Bwana Kagame, ikitabashwa na Kabarebe igihangange: ntimuzigera mubasha kwikoreza abanyarwanda ibyaha by’ubunyamaswa mwakoze!

David Himbara

Inyandiko ya Dr David Himbara yashyizwe mu kinyarwanda na  AFRIQUELA1ERE

Jenerali James Kabarebe avuga ko abanyarwanda bayogoje akarere kose n’abaturanyi bose. Sibyo, ibihugu byo mu Karere K’ibiyaga Bigari ari byo u Burundi, RD Kongo, u Rwanda na Uganda, byayogojwe na Kabarebe, hamwe na shebuja Kagame. Niba rero Kabarebe atangiye kwikoreza abanyarwanda  ibyaha by’ubunyamaswa we na Kagame bakoze, namenye ko bitazamuhira. Ibi byaha byose (byo kuyogoza akarere kose) biri ku mutwe w’ubutegetsi bw’igitugu bugeze aharindimuka bukomeje kwihambira ku kinyoma bukanga kwemera ukuri.

Bwana Kagame, ikitabashwa na Kabarebe igihangange

Aba Bajenerali Paul Kagame na James Kabarebe bameze nk’umugabo n’umugore,Kabarebe aba ashaka gukura kuri Kagame ibyaha by’agahomamunwa yakoze ayogoza akarere

Kabarebe ni we muntu wenyine warokotse ay’ifundi igira ibivuzo Kagame yakoreye abandi basirikare b’Inkotanyi z’Ikubitiro zo mu cyahoze cyitwa RPA. Kabarebe yatangiye ari aide de camp wa (ushinzwe umutekano n’icyegera cya) Kagame muri za 1990. Imyaka 33 nyuma y’aho, dore ni Ministiri wungirije (bita Umunyamabanga wa Leta) muri minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, nyuma yo kuzengurutswa mu mirimo inyuranye aho yabaye Minisitiri w’ingabo, Umugaba mukuru w’Ingabo, n’Umujyanama Wihariye w’Ikitabashwa cy’u Rwanda mu by’Umutekano.

Yigeze gufata igihugu cya Repubulika Iharanira demukarasi ya Kongo

Nta gitangaje kuba Kagame yarahisemo Kabarebe mu kuyogoza Akarere Kose. Ikiraka cya mbere Kabarebe yahawe na Shebuja Kagame cyari ukwirukana ku butegetsi Marechal Mobutu Sese Seko no kumusimbuza Laurent-Désiré Kabila ku buperezida bwa RD Kongo. Kabarebe yahise agororerwa kuba chef d’état-major (umugaba mukuru w’ingabo za) RD Kongo. Ariko, ubucuti hagati ya Kagame na Mzee Kabila ntibwatinze kuyoyoka, Kabarebe arirukanwa, agaruka mu Rwanda aho yahawe izindi nshingano.

Kagame yahaye ikiraka cya kabiri Kabarebe cyo guhirika Laurent Desiré Kabila, ariko ageze Kinshasa, biramunanira. Imigambi mibisha ya Kagame/Kabarebe yaburijwemo igihe ingabo za Angola zazaga gutabara Kabila. Hashize imyaka mike nyuma yaho, Akanama Gashinzwe amahoro ku isi mu Muryango w’Abibumbye kahamije ibyaha Kabarebe, kemeza ko mu by’ukuri ari we muyobozi w’umutwe wa M23, inyeshyamba zayogoje uburasirazuba bwa RD Kongo.

Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwahamije Uganda ibyaha, ruyitegeka kwishyura RD Kongo impozamarira ya miliyoni 325 z’ama dolari ku bwo kuyiyogoza

Ubunyamaswa butagira izina bwa Kagame muri RD ya Kongo bwahinduye isura igihe RD Kongo yaregaga mu rukiko Mpuzamahanga Uganda n’u Rwanda ku byaha byo gutsemba za miliyoni z’abantu,gusahura amabuye y’agaciro, n’indi mitungo kamere. Uganda ya Museveni yahamwe n’ibyaha,ndetse urukiko rutegeka ko bariha RD Kongo akayabo ka 225 000 000 k’amadolari ya Amerika nk’impozamarira ku bantu ku giti cyabo n’ayandi 40 000 000 y’amadolari y’ibikorwa byangijwe, kongeraho akayabo ka 60 000 000 y’amadolari ku mabuye n’umutungo kamere byibwe.

Kagame yacitse urwo rubanza akoresheje amategeko yo kutemera urukiko rwa CIJ yari yarashyizweho na ba perezida Kayibanda na Habyarimana

Ku byaha biregwa u Rwanda, RD Kongo ishinja ingabo zari ziyobowe na Kabarebe kwica rubi nibura abantu miliyoni 3,5 . Ubutegetsi bwa Kagame bwanze kwemera kuburanishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CIJ),bukoresheje amategeko yo kutemera urwo rukiko yari yarashyizweho na ba perezida Kayibanda na Habyarimana. Kera, Kayibanda yanze gusinya amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yitwa Convention des Nations unies yo gukurikirana abantu bose baregwa ibyaha bya jenoside. Habyarimana amaze kumusimbura,we yemeye kuyasinyaho, ariko yongeramo interuro ireba u Rwanda igira iti :

“The Rwandese Republic does not consider itself as bound by Article IX of the Convention.”

« Repubulika y’u Rwanda ntiyemera gukurikiza ingingo ya IX y’aya masezerano. »

Ingingo ya IX y’ayo masezerano Habyarimana yakuye mu byo u Rwanda ruzakurikiza ni iyi:

« Amakimbirane hagati y’Ibihugu byasinye aya masezerano yerekeranye no kutayumvikanaho , kuyashyira mu bikorwa no gukurikirana irangizarubanza riyerekeye,harimo n’Ibyaha bya jenoside cyangwa ibindi byaha bisobanurwa mu ngingo ya III y’aya masezerano byakorwa na Leta iyo ari yo yose, bizaburanishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, bisabwe n’igihugu icyo ari cyo cyose mu bihugu binyamuryango bifitanye amakimbirane. »

Yaba Kayibanda yaba Habyarimana biragaragara ko bangaga kuzakurikiranwaho ibyaha bya jenoside. Kagame rero nawe aba arasakiwe, akoresha iyo turufu yo gukwepa ibyaha bya jenoside yasizwe na Habyarimana abuza urukiko rwa CIJ kumukurikirana. Aba avoka ba Kagame bibukije CIJ ko « nta bubasha rufite rwo gukurikirana no guhana umukiliya wabo ku byaha bya jenoside yakorewe muri Kongo yarezwe na Leta ya Repubulika Iharanira demukarasi ya Kongo ». Urubanza ruba rwubitswe gutyo.

Kayibanda na Habyarimana bashobora kuba bihindukiza mu mva zabo iyo babonye umu Tutsi akoresha iturufu basize bahagitse mu mategeko yabo mu gukwepa urukiko ku byaha bya jenoside n’ubundi bwicanyi byakorewe aba Hutu

Kayibanda ntiyemeye urukiko mpuzamahanga, Habyarimana ahagikamo ingingo ye

Tariki 11 /12/1946, Umuryango w’abibumbye wemeje kandi usaba ibihugu kwemeza Amasezerano yo gukumira Jenoside mu isi. Agisinywa na byinshi mu bihugu, jenoside yahindutse icyaha kiruta ibindi mu byaha byose byibasira inyoko muntu mu Mategeko Mpuzamahanga. Amakimbirane y’ibihugu yagombaga kujya ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, bisabwe n’igihugu icyo ari cyo cyose mu bihugu binyamuryango bifitanye amakimbirane. Kayibanda yanze gushyira umukono we kuri ayo masezerano.

Hashize umwaka umwe ahiritse Kayibanda, Habyarimana yemeye ayo masezerano ho igice. Ni ukuvuga ko Habyarimana atayasinye uko yakabaye, bituma u Rwanda rutayagenderaho. Mu guhagikamo ingingo ye, Habyarimana yangaga ko u Rwanda ruzagira icyo rubazwa n’ubutabera bwa CIJ.

Aya mayeri ya Habyarimana ni yo yahaye Kagame gucika ubutabera bw’Urukiko Mpuzamahanga. CIJ nta bubasha ifite ku Rwanda kubera Habyarimana na Kayibanda. Ndemeza ko Kayibanda na Habyarimana bashobora kuba bihindukiza mu mva zabo iyo babonye umu Tutsi akoresha iturufu basize bahagitse mu mategeko yabo mu gukwepa urukiko ku byaha bya jenoside n’ubundi bwicanyi bwakorewe aba Hutu. Ibyaha Kabarebe yakoze ajya gushyiraho LD Kabila n’ibyo yakoze agerageza kumukuraho byose bikubiye muri raporo yiswe UN Mapping Report  kuri Kongo, kandi iyo Raporo y’abahanga yavuze ko mu byo barega Kagame na Kabarebe harimo ibishobora kwemezwa ko ari jenoside yakorewe impunzi z’aba hutu b’abanyarwanda ku butaka bwa RD Kongo. Hari aho iyo raporo igira iti:

“Ibyaha byinshi by’agahomamunwa byakorewe abantu ku mibiri yabo kandi bigahungabanya ubuzima bwabo bwo mu mutwe,byabaga bigendereye itsinda rimwe ry’abantu,Abahutu,kandi barishwe ku bwinshi,bafatwa ku ngufu, baratwikwa,abandi bicishwa inkoni … Ku by’ibyo dusanga,ibi byaha byabakorewe bivugwa muri iyi raporo bihishura ibihamya simusiga bikomeye, biramutse byemejwe n’urukiko rubifitiye ububasha, bishobora kwitwa Jenoside”.

Ukubangamira urukiko mpuzamahanga kwakozwe na Kayibanda/Habyarimana niko kwambuye ububasha uru rukiko rw’isi bwo kuburanisha Kagame/Kabarebe ku byaha byo gutsembatsemba impunzi z’aba Hutu zari zarahungiye muri Repubulika Iharanira demukarasi ya Kongo .

Ubunyamaswa bwa Kagame mu bindi bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari

Nta muturanyi n’umwe Kagame yahaye amahoro

Kagame ntiyigeze ashobora kubana neza n’abandi baturanyi bari basigaye. Nyuma y’uko u Burundi bushinje u Rwanda kuba inyuma ya coup d’État (gutembagaza ubutegetsi) muri 2015, abakoreshejwe mu gushaka gutembagaza inzego z’u Burundi bose bakirijwe yombi mu Rwanda bahabwa ubuhungiro. Ibyo byangije cyane imigenderanire (ububanyi n’amahanga).

Turebye umuturanyi wo mu majyaruguru,Uganda, Kagame uyu hamwe n’abandi benshi mu bagize ishyaka rya FPR Inkotanyi bahoze ari abarwanyi barwaniriraga undi murwanyi karundura wo muri Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ari nawe wahindukiye akabafasha kurwanya u Rwanda. Ariko bidatinze,aba bahoze ari incuti z’akadasohoka barasaniye muri RD Kongo igihe ingabo zabo zombi zari zishyigikiye imitwe ibiri inyuranye yashakaga guhirika Laurent Kabila. Bigeze muri 2019, ubucuti hagati y’u Rwanda na Uganda bwarakendereye kugeza ubwo Kagame uyu adadira imipaka ihuza u Rwanda na Uganda kugeza muri 2022.

Mu kanya nk’ako guhumbya, Kagame yanize ubucuruzi n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bwari bufite urujya n’uruza buruta ubundi bwose muri Afurika y’Iburasirazuba bwavanaga ibicuruzwa ku cyambu cya Mombasa muri Kenya bigaca Uganda no mu Rwanda, bikinjira mu Burundi no mu Burasirazuba bwa RD Kongo. Nguko uko, mu yandi magambo, ubugome bwa kinyamaswa bwa Kagame bwasonzesheje abaturage miliyoni 173 bo mu Karere Kose, atanababariye abanyarwanda.

Igihe Jakaya Kikwete wahoze ari perezida wa Tanzaniya yagiraga inama ya gicuti u Rwanda yo kwegera abatavuga rumwe na rwo bose banyanyagiriye mu mahanga yose kugira ngo intambara zihoraho zicike burundu mu Rwanda,kuri Kagame byahise bijagura. Mu ruhame,Kagame yavuze ko «azubikirira Kikwete ahantu bakwiriye no mu gihe gikwiriye akamukocora » kubera ko ngo « yamugiriye inama we yiya iy’ubugoryi». Tanzaniya yahise yohereza ingabo zayo kabuhariwe zijya gufatanya n’umutwe udasanzwe wa ONU bakubita batababariye kandi barandura M23 yari ishyigikiwe n’u Rwanda muri RD Kongo.

Twihuse,reka tugere kuri disikuru ya Kabarebe yo kuwa 30 ukwakira 2023 :

Aha aragira ati ‘Akarere kose twarakayogoje,twateje akaduruvayo mu Karere kose mu bihugu byose duturanye. Baraturambiwe. Nituramuka duhunze, ntaho tuzabona ho guhungira. Nta gihugu cyakongera kutwakira. Nta mahitamo dufite. Tugomba kurubanamo byanze bikunze. Nta yandi majyo’!

Amagambo ya Kabarebe avuga ko abanyarwanda bayogoje akarere kose k’ibiyaga bigari, ni ugushaka kwikuraho icyaha akagishyira ku banyarwanda

Kabarebe yavukiye,kandi yiga muri Uganda igihugu cyanamugize umusirikare mukuru. We ubwe ni urugero rwiza rwo kwerekaniraho ko abanyarwanda bazi kwirwanaho aho bageze hose,ko bazi kubana n’ababakiriye,bakabasha kwiga umuco wabo. Ikinyarwanda kivugwa mu Rwanda, mu Burundi, muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo,muri Uganda no muri Tanzaniya. Urufumbira, ururimi ruvugwa na Bafumbira bo mu Karere ka Kisoro muri Uganda, narwo ni ururimi-shami rushamikiye ku Kinyarwanda. Disikuru ya Kabarebe ni ukubeshyera abanyarwanda, ni ugushaka kwikuraho icyaha akagishyira ku banyarwanda .

Uyu mukino wo kwikuraho icyaha ukagishyira ku bo uhemukira ubusanzwe uba iyo umuntu abona ibyaha yakoze biri imbere ye ni uko mu kubyikuraho akagerageza gushaka abo abyegekaho, cyane cyane abo yabikoreye.

Rwose abaturage b’u Rwanda nta ruhare bafite mu kuyogoza Akarere byakozwe na Kagame na Kabarebe, ahubwo nabo bari mu bayogojwe nabo. Ibyago byose by’ibikorwa bya kinyamaswa byakozwe mu Karere K’Ibiyaga Bigari byose biterwa na Kagame wigwijeho imbaraga zose mu ntoki ze. Kandi aracyiyongeza imbaraga kuko agiye kwiyongeza manda ya kane nyuma y’ubwicanyi n’ubnyamaswa bye bimaze imyaka 30 .

Ese aya Mateka yose azarangira ate ?

Kuva ku ntambara yo ku Rucunshu aho Kanjogera yakoze coup d’etat (yahiritse ubwami bwariho) hamwe n’ubwicanyi bwa mbere butagira izina bwayikurikiye mu wa 1896 , nta mukuru w’igihugu cy’u Rwanda n’umwe urava ku butegetsi mu mahoro. U Rwanda rwa nyuma ya independansi narwo rwahuye n’uruva gusenya. Habyarimana yatsembyeho abari muri guverinoma ya Kayibanda bose n’abari ku isonga bose mu butegetsi bwafatwaga nk’ubw’i Gitarama. Habyarimana nawe yahanuwe mu Kirere apfa rubi.

Kagame we rero ari kwibwira ko azicara ku ntebe yo mu Rugwiro (perezidansi) ubuzima bwe bwose. Yagombye gutekereza ku magambo y’umuhanga mu bya filozofiya w’umudage uzwi cyane witwa Georg Hegel wagize ati : “Isomo rimwe ryonyine dukura mu Mateka ni uko nta somo dukura mu Mateka

Ijisho ribera kurora! Ntimukajye kure yacu.

5 thoughts on “Bwana Kagame, ikitabashwa na Kabarebe igihangange: ntimuzigera mubasha kwikoreza abanyarwanda ibyaha by’ubunyamaswa mwakoze!

  1. We stumbled over here different page and thought I might as well check things out.
    I like what I see so now i’m following you. Look forward to finding out about your
    web page for a second time.

  2. It could save manufacturers a lot of time and resources in the long run.
    It looks like a unique combination in manufacturing.

    This technology could be particularly useful for companies that need to swiftly shift from prototype to full-scale production without losing quality.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *