Yannick Izabayo
Uyu munsi kuwa Gatandatu tariki 11/11 umwaka wa 2023 u Bufaransa bwizihije ku ncuro ya 105 ibirori bita “armistice”,umunsi intambara y’isi ya mbere yarangiriye. Perezida Emmanuel Macron na Minisitoro w’Intebe we Elisabeth Borne bunamiye intwari z’igihugu kandi batangiza ibirori ku Rwibutso ruri ku Muheto w’Intsinzi (Arc de Triomphe) i Paris.
Televiziyo ya France 24 yagize iti “Emmanuel Macron yayoboye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 /11 i Paris, ibirori byo kwibuka ku ncuro ya 105 umunsi mukuru wa Armistice-wo guhagarika intambara- muri 1918. Umukuru w’igihugu yashyize indabo kandi yunama imbere y’ikibumbano cya Georges Clemenceau kiri muri karitsiye ya les Champs-Élysées, ku ntambwe nke uvuye kuri perezidansi. Hanyuma yashyize izindi ndabo ku mva y’umusirikare utazwi, mbere yo kongera urumuri rw’urwibutso no guterera isaluti ba sekombata n’imiryango y’abasirikare bapfiriye Ubufaransa“.
Emmanuel Macron yahavugiye aya magambo:
Uru rumuri rwakijwe bwa mbere tariki 11/11/ 1923, saa 18 h 30, rwakijwe na bwana André Maginot, wari Minisitiri w’Ubufaransa ushinzwe intambara no Kuzigama.Ruhora rwakira ku mva y’umusirikare utazwi ( #soldat inconnu), ntirwigeze ruzima hbe n’umunsi umwe.
Kuri uyu mugoroba tariki 11/11/2023 hari kuba kandi ikiriyo “cyo gukunda igihugu” ahari kumurikwa urumuri rwinshi rigendanye n’amajwi kuri Arc de triomphe(Umuheto w’Intsinzi).
Emmanuel Macron et Elisabeth Borne lors des commémorations du 11/11/2023. © Ludovic Marin, AFP