zabo zarwanye intambara ya 1 y’isi (izayiguyemo n’izayirokotse)!

Ubu isi yose yakurikije umunota umwe wo guceceka (“une minute de silence”) w’ubufaransa, ibihugu by’iburayi na Amerika ndetse na Afurika na Aziya ntibyatanzwe!

Ngayo nguko iby’ umunota wo guceceka (“1 minute de silence” hamwe n’iby’iminota 2 yo guceceka (two minutes of silence)!

Nitwa Hakizimana Maurice||Kunda iyi paji yanjye ya facebook ubone inama z’ingirakamaro wunguke ubwenge umenye ikinyarwanda ngukundishe ubuzima:https://www.facebook.com/professormaurice/||

28 thoughts on “Amavu n’amavuko y’icyitwa “une minute de silence” (gufata umunota umwe wo guceceka).

  1. Pingback: game sex
  2. Pingback: vape pen weed oil
  3. Pingback: fortnite radar
  4. Pingback: visit website
  5. Pingback: hit789
  6. Pingback: online chat

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *