Perezida Felix Tshisekedi yarahiriye ”gushyira ku murongo” igisirikare cy’igihugu n’imibereho y’ingabo,nabo abasaba kutazigera bagambanira igihugu

Ange Eric Hatangimana

Noblesse Dusabe

Perezida Félix Tshisekedi yizeje “gushyira ku murongo”, n’impinduka mu mibereho y’abasirikare ba DR Congo, ubwo yasuraga abasirikare bashya mu ngabo bitabye ubusabe bwe bwo mu kwezi gushize. 

Ikigo cya gisirikare cya Kitona, mu ntara ya Kongo Central, kirimo gutoza abasirikare bashya 10,200 barimo abagore 300, nk’uko ibiro bya perezida wa Congo bibivuga.  

Ni bo bantu benshi bitabiriye kwinjira mu ngabo za Congo icya rimwe mu mateka y’iki gihugu, nk’uko bivugwa na radio-televiziyo ya leta, RTNC. 

Tshisekedi yunamira ibendera rya DR Congo ku kigo cya gisirikare cya Kitona

Mu kwezi gushize Tshisekedi yasabye urubyiruko kwinjira mu gisirikare ku bwinshi bakajya “kurinda igihugu cyatewe n’u Rwanda rwikinze muri M23”. 

Icyo gihe, Tshisekedi yavuze ko yagerageje “inzira ya diplomasi…ariko nta musaruro ufatika yatanze ku rubuga”, avuga ko ibyo bishobora “kutugeza ku ya kabiri [intambara]”. 

Kuwa kane, Tshisekedi yabwiye abo bitabye ubusabe bwe bo mu ntara zitandukanye za Congo ko bagiye kuvugurura igisirikare n’imibereho y’abasirikare, bagendeye ku itegeko rishya leta yahaye inteko ishingamategeko.

Tshisekedi avuga ko intego y’iryo tegeko ari “ugushyira ku murongo igisirikare cyacu”

Ati: “Abantu baradukinishije kuko igisirikare cyacu kitari kiri ku murongo kandi ‘morale’ y’abasirikare iri hasi.” 

Tshisekedi yizeje abo basirikare bashya “kwita ku mibereho yabo n’imiryango yabo”, nabo abasaba kurangwa n’ikinyabupfura no “kutagambanira Congo”. 

Ingabo za Congo zinengwa kunanirwa kurwanya ubwazo imitwe yitwaje intwaro y’Abanyecongo n’abanyamahanga mu burasirazuba bwa DR Congo zayogoje ako karere mu myaka irenga 20 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *