Intambara y’u Rwanda muri RD Kongo: Inzobere za LONI zatanze gihamya idashidikanywaho ko M23 na RDF ari igisirikare kimwe, kandi zitanga amazina 13 y’aba ofisiye b’u Rwanda bagomba gukurikiranwa

Ange Eric Hatangimana

Noblesse Dusabe

Kuwa mbere tariki 19 kamena 2023,imbere ya ONU, itsinda ry’inzobere kuri RD Kongo zatanze raporo yazo imbere y’Akanama Gashinzwe Amahoro Ku isi,raporo bari bamaze umwaka bakora bucece. Ni muri iyo raporo izo nzobere zatanze gihamya idashidikanywaho ko M23 na RDF ari igisirikare kimwe, kandi zitanga amazina 13 y’aba ofisiye b’u Rwanda bagomba gukurikiranwa. Berekanye ibimenyetso simusiga ko ingabo z’u Rwanda zitwa RDF zarwanye ziyita M23 mu ntara ya Nord-Kivu.

Ibihamya ntakuka batanze harimo ibiganiro, amafoto, amashusho yafashwe na za satelite n’indege,byose byerekana neza ingabo z’u Rwanda mu mpuzankano zazo muri Rutshuru, Masisi na Nyiragongo no ku mbibi z’imigi n’udusanteri byafashwe na M23.

Babonywe mu bwicanyi i Kishishe, Bambu,na Kiwanja. Aha i Kiwanja, abasirikare 25 b’u Rwanda bafashwe videwo tariki 15 ugushyingo 2022 bari ku mirongo. I Mushaki,muri teritwari ya Masisi, hafashwe mudasobwa yabo yarimo amakuru yose( notes) mu cyongereza no mu kinyarwanda,ayo makuru akaba yaravugaga ibikoresho bya gisirikare bafite, n’amazina,amapeti y’abasirikare n’abayobozi babo (commandants) boherejwe kandi bari kuyobora urugamba muri Kongo.

I Kigali,mu Rwanda, ibyo bikorwa byose byo gutera Kongo bifite ibiro byiswe « Nord-Kivu », biyoborwa na Kizigenza Jenerali James Kabarebe, umujyanama mukuru mu by’umutekano n’ingabo wa perezida Paul Kagame.

Intego nyamukuru ya Kabarebe na Kagame, nk’uko byasobanuwe n’izo nzobere,ni uguha imbaraga nyinshi cyane M23 no gufata ibirombe by’amabuye y’agaciro,kubirinda cyane, no kuhirukana aba hutu bo muri FDLR,ubu basigaye bafashe cyane ingabo z’igihugu cya RD Kongo kubahashya.

Dore urutonde rw’aba ofisiye bakuru b’u Rwanda bashinjwa n’inzobere za LONI kugira uruhare mu kwica inzirakarengane, ubusahuzi, kwica urubozo,gushimuta abantu n’inka, no guhungabanya abaturage basanzwe ba Kongo.

1) Gen James Kabarebe

2) Gen Jean Bosco Kazura

3) Lt Gen Mubarak Muganga

4) Maj Gen Ruki Karusisi

5) Maj Gen Vincent Nyakarundi

6) Maj Gen Frank Mugambage

7) Maj Gen Emmy Ruvusha

8 ) Maj Gen Alex Kagame

9) Maj Gen Eric Murokore

10) Brig Gen Rugumya Gacinya

11) Brig Gen Andrew Nyamvumba

12) Lt Col Alex Nkuranga

13) Captain Jean Pierre Niragira

Mu kazi bakoze, ngo harimo gushaka no gutsinsura FDLR na Rud-Urunana, no guca intege « colonel » wa FDLR witwa Protogène Ruvugayimikore (alias Ruhinda) n’undi mu Colonel wa Rud-Urunana, witwa Gavana ngo we banabashije kumwica mu Gushyingo 2022 mu gitero cyavuye Kigali.

Dore agace k’iyo raporo kagaragaramo ayo mazina y’abofisiye bakuru b’u Rwanda baregwa ibyaha bya jenoside n’ibyaha by’inyokomuntu bitwikiriye umutaka wa M23:

Ku bihereranye n’ikinamico – mu mpapuro gusa – rya M23 ngo ryo kuva mu duce yafashe,ikinamico ryanditswe na za ngabo za Afurika y’iburasirazuba, izo nzobere za LONI zavuze ko byari urwiyerurutso gusa, ko basubiyemo, cyangwa bakava aho bafashe bajya gufata ahandi hashya.

Ku mibare y’aba M23; raporo yagaragaje ko ubu bari kwiyongera,aho bageze nibura ku 3 000.

Des combattants du M23 dans l'Est de la RDC, en janvier 2023.Des combattants du M23 dans l’Est de la RDC, en janvier 2023. © GUERCHOM NDEBO / AFP

Hagati aho n’ubwo isi yose yamaganye u Rwanda na M23 mu magambo gusa,bo bakomeje kwica, gusahura, no gutsembatsemba abaturage ba RD Kongo ntacyo bikanga. Biteye isoni ku Muryango Mpuzamahanga na ONU byigumira mu ma raporo gusa badafata umwanzuro wo guhana bihanukiriye abahungabanya umutekano wa Kongo bazwi neza. Jenoside ya Kongo igomba guhagarara.

Source:RFI

30 thoughts on “Intambara y’u Rwanda muri RD Kongo: Inzobere za LONI zatanze gihamya idashidikanywaho ko M23 na RDF ari igisirikare kimwe, kandi zitanga amazina 13 y’aba ofisiye b’u Rwanda bagomba gukurikiranwa

  1. Do you mind if I quote a few of your articles as long as I provide
    credit and sources back to your website? My blog is
    in the very same niche as yours and my visitors would truly benefit from a
    lot of the information you present here. Please let me know if
    this ok with you. Many thanks!

  2. Thanks for finally writing about > Intambara y’u
    Rwanda muri RD Kongo: Inzobere za LONI zatanze gihamya idashidikanywaho
    ko M23 na RDF ari igisirikare kimwe, kandi zitanga
    amazina 13 y’aba ofisiye b’u Rwanda bagomba gukurikiranwa –
    Afriquela1ère < Liked it!

  3. I was wondering if you ever thought of changing the page layout of
    your website? Its very well written; I love what youve
    got to say. But maybe you could a little more in the way of content so people could connect with it better.
    Youve got an awful lot of text for only having one or two pictures.
    Maybe you could space it out better?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *