Pr Dr Charles Kambanda aranenga abanyepolitike batagira ikindi bakora uretse guhangana gusa. Aranavuga ibyiza bya Amnesty n’uko ikwiriye kumvikana

Pr Dr Charles Kambanda

Iyi nyandiko ni igitekerezo bwite cya Porofeseri dogiteri Karoli Kambanda!

Hari Ibintu abanyepolitike bafite aho babogamiye mu Rwanda bagomba kumenya:

I. Nimutandukanye competition na conflict (guhatana no guhangana).

Umunyapolitike wemera competition (guhatana n’abandi mu kibuga cya politike),iyo hari mugenzi we ufite political agenda itandukanye na political agenda afite(umurongo we we politike unyuranye n’uwe), arasobanura political agenda (ibye) ye akagaragaza ukuntu umurongo we ari mwiza kuruta uwa mugenzi we.

Ku rundi ruhande, umunyapolitike ukora politique ya conflict (politike yo guhangana), iyo mugenzi we afite afite political agenda,(umurongo we we politike unyuranye n’uwe) we ajya mu byo kwibasira mugenzi we kabone n’ubwo yaba adasobanukiwe na political agenda (n’uwo murongo) wa mugenzi we. Impamvu? We ntabwo afite political agenda (nta murongo we bwite agira) azanye ku isoko rya politike.

II. Nshyigikiye umurongo wo gutanga imbabazi rusange(Amnesty)

Kuri statement (magambo)ya Madamu Ingabire hari ibintu bibiri umuntu utekereza neza yakagombye kuba yibaza.

(a) Ese ibyaha byose byakozwe mu Rwanda, mu bihe byose, bishobora kuvamwaho na Amnesty (Imbabazi rusange)?

Igisubizo:(i) Oya.

Hari ibyaha bitavanwaho na amnesty(imbabazi rusange) mu mategeko mpuzamahanga urugero nk’ibyaha by’intambara( war crimes), ibyaha byibasiye inyoko muntu (crimes against humanity), ibyaha bya jenoside (genocide), ibyaha by’urugomo(aggression),n’ibyaha byo kunyereza umutungo(Piracy). Itegeko ryo gutanga imbabazi rusange(Amnesty ) riba impfabusa mu buryo bwose rireba ibyaha byitwa ibyaha mpuzamahanga.

Igisubizo cya (ii) ni Yego

Ibyaha bya politike byagiye biregwa Abanyarwanda batandukanye nta yindi legal tool (uburyo bwemewe n’amategeko) iboneye yabivanaho uretse itegeko rya Amnesty (ryo gutanga imbabazi rusange) kubyaha bose bya politike.

Urugero: Uramutse ufashe ubutegetsi ubu, abantu nka ba Mushahidi, bariya ba FDLR bafunzwe kubera kurwanya RPF, bariya bafunzwe ngo bari mu gisirikare cya RNC, n’abandi benshi…..…wabavana gute mu buroko udashyizeho itegeko rya Amnesty ku byaha bya politike? Ibyaha bya politike harimo icyaha cyo kugambanira igihugu(Treason), icyaha cyo kugumura abaturage (Sedition), icyaha cyo kwigomeka ku butegetsi (rebellion) n’ibindi byaha….

Ingingo byenda gusa: Dr Gasana Anastase yatangaje ibihano biremereye abona bikwiriye Inkotanyi! Ntakozwa ibyo kuziha Imbabazi

Umwanzuro wanjye

(A)Ibyo Madamu Ingabire avuga ni byo. Hakenewe form ya Amnesty (uburyo bwo kuzatanga imbabazi rusange) cyane cyane ku byaha bya politike. Nubwo hari ibyaha bivaho mu buryo bwa Amnesty (bw’imbabazi rusange), hari ibyaha bitavamwaho na Amnesty.

Ibyaha bya politike byose mu Rwanda bikeneye Amnesty kugira ngo ababiregwa, ababifungiwe cyangwa abarekuwe ariko bambuwe uburenganzira bwabo basubirane uburenganzira bwabo.

Reka mbabaze, umuntu nka Me Ntaganda utemerewe gukora politike mu Rwanda kubera ibyaha bya politike, yagaruka gute muri politike hatabayeho itegeko rya Amnesty?

(B) Madam Ingabire afite restorative Justice approach (afite politike y’ubucamanza bwunga igihugu). Kandi irakenewe bitewe n’ibibazo igihugu gifite. Nta kuntu wakemura ikibazo cya criminal Justice (ubutabera burenganura urengana) mu Rwanda utisunze some elements (ibintu bimwe na bimwe) za “restorative Justice” (ubutabera bwunga igihugu).

Umunya politike ufite aho abogamiye, utemeranya na approach(n’iyi politike) ya Madamu Ingabire, kandi asobanukiwe icyitwa criminal Justice (ubutabera burenganura urengana)natubwire ukuntu yabigenza kugirango imfungwa za politike zose zisohoke muri gereza kandi n’abambuwe uburenganzira bwabo kubera ibyaha bya politike basubirane uburenganzira bwabo nta mananiza. Umuntu utekereza neza kandi usobanukiwe na criminal Justice(ubutabera burenganura urengana) agomba kumenya ko hakenewe itegeko rya Amnesty (itegeko ryo gutanga imbabazi rusange) ku byaha bya politike! Sibyo?

N.B: Abanyarwanda tugomba guca umuco wo kwishimira kutamenya, ignorance (ubuswa)!!! Twagombye kwitoza kwifata igihe tutazi subject matter (hari ibyo tudasobanukiwe) aho kwiha gutanga “ibitekerezo”(ingirwabitekerezo) ku bintu tutazi!

Pr Dr Charles Kambanda

16 thoughts on “Pr Dr Charles Kambanda aranenga abanyepolitike batagira ikindi bakora uretse guhangana gusa. Aranavuga ibyiza bya Amnesty n’uko ikwiriye kumvikana

  1. Jye ndabona prof kambanda yibanze cyane kubamaze gukatirwa ninkiko..akavugako hakenewe Amnesty. Aho kuri jye birumvikana..ikibazo na none ariko ngifite kubantu batigeze bakatirwa kandi nabo bakoze ibyaha biremereye nka genocide, crimes contre l humanite na crimes de guerre. Abo bo se twabigenza dute? Nabo amnesty irabareba?. Ese kuri kambanda ICCTR yarangije inshingano zayo?

  2. Uti natubwire ukuntu yabigenza kugirango imfungwa za politike zose zisohoke muri gereza kandi n’abambuwe uburenganzira bwabo kubera ibyaha bya politike basubirane uburenganzira bwabo nta mananiza.
    Hanyumase kubaza ikibazo nk’iki utekerezako niba amategeko atabikemura amnistie yo ibikemura ite, nimwige kubaka igihugu kigendera ku mategeko mureke kubeshya abantu imbabazi zidafite aho zishingiye. Imbabazi Imana niyo idusaba kuzitanga no kuzisaba kdi nabyo bikorwa hagiti y’abantu bahemukiranye ubwabo ntabwo ari umuntu utegeka abandi ngo batange cg basabe imbabazi.
    Imbabazi zishingiye ku byaha byakorezwe igihugu cg mu rwego rwa political zitangwa n’amategeko hakurikijwe uko abigena cyane ko muri ayo mategeko harimo n’imbabazi zitangwa na president wa republika

  3. An intriguing discussion is definitely worth comment. I do think that
    you need to write more about this topic, it may not be a taboo
    subject but usually people don’t talk about such topics. To the next!
    Cheers!!

  4. Link exchange is nothing else but it is simply placing the other person’s weblog link
    on your page at suitable place and other person will also do similar for you.

  5. I believe everything said made a lot of sense.
    But, what about this? suppose you were to create a awesome
    headline? I mean, I don’t want to tell you
    how to run your website, but what if you added a post title that grabbed a person’s attention? I mean Pr Dr Charles
    Kambanda aranenga abanyepolitike batagira ikindi bakora uretse
    guhangana gusa. Aranavuga ibyiza bya Amnesty n’
    uko ikwiriye kumvikana – Afriquela1ère is a little boring.
    You could peek at Yahoo’s front page and see how they create article headlines to get people to click.

    You might add a related video or a related picture or two to get readers excited
    about what you’ve written. Just my opinion, it might bring your posts a little bit more interesting.

    Also visit my web page: eharmony special coupon code

  6. hello there and thank you for your information – I’ve certainly picked up something
    new from right here. I did however expertise
    a few technical issues using this site, since I experienced to reload the site
    lots of times previous to I could get it to load correctly.
    I had been wondering if your web host is OK?
    Not that I’m complaining, but sluggish loading instances times will sometimes affect your placement in google and can damage your high-quality score if
    ads and marketing with Adwords. Well I’m adding this RSS
    to my email and could look out for a lot more of your respective interesting content.

    Make sure you update this again very soon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *