Ukraine yatwitse inkambi ya gisirikare y’Abarusiya yarimo nibura abasirikare kabuhariwe 200 ibatwikishije missiles M142 “HIMARS” aho bari bari ku kirwa cya Dzharylhach, hafi ya Crimée! U Burusiya mu cyunamo

Ange Eric Hatangimana

Rémy RUGIRA

Ni kimwe mu gitero cyishe abarusiya benshi icyarimwe, kandi kitabegereye : Ukraine yatwitse inkambi ya gisirikare y’Abarusiya yarimo nibura abasirikare kabuhariwe 200 aho bari bari kwisuganyiriza ibatwikishije missiles M142 “HIMARS” ku kirwa gito cya Dzharylhach, hafi ya Crimée  ahagana mu majyepfo yerekera Kherson.

Ibitangazamakuru nka Newsweek na CNN, bimwe mu bitangaza ubwa mbere ibikorwa by’ingabo za Ukraine kimwe n’ikindi kitwa Euromaidan Press, byose byemeza ko iyo mibare 200 ari ikigereranyo gusa gusa bashobora no kuba barenga abo urebye ukuntu iyo nkambi ya gisirikare ingana, hamwe n’ibikoresho byinshi cyane by’urugamba, byose bayavaye ivu mu kanya nk’ako guhumbya.

Cyari ikigo cya gisirikare gikorerwamo imyitozo kikaba n’ububiko bwa za missiles zirasa kure z’Uburusiya

Minisiteri y’ingabo za Ukraine yasohoye video nayo yafashwe bikiri kuba na za drones, iyo video yananyuze kuri CNN (kanda hano ubyirebere) ariko kuyireba bisaba kuba utagira ubwoba kuko yerekana neza cyane uko Abarusiya b’ibigango kandi b’ingabo zidasanzwe bahindutse ivu mu kanya gato cyane.

Tariki 23 Nyakanga, ikigo Institute for the Study of War, kimwe mu bikurikirana isegonda ku isegonda kikanasesengura buri cyose kiri kubera hafi ya Dzharylhach, ku nyanja Yirabura(mer Noire) no ku muzenguruko wa 70km z’umugi wa Kherson, kivuga ko Uburusiya bwashyize amakambi menshi ya gisirikare buhuzuza ingabo zabwo zikomeye, kandiu buhashyira ibigo bivuriramo abakomeretse n’ibitorezamo ingabo.

Euromaidan Press isobanura ko ubutasi bwa drones za Ukraine bwabashije kuvogera hejuru y’izo ngabo muri ibyo bigo,ikintu cyatumye Ukraine irunguruka ubwambure bw’Uburusiya, aho Uburusiya butagishoboye kurinda ikirere cy’aho bwita iwabo.

“Abatasi biboneye ko ingabo z’Uburusiya zumvaga zitekanye, kubera ko iyi nkambi yagizwe ivu yari kuri 85 km z’urugamba, ku rundi ruhande rw’Akarere ka Kherson”, nk’uko byandikwa n’isoko y’amakuru yacu muri Ukraine. Iyo soko yacu ikomeza igira iti:

“N’ubwo bacukuye imiyoboro bihishamo, ariko ntibibwiraga ko hari igitero cyabagabwaho hano, nuko Ingabo z’Abarusiya nazoziharunda amakamyo mpenshi cyane b’ibikoresho byinshi cyane”.

Iri ni ikosa rikomeye cyane Ingabo z’Uburusiya zakoze ryo kurunda ingabo nyinshi n’ibikoresho byinshi kuri aka karwa, kandi bigakorwa mu ijoro,ibintu byatumye ubutasi bwa Ukraine bubahozaho ijisho.

Si ubwa mbere Uburusiya bukora iri kosa kuko mu kwezi kwa Gatandatu ingabo nyinshi zatwitswe nanone na missiles za HIMARS, igihe zari zarundanyijwe ku murongo hafi ya Kreminna zirindiriye kwakira umujenerali wagombaga kuzigezaho ijambo.

Mu duce Uburusiya bwigaruriye,ingabo za Ukraine zikomeje gusubirana buhoro buhoro uduce twazo

 Igitangazamakuru Kyiv Post, kivuga ko gukubitwa kw’izi ngabo byatewe n’igikorwa cyo gushaka uko basubirana uduce bambuwe n’Uburusiya, kuko ari byo byatumye iyi nkambi y’Abarusiya ya Dzharylhach ikoreshwa nabi n’abarusiya nk’uko byanatangajwe ku rubuga rwabo rwa  Facebook

Hamwe mu hantu Ukraine yifuza kwisubiza bubi ba bwiza,ni Crimée. Umuhanga umwe mu bya politike y’abasoviyete witwa Jason Jay Smart, asobanurira ikinyamakuru cyo muri Amerika agira ati

Abanya Crimée  hafi ya bose“ ntibashyigikiye Uburusiya nk’uko i Moscou bagerageza kubyereka isi yose”.  “Ukuri ni uko abaturage benshi batigeze na rimwe bishimira komekwa ku ngufu ku Burusiya, kandi batangiye kubona ko igihe ari iki kugira ngo bibohore, kandi harimo benshi bafasha cyane ingabo n’ubutasi bya Ukraine mu ri gahunda yo kwirukana Abarusiya iwabo”. Hano i Dzharylhach, biragaragara ko ababigizemo uruhare ari abari Crimée.

Dore zimwe mu ntwaro zikaze ziri kuvuza urwamo muri Ukraine

T-90
T-90: Nizo nyinshi Uburusiya buri gukoresha muri Ukraine n’ubwo busanzwe bufite bulende zigezweho zo mu bwoko bwa T-14 ariko zagaragaje ubushibozi buke.Bahitamo kwigumira kuri izi T-90.
Photo 1/20© Getty Images
Bayraktar TB2
Bayraktar TB2.: Izi dorone zitwa Bayraktar zakozwe na Turukiya, zikoreshwa n’ingabo za Ukraine. Zagiriye akamaro kenshi cyane Ukraine,banazihimbira indirimbo. Photo 2/20© Getty Images
CAESAR
CAESAR: Ubufaransa bwoherereje Ukraine izi bulende z’igitangaza zitwa CAESAR, aho zagaragaje ko zishoboye cyane.Hari izangirikiye ku rugamba nyuma y’akazi keza cyane zakoze,ariko zimaze gusanwa zisubiura ku kazi. Photo 3/20© Getty Images
Iskander
Iskander: Iskander ni za missiles z’Uburusiya zahagamye cyane Ukraine; ariko Kiev bahise bazimenyera bidatinze biga n’uburyo bwo kuziyobya.Photo 4/20© Getty Images
Javelin
Javelin ni imbunda irasa missile zakorewe gushwanyaguza za bulende.Javelin zikundirwa ko zoroshye gutwarwa, kandi zatwitse za bulende z’Uburusiya zitagira ingano.Photo 5/20© Getty Images
Shahed 136
Shahed 136 ni uti drones duto,duhendutse, Uburusiya bwaguze ku bwinshi i Téhéran.Ni kimwe mu bimenyetso by’uko Uburusiya budafite drones zabwo zihagije muri uru rugamba. Photo 6/20© Getty Images
S-300
S-300 zikoreshwa n’Uburusiya ndetse na Ukraine. Photo 7/20© Getty Images
Leopard II
Leopard II ni bulende z’Abadage nazo zakoze akazi katoroshye: izo Ukraine yahawe zari iza Pologne, inyinshi ziracyari mu kazi ku rugamba kandi zifite ikoranabuhanga rihambaye cyane rizengereza cyane Uburusiya kurusha izindi bulende zose ziri ku rugamba.Photo 8/20© Getty Images
HIMARS
HIMARS (High Mobility Artillery Rocket System) ni intwaro zohereza za roquettes nyinshi icyarimwe.Ni zimwe mu zizengereza cyane Abarusiya kuko zirasa kure cyane kugeza mu duce Uburusiya bwiyometseho ku ngufu.Photo 9/20© Getty Images
Mig-29
Mig-29 nizo ndege z’Uburusiya zizengereza Ukraine kandi zidapfa kubonwa na za radari. TPhoto 10/20© Getty Images
Iskander
Iskander ni missiles z’Uburusiya zagakoze cyane Kharkiv,Tornado, Grad, Calibre… Ubu izi missiles Uburusiya buziryamyeho cyane kuko ziragakora mu guca intege Kiev. Photo 11/20© Getty Images
Bayraktar TB2
Bayraktar TB2 izi drones zaragakoze muri Ukraine,ariko zabanje kugakora no muri Haut-Karabagh, muri Libye, Syrie…Photo 12/20© Getty Images
CAESAR
CAESAR z’Abafaransa ku rugamba muri Ukraine. Nyuma y’akazi zakoze,ibihugu byinshi byatangiye gukora commandes mu Bufaransa ngo byizibikeho.Photo 13/20© Ludovic MARIN / POOL / AFP
S-300
S-300 ni za missiles zirinda ikirere. Les S-300 kimwe na S-400 zirashoboye cyane, kuko zikingira ikirere mu buso bwa 300 km kare. Photo 14/20© Andrey Rudakov/Bloomberg via Getty Images
T-90
T-90 zarwanye muri Tchétchénie, Bosnie, Algérie, Syrie, Arménie none ziri no muri Ukraine, aho zikora mu rugamba, no mu kubungabunga ahafashwe .Photo 15/20© Getty Images
Javelin
Javelin. Photo 16/20© Getty Images
Leopard II
Leopard II Photo 17/20© Getty Images
Mig-29
Mig-29 Photo 18/20© Getty Images
Shahed 136
Shahed 136 Photo 19/20© Photo by Vladimir Shtanko / ANADOLU AGENCY / Anadolu Agency via AFP
HIMARS
HIMARS izi  HIMARS  zafashije cyane Ukraine gushwanyaguza ububiko bw’intwaro z’Uburusiya, kurasa no gutwika imirongo miremitre ya gisirikare, cyangwa inkambi zabo. Photo 20/20© Getty Images

source: Recit de www.geo.fr

28 thoughts on “Ukraine yatwitse inkambi ya gisirikare y’Abarusiya yarimo nibura abasirikare kabuhariwe 200 ibatwikishije missiles M142 “HIMARS” aho bari bari ku kirwa cya Dzharylhach, hafi ya Crimée! U Burusiya mu cyunamo

  1. These deposit free spins may be earned with free spins no deposit bonuses as well as deposit bonuses, but they’re not too common and, in most cases, you will notice that online casinos give you smaller numbers of free spins when the offer is wager-free – and they also tend to come in smaller values (wager-free spins bonuses tend to be worth around €0.10 each, at most). Sweepstakes casinos have been growing in popularity over the past five years. There are now multiple brands competing for your time. This means bonus offers covering free spins, matched bonuses and social media-style promotions are getting better all the time. You can check out these casinos using your free spins without needing to deposit. If you get lucky, you might never need to make a deposit! We are a free service that gives you access to casino reviews, a wide array of bonuses, gambling guides & blog posts. We have financial deals with the operators we present, but that does not affect the results of our reviews. As long as you follow the expert’s advice, you will be having a healthy and safe gambling experience. CasinoAlpha’s leadership in the industry is meant to make a change for a better future.
    http://source-wiki.win/index.php?title=Jocuri_cu_aparate_online
    Casino World has the BEST Slots experience you can find! Casino World is a massively multiplayer casino RPG that provides the deepest, most satisfying casino & slots experience! Become a card shark in Texas Hold’em, a Video Poker whiz, or a Slots CHAMPION! Compete in season challenges, enjoy live parties, try amazing avatars, dance moves, and so much MORE! Good luck playing our free online casino games! Yes, it is legal to play free slots online from anywhere in the US. The free slots available at Bonus are instant-play, which means no signup, download, or payment required. Players can simply refresh the game to reset their bankroll. You can email the site owner to let them know you were blocked. Please include what you were doing when this page came up and the Cloudflare Ray ID found at the bottom of this page.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *