Amakuru mashya ku rubanza rwa Félicien Kabuga: hari umutangabuhamya wavuze ku kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba RTLM

Ange Eric Hatangimana

Yannick Izabayo

Umutangabuhamya ushinja Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda, yakomeje gutanga ubuhamya bwe kuri uyu wa kane, avuga ku ngingo zirimo n’ikiganiro avuga ko yagiranye n’abanyamakuru babiri ba RTLM.

Ari i Arusha, hifashishijwe uburyo bw’amashusho, yatanze ubuhamya bwe mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha.

Yahoze mu Nterahamwe i Kigali, akaba asanzwe ari mu gifungo cya burundu mu Rwanda ku byaha bya jenoside, nkuko byavuzwe mu rukiko ubwo yatangiraga ubuhamya bwe muri uku kwezi.

Kabuga, wari uri mu rukiko, nta jambo yahawe. Ariko mu gihe gishize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Mu iburanisha rya none, umushinjacyaha yagiye abaza umutangabuhamya ibibazo byo gutuma asobanura birambuye ku buhamya bwe bushinja Kabuga.

Aha ni ho yamubajije ku kiganiro avuga ko mu kwezi kwa gatanu mu 1994 yagiranye n’abanyamakuru ba radio RTLM, ari bo Philippe Mbirizi na Kantano Habimana, bamubwira ibijyanye n’amabwiriza ngo bari bahawe na Kabuga.

Abo banyamakuru ngo bamubwiye ko ubwo Kabuga yasuraga RTLM ku itariki ya 17 y’ukwezi kwa kane muri uwo mwaka, yabasabye kujya baranga ahantu hose Inyenzi-Inkotanyi – ijambo ngo ryavugaga Abatutsi muri rusange – zihishe kugira ngo zihigwe zicwe.

Ibisobanuro by’uyu mutangabuhamya byashyizwe mu muhezo inshuro nibura eshatu, mu kurinda ko umwirondoro we wamenyekana mu gusubiza kwe.

Umutangabuhamya yavuze ko ibiganiro bya RLTM byahinduye isura nyuma y’itariki ya 6 y’ukwezi kwa kane mu 1994, itariki y’urupfu rw’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana.

Ngo mu biganiro byayo, RTLM yarushijeho gushishikariza urugomo no kwica Abatutsi, ivuga ko Inkotanyi ari zo zishe Habyarimana kandi ko zigomba kubiryozwa.

RTLM ikaranga aho Abatutsi bihishe n’ahantu barimo gushaka guhungira, igashishikariza Interahamwe n’abasirikare kujya kubica.

Yavuze ko RTLM yatangazaga ko Abatutsi bashakaga gukura Abahutu ku butegetsi.

Ngo Interahamwe zahinduye intego

Mu rukiko hatangajwe amajwi yo mu gice cy’ikiganiro cyo kuri RTLM, umutangabuhamya avuga ko yacyumvise mu kwezi kwa kane mu 1994.

Umunyamakuru wumvikanamo – avuga ko niba yibuka neza ari Noël Hitimana wabaga i Nyamirambo – ngo yahamagariraga Interahamwe n’abasirikare kujya kwica Abatutsi bari bahungiye ku musigiti w’ahazwi nko kwa Kadafi, wari wahungiyemo abavuye muri za segiteri (imirenge) za Nyamirambo na Nyakabanda.

Gusa ngo nyuma yuko bahateye, RTLM yagoretse imvugo, ivuga ko abishwe bari urubyiruko rw’abasirikare b’Inkotanyi rwari ruhihishe.

Umucamanza ukuriye iburanisha Iain Bonomy yamubajije niba icyo gihe yari ashyigikiye RTLM, asubiza ko nta na rimwe yigeze ayishyigikira.

Yavuze ko byose hamwe, umusigiti wo kwa Kadafi wagabweho ibitero bitatu nk’icyo, mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu mu 1994.

Umushinjacyaha yamubajije ikigero yashyiraho uruhare rw’ibiganiro bya RTLM mu gutuma habaho ubwicanyi, avuga ko yagize uruhare runini mu bwicanyi, ko iyo itabaho hari abantu benshi bari kurokoka.

Umutangabuhamya yavuze ko ubwo Interahamwe zavukaga, nyuma yuko hadutse amashyaka menshi mu 1991, rwari urubyiruko rw’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND, nkuko n’andi mashyaka nka PSD nayo yari afite urubyiruko rwayo.

Kubera amashyaka menshi, yavuze ko MRND yatangiye kwifashisha urubyiruko rwayo mu gushaka abayoboke bashya mu rubyiruko, nyuma yuko itari ikiri ishyaka rimwe mu gihugu.

Mbere ngo Interahamwe zabaga zikora ibikorwa byo gususurutsa abantu mu mbyino, mbere yuko inama (meetings) za MRND zitangira.

Ariko ngo ahagana mu mpera y’umwaka wa 1992, Interahamwe zahindutse “umutwe w’abicanyi”, zikica umuntu wese udashyigikiye MRND.

Umutangabuhamya yavuze ko Kabuga yahaga inkunga nyinshi Interahamwe na MRND, irimo nk’ibiro byo gukoreramo, imodoka Interahamwe zagendagamo, n’inkunga y’amafaranga.

Umucamanza yavuze ko iburanisha rizakomeza ku munsi w’ejo ku wa kane, uyu mutangabuhamya ahatwa ibibazo n’uruhande rwunganira Kabuga.

Yanavuze ko hari gahunda yuko mu gihe kiri imbere ubuhamya nk’ubu buzajya butangirwa i Kigali, aho kuba i Arusha, mu rwego rwo kunoza imikorere.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *